RWANDA vs RDC

Rwanda 0-0 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Ngabo Roben

Amafoto

: Ntare Julius

16:58

U Rwanda rukomeje kuba ku mwanya wa nyuma

Amavubi anganyije na Cap-Vert ubusa ku busa, akomeza ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n'amanota abiri mu mikino ine.

Cap-Vert ifashe umwanya wa kabiri n'amanota ane, iyanganya na Mozambique mu gihe Cameroun iyoboye itsinda n'amanota 10.

Iyi mikino yo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu 2022, izongera gukomeza muri Werurwe umwaka utaha, hakinwe imikino ibiri isigaye.

Turabashimiye ko twabanye kuri uyu mukino, tuzasubira ku wa Gatatu ku mikino ya playoff gushaka amakipe abiri azakina Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka utaha w'imikino wa 2020/21.

16:54

Umukino urarangiye

16:54

90+2' Amavubi ahushije uburyo bwa nyuma

Nshuti Dominique Savio yambuye umupira myugariro Steven Fortes, yinjiye mu rubuga rw'amahina, uramurengana.Bwari uburyo bwa nyuma ku Amavubi muri uyu mukino.

16:51

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane Ben Amisy TSIMANOHITSY Ibrahim yerekanye iminota ibiri y'inyongera. Cap-Vert ikomeje gushaka igitego muri iyi minota ya nyuma, Nshuti Dominique Savio yari ashatse kunyura ibumoso, yamburwa umupira.

17:47

Uko indi mikino yagenze

Ibirwa bya Maurice 0-5 Kenya

Burundi 2-0 Tanzania

Ethiopia 4-0 Somalia

Rwanda 0-0 RDC

Uganda 1-0 Sudani y’Epfo

Seychelles 1-1 Sudani

17:35

Gahunda y'umukino wo kwishyura

Umukino ubanza wahuzaga Amavubi y'u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 23 waberaga kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu urangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade des Martyrs i Kinshasa muri RDC tariki 20 Ugushyingo 2018. Ikipe izakomeza izajya mu cyiciro gikurikiraho aho izahangana na Maroc.

17:24

Umukino urarangiye ari 0-0

Iminota ine y'inyongera irarangiye nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry'indi. Ni ugutegereza umukino wo kwishyura hagati y'aya makipe yombi kugira ngo tumenye igomba kujya mu cyiciro gikurikiraho.

17:24

91' Gusimbuza ku ruhande rwa RDC

Umukinnyi wo hagati ukina asatira muri AS Nyuki yo muri Congo Mamba Dieumerci asimbuye Glody Likonza wa TPM

17:20

89' RDC irashaka igitego byanze bikunze

Muri iyi minota ya nyuma,Umutabazi w'Amavubi, Ntwari Fiacre, yongeye kwigaragaza ku mashoti atatu atewe na ba rutahizamu ba RDC, Jackson Muleka na Rossien ariko uyu munyezamu wakuriye mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya APR FC mbere yo kujya mu Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri no kuzamurwa muri APR FC nkuru, akuramo imipira yari yabazwe

17:17

86' Ikarita y'umuhondo ya gatatu ihawe Amavubi

Muri uyu mukino, nta mukinnyi wa RDC urabona ikarita ariko Amavubi y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 23 ahawe ikarita ya gatatu. Yeretswe Muhire Kevin ku ikosa akoreye Tuisila Rossie

17:12

81' Umutoza w'Amavubi yongereye imbaraga mu busatirizi

Nshuti Innocent utahaye akazi gakomeye ba myugariro ba RDC asimbuwe na Biramahire Abbedy Christophe. Ba rutahizamu bombi bakina muri Tunisia

17:10

78' RDC itsinze igitego umusifuzi Kalilou aracyanga

Kubura umukinnyi ukina hagati yugarira bikomeje kugora abakinnyi b'Amavubi. Tuisila acometse umupira mwiza imbere y'izamu ufatwa na rutahizamu Kayemba Edo wagiye mu kibuga asimbuye agongana na Aimable Nsabimana ariko ntibyamubuza gutera mu izamu, gusa umusifuzi yemeza ko yabanje gusunika uyu myugariro w'u Rwanda ukina mu Buhinde

17:04

72' Gusimbuza ku mpande zombi

Mulisa ahise abibona akuramo Byiringiro Lague atanga umwanya kuri Patrick Mugisha usatira muri Marines FC naho ku ruhande rwa RDC Kayembe Edo wa Lupopo asimbuye Ifaso Jonathan wagoye cyane abakinnyi b'Amavubi

17:02

70' Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague w'imyaka 18 ntabwo yahiriwe n'uyu mukino

Mu gihe muri shampiyona y'u Rwanda afite ibitego bitatu mu mikino itanu gusa amaze gukina, mu ikipe y'igihugu Amavubi ntabwo yahiriwe kuko ari gutakaza imipira myinshi

16:59

67' Nshuti Doninique Savio atsinze igitego yaraririye umusifuzi aracyanga

Nyuma yo gusimbuza, abakinnyi b'Amavubi batangiye gutinyuka barasatira. Ku mupira mwiza ucometswe na Nshuti Innocent usanze bazina we Nshuti Savio imbere y'izamu ahindukiza umunyezamu Lunanga Jackson ukinira AS Vita Club ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko habayeho kurarira.

16:57

65' Gusimbuza kwa mbere ku ruhande rw'u Rwanda

Manishimwe Djabel utitwaye neza muri uyu mukino kuko yawukinnye yari amaze iminsi arwaye asimbuwe na Samuel Guelette ukina mu Bubiligi

16:54

Jimmy Mulisa ahagurukije abakinnyi babiri ngo bajye kwishyushya

Mu gihe bigaragara ko ikipe y'u Rwanda iri kurushwa cyane nubwo iri gukiniria mu rugo, umutoza Jimmy Mulisa ahagurukije abakinnyi babiri ngo bajye kwishyushya. Abo barimo Biramahire Christophe Abeddy wa Club Sportif Sfaxien yo muri Tunisia na Patrick Mugisha wa Marines FC

16:51

Amwe mu mafoto yaranze igice cya mbere

16:49

58' Ikarita y'umuhondo ya kabiri

Myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso wa Kiyovu Sports, Jean Paul Ahoyikuye bita Mukonya, ahawe ikarita y'umuhondo kubera ikosa akoreye Jonathan Ifaso

16:47

53' Mutsinzi Ange Jimmy atabaye Amavubi

Ku makosa ya ba myugariro b'u Rwanda Buregeya Prince na Aimable Nsabimana, Jackson Muleka asigaranye n'umunyezamu Ntwari aramucenga asigarana n'izamu ryonyine, kubera kwiyizera atera agashoti gato kuko yumvaga akazi kose yakarangije, ariko myugariro Mutsinzi Ange nta muntu umenye aho aturutse yitambika uyu mupira wari wageze ku murongo w'izamu ry'u Rwanda, atabara igihugu cye.

16:37

Igice cya kabiri gitangiye habaho gusimbuza ku ruhande rwa RDC

Umutoza wa RDC akoze impinduka akuramo rutahizamu Nelson Felix Balongo wahushije ibitego byinshi aha umwanya Tuisila Rossie ukina muri Maniema Union yo muri RDC

16:20

Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0

Iminota 45 ya mbere irangiye nta kipe irareba mu izamu ry'indi ariko RDC yabonye uburyo bwo gutera mu izamu bwinshi kurusha Amavubi ya Jimmy Mulisa yakinnye yirwanaho iminota myinshi y'uyu mukino

16:16

44' Nta kipe irabona mu izamu ry'indi

Mu gihe habura umunota ngo igice cya mbere cy'umukino kirangire, nta kipe n'imwe irabasha kubona mu rushundura nubwo abasore ba RDC babonye uburyo bwinshi bw'ibitego bwari bwabazwe

16:15

43' RDC ihushije uburyo bwabazwe

Myugariro wo ku ruhande rw'iburyo Dieumerci Mukoko wagoye cyane Amavubi ahaye umupira Jackson Muleka asigarana n'umunyezamu w'u Rwanda ariko atera hejuru y'izamu. Ni igitego benshi bari bizeye ko cyagiye mu izamu

16:11

Amavubi ari gukina nta mukinnyi wo hagati wugarira

Bimwe mu biri kugora abakinnyi ba Jimmy Mulisa harimo gukina badafite umukinnyi wo hagati wugarira kuko Ishimwe Saleh wa Kiyovu sports yabanjwe ku ntebe y'abasimbura, ahubwo mu mwanya we hakoreshwa Blaise Itangishaka wa APR FC, umukinnyi usanzwe ukina inyuma ya ba rutahizamu

16:09

Televiziyo Rwanda iri gutambutsa uyu mukino

16:07

32' Rutahizamu Nshuti Innocent aryamye hasi

Myugariro wa RDC, Tchibuabua Tresor, agonganye na Nshuti Innocent uhise aryama hasi bishoboka ko yababaye. Ari kwitabwaho n'abaganga ari nako umutoza Jimmy Mulisa ahagurutsa Biramahire Christopher Abeddy ngo ajye kwishyushya.

16:00

Amafoto ya mbere y’uko umukino utangira

16:00

Nshuti Innocent ntabwo ari mu bihe byiza

Imipira itatu rutahizamu Nshuti Innocent amaze guhabwa n'abakinnyi bo hagati b'Amavubi U23, ntabwo yabashije kuyibyaza umusaruro mu gihe bwari uburyo benshi babonaga ko ari ubw'igitego

15:57

24' Ikarita ya mbere y'umuhondo

Myugariro Aimable Nsabimana ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Jackson Muleka

15:54

20' Umunyezamu Ntwari Fiacre akomeje gutabara Amavubi U23

Rutahizamu Glody Likonza ukina muri TP Mazembe acenze myugariro Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya usanzwe ukina muri Kiyovu Sports, ahindura umupira uhura na Felix Balongo ariko Ntwari arongera aba ibamba

15:51

Uko imikino yahuje amakipe y'ibihugu byombi mu byiciro byose yagenze

30/01/2016: Rwanda 1 - 2 RDC

10/01/2016: Rwanda 1 - 0 RDC

01/02/2004: Rwanda 1 - 0 RDC

15:50

15' Ingwe za RDC zihushije igitego cyabazwe

Nshuti Savio akoreye ikosa Jonathan Ifaso haboneka coup franc ya RDC muri metero nka 20 uvuye ku izamu rya Ntwari ariko ntabwo Glody Likonza ashoboye kuyinjiza

15:40

08' Imbere y'izamu ry'Amavubi birakomeye

Umupira uhinduwe neza na kapiteni wa RDC, Arsene Zola, usanga rutahizamu wa St Trond yo mu Bubiligi Felix Balongo imbere y'izamu, agerageza gutsinda ariko Ntwali usanzwe arindira APR FC ahagarara neza

15:37

04' Coup franc y'Amavubi

Myugariro Ifaso wa RDC akoreye ikosa Muhire Kevin haboneka umupira w'umutekerekano ariko utewe na Manishimwe Djabel ugarurwa neza n'umunyezamu Lunanga

15:32

Umukino utangijwe n'umusifuzi Kalilou Traore Ibrahim

Umukino uratangiye kuri Stade ya Rubavu. U Rwanda rwambaye amabara asanzwe agaragara mu ibendera ry'igihugu mu gihe RDC yambaye umweru urimo ibara rya Orange

15:21

Abakinnyi 11 bagiye kubanza mu kibuga ku ruhande rwa RDC

Jackson Lunanga, Herve Beya, Zola Arsene, Jonathan Ifaso Ifunga, Peter Mutumosi Zulu, Nelson Felix Balongo, Dieu Merci Mukoko, Glody Likonza, Tchibuabua Tresor, Jackson Muleka, na Kayembe Edo

15:20

Abakinnyi 11 bagiye kubanza mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda

Ntwari Fiacre, Mutsinzi Ange, Buregeya Prince, Aimable Nsabimana, Ahoyikuye Jean Paul, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Blaise Itangishaka, Dominique Savio Nshuti (C), Nshuti Innocent na Byiringiro Lague.

15:12

Ab'ingeri zose bitabiriye uyu mukino

15:11

Akanyamuneza ni kose mu maso y'Abafana ba RDC

15:06

Abasifuzi bakomoka muri Côte d’Ivoire


Abasifuzi b’uyu mukino ni Kalilou Traore Ibrahim usifura hagati mu kibuga n'abamwungirije aribo Adou Herman Desiré N'goh na Koabenan Prosper Adiouman

15:03

Rwarutabura nawe arahari


Ni umwe mu bafana bamaze kwandika izina mu Rwanda, ahora inyuma ya Rayon Sports nk’ikipe yihebe. Uyu munsi ashyigikiye Amavubi

14:46

Abafana ba RDC bahageze kare

Umukino ugomba gutangira 15:30, gusa abafana bo bahageze kare. Aba mbere bamaze gufata ibyicaro byabo muri Stade

14:44

Igicamunsi cyiza kuri mwese!

Turi i Rubavu kuri Stade ya Rubavu ahagiye kubera umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri mu Ugushyingo 2019.

Amavubi y’u Rwanda agiye guhura na Le leopards ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Akazuba ni kenshi nk’ibisanzwe ariko kavanze n’akayaga gaturuka mu Kiyaga cya Kivu. Mugumane natwe, kuri iyi page kugira ngo mukurikirane uko umukino ugiye kugenda umunota ku wundi. Ntibisaba gukora refresh kugira ngo ubone aho umukino ugeze.