Rayon Sports vs Police FC

Rayon Sports 0-0 Police FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umurerwa Delphin

19:54

Rayon Sports na Police FC zigabanye amanota

Rayon Sports inganyije na Police FC ubusa ku busa mu mukino w'umunsi wa 12 wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amakipe yombi akomeje kunganya amanota 25 ku rutonde rwa Shampiyona, aho Rayon Sports izigamye ibitego 11 ku mwanya wa kabiri mu gihe Police FC ifite ibitego icyenda ku mwanya wa gatatu.

Uko indi mikino yarangiye:

SC Kiyovu 1-2 Marines FC
Mukura VS 0-1 AS Muhanga
Heroes FC 0-1 Gasogi United
Musanze FC 1-1 AS Kigali
Sunrise FC 2-2 Bugesera FC
Espoir FC 2-3 Etincelles FC

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino ndetse tubifurije kugira umugoroba mwiza.

19:50

Umukino urarangiye

19:50

90+3' Ikarita y'umuhondo

Umunyezamu Kimenyi Yves ahawe ikarita y'umuhondo.

19:47

90+1' Koruneri ya Rayon Sports

Rayon Sports ibonye koruneri itewe na Iranzi Jean Claude, umupira ufatwa neza na Habarurema Gahungu.

19:46

90' Iminota ine y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Ngabonziza, yerekanye iminota ine y'inyongera.

19:44

88' Ikarita y'umuhondo

Ntirushwa Aime ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Oumar Sidibe ukomoka muri Mali.

19:42

85' Police FC ihushije igitego cyabazwe

Songa Isaie ahushije igitego cyabazwe ku mupira ahawe na Ntirushwa, ariko nyuma yo kuroba umunyezamu Iradukunda Eric akiza izamu, ashyira umupira muri koruneri.

19:38

82' Gusimbuza

Ntirushwa Aime asimbuye Mico Justin. Police FC isoje gusimbuza.

19:36

80' Gusimbuza

Ciza Hussein asimbuye Nizeyimana Mirafa ku ruhande rwa Rayon Sports.

19:35

79' Gusimbuza

Nshuti Dominique Savio wavunitse, asimbuwe na Uwimbabazi Jean Paul.

19:34

78' Ikarita y'umuhondo

Nizeyimana Mirafa ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Ndayishimiye Celestin.

19:33

76' Umukino wongeye guhagarara

Ku nshuro ya gatatu, umukino wongeye guhagarara mu gihe hari kuvurwa umukinnyi wa Police FC wari wicaye hasi mu kibuga. Umunyezamu Habarurema Gahungu arengeje umupira kugira ngo mugenzi we yitabweho.

19:29

72' Police FC ihushije ubundi buryo

Mico Justin abonye uburyo bwashoboraga guhesha Police FC kuyobora umukino, umupira ateye uca imbere y'izamu rya Kimenyi Yves.

19:28

71' Ikarita y'umuhondo

Musa Omar ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Iradukunda Eric Radu. Iri kosa rihanwe na Rugwiro Herve, umupira ukurwaho na Nsabimana Aimable.

19:26

70' Police FC iri gusatira muri iyi minota

Police FC ikomeje gushaka igitego ndetse yihariye umupira muri iyi minota, ariko abakinnyi b'inyuma ba Rayon Sports bari gukina birwanaho, bakarenza imipira.

19:23

67' Gusimbuza

Mugisha Gilbert asimbuwe na Bizimana Yannick. Rayon Sports ikoze impinduka ya mbere.

19:22

66' Ikarita y'umuhondo

Michael Sarpong ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Ndayishimiye Celestin.

19:21

65' Gusimbuza

Songa Isaie asimbuye Ndayishimiye Antoine Dominique wagowe cyane n'uyu mukino.

19:20

64' Ikarita y'umuhondo

Iyabivuze Osee ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Rutanga Eric

19:18

62'

19:17

59' Ikarita y'umuhondo

Mpozembizi Mohamed ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Iranzi Jean Claude mu kibuga hagati.

19:15

56' Police FC ihushije igitego cyabazwe

Nshuti Dominique Savio ahushije igitego cyabazwe ku mupira ahawe na Munyakazi Youssuf Lule, awutanga Kimenyi Yves, ndetse yongera kuwutera aryamye hasi, ukurwamo na Rugwiro Herve.

19:06

49' Coup-franc ya Rayon Sports

Moussa Omar akiniye nabi Mugisha Gilbert hafi n'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Michael Sarpong, umupira ufatwa neza na Habarurema Gahungu uhise uwutera imbere.

19:03

47' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza

Mugisha Gilbert ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, ushyizweho umutwe na Michael Sarpong ujya hejuru y'izamu.

19:02

Igice cya kabiri cy'umukino kiratangiye

18:46

Igice cya mbere kirarangiye

18:44

45' Iminota ibiri y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ibiri y'inyongera.

18:42

42' Koruneri ya Rayon Sports

Mugisha Gilbert ashatse gutera mu izamu, umupira urenzwa na Moussa Omar. Umupira usubijwe mu kibuga na Iranzi, uyu myugariro w'Umurundi akiza izamu.

18:41

39' Uburyo bwa Rayon Sports

Rayon Sports ibonye uburyo bugana mu izamu ku mupira utewe na Rutanga Eric, Michael Sarpong atangwa umupira na Habarurema Gahungu.

18:36

36' Umukino uhagaze gato

Umukino wongeye guhagarara mu gihe hagiye kuvurwa Nizeyimana Mirafa ukiniwe nabi na Nshuti Dominqiue Savio mu kibuga hagati.

18:34

34' Koruneri ya Police FC

Mpozembizi ahinduye umupira urenzwa na Iragire Saidi. Nshuti Savio awusubije mu kibuga, ukurwaho na Commodore Olokwei n'umutwe. Police FC iri gusatira cyane muri iyi minota.

18:31

29' Rayon Sports yari yikanze penaliti

Mugisha Gilbert yinjiye mu rubuga rw'amahina akurikiwe na Mpozembizi Mohamed agwa mu rubuga rw'amahina, umusifuzi Mulindangabo avuga ko ntacyo bamutwaye, amusaba guhaguruka. Abafana bibwiraga ko byaba penaliti.

18:27

27' Coup-franc ya Police FC

Iranzi Jean Claude afunze umupira n'ukuboko. Ikosa rihanwe na Munyakazi Youssuf, umupira ukurwaho na Kimenyi Yves n'ibipfunsi mbere y'uko Sidibe akiza izamu rye.

18:26

26' Coup-franc ya Police FC

Police FC ihawe amahirwe yo gusubirana umupira ku ikosa ryari rikorewe kuri Nshuti Dominique Savio ariko ntacyo ikojeje ubu buryo kuko ihise itakaza umupira.

18:24

24' Koruneri ya Police FC

Rutanga Eric arengeje umupira wa Nshuti Dominique Savio. Uyu rutahizamu wa Police FC, asubije umupira mu kibuga ufatwa na Kimenyi Yves.

18:22

22' Police FC iri gukina neza

Police FC imaze iminota nk'ibiri yihariye umupira ndetse iri gukinira hafi y'izamu rya Rayon Sports. Umupira utewe mu izamu na Ngendahimana Eric ufashwe na Kimenyi Yves.

18:18

18' Koruneri ya Police FC

Iyabivuze Osee ateye umupira ukomeye ashaka gutungura Kimenyi Yves, uyu muzamu wa Rayon Sports, ashyira umupira muri koruneri. Mico asubije umupira mu kibuga, ushyizweho umutwe na Nsabimana Aimable uca ku ruhande rw'izamu.

18:17

16' Rayon Sports ihushije uburyo bwabazwe

Rayon Sports yashoboraga kungukira ku gukinana neza kwa Sarpong, Sidibe na Mugisha Gilbert, ariko uyu wa nyuma ateye mu izamu ubwo yarebanaga na Habarurema Gahungu, umupira ufata inshundura ntoya.

18:15

15' Koruneri ya Rayon Sports

Nsabimana Aimable arengeje umupira wari uzamukanywe na Rutanga. Usubijwe mu kibuga na Iranzi uwuhaye Sidibe, awuteye ugarurwa n'urukuta rw'abakinnyi ba Police FC bari bahagaze inyuma.

18:14

13' Gusatira kwa Police FC

Nshuti Dominique Savio ahinduye umupira ukomeye mu rubuga rw'amahina ukozweho na Rugwiro usanga Ndayishimiye Antoine Dominique ariko awutangwa na Kimenyi Yves uhise akiza izamu.

18:10

10' Umukino uhagaze gato

Umukino ubaye uhagaze gato mu gihe havurwa Nsabimana Aimable, kapiteni wa Police FC unyereye agwa hasi ubwo yashakaga kwambura umupira Oumar Sidibe wa Rayon Sports.

18:07

7' Koruneri ya Rayon Sports

Iyabivuze Osee arengeje umupira wari ufitwe na Rutanga Eric, ugaruwe mu kibuga na Iranzi uteye koruneri, Sidibe awuteye mu izamu ukurwamo na Habarurema Gahungu, umusifuzi avuga ko hari habayeho kurarira kwa Rugwiro Herve.

18:05

4' Rayon Sports iracyishakisha

Rayon Sports ikomeje gushaka aho imenera hagati mu kibuga no ku mpande. Oumar Sidibe ateye umupira muremure imbere ufashwe na Iradukunda Eric Radu, awukurwaho na Ndayishimiye Celestin uhise ukinirwa nabi n'uyu myugariro wa Rayon Sports.

18:01

1' Police FC itangiye isatira

Police FC itangiranye imbaraga muri uyu mukino, ibona koruneri itewe na Mico Justin, abakinnyi ba Rayon Sports bakiza izamu ryabo.

17:59

Umukino uratangiye

Umukino uyobowe na Mulindangabo Moise. Rayon Sports yambaye umweru hose mu gihe Police FC yambaye imyenda mishya y'ubururu.

17:47

Amakipe yombi yishyushya

17:40

Abakinnyi ba Police FC

Umutoza Haringingo Francis yitabaje:

Habarurema Gahungu
Nsabimana Aimable
Ndayishimiye Celestin
Mpozembizi Mohamed
Musa Omar
Ngendahimana Eric
Iyabivuze Osee
Munyakazi Youssuf Lule
Ndayishimiye Antoine Dominique
Mico Justin
Nshuti Dominique Savio

17:37

Abakinnyi ba Rayon Sports bitabajwe

Kimenyi Yves
Rutanga Eric
Iradukunda Eric
Rugwiro Herve
Iragire Saidi
Nizeyimana Mirafa
Commodore Olokwei
Oumar Sidibe
Iranzi Jean Claude
Michael Sarpong
Mugisha Gilbert

17:35

Uko andi makipe yatsindanye uyu munsi

SC Kiyovu 1-2 Marines FC
Mukura VS 0-1 AS Muhanga
Heroes FC 0-1 Gasogi United
Musanze FC 1-1 AS Kigali
Sunrise FC 2-2 Bugesera FC
Espoir FC 2-3 Etincelles FC

17:31

Rayon Sports yihariye Police FC mu mikino iheruka guhuza amakipe yombi

Mu mikino 34 iheruka guhuza amakipe yombi, Rayon Sports yatsinze 16, Police itsinda ine, zinganya imikino 14.


Police FC ifite intsinzi imwe mu mikino 10 iheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona uhereye mu 2014.


2015/16

Police FC 1-1 Rayon Sports
Rayon Sports 3-1 Police FC

2016/17

Rayon Sports 3-0 Police FC
Police FC 2-2 Rayon Sports

2017/18

Police FC 0-1 Rayon Sports
Rayon Sports 1-1 Police FC

2018/19

Rayon Sports 0-1 Police FC
Police FC 0-1 Rayon Sports

17:29

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa 12 wa Shampiyona hagati ya Rayon Sports na Police FC.

Ni umukino ugiye guhuza amakipe yombi anganya amanota 24 ku rutonde rwa Shampiyona, aho Rayon Sports ya kabiri izigamye ibitego 11 mu gihe ikipe y’abashinzwe umutekano izigamye ibitego icyenda ku mwanya wa gatatu.

Kuri ubu, yombi arushwa amanota ane na APR FC ya mbere, yo yaraye inganyije na Gicumbi FC igitego 1-1 mu mukino wabereye ku Mumena.

Rayon Sports iheruka gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 mu gihe Police FC yatsinzwe na AS Muhanga igitego 1-0.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa 18:00.