Rayon Sports vs Musanze FC

Rayon Sports 2-1 Musanze FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umurerwa Delphin

17:30

Amafoto yaranze igice cya kabiri

16:58

Rayon Sports ya kabiri ikomeje kurushwa amanota arindwi na APR FC

Rayon Sports itsinze Musanze FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, biyifasha gukomeza kuba ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, irushwa amanota arindwi na APR FC ya mbere, yo yanyagiriye Mukura Victory Sports i Huye ibitego 4-0.

Mu yindi mikino yabaye, Kiyovu Sports yanyagiye Heroes FC ibitego 5-0, AS Muhanga itsinda Bugesera FC 1-0 mu gihe Marines FC yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1.

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ku wa Kabiri ku mukino uzahuza APR FC na Kiyovu Sports.

16:57

Umukino urarangiye

16:54

90' Iminota ine y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ine y'inyongera. Musanze FC iri kunyuzamo igasatira ishaka igitego cyo kwishyura, isigaranye iminota ine gusa yo kugira icyo ikora.

16:51

87'

16:50

85' Gusimbuza

Ciza Hussein asimbuwe na Habimana Hussein. Havuyemo umukinnyi usatira, hajyamo uwugarira ariko na we akaba azwiho ubuhanga mu gusatira!

16:47

Ku bindi bibuga

MUKURA 0-3 APR FC
Heroes FC 0-4 Kiyovu Sports

16:43

79' Uburyo bwiza kuri Rayon Sports

Sekamana Maxime acomekeye umupira Ciza Hussein uteye mu izamu, Ndoli Jean Claude aryama awukuramo mbere yo kuwufata neza.

16:41

Ku bindi bibuga: APR FC irayoboye i Huye

APR FC yamaze gutsinda ibitego 3-0 bya Byiringiro Lague, Nshuti Innocent na Ishimwe Kevin. Mukura Victory Sports yahawe ikarita itukura kuri kapiteni wayo Niyonkuru Ramadhan.

16:39

75' Koruneri ya Musanze FC

Mugenzi Cedric acomekewe umupira ari wenyine mu rubuga rw'amahina, akurwaho umupira na Kayumba Soter ujya hanze. Usubijwe mu kibuga na Nyandwi Saddam, abakinnyi ba Rayon Sports birwanaho.

16:37

73' Musanze FC ihushije uburyo bwiza

Twizerimana Onesme acometse umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, ufashwe na Imurora Japhet uwuteye awigaramye, ujya hanze.

16:35

71' Gusimbuza

Niyonzima Ally asimbuwe na Nizeyimana Mirafa, Bombi bakina ku mwanya umwe mu kibuga hagati.

16:34

70' Coup-franc ya Musanze FC

Michael Sarpong akoze umupira hafi n'urubuga rw'amahina ahagana muri koruneri, ishoti ritewe na Nyandwi Saddam rica hejuru gato y'izamu rya Rayon Sports.

16:33

68' Coup-franc ya Musanze FC

Mugenzi Cedric akiniwe nabi na Nshimiyimana Amran. Ikosa rihanwe na Tresor, umupira ushyirwa muri koruneri na Rugwiro Herve.

16:31

67' Kimenyi Yves arokoye Rayon Sports

Nyandwi Saddam acomekeye umupira Imurora Japhet uwutanze kuri Moussa Ally Sova atera ishoti adahagaritse, umupira ukurwamo na Kimenyi Yves.

16:29

65' Gusimbuza

Sugira Ernest watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports, asimbuwe na Mugisha Gilbert.

16:28

63' Undi mupira uteretse kuri Musanze FC

Sugira Ernest akiniye nabi umukinnyi wa Musanze FC muri metero nka 25 uvuye ku izamu rya Rayon Sports. Ikosa rihanwe na Muhoza Tresor, umupira uca hejuru kure cyane y'izamu.

16:27

61' Coup-franc ya Musanze FC

Sekamana Maxime akiniye nabi Nyandwi Saddam mu rubuga rwa Rayon Sports. Ikosa rihanwe n'uyu myugariro ashaka Mugenzi Cedric, umupira ukurwaho na Niyonzima Ally.

16:22

58' Coup-franc ya Musanze FC

Niyonzima Ally akiniye nabi Mugenzi Cedric hafi n'urubuga rw'amahina, ikosa rihanwe na Muhoza Tresor, umupira ukurwaho na Kimenyi Yves, umusifuzi Hakizimana Ambroise avuga ko habayeho no kurarira.

16:21

56' Gusimbuza

Rutahizamu Okwechuku asimbuwe na Imurora Japhet ku ruhande rwa Musanze FC.

16:19

55' Umukino uhagaze gato

Umukino ubaye uhagaze mu gihe hari kuvurwa umunyezamu Kimenyi Yves ugonganye na Moussa Ali Sova.

16:17

52' Ubundi buryo bwa Rayon Sports

Michael Sarpong ahinduye umupira mwiza ugera ku mutwe wa Sugira Ernest, ariko ku bw'amahirwe make uca hejuru y'izamu. Rayon Sports ikomeje gusatira.

16:14

51' Igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Michael Sarpong atsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports kuri penaliti. Ni icye cya mbere muri uyu mwaka wa 2020, yambaye umwambaro wa Rayon Sports.

16:13

50' Penaliti ya Rayon Sports

Nshimiyimana Amran agushijwe mu rubuga rw'amahina na Nyandwi Saddam, umusifuzi Ishimwe Jean Claude atanga penaliti.

16:12

49' Ikarita y'umuhondo

Sugira Ernest ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Dushimumuhenzi Jean.

16:11

48' Coup-franc ya Rayon Sports

Rayon Sports ibonye umupira w'umuterekano hafi n'urubuga rw'amahina mu ruhande. Ikosa rihanwe na Rutanga Eric, umupira uca imbere y'izamu rya Musanze FC. ariko habaye ikosa kuko Sugira Ernest yakiniye nabi Dushimumugenzi Jean.

16:08

Ikaze mu gice cya kabiri

Igice cya kabiri gitangijwe na Rayon Sports itangiye isatira izamu rya Musanze FC.

15:52

Igice cya mbere kirarangiye

15:51

45+2' Koruneri ya Rayon Sports

Dushimumugenzi Jean arengeje umupira wari uhawe Sarpong, usubijwe mu kibuga na Rutanga Eric ushyirwa hanze na Niyonzima Ally.

15:50

45' Iminota ibiri y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ibiri y'inyongera muri uyu mukino uri kubera i Nyamirambo.

15:49

Ku bindi bibuga: APR FC irayoboye i Huye

Igice cya mbere cy'umukino uri guhuza Mukura Victory Sports na APR FC i Huye, cyarangiye Nshuti Innocent yafunguye amazamu ku munota wa 15.

15:48

43' Ndoli atabaye Musanze FC

Umunyezamu Ndoli Jean Claude atabaye Musanze FC, ashyira umupira muri koruneri. Michael Sarpong ni we watanze umupira ugeze kuri Iradukunda Eric 'Radu' awutera mu izamu. Ndoli yicaye hasi yitabwaho n'abaganga.

15:44

40' Musanze FC yirwanyeho

Mwiseneza Daniel atabaye Musanze FC ku mupira wari ucomekewe Sugira Ernest, na Iradukunda Eric Radu, awukura imbere y'izamu.

15:39

34' Umupira uri gukinirwa hagati

Musanze FC yamaze kugaruka mu mukino ndetse iri gukora ku mupira kenshi, bitandukanye no mu minota 20 ibanza. Abakinnyi bsatira muri Rayon Sports basubiye inyuma gato gushaka imipira.

15:34

30' Igitego cya Musanze FC

Musanze FC yishyuye igitego ku mupira uhushijwe na Kimenyi Yves utumvikanye na ba myugariro be, uterwa na Twizerimana Onesme ujya mu izamu. Rutahizamu wa Musanze FC abanje kuvurwa n'abaganga kuko yagonzwe na Kimenyi ubwo yashakaga umupira.

15:31

27' Ubundi buryo bwa Rayon Sports

Nshimiyimana Amran acenze Clement inyuma gato y'urubuga rw'amahina, ateye ishoti rirerire umupira uca hejuru gato y'izamu ririnzwe na Ndoli Jean Claude.

15:30

25' Rayon Sports ihushije uburyo bwabazwe

Michael Sarpong acomekeye umupira Sekamana Maxime mu rubuga rw'amahina, awutangwa na Ndoli Jean Claude ukoresheje ikirenge. Bwari uburyo bwabazwe ku ruhande rwa Rayon Sports.

15:24

19' Gusatira kwa Rayon Sports

Rayon Sports ibonye koruneri ebyiri zitewe na Rutanga. Umupira wa nyuma ugiye neza mu izamu, Ndoli Jean Claude yirwanaho asubiza umupira inyuma akoresheje ibipfunsi.

15:22

17' Musanze FC iri kunyuzamo igasatira

Twizerimana Onesme na Okwechuku bagerageje kwinjirana ba myugariro ba Rayon Sports, barananizwa, umupira bawusubiza inyuma kuri Maombi Jean Pierre.

15:18

14' Gusatira kwa Rayon Sports

Ciza Hussein acomekeye umupira Sugira Ernest uwuhinduye mu rubuga rw'amahina, ushyizweho umutwe na Michael Sarpong ufatwa na Ndoli Jean Claude abanjye gusimbuka.

15:17

12' Coup-franc ya Musanze FC

Rugwiro Herve akiniye nabi Twizerimana Onesme hafi n'izamu, ikosa rihanwe na Nyandwi Saddam, umupira ukurwaho n'ibipfunsi by'umunyezamu Kimenyi Yves wagonganye na rutahizamu wa Musanze FC, Okwecuku.

15:15

10' Coup-franc ya Musanze FC

Nshimiyimana Amran akiniye nabi Moussa Ally Sova, ikosa ritewe na Dushimumugenzi Jean rivamo koruneri ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports burwana ku izamu ryabwo.

15:13

10' Rayon Sports yaciye akarongo

Rayon Sports ikomeje gusatira cyane muri iyi minota ya mbere ndetse hari aho Musanze FC itarenga mu kibuga.

15:12

7' Coup-franc ya Musanze FC

Rutanga Eric acomekewe umupira muremure, awutangwa na Nyandwi Saddam bigeze gukinana, umusifuzi avuga ko Rutanga yakiniye nabi uyu myugariro wa Musanze FC.

15:09

5' Igitego cya Rayon Sports

Michael Sarpong wari umaze iminsi adakinira Rayon Sports nyuma yo kujya mu Bushinwa, atanze umupira uvuyemo igitego cya mbere, awucomekera Sugira Ernest uwutanze umunyezamu Ndoli Jean Claude.

15:08

4' Koruneri ya Rayon Sports

Mwiseneza Daniel arengeje umupira Ciza Hussein yari acomekeye Sugira Ernest. Ciza asubije umupira mu kibuga, umusifuzi Ishimwe Claude avuga ko hari umukinnyi wa Musanze FC wakiniwe nabi na rutahizamu wa Rayon Sports.

15:06

2' Coup-franc ya Rayon Sports

Muhoza Tresor akiniye nabi Iradukunda Eric 'Radu' wari umutwaye umupira ndetse akamusiga. Ikosa rihanwe na Rutanga Eric, umupira ugeze kuri Niyonzima Ally awutera hanze.

15:03

Umukino uratangiye

Umusifuzi Ishimwe Claude atangije umukino. Umupira wa mbere utewe na Okwecuku wa Musanze FC awusubiza inyuma kuri bagenzi be.

14:55

Abakinnyi bishyushya

14:53

Abakinnyi ba Musanze FC babanjemo

Ndoli, Sova Ally 10 (C) Dushimumugenzi 24, Mugenzi Cedric 22, Okwechuku 13, Twizerimana Onesme 9,Maombi Jen Pierre 5, Nshimiyimana Clement 12,Tresor Muhoza 19,Nyandwi Saddam 16 na Mwiseneza Daniel 4.

14:51

Abakinnyi ba Rayon Sports bitabajwe

Kimenyi Yves
Iradukunda Eric Radu
Rutanga Eric (c)
Kayumba Soter
Rugwiro Herve
Amran Nshimiyimana
Niyonzima Ally
Ciza Hussein
Sekamana Maxime
Michael Sarpong
Sugira Ernest

14:50

Isuku yitaweho mu rwego rwo kurwanya Coronavirus

14:48

Gahunda y'umunsi wa 22 wa Shampiyona

Ku wa Gatanu

Gasogi United 1-0 Espoir FC (Kigali Stadium, 3:30 PM)

Ku wa Gatandatu

Heroes FC vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium, 3:00 PM)
Gicumbi FC vs Sunrise FC (Gicumbi Stadium, 3:00 PM)
Mukura VS&L vs APR FC (Huye Stadium, 3:00 PM)
Marines FC vs Etincelles FC (Umuganda Stadium, 3:00 PM)
AS Muhanga vs Bugesera FC (Muhanga Stadium, 3:00 PM)
Rayon Sports FC vs Musanze FC (Kigali Stadium, 3:00 PM)

Ku Cyumweru

Police FC vs AS Kigali (Kigali Stadium, 3:00 PM)

14:41

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa 22 wa Shampiyona hagati ya Rayon Sports na Musanze FC.

Rayon Sports iheruka gutsinda Etincelles FC, iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 44, irushwa arindwi na APR FC ya mbere, yo yakiriwe na Mukura VS i Huye.

Musanze FC oheruka gutsindira Sunrise FC iwayo, nayo iri ku mwanya wa 11 n'amanota 23.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa 15:00.