APR FC vs Kiyovu Sports

APR FC 1-0 Kiyovu Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umurerwa Delphin

17:21

Amafoto yaranze igice cya kabiri

16:54

APR FC ikomeje kuyobora Shampiyona

APR FC yujuje imikino 23 idatsindwa, ikomeje kuyobora Shampiyona n'amanota 57 nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino waberaga i Nyamirambo.

Ikipe y'ingabo irusha amanota arindwi Rayon Sports ya kabiri, yo yatsindiye Marines FC i Rubavu igitego 1-0 cya Niyonzima Ally.

16:53

Ikarita itukura

Umutoza wungirije wa Kiyovu Sports, Mutarambirwa Djabil, ahawe ikarita itukura nyuma yo gushwana na Bukuru ukinira APR FC.

16:52

Ikarita itukura

Bukuru Christophe wa APR FC, ahawe ikarita itukura nyuma yo gushwana na Mutarambirwa Djabil, umutoza wungirije wa Kiyovu Sports nubwo umukino wari warangiye.

16:50

Umukino urarangiye

16:50

90+3' APR FC yimwe penaliti?

Ishimwe Anicet acenze abakinnyi batatu ba Kiyovu Sports bagerana mu rubuga rw'amahina, agushijwe na Mutangana Derrick, umusifuzi Hakizimana Louis avuga ko nta cyabaye.

16:47

90+1' Couup-franc ya Kiyovu Sports

Mushimiyimana Mohamed wari kumwe na Manzi Thierry, akiniye nabi Armel Ghislain. Ikosa rihanwe na Nsanzimfura Keddy, umupira awutera mu rukuta.

16:46

90' Iminota itatu y'inyongera

16:45

85' Ikarita y'umuhondo

Bukuru ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kubangamira Keddy wari ugiye guhana ikosa.

16:44

85' Coup-franc ya Kiyovu

Bukuru Christophe akiniye nabi Armel Ghislain Djimoe, umupira utewe na Nsanzimfura Keddy ukozwaho umutwe na Manzi Thierry mbere yo gufatwa na Rwabugiri Umar.

16:36

80' Gusimbuza

Usengimana Danny asimbuwe na Mushimiyimana Mohamed.

16:33

75' Koruneri ya Kiyovu

Kiyovu Sports iri gukina neza muri iyi minota ishaka igitego cyo kwishyura ariko abakinnyi bayo bari kugorwa no kurenza umupira abakina inyuma muri APR FC.

16:30

70' Gusimbuza

Kitata Alexis asimbuye Nizeyimana Jean Claude.

16:27

69' Ikarita y'umuhondo

Manishimwe Djabel ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kwanga guca hafi asohoka mu kibuga, agahitamo kwambukiranya ikibuga.

16:26

69' Gusimbuza

Manishimwe Djabel asimbuwe na Ishimwe Anicet ku ruhande rwa APR FC ikoze impinduka ya kabiri.

16:25

68' APR FC ihushije igitego cyabazwe

Niyonzima Olivier Sefu acenze abakinnyi ba Kiyovu Sports abinjirana mu rubuga rw'amahina, atanze umupira kuri Usengimana Danny awutera mu izamu, ushyirwa muri koruneri na Mutangana Derrick.

16:23

65' APR FC ikomeje gushaka igitego cya kabiri

Byiringiro Lague acenze Mbogo Alli mu rubuga rw'amahina, atanze umupira kuri Usengimana Danny arawuhusha mu gihe Bukuru awuhaye Manishimwe Djabel awutera hejuru y'izamu.

16:21

Ku bindi bibuga

Marines FC 0-0 Rayon Sports
Espoir FC 1-1 Heroes FC

16:17

57' Gusimbuza

Nsanzimfura Keddy asimbuye Nsengiyumva Moustapha ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

16:12

55' Manzi Thierry yagowe n'uyu mukino

Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry yongeye kugaragaza ko yababaye.

16:08

50' Coup-franc ya Kiyovu Sports

Twizeyimana Martin Fabrice ahannye ikosa ryakozwe na Manishimwe Djabel, umupira ukurwaho na Imanishimwe Emmanuel n'ikirenge.

16:05

48' Ikarita y'umuhondo

Mutangana Derrick ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Byiringiro Lague wari umucitse.

16:04

47' Uburyo bwa APR FC

Imanishimwe Emmanuel azamukanye umupira mu ruhande rw'ibumoso, ashatse kuwuhindura mu izamu ushyirwa muri koruneri na Mbogo Ally.

16:03

46' Gusimbuza

Byiringiro Lague yinjiye mu kibuga asimbura Nshuti Innocent

16:01

Ikaze mu gice cya kabiri

15:46

Igice cya mbere kirarangiye

15:46

45' Umunota w'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye umunota umwe w'inyongera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

15:45

43' Coup-franc ya Kiyovu Sports

Armel Ghislain Djimoe akiniwe nabi na Omborenga Fitina. Ikosa rihanwe na Nsengiyumva Moustapha umupira ujya hanze.

15:44

41' Gusatira kwa Kiyovu Sports

Nsengiyuva Moustapha abonye ubuyro bwiza bwo gutsinda, umupira ushyirwa muri koruneri na Manzi Thierry. Usubijwe mu kibuga na Serumogo, Mbogo Ali ashyizweho umutwe uca ku ruhande rw'izamu.

15:42

40' Uburyo bwa APR FC

Usengimana Danny acomekewe umupira mu rubuga rw'amahina, awuhinduye ku rundi ruhande usanga Manishimwe Djabel uwuteye hejuru kure cyane.

15:36

34' Ikarita y'umuhondo

Twizeyimana Martin Fabrice ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Niyonzima Olivier Sefu. Ikosa rihanwe na Bukuru, umupira ujya hejuru cyane.

15:35

33' Coup-franc ya APR FC

Habamahoro Vincent akiniye nabi Manishimwe Djabel mu rubuga rwa Kiyovu. Ikosa rihanwe n'uyu mukinnyi, ubwigarizi bwa Kiyovu burwana ku izamu ryayo.

15:32

30' Uburyo bwa Kiyovu Sports

Serumogo Ally ahinduye umupira mwiza mu izamu, ukurwaho na Rwbaugiri Umar abuza abakinnyi ba Kiyovu Sports kuwugeraho. Nibwo buryo bwa mbere bukomeye Kiyovu ibonye kugeza ubu.

15:30

28' APR FC yihariye umupira

APR FC iri guherekanya umupira cyane muri iyi minota. Abakinnyi bayo bari kubonana neza ndetse bimye umupira aba Kiyovu Sports.

15:26

23' Uburyo bw'ishoti rirerire

Imanishimwe Emmmanuel aherejwe umupira ari muri metero nka 30, atera umupira ukomeye ufashwe na Nzeyurwanda Djihad. Umukino ubaye uhagaze mu gihe hari kuvurwa nshuti Innocent ugize ikibazo cy'urutugu.

15:24

20' Kiyovu Sports yatangiye gusatira

Kiyovu Sports itangiye gusatira APR FC ishaka igitego cyo kwishyura. Urucaca ruri gukoresha impande zombi ziri gucaho Ghislain Armel na Nsengiyumva Moustapha mu gusatira izamu rya APR FC.

15:19

17' Igitego cya APR FC

Nshuti Innocent afunguye amazamu ku gitego atsindiye mu rubuga rw'amahina ku mupira uhinduwe na Imanishimwe Emmanuel nyuma yo guherezwa na Bukuru Christophe.

15:17

15' Coup-franc ya Kiyovu Sports

Bukuru akoze umupira wari uhinduwe na Armel Ghislain. Ikosa rihanwe na Serumogo Ally hafi n'urubuga rw'amahina, umupira ahereje Twizeyimana Martin Fabrice awutera hejuru kure y'izamu.

15:12

10’ Umukino uhagaze gato

Umukino ubaye uhagaze mu gihe hari kuvurwa kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry, uryamye hasi. Abandi bakinnyi baboneye kujya kumva inama z’abatoza.

15:08

6' Coup-franc ya APR FC

Mbogo Ally agushije Imanishimwe Emmanuel inyuma gato y'umurongo w'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Omborenga Fitina, umupira ukora ku rukuta ujya muri koruneri.

15:04

3' Gusatira kwa Kiyovu Sports

Mutangana Derrick ateye umupira muremure imbere ashaka abarimo Robert Saba, umupira ukurwaho na Rwabuhihi Placide n'umutwe mbere y'uko awutera imbere.

15:00

Umukino uratangiye

Umusifuzi Hakizimana Louis atangije umukino. Umupira wa mbere utewe na Kiyovu Sports ibanje guhera inyuma yubaka mbere yo kwinjira mu rubuga rwa APR FC.

14:53

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bitabajwe

Umutoza Ruremesha Emmanuel yitabaje:

Nzeyurwanda Djihad
Serumogo Ally (c)
Mutangana Derrick
Mbogo Ali
Habamahoro Vincent
Twizeyimana Martin Fabrice
Nizeyimana Jean Claude
Saba Robert
Armel Ghislain
Nsengiyumva Mustafa
Mbonyingabo Regis

14:44

Abakinnyi ba APR FC babanza mu kibuga

Umutoza Erradi Mohamed Adil yitabaje:

Rwabugiri Umar
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Manzi Thierry (c)
Rwabuhihi Placide
Buregeya Prince
Bukuru Christophe
Niyonzima Olivier Sefu
Manishimwe Djabel
Usengimana Danny
Nshuti Innocent

14:41

Imihigo ni yose ku bafana ba Kiyovu Sports

Abafana ba Kiyovu Sports bahize guhagarika APR FC, bakihesha agaciro.



14:39

Kiyovu Sports ni ikipe ya kabiri yoroheye APR FC mu myaka 10 ishize

Uretse Marines FC yabonye amanota atatu gusa mu mikino yahuyemo na APR FC mu myaka 10 ishize, Kiyovu Sports yabonye amanota atanu gusa kuri iyi kipe y’ingabo.

Intsinzi ya Kiyovu Sports yo ku wa 27 Ukwakira 2017, yabonetse nyuma y'imyaka 12 Urucaca rudatsinda APR FC. Uyu mukino warangiye ari igitego 1-0 cyatsinzwe na Mustafa Francis kuri ubu ukinira Bugesera FC ndetse icyo gihe Kiyovu Sports yari imaze iminota isaga 670 itinjiza igitego mu izamu rya APR FC.

Kiyovu Sports yaherukaga gutsinda APR FC muri Shampiyona tariki ya 30 Ukwakira 2005, ibitego 3-1 ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’uwo mwaka yanegukanywe na APR FC.

14:37

Amakipe yombi yishyushya

14:35

Amateka aha amahirwe ikipe ya APR FC

Mu mikino 33 iheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona, APR yatsinzemo 23, Kiyovu itsinda itatu, zinganya imikino irindwi irimo n’uheruka warangiye ari ubusa ku busa.


APR FC yatsinze imikino 18 muri 21 iheruka guhuriramo na Kiyovu Sports.


Muri iyi mikino 21, APR FC yinjijemo ibitego 41 mu izamu rya Kiyovu Sports mu gihe Urucaca rwo rwatsinze ibitego bitanu gusa.

14:34

Gahunda y'umunsi wa 23 wa Shampiyona

Ku wa Kabiri:

Sunrise FC vs Gasogi United (Golgotha Stadium, 3:00 PM)
Espoir FC vs Heroes FC (Rusizi Stadium, 3:00 PM)
Musanze FC vs Gicumbi FC (Ubworoherane Stadium, 3:00 PM)
APR FC vs SC Kiyovu (Kigali Stadium, 3:00 PM)
Marines FC vs Rayon Sports FC (Umuganda Stadium, 3:00 PM)

Ku wa Gatatu

Bugesera FC vs Police FC (Bugesera Stadium, 3:00 PM)
AS Kigali vs Mukura VS&L (Kigali Stadium, 3:00 PM)
Etincelles FC vs AS Muhanga (Umuganda Stadium, 3:00 PM)

14:31

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umunsi wa 23 wa Shampiyona hagati ya APR FC na Kiyovu Sports.

APR FC itaratsindwa, iri ku mwanya wa mbere n’amanota 54 mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu n'amanota 35.

Kiyovu Sports iheruka mu kibuga itsinda Heroes FC ibitego 5-0 mu gihe APR FC yatsinze Mukura VS 4-0.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa 15:00.