Rayon Sports vs Gicumbi FC

Rayon Sports 1-1 Gicumbi FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umurerwa Delphin

18:17

Amwe mu mafoto yaranze igice cya kabiri

17:05

Rayon Sports iri gutakaza amahirwe ku gikombe

Kunganya uyu mukino bitumye Rayon Sports igenda gake mu muvuduko wo kwiruka kuri APR FC ya mbere. Rayon Sports igize amanota 51, irushwa amanota atandatu na APR FC ya mbere, yo izakirwa na Espoir FC i Rusizi ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020.

Gicumbi FC igize amanota 16 mu myanya ya nyuma.

Mu yindi mikino yabaye, Heroes FC yanganyije na Sunrise FC y'abakinnyi icyenda ibitego 2-2, Musanze FC yanganyije na Gasogi United 0-0 mu gihe Mukura VS yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

17:03

Camarade akumiriye abakinnyi be

Umutoza wungirije wa Gicumbi FC, Banamwana Camarade, ahise yirukankira mu kibuga abuza abakinnyi be kuba basagarira abasifuzi. Igitego cya Rayon Sports cyateje impaka no mu banyacyubahiro barimo abayobozi b'aya makipe.

17:02

Umukino urarangiye

17:01

100' Umukino urakomeje

Undi mukinnyi wa Gicumbi FC yari aryamye hasi, ariko amaze guhaguruka umukino urakomeza.

16:57

90+5' Umunyezamu wa Gicumbi FC ahagurutse

Umunyezamu Mbarushimana Emile aracyaryamye hasi avurwa.Amagambo n'impaka ni byinshi ku bantu bake barebye uyu mukino.

16:56

90+3' Ikarita itukura

Mukamba Shabani ahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo ku ikosa tutabonye neza. Birashoboka ko ari amagambo abwiye umusifuzi kuko nibwo igitego cyari kikimara kujya mu izamu, abakinnyi bose ba Gicumbi FC bajya kubwira umusifuzi ko umunyezamu yari yakorewe ikosa.

16:55

90+3' Igitego cya Rayon Sports

Sugira Ernest yishyuriye Rayon Sports ku mupira ahawe ubwo umunyezamu Mbarushimana Emile yari amaze kugwa hasi. Umusufizi yemeza ko ari igitego.

16:52

90' Iminota IRINDWI y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota irindwi y'inyongera. Umukino wagiye utinzwa kenshi n'abakinnyi n'umunyezamu wa Gicumbi FC.

16:51

89' Rayon Sports ihushije ubundi buryo

Nshimiyimana Amran ananiwe gutsindira Rayon Sports ku mupira ahawe mu rubuga rw'amahina, ateye ishoti rica ku ruhande rw'izamu.

16:49

Ku bindi bibuga

Mukura VS 2-1 Bugesera FC
Heroes FC 2-2 Sunrise FC

16:47

85' Ubundi buryo bwiza kuri Rayon Sports

Sekamana Maxime yongeye guhusha uburyo bwiza ku mupira umugezeho uvuye kuri myugariro wa Gicumbi, awuteye mu izamu ujya hejuru ku ruhande.

16:46

84' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza

Iradukunda Eric ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Niyonzima Ally aawutera yigaramye atabanje kuwuhagarika, uca ku ruhande rw'izamu.

16:44

Ku bindi bibuga

Heroes FC 2-1 Sunrise FC.

Babuwa Samson yongeye kubona izamu.

Sunrise FC yahawe amakarita abiri atukura kuri Mushimiyimana Regis na Muhinda Brian.

16:40

78' Umunyezamu wa Gicumbi FC yongeye kuryama

Ku mupira uhinduwe na Rugwiro Herve wagiye gusatira imbere, ufashwe n'umunyezamu Mbarushimana Emile, ahita aryama hasi ndetse yerekana ko Sekamana Maxime yamukiniye nabi.

16:36

75' Rayon Sports ikomeje kugorwa

Rayon Sports ikomeje gusatira bikomeye izamu rya Gicumbi FC, ariko abakinnyi bayo basatira izamu babuze aho bacisha umupira ngo ugere mu izamu ririnzwe na Mbarushimana Emile. Ubwugarizi bwa Gicumbi FC buhagaze neza.

16:34

73' Abafana ba Rayon Sports bari kurebera umupira mu biti

Mu gihe babujijwe kureba umukino mu rwego rwo kwirinda coronavirus, bamwe mu bafana ba Rayon Sports bahisemo kurebera umukino mu biti bikikije Stade ya Kigali.

16:32

70' Gusimbuza

Bruno Bati asimbuwe na Yahaya Saleh. Umukino wabaye uhagaze gato mu gihe hari kuvurwa umunyezamu Mbarushimana Emile waguye nabi ubwo yatanguranwaga umupira n'abakinnyi mu kirere.

16:27

65' Mbarushimana arokoye Gicumbi FC

Sugira Ernest ahushije igitego ku mupira w'umuterekano ateye, ukurwamo n'umunyezamu Mbarushimana Emile uzamutse akozaho ikiganza ujya muri koruneri.

16:26

64' Ikarita y'umuhondo

Magumba Frank Shabani ahawe ikarita y'umuhondo ku nkokora akubise Nshimiyimana Amran hafi n'urubuga rw'amahina.

16:23

62' Gusimbuza

Nzitonda Eric asimbuwe na Uwiringiyimana Christophe.

16:23

61' Ikarita y'umuhondo

Umunyezamu Mbarushimana Emile wa Gicumbi FC ahawe ikarita y'umuhondo kubera kuburanya umusifuzi amubwira ko Niyonzima Ally akiniye nabi mugenzi we.

16:21

59' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza

Rayon Sports ibonye koruneri ebyiri zikurikiranya, umupira utewe na Rutanga usanga Sugira Ernest uteresheje umutwe, uca ku ruhande rw'izamu.

16:20

58' Gicumbi FC ihushije igitego cyabazwe

Mfitumukiza Nzungu ahereje umupira Uwimana Emmanuel Nsoro, uteye ishoti rikomeye umupira ugarurwa n'igiti cy'izamu, Nzitonda Eric ananirwa kuwusubiza mu izamu.

16:17

55' Ikarita y'umuhondo

Ndacyayisenga Ally ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gutinda gusohoka mu kibuga ubwo yari asimbuwe.

16:17

55' Gusimbuza

Mfitumukiza Nzungu asimbuye Ndacyayisenga Ally wigeze kugaragaza ko yababaye.

16:16

53' Ikarita itukura

Gasongo Jean Pierre ahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo kubera gushwana na Kimenyi wari utinze gutera umupira.

16:15

53' Ikarita y'umuhondo

Umunyezamu Kimenyi Yves ahawe ikarita y'umuhondo kubera gushwana na Gasongo wa Gicumbi FC.

16:14

52' Coup-franc ya Gicumbi FC

Uwimana Emmanuel akiniwe nabi inyuma y'urubuga rw'amahina, umupira utewe na Magumba Frank Shabani ushyirwaho umutwe na Gasongo ujya hanze, ariko umusifuzi wo ku ruhande yari yavuze ko habayeho kurarira.

16:12

50' Umukino uhagaze gato

Umukino ubaye uhagaze gato mu gihe umukinnyi wa Gicumbi FC, Ndacyayisenga Ally, asohowe mu kibuga ari ku ngobyi nyuma yo kugongana n'umukinnyi wa Rayon Sports.

16:07

Ikaze mu gice cya kabiri

Igice cya kabiri kimaze gutangira i Nyamirambo. Gicumbi FC itangiye yihagazeho mu bakinnyi b'inyuma barimo Rwigema Yves wigeze gukina muri Rayon Sports.

15:51

Igice cya mbere kirarangiye

HT Rayon Sports 0-1 Gicumbi FC
HT: Mukura 0-1 Bugesera FC
HT Heroes FC 2-0 Sunrise FC
HT Musanze FC 0-0 Gasogi United

15:51

45+3' Igitego cya Gicumbi FC

Nshimiyimana Amran akuruye Nzitonda Eric, hatangwa coup-franc yatewe na Ndacyayisega Ally, ivamo igitego ku mupira ukubise igiti cy'izamu ugarutse ukubita kuri Kimenyi Yves ujya mu izamu.

15:48

Ku bindi bibuga

HT: Musanze FC 0-0 Gasogi United

Heroes FC 2-0 Sunrise FC

15:47

45' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itatu y'inyongera.

15:46

45' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza

Niyonzima Ally aterekeye umupira Mugheni Fabrice, uyu mukinnyi wo hagati ateye ishoti rikomeye rica ku ruhande rw'izamu rya Gicumbi FC.

15:42

40' Uburyo bwa Rayon Sports

Rayon Sports yongeye guhererekanya neza, umupira Nshimiyimana Amran acomekeye Sekamana Maxime, awuhindura mu izamu mu gihe Mugisha Gilbert ashatse kuwuteresha umutwe, aba mugufi.

15:40

40' Rayon Sports ikomeje gusatira

Rayon Sports iri guhererekanya neza mu kibuga hagati, ariko nayo yagowe no kurenza umupira ba myugariro ba Gicumbi FC.

15:39

Ku bindi bibuga

Heroes FC 2-0 Sunrise FC (Nyarugabo 18' & Mujyanama Fidele)

15:34

34' Gusimbuza

Nshimiyimana Amran asimbuye Michael Sarpong wavunitse.

15:32

30' Sarpong ashobora kuba yababaye

Michael Sarpong agiye kuvurirwa hanze acumbagira nyuma y'uko yari yagonganye n'umunyezamu Mbarushimana Emile mu minota itandatu ishize.

15:30

Ku bindi bibuga

Heroes FC 1-0 Sunrise FC (Nyarugabo Moise)

Sunrise FC yahushije penaliti.

15:28

25' Uburyo bukomeye- Yari Penaliti?

Michael Sarpong acitse abakinnyi ba Gicumbi FC yinjira mu rubuga rw'amahina ashoreye umupira. Umunyezamu Mbarushimana Emile arasohotse baragongana bose bahita baryama hasi. Umusifuzi Ngaboyisonga Patrick avuze ko nta cyabaye ndetse umukino urakomeza.

15:22

21' Coup-franc ya Rayon Sports

Rayon Sports ibonye undi mupira w'umuterekano utewe na Rutanga Eric inyuma gato y'urubuga rw'amahina,umunyezamu Mbarushimana Emile awusubiza inyuma akoresheje ibipfunsi.

15:20

19' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza

Michael Sarpong afashe umupira utakajwe na Nzitonda Eric, awuhereza Sugira Ernest ucenze myugariro wa Gicumbi FC, ateye ishoti rikomeye mu izamu rica imbere gato hejuru rijya hanze.

15:17

14' Gusatira kwa Rayon Sports

Sekamana Maxime ateye ishoti rikomeye mu izamu, rishyirwa muri koruneri n'umunyezamu Mbarushimana Emile. Umupira usubijwe mu kibuga na Rutanga Eric, ukorwaho n'umunyezamu mbere y'uko uterwa imbere na Nzitonda Eric.

15:15

14' Ikarita y'umuhondo

Gasongo Jean Pierre ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri myugariro wa Rayon Sports.

15:15

13' Rayon Sports iri gusatira

Sekamana Maxime yinjiranye umupira ateye mu izamu ufatwa na Mbarushimana Emile. Rayon Sports yongeye gusubirana umupira, utewe na Rutanga mu izamu ujya hejuru cyane.

15:13

10' Uburyo bwa Gicumbi FC

Gicumbi FC ibonye uburyo bw'ishoti rikomeye ritewe na Gasongo Jean Pierre, umupira ufatwa na Kimenyi Yves.

15:11

8' Nta buryo bukomeye buraboneka

Amakipe yombi akomeje gukinana imbaraga mu kibuga hagati mu gihe ntayo iratanga indi ngo ibone umupira ukomeye ugana mu izamu. Rayon Sports yabonye coup-franc yatewe na Rutanga Eric, Sugira ashyizeho igituza umupira ufatwa na Mbarushimana Emile.

15:09

Umukino uratangiye

Umukino utangijwe n'umusifuzi Songayingabo Patrick. Rayon Sports yambaye ubururu mu gihe Gicumbi FC yambaye imyambaro yayo y'umuhondo.

15:07

Umukino ugiye kubera mu muhezo

15:07

Abakinnyi ba Gicumbi FC bitabajwe

Umutoza mushya uwa Gicumbi FC, Munyankindi Jean Paul yahisemo gukoresha:

Mbarushimana Emile
Nzitonda Eric
Muhumure Omar
Harerimana Fidel
Simwanza Emmanuel
Rwigema Yves
Ndacyayisenga Ally
Magumba Farouk Shabani
Gasongo Jean Pierre
Bruno Alain Bati
Uwimana Emmanuel

15:06

Abakinnyi ba Rayon Sports bitabajwe

Umutoza Cassa Mbungo Andre yitabaje:

Kimenyi Yves
Rugwiro Herve
Ndizeye Samuel
Rutanga Eric
Iradukunda Eric Radu
Niyonzima Ally
Mugheni Kakue Fabrice
Mugisha Gilbert
Sarpong Micheal
Sugira Ernest
Sekamana Maxime

15:04

Amakipe yombi yishyushya

15:02

Rayon Sports igera ku kibuga

15:00

Umunsi wa 24 wa Shampiyona urabera mu muhezo

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara, FERWAFA yafashe icyemezo cy’uko imikino y’umunsi wa 24 wa Shampiyona iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, yose ibera mu muhezo.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wanduye coronavirus.

{{Gahunda y’umunsi wa 24 wa Shampiyona}}

{{Kuwa Gatandatu}}
Heroes FC vs Sunrise FC (3:00 PM, Bugesera Stadium)
Mukura VS vs Bugesera FC (3:00 PM, Huye Stadium)
Musanze FC vs Gasogi United (3:00 PM, Ubworoherane Stadium,)
Rayon Sports FC vs Gicumbi FC (3:00 PM, Kigali Stadium)

{{Ku Cyumweru}}
Espoir FC vs APR FC (3:00 PM, Rusizi Stadium)
SC Kiyovu vs AS Kigali (3:00 PM, Mumena Stadium)
AS Muhanga vs Marines FC (3:00 PM, Muhanga Stadium)
Police FC vs Etincelles FC (3:00 PM, Kigali Stadium)

14:44

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa 24 wa Shampiyona hagati ya Rayon Sports na Gicumbi FC.

Ni umukino ugiye kubera mu muhezo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza rya coronavirus.

Rayon Sports iheruka gutsinda Marines, ni iya kabiri n'amanota 50, irushwa amanota arindwi na APR FC ya mbere, yo izakirwa na Espoir FC ku Cyumweru.

Gicumbi FC ni iya nyuma n'amanota 16 ndetse iheruka gutsindwa na Musanze FC ibitego 2-0.

Umukino uratangira saa cyenda (15:00)