Rwanda vs Cap-Vert

Rwanda 0-0 Cap-Vert

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umurerwa Delphin & Uwihanganye Hardi

17:07

U Rwanda rukomeje kuba ku mwanya wa nyuma

Amavubi anganyije na Cap-Vert ubusa ku busa, akomeza ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n'amanota abiri mu mikino ine.

Cap-Vert ifashe umwanya wa kabiri n'amanota ane, iyanganya na Mozambique mu gihe Cameroun iyoboye itsinda n'amanota 10.

Iyi mikino yo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu 2022, izongera gukomeza muri Werurwe umwaka utaha, hakinwe imikino ibiri isigaye.

Turabashimiye ko twabanye kuri uyu mukino, tuzasubira ku wa Gatatu ku mikino ya playoff gushaka amakipe abiri azakina Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka utaha w'imikino wa 2020/21.

17:07

Umukino urarangiye

17:05

90+2' Amavubi ahushije uburyo bwa nyuma

Nshuti Dominique Savio yambuye umupira myugariro Steven Fortes, yinjiye mu rubuga rw'amahina, uramurengana.Bwari uburyo bwa nyuma ku Amavubi muri uyu mukino.

17:02

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane Ben Amisy TSIMANOHITSY Ibrahim yerekanye iminota ibiri y'inyongera. Cap-Vert ikomeje gushaka igitego muri iyi minota ya nyuma, Nshuti Dominique Savio yari ashatse kunyura ibumoso, yamburwa umupira.

16:49

87' Ikarita y'umuhondo

Imanishimwe Emmanuel ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kurenza umupira kandi umusifuzi yavuze ko habayeho kurarira. Cap-Vert ikomeje gusatira!

16:47

86' Coup-franc y'Amavubi

Steven Fortes akiniye nabi Muhire Kevin mu rubuga rwa Cap-Vert. Ikosa rihanwe na Djihad, ariko birangira Sugira bamutwaye umupira.

16:45

82' Ikarita y'umuhondo

Stopira ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Nshuti Dominique Savio. Ikosa rihanwe na Bizimana Djihad, umupira urenzwa na Nuno Borges.

16:43

80' Umunyezamu Kwizera aryamye hasi

Cap-Vert ibonye umupira w'umuterekano utewe na Jamiro Monteiro, umunyezamu Kwizera agiye mu kirere akorwaho n'abakinnyi ba Cap-Vert aryama hasi, ariko ntiyahatinze.

16:41

78' Cap-Vert yangiwe gusimbuza

Cap-Vert yashakaga gushyiramo Marco Soares, ariko ibwiwe ko inshuro yemerewe gusimbuzamo abakinnyi batanu bateganywa n'amategeko, zarangiye. Iyi kipe ikomeje kotsa igitutu Amavubi, ariko yabuze aho imenera.

16:38

75' Cap-Vert ntiha agahenge Amavubi

Muri iki gice cya kabiri, Cap-Vert ntiyahwemenye gusatira izamu ry'Amavubi nubwo kugeza ubu nta buryo bwinshi bukomeye buragana mu izamu rya Kwizera Olivier ugeranyije n'inshuro bagera imbere y'izamu.

Mukunzi Yannick asohowe mu kibuga ku ngobyi, ariko ahita ahaguruka.

16:34

72' Gusimbuza

Steve Furtado asimbuwe na Dylan Tavares ku ruhande rwa Cap-Vert.

16:31

69' Nshuti Savio ukinnye neza

Ku mupira we wa mbere, Nshuti Dominique Savio arawuzamukanye agera mu rubuga rw'amahina, akinanye na Imanishimwe na Djihad, bawumusubije agwa mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi avuga ko ntacyo bamutwaye.

16:30

67' Gusimbuza

Nshuti Dominique Savio asimbuye Niyonzima Haruna.

16:29

65' Gusimbuza

Platini na Ricardo Gomes basimbuye Lisandro Semedo na Willis Furtado.

16:23

60' Cap-Vert ihushije uburyo bwabazwe

Lisandro Semedo ahinduriwe umupira na Ryan Mendes wari wasize abakinnyi b'Amavubi, awuteye mu izamu uhura na Kwizera Olivier ujya hejuru y'izamu. Abari kuri Stade ntibumva uburyo uyu mupira utagiye mu izamu.

16:21

59' Amavubi ararokotse

Ikipe y'u Rwanda igize amahirwe ku mupira utewe mu izamu na Monteiro, ariko ukurwaho na Omborenga na Manzi Thierry bakijije izamu ryari rugarijwe cyane.

16:20

56' Gusimbuza

Sugira Ernest asimbuye Tuyisenge Jacques wavunitse. Sugira yasanze bagenzi be mu mwiherero ku wa Gatandatu nyuma y'uko bigaragaye ko u Rwanda nta mahirwe y'ubusatirizi bwabonye i Praia.

16:18

55' Djabel na Savio bagiye kwishyushya

Umutoza Mashami Vincent yahagurukije Manishimwe Djabel na Nshuti Dominique Savio ngo bajye kwishyushya.

16:16

52' Cap-Vert yongeye gusatira cyane

Cap-Vert iri kugera ku izamu ry'u Rwanda kenshi. Ibonye koruneri itewe na Nuno Borges, umupira usubijwe mu izamu na Steven Fortes ukurwaho na Tuyisenge Jacques.

Tuyisenge uri gukina imbere wenyine, ni we utabaye Amavubi mu minota ibiri ishize. Kuri ubu aryamye hasi yitabwaho n'abaganga nyuma yo gukinirwa nabi.

16:12

49' Coup-franc y'Amavubi

Byose bitangiye Imanishimwe Emmanuel akuraho umupira wari uhinduwe na Mendes. Tuyisenge Jacques akiniwe nabi, ikosa rihanwe umupira utewe na Muhire Kevin ujya hanze.

16:08

47' Gusatira kw'Amavubi

Mukunzi acomekeye umupira Omborenga Fitina, na we awuhinduye mu izamu ukurwaho na Ponck.

16:07

46' Igice cya kabiri cyamaze gutangira

Bizimana Djihad acomeye umupira Niyonzima Haruna, ariko umubana muremure urarenga.

16:06

Gusimbuza

Djaniny asimbuye Julio Tavarez ku ruhande rwa Cap-Vert.

16:05

Muhire Kevin agiye gusimbura

Muhire Kevin yiteguye gusimbura. Uko bigaragara ni Meddie Kagere uvuyemo, Tuyisenge Jacques agiye gukina imbere wenyine.

16:03

Ikaze mu gice cya kabiri

Abakinnyi ku mpande zombi batangiye kugera mu kibuga. Ab'Amavubi baje mbere babanza gukora inama ntoya mu kibuga, aho bari mu itsinda imbere y'izamu baganira.

15:50

Igice cya mbere kirarangiye

15:50

45+1 Cap-Vert ihushije igitego cyabazwe

Jamiro Monteiro ahushije uburyo bwabazwe ku mupira atereye mu rubuga rw'amahina rw'Amavubi, ku bw'amahirwe y'u Rwanda uca ku ruhande gato rw'izamu rya Kwizera Olivier ujya hanze.

15:48

45' Coup-franc ya Cap-Vert

Niyonzima Haruna akiniye nabi Ryan Mendes, Cap-Vert ihabwa umupira uteretse muri metero nka 25. Steve Furtado ateye uyu mupira, ukurwaho na Mukunzi Yannick n'umutwe.

15:46

43' Cap-Vert ikomeje gushaka igitego

Ryan Mendes na Lisandro Semedo bakomeje gusatira cyane izamu ry'u Rwanda. Cap-Vert ibonye koruneri itewe na Monteiro, umupira ufatwa neza na Kwizera Olivier.

15:44

40' Muhire Kevin ari kwishyushya

Umutoza wongerera ingufu abakinnyi b'Amavubi, Mwambari Serge, ari gufasha Muhire Kevin kwishyushya. Uyu mukinnyi ukinira El Gaish mu Misiri, akina mu kibuga hagati asatira izamu. Ashobora kuza gufata umwanya wa Haruna Niyonzima nk'uko byagenze muri Cap-Vert.

15:39

36' Amavubi yari abonye uburyo bwiza

Kagere Meddie acomekewe umupira mwiza, anyura inyuma ya myugariro wa Cap-Vert, awushyizeho umutwe ujya hejuru y'izamu. Gusa, umusifuzi wo ku ruhande yerekanye ko hari habayeho kurarira.

Ikipe y'Igihugu ibonye kandi uburyo bw'umupira uhinduwe na Imanishimwe, ushyirwa muri koruneri na Stopira.

15:37

34' Coup-franc ya Cap-Vert

Imanishimwe Emmanuel akiniye nabi Ryan Mendes, ikosa rirahamwe, umupira ushyirwa muri koruneri na Manzi Thierry. Jamiro Monteiro ahinduye umupira mu izamu, ujya hanze.

15:35

32' Amavubi agiye gukinira ku gitutu

Niyonzima Ally ni we wakinaga imbere ya ba myugariro. Kuba avuye mu kibuga, bivuze ko Mukunzi Yannick agiye gufata umwanya we ndetse akunganirwa na Bizimana Djihad. U Rwanda rugiye gukinisha ba rutahizamu babiri, Haruna abakinire inyuma.

15:31

29' Ikarita itukura

Niyonzima Ally ahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo ku ikosa akoreye mu kibuga hagati ku mukinnyi wa Cap-Vert. U Rwanda rusigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga.

15:30

26' Kwizera Olivier ahagaze neza

Ryan Mendes acomekewe umupira mwiza mu ruhande rw'iburyo, awuhindura mu izamu, umunyezamu Kwizera Olivier arasimbuka arawufata. Cap-Vert iri gusatira bikomeye muri iyi minota, ibonye kandi uburyo bw'umupira ukubise kuri Rwatubyaye, uhita ufatwa na Kwizera.

15:28

24' Gusatira kw'Amavubi

Amavubi abonye koruneri ya mbere mu mukino, itewe na Bizimana Djihad umupira ukurwaho na Lisandro Semedo n'umutwe. Haruna Niyonzima asubije mu izamu umupira muremure, ufatwa n'umunyezamu Vozinha.

15:27

22' Omborenga Fitina akinnye neza

Nyuma yo kuvirirwaho inda imwe n'abakinnyi babiri ba Cap-Vert, Omborenga Fitina akinnye neza yambura umupira Monteiro.

15:24

20' Cap-Vert bibwiraga ko babonye penaliti

Ryan Mendes acomekeye umupira mugenzi we, Steve Furtado usize Mukunzi Yannick, na we awunduye mu rubuga rw'amahina uhura na Julio ushyizeho umutwe ukora ku kuboko kwa Rwatubyaye. Mu gihe basabaga ko bahabwa penaliti, umusifuzi wo ku ruhande abwiye abakinnyi ba Cap-Vert ko Furtado yakuye umupira hanze.

15:20

16' U Rwanda ruri gukina imipira miremire

Mu minota 15 ibanza y'umukino, biragaragara ko abakinnyi b'u Rwanda bafite amabwiriza yo gukina imipira miremire inyuze cyanr ku mpande. Cap-Vert iri hejuru mu guhererekanya umupira muri iyi minota.

15:16

12' Amavubi ari gukora amakosa menshi

Kugeza kuri uyu munota, abakinnyi b'Amavubi bamaze gukora amakosa ane. Niyonzima Haruna ni we ukoze iriheruka, aho akiniye nabi Nuno Borges.

15:14

10' Ikarita y'umuhondo

Niyonzima Ally ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Nuno Borges. Ikosa rihanwe na Monteiro, ariko Ally n'ubundi akiza izamu ry'Amavubi.

15:11

7' Amavubi yatangiye gusatira

Meddie Kagere na Tuyisenge babonye uburyo bwa mbere mu mukino umupira ujya hanze. Bizimana Djihad na we ahawe umupira ku ruhande rw'iburyo, awuhinduye mu rubuga rw'amahina uhita ukurwaho na Ponck wa Cap-Vert.

15:10

6' Gusatira kwa Cap-Vert

Willis Furtado ahushije uburyo bwiza ku mupira wari uhinduwe na Ryan Mendes nyuma yo gucenga Imanishimwe Emmanuel, ariko umupira utewe na mugenzi we ufatwa bigoranye na Kwizera Olivier.

15:06

3' Mangwende abanje gukanga kapiteni wa Cap-Vert

Kapiteni wa Cap-Vert Ryan Mendes ni umwe mu bazonze Amavubi mu mukino wabaye mu cyumweru gishize. Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' amukiniye nabi mu kibuga hagati. Iri kosa rirahanwe n'ubundi uyu mukinnyi yinjirana Amavubi, aguye mu rubuga rw'amahina, umusifuzi amubwira ko ntacyo bamutwaye.

15:03

Umukino uratangiye

Umunya-Madagascar Andofetra Avombitana Rivolala Manda Aroniaina RAKOTOJAONA atangije umukino. Umupira wa mbere utewe na Kagere awuhereza Niyonzima Haruna ukinannye na Djihad na we awuhereza Omborenga. Ikipe y'u Rwanda itangiye isatira, ariko Cap-Vert ikuraho umupira.

14:56

Amakipe yombi yatangiye kugera mu kibuga

Habanje abasimbura ku mpande zombi kugera aho bagomba kwicara. Ababanza mu kibuga na bo biteguye kwinjira. Indirimbo ya CAF yatangiye gucurangwa, ari nako n'abasifuzi bayoboye amakipe yombi binjira mu kibuga.

Ikipe y'u Rwanda yambaye umuhondo mu gihe Cap-Vert yambaye ubururu.

Habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza Cap-Vert.

Rwanda Nziza, na yo iraririmbwe. Abakinnyi b'Amavubi bifashe ku gituza cy'ibumoso, ku mutima, n'ukuboko kw'iburyo, uhereye kuri Haruna Niyonzima wegereye umusifuzi kugera kuri Manzi Thierry uri ku ruhande.

14:54

Abanyamakuru b'imikino mu Rwanda bashyigikiye Amavubi

Kuri uyu mukino, abanyamakuru 50 ni bo bemerewe kuwureba. Abenshi muri bo bambaye umwambaro w'Amavubi ndetse bazanye ingoma, aho biteguye gushyigikira ikipe y'Igihugu.

Ntabwo ari ubwa mbere byaba bibaye, ku mukino wabereye i Huye u Rwanda runganya na Centrafrique mu Ugushyingo 2018, iyi Fan Club y'abanyamakuru yarigaragaje ndetse n'i Rubavu ubwo Amavubi U-23 yakinaga na RDC.

Mu gihe Abanyarwanda batemerewe kureba uyu mukino bari ku kibuga, byibuze hari ababahagarariye.

14:45

Umukino ugiye kuyoborwa n'abanya-Madagascar

Abasifuzi b'umukino ni:Andofetra Avombitana Rivolala Manda Aroniaina RAKOTOJAONA wungirijwe na Lionel HASINJARASOA ANDRIANANTENAINA na Randrianarivelo RAVONIRINA HARIZO (Madagascar) mu gihe umusifuzi wa kane ari Ben Amisy TSIMANOHITSY Ibrahim (Madagascar). Komiseri w'umukino ni Umunya-Zanzibar Mzee Zam Ali.



14:36

Amakipe yombi ari kwishyushya

Harabura iminota 25 ngo umukino utangire. Ikipe y'u Rwanda n'iya Cap-Vert, zombi zirikwishyushya.

Ku ruhande rw'u Rwanda, abanyezamu batatu barimo Bakame, Kimenyi na Kwizera ubanza mu izamu, bari kwishyushya ukwabo. Abandi bakinnyi 10 babanza mu kibuga na bo bari ukwabo mu gihe n'abasimbura bari kwishyushya ku rundi ruhande. Ni nako bimeze kandi ku ruhande rwa Cap-Vert.

14:22

Abakinnyi ba Blue Sharks ya Cap-Vert bagera i Nyamirambo

14:21

Ikibuga cyabanje guterwa imiti

Mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, ikibuga cya Stade ya Kigali kigiye kuberaho umukino, cyabanje guterwa imiti yica virus. Abasifuzi na bo babanje kugenzura ko kimeze neza.

14:15

Amavubi agera i Nyamirambo

14:15

Abakinnyi ba Cap-Vert babanje mu kibuga

Umutoza Pedro Brito Bubista wa Cap-Vert yitabaje: Vovinha, Stopila, Steven Fortes, Ponck, Steve Furtado, Nuno Borges, Jamiro Monteiro, Ryan Mendes (C), Lisandro Semedo, Willis Furtado na Julio Tavares.

13:29

Umukino urerekanwa kuri Televiziyo y'Igihugu

Uyu mukino ugiye guhuza u Rwanda na Cap-Vert urerekanwa kuri Televiziyo Rwanda.

Ubusanzwe iyi mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika iba iri mu maboko ya CAF. Minisiteri ya Siporo na FERWAFA byasabye ko wakwerekanwa imbere mu gihugu, uburenganzira buhabwa Televiziyo y'Igihugu.

11:47

U Rwanda rurasabwa gutsinda uyu mukino

Kugeza ubu, u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’inota rimwe mu gihe Cap-Vert ifite amanota atatu.

Iri tsinda riyobowe na Cameroun yagize amanota 10 nyuma yo gutsindira Mozambique iwayo ibitego 2-0. Mozambique ifite amanota ane ku mwanya wa kabiri.

Ibi bivuze ko u Rwanda rusabwa gutsinda umukino w'uyu munsi, byibuze rukagira amanota ane ku mwanya wa kabiri. Ibi byaruha amahirwe menshi, aho mu mwaka utaha ruzajya muri Cameroun rusabwa byibuze kunganya, ubundi rukazitsindira Mozambique ruzasorezaho i Kigali.

Muri iyi mikino y'amatsinda, buri tsinda rizatanga amakipe abiri. By'umwihariko mu itsnda ry'u Rwanda ririmo ikipe izakira, hazakomeza Cameroun n'indi kipe imwe izaba iri imbere y'izindi (hatabariwemo iki gihugu kizakira).

11:44

Abakinnyi 11 b'u Rwanda babanza mu kibuga

Umutoza w‘Amavubi’, Mashami Vincent, yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 11 babanza mu kibuga. Nta mpinduka yakoze muri 11 babanjemo ku wa Kane ubwo ibihugu byombi byanganyaga ubusa ku busa.

Umunyezamu: Kwizera Olivier

Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul

Abakina Hagati: Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick na Bizimana Djihad

Ba rutahizamu: Niyonzima Haruna (c), Meddie Kagere na Tuyisenge Jacques.

11:41

Umukino urabera mu muhezo

Bitamenyerewe, ikipe y'Igihugu 'Amavubi' igiye gukina nta bafana mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) yo gukina nta bafana bari ku kibuga nk'imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Uretse n'ayo mabwiriza ya CAF, Leta y'u Rwanda na yo yashyize imbaraga mu kurwanya iki cyorezo cyibasiye Isi, aho kugeza ubu imikino yamaze gukomorerwa iba mu muhezo.

Umukino wa nyuma IGIHE yaherukaga kubagezaho uri kuba, ni uwahuje Rayon Sports na Gicumbi FC ku wa 14 Werurwe, na wo ukaba warakinwe mu muhezo nyuma y'uko Minisiteri y'Ubuzima yari imaze gutangaza ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

11:36

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE yongeye kubaha ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku mukino w'umunsi wa kane wo mu itsinda F ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun, ugiye guhuza u Rwanda na Cap-Vert.


Uyu mukino ugiye kuba nyuma y'iminsi itanu amakipe y'ibihugu byombi anganyije ubusa ku busa ku munsi wa gatatu wo mu itsinda, mu mukino wabereye i Praia muri Cap-Vert.

Umukino nyir'izina uratangira saa cyenda (15:00).