Rutsiro FC vs Vision FC

Rutsiro FC 0-0 Vision FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umurerwa Delphin

17:51

Gorilla FC na Rutsiro FC ni zo zizamutse mu Cyiciro cya Mbere

Amakipe ya Gorilla FC na Rutsiro FC ni yo atsindiye kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka w'imikino wa 2020/21, asimbuye Heroes FC na Gicumbi FC zamanutse.

Gorilla FC itsinze Etoile de l'Est kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa. Mu mukino wabanje, Rutsiro FC yatsinze Vision FC kuri penaliti 7-6 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Umukino wa nyuma uzahuza Gorilla FC na Rutsiro FC uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020.

Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ya 2020/21, yo izatangira ku wa 4 Ukuboza 2020.

Turabashimiye mwese twabanye uyu munsi, tuzasubire ku wa Gatandatu. Umugoroba mwiza.

17:38

Uko amakipe ari gutera penaliti

Gorilla FC: Sindambiwe Protais (yayinjije), Nshimiyimana Emmanuel (yayinjije), Nizeyimana Jean Claude (Mfashingabo arayifashe neza), Niyonkuru Amani (yayinjije), Tuyisenge Pekeake Pekinho (yayinjije).

Etoile de l'Est: Niyonkuru Aboubacar (yayinjije), Muzerwa Amini (hanze), Iraguha Hadjiri (Ntaribi ayikuyemo), Gisa Egide (yayinjije), Niyonkuru Daniel (yayinjije).

17:36

Umukino urarangiye

Iminota 90 y'umukino irangiye nta kipe irebye mu izamu ry'iyindi nk'uko byagenze no mu wundi mukino wabanje. Hagiye kwitabazwa za penaliti.

17:35

90+3' Coup-franc ya Gorilla FC

Lomami Andre akiniwe nabi hafi y'urubuga rw'amahina ku ruhande. Ikosa rihanwe na Tuyisenge Pekeake 'Pekinho', umupira ukozweho na Twagizimana Fabrice 'Ndikukazi' ujya muri koruneri.

17:33

90+1' Ikarita y'umuhondo

Umunyezamu Ntaribi Steven wa Gorilla FC, ahawe ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino.

17:32

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ine y'inyongera. Ikipe zombi nizikomeza kunganya haritabazwa penaliti.

17:31

89' Ntaribi yongeye kurokora Gorilla FC

Etoile de l'Est inaniwe gutsinda ku buryo bubiri bukomeye bugana mu izamu bubonywe n'abakinnyi bayo barimo Niyonkuru Aboubacar na Iraguha Hadji, ariko imipira yombi ikurwamo na Ntaribi Steven 'Buffoni'.

17:28

87' Ikarita y'umuhondo

Nsengimana Richard wa Gorilla FC, ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Iraguha Hadji.

17:24

85' Ikarita y'umuhondo

Manzi Willy Patrick wa Gorilla FC ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi abakinnyi babiri ba Etoile de l'Est icya rimwe.

17:18

76' Ikarita y'umuhondo

Etoile de l'Est ihawe ikarita y'umuhondo kuri Niyonkuru Daniel ukiniye nabi Nizeyimana Jean Claude wari ugiye kwinjira mu rubuga rw'amahina.

17:15

72' Muzerwa ahagaze neza

Muzerwa Amini wakiniye Amavubi, akaba yarageze muri Etoile de l'Est avuye muri Tusker FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Kenya, ari kugora cyane ba myugariro ba Gorilla FC. Mukanya gato, acomekewe umupira mwiza, awirukanseho, awutangwa na Ntaribi.

17:10

68' Ntaribi atabaye Gorilla FC

Muzerwa Amini ananiwe gutsindira Etoile de 'Est ku mupira ukomeye ukuwemo na Ntaribi Steven, awushyira muri koruneri.

17:06

64' Ifoto y'umukino ?

Kwizera Jean Luc wa Etoile de l'Est yigarama umupira imbere ya Manzi Willy Patrick wa Gorilla FC.

17:02

60' Abatoza ku mpande zombi bakaniye

Yaba Bizimana Abdu Bekeni wa Etoile de l'Est na Lomami Marcel wa Gorilla FC, bombi barahagaze, bakomeje gutanga amabwiriza ku bakinnyi.

16:59

56' Gusimbuza

Lomami Andre Fils asimbuye Karuta Buha ku ruhande rwa Gorilla FC.

16:55

55'

16:47

Igice cya kabiri kiratangiye

Ikaze na none kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Hatangiye igice cya kabiri, ariko Etoile de l'Est ihita ivunikisha Gisa Egide.

16:32

Igice cya mbere kirarangiye

Igice cya mbere cy'umukino uri guhuza Gorilla FC na Etoile de l'Est kirangiye ari ubusa ku busa.

16:27

40' Coup-franc ya Gorilla FC

Tuyisenge Pekeake 'Pekinho' akiniwe nabi na Niyonkuru Daniel. Ikosa rirahanwe, ariko birangira umupira ufashwe na Mfashingabo Didier.

16:21

34' Ikarita y'umuhondo

Bugingo Jean Pierre wa Etoile de l'Est ahawe ikarita y'umuhondo. Ikosa rirahanwe, umupira ukurwamo na Mfashingabo Didier mu buryo bugoranye.

16:13

25' Umupira ukubise igiti cy'izamu

Rutahizamu wa Gorilla FC, Nizeyimana Jean Claude abonye uburyo bwiza ku ishoti rikomeye ateye, umupira ukubita igiti cy'izamu. Amakipe yombi ari gusatirana muri iyi minota.

16:11

24' Ubundi buryo bwa Etoile de l'Est

Gisa Egide ananiwe gutsindira ikipe ye ku mupira ahuriyeho n'umunyezamu Ntaribi Steven, ariko ntiyawukoraho.

16:09

23' Ikarita y'umuhondo

Twagizimana Fabrice 'Ndikukazi' wa Etoile de l'Est, ahawe ikarita y'umuhondo ku mugeri akubise Nizeyimana Jean Claude 'Rutsiro'

16:04

17' Etoile de l'Est ihushije uburyo bwiza

Rutayisire Amani ananiwe gutsindira ikipe ku mupira ahawe mu rubuga rw'amahina, awutera hejuru y'izamu. Gusa, umusifuzi wo ku ruhande, yerekanye ko habayeho kurarira.

15:57

10' Uburyo bwa Etoile de l'Est

Etoile de l'Est iri gukina neza muri iyi minota, ibonye koruneri ebyiri zikurikiranye ariko ntacyo zitanze.

15:49

3' Gorilla FC itangiye gusatira

Umunyezamu Mfashingabo Didier akuyemo umupira ukomeye, awushyira muri koruneri itewe na Nizeyimana Jean Claude, ariko Karuta Buha ashyizeho umutwe, umupira ujya hanze.

15:45

Umukino uratangiye

Uyu mukino wa kabiri wa 1/2 cya playoffs ugiye kuyoborwa na Rulisa Patience. Umupira wa mbere utewe na Nizeyimana Jean Claude (Rutsiro) wa Rutsiro FC, awuha bagenzi be.

Imvura yatangiye kuwa i Nyamirambo nubwo kugeza ubu itaraba nyinshi cyane.

15:38

Abakinnyi ba Gorilla FC babanje mu kibuga

Umutoza Ruremesha Emmanuel yitabaje: Ntaribi Steven (GK), Tuyisenge Pekeake (Pekinho), Niyonkuru Amani, Nshimiyimana Emmanuel, Nsengimana Richard, Manzi Willy Patrick, Ineza Janvier, Iradukunda Simeon, Nshimiyimana Tharcisse, Nizeyimana Jean Claude na Karuta Buha.

15:36

Abakinnyi ba Etoile de l'Est babanza mu kibuga

Umutoza Bizimana Abdu 'Bekeni' yahisemo gukinisha: Mfashingabo Didier (GK,C), Niyonkuru Daniel, Biraro Yunusu, Bugingo Jean Pierre, Iradukunda Pacifique, Twagizimana Fabrice (Ndikukazi), Rutayisire Amani, Rurangirwa Pacifique, Gisa Egide, Kwizera Jean Luc na Muzerwa Amini.

15:30

Ikaze ku mukino ugiye guhuza Gorilla FC na Etoile de l'Est

Amakipe ya Gorilla FC na Etoile de l'Est yamaze kugera mu kibuga aho ari kwishyushya. Etoile de l'Est yo mu Burasirazuba imaze imyaka myinshi mu cyiciro cya kabiri mu gihe Gorilla FC imaze umwaka umwe ishinzwe.

15:12

Rutsiro FC itsindiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Rutsiro FC ni yo kipe ya mbere itsindiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka w'imikino wa 2020/21 nyuma yo gutsinda Vision FC kuri penaliti 7-6. Amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu minota isanzwe.

Indi kipe ya kabiri iramenyekana nyuma y'umukino uhuza Gorilla FC na Etoile de l'Est guhera saa 15:00.

15:04

Uko amakipe ari gutera penaliti

Vision FC: Irambona Fabrice (yayinjije), Kwitonda Ally (yayinjije), Nkurunziza Seth (yayinjije), Gakuru Matata (yayinjije), Cyubahiro Idarusi (yayinjije)== Byukusenge Michel (yayinjije), Ishimwe Eric (umunyezamu awukuyemo).

Rutsiro FC: Hatangimana Eric (yayinjije), Kwizera Bahati Emilien (yayinjije), Tuyishime Eric (yayinjije), Hakizimana Adolphe (yayinjije), Nshimyumuremyi Olivier (yayinjije).== Hitimana Jean Claude (yayinjije), Munyurangabo Cedric (arayinjije).

14:54

Umukino urarangiye

Iminota 90 irangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Hagiye kwitabazwa penaliti.

14:52

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Nsabimana Celestin, yerekanye iminota itatu y'inyongera. Rutsiro FC iri gusatira cyane muri iyi minota ya nyuma.

14:48

85' Gatsobe arokoye Vision FC

Rutsiro FC yashoboraga kubona igitego ku mupira wa koruneri itewe na Mukunzi Imran Aimable, ukurwamo n'umunyezamu Gatsobe Yves uwushyize muri koruneri.

14:41

80' Vision FC ihushije uburyo bwiza

Hakizimana Zuber ananiwe gutsindira ikipe ye ku ishoti ateye rigakurwamo n'umunyezamu Nshuti Yves.

14:31

69' Uburyo bwiza kuri Rutsiro FC

Rutsiro FC yashoboraga gufungura amazamu ku mupira Munyurangabo Cedric akomekeye Nshimyumuremyi Olivier, ashyizeho umutwe uca ku ruhande rw'izamu. Gusa, umusifuzi wo ku ruhande yari yerekanye ko habayeho kurarira.

14:28

67' Ikarita y'umuhondo

Nkubito Amza werekana ko yababaye bikomeye, ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Gakuru Matata.

14:26

64' Vision FC itangiye kugerageza amashoti ya kure

Irambona Fabrice ahawe umupira ari mu ruhande inyuma y'urubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye rinyuze ku ruhande rw'izamu rya Rutsiro FC.

14:22

61' Bamwe mu bafana bari kurebera umupira mu biti

Mu gihe bitemewe ko abafana bareba iyi mikino mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, hari abahisemo kurira ibiti bikikije Stade ya Kigali kugira ngo barebe mu kibuga.

14:16

55' Rutsiro FC ihushije uburyo bwabazwe

Munyurangabo Cedric ananiwe gufungura amazamu ku ruhande rwa Rutsiro FC ku mupira yinjiranye mu rubuga rw'amahina, awuteye mu izamu ushyirwa muri koruneri n'umunyezamu Gatsobe Yves.

14:13

52' Andi mafoto y'umukino

14:06

Ikaze mu gice cya kabiri

Umusifuzi Twagirumukiza atangije igice cya kabiri.

13:52

Igice cya mbere kirarangiye

13:51

45' Ikarita y'umuhondo

Nkurunziza Seth ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Nkubito Amza wa Rutsiro FC mu kibuga hagati.

13:49

42' Coup-franc ya Rutsiro FC

Kwizera Bahati Emilien akiniwe nabi inyuma gato y'urubuga rw'amahina, ahagana muri koruneri. Ikosa rirahanwe, umupira utewe na Mugiraneza Jean Claude ufata inshundura ntoya.

13:44

37' Abakinnyi babonye akanya ko gusoma ku mazi

Mu gihe hari kuvurwa Mukunzi Imran Aimable wa Rutsiro FC, abakinnyi b'amakipe yombi baboneyeho kwegera abatoza, babagira inama, ariko nako basoma ku mazi.

13:41

34' Ubwugarizi bwa Vision FC buhagaze neza

Kwitonda Ally na bagenzi be bahagaze mu bwugarizi bwa Vision FC bari gukina neza. Hakizimana Adolphe acomeye umupira Munyurangabo Cedric, agorwa n'abakinnyi ba Vision nubwo yari agerageje kubinjirana mu rubuga rw'amahina.

13:35

28' Ubundi buryo bwiza kuri Rutsiro FC

Munyurangabo Cedric azamukanye umupira ari wenyine ku ruhande rw'ibumoso, awuhinduye mu rubuga rw'amahina umunyezamu Gatsobe Yves awukuramo bigoranye ujya muri koruneri. Amakipe yombi akomeje gusatirana muri iyi minota.

13:31

24' Vision FC ihushije uburyo bwabazwe

Byukusenge Michel ahinduye umupira ukomeye mu rubuga rw'amahina, umunyezamu Nshuti Yves wa Rutsiro agorwa no kuwukomeza, ugeze kuri Irambona Fabrice atera ishoti rikomeye rigiye hejuru y'izamu.

13:28

21' Uburyo bwiza kuri Rutsiro FC

Rutsiro FC ibonye umupira w'umuterekano hafi n'urubuga rw'amahina ku ikosa rikorewe kuri Nkubito Amza, ariko Hakizimana Adolphe apfushije aya mahirwe ubusa, umupira awutera hejuru kure cyane y'izamu rya Gatsobe Yves.

13:23

15' Umukino uhagaze gato

Umusifuzi Twagirumukiza abaye ahagaritse umukino kugira ngo arebe uko Ishimwe Eric wa Vision FC amerewe nyuma yo gukinirwa nabi na Tuyishime Eric wa Rutsiro FC. Yari yabanje kureka Vision ikoresha amahirwe yari ifite, ariko birangira umupira ugiye muri koruneri itagize icyo itanga.

13:17

10' Koruneri ya Rutsiro FC

Tuyishime Eric ahannye ikosa rikorewe kuri mugenzi we, umupira ushyirwa muri koruneri na Byukusenge Michel. Abakinnyi ba Rutsiro FC basubije umupira mu kibuga, ariko ubwugarizi bwa Vision FC bwirwanaho.

13:14

8' ikarita y'umuhondo

Kapiteni wa Rutsiro FC, Kwizera Bahati Emilien, ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi mugenzi we wa Vision FC.

13:11

5' Vision FC iri gukina neza

Vision FC iri gukina umukino wa mbere muri izi playoffs nyuma y'uko yari guhura n'Amagaju muri 1/4, iri gusatira muri iyi minota ya mbere nubwo ba rutahizamu bayo barimo Mugisha Didier bagowe n'ubwugarizi bwa Rutsiro FC.

13:07

Umukino uratangiye

Umukino uyobowe na Twagirumukiza Abdul Kharim utangijwe na Rutsiro FC, ariko Vision FC ihita irenza umupira binyuze kuri Nkurunziza Seth.

13:00

Amakipe yombi yihyushya

13:00

Abakinnyi ba Vision FC babanje mu kibuga

Vision FC: Gatsobe Yves, Muyumbu, Ishimwe, Byukusenge, Kwitonda Ally, Nkurunziza, Kayigamba, Kalisa, Mugisha na Irambona Fabrice.

Umutoza: Mateso Jean de Dieu.

12:59

Abakinnyi ba Rutsiro FC babanje mu kibuga

Rutsiro FC: Nshuti Yves, Kwizera Bahati Emilien, Mukunzi, Tuyishime, Hitimana, Mutsinzi, Nkubito, Mugiraneza, Munyurangabo, Nijyimbere na Hakizimana Adolphe.

Umutoza: Munyeshema Gaspard.

12:59

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino wa mbere wa 1/2 muri playoffs zo gushaka amakipe abiri azakina Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w'imikino wa 2020/21.

Rutsiro FC igiye guhura na Vision FC mu mukino utangira saa saba.

Umukino wa kabiri uratangira saa cyenda n'iminota 30 hagati ya Gorilla FC na Etoile de l'Est.