AS Kigali vs Mukura Victory Sports

AS Kigali 2-0 Mukura Victory Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umurerwa Delphin

18:28

Amafoto yaranze igice cya kabiri

16:57

AS Kigali ibonye intsinzi ya mbere, Mukura ikomeza kugana habi

Umukino w'umunsi wa gatatu wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo urangiye AS Kigali itsinze Mukura Victory Sports ibitego 2-0 bya Orotomal Alex na Shabani Hussein Tchabalala.

Ni intsinzi ya mbere AS Kigali ibonye mu mukino wayo wa mbere ikinnye kuko ibiri ibanza yabaye ibirarane ubwo yari mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup.

Mukura Victory Sports igumanye inota rimwe mu mikino itatu.

Indi mikino yabaye uyu munsi, AS Muhanga yanganyije na Gorilla FC ubusa ku busa mu gihe Police FC yatsindiye Bugesera FC iwayo ibitego 3-1. Musanze FC yatsindiye Étincelles iwayo ibitego 2-1.


Turabashimiye mwese twabanye uyu munsi, tuzasubire ku wa Gatanu ku mukino uzahuza APR FC na Kiyovu Sports saa cyenda.

16:54

Umukino urarangiye

16:54

90+2' Umukino uhagaze gato

Umukino wongeye guhagarara mu gihe hari kuvurwa Biraboneye Aphrodice wa Mukura Victory Sports, uryamye mu rubuga rw'amahina rwa AS Kigali.

16:51

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Ngabonziza Jean Paul, yerekanye iminota itatu y'inyongera. Mukura Victory Sports iri gusatira, ishaka uko yakwishyura nubwo iminota yagiye.

16:44

Ku bindi bibuga

Bugesera FC 1-2 Police FC
Etincelles FC 0-0 Musanze FC
AS Muhanga 0-0 Gorilla FC

16:40

79' Coup-franc ya AS Kigali

Abubakar Lawal akiniwe nabi Olih Jacques inyuma y'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Ishimwe Christian, umupira awutera mu rukuta.

16:34

73' Ikarita itukura

Rutahizamu wa AS Kigali, Orotomal Alex, ahawe ikarita itukura nyuma yo kubwira umusifuzi amagambo tutumvise.

16:33

72' Iratugenera arokoye Mukura

AS Kigali ibonye umupira w'umuterekano utewe na Bayisenge Emery, ukora ku rukuta uhindura icyerekezo, ariko umunyezamu Iratugenera arirambura ashyira umupira hanze.

16:32

70' Gusimbuza

Hakizimana Muhadjiri asimbuwe na Biramahire Abeddy.

Ntamuhanga Tumaini wababaye, yasimbuwe na Kalisa Rachidi.

16:31

70' Orotomal ahushije ikindi gitego

Umunya-Nigeria Orotomal Alex ahushije igitego cyabazwe nyuma yo kuroba umunyezamu Iratugenera Edouard, asigaranye n'izamu ryonyine, atera umupira hanze.

16:30

69' Gusimbuza

Nyarugabo Moise asimbuye Muniru Rahman

Niyonkuru Ramadhan asimbuwe na Mahoro Fidele

Ishimwe Ismael asimbuye Duhayindavyi Gael.

16:28

67' Umukino uhagaze gato

Umukino wongeye guhagarara mu gihe hari kuvurwa kapiteni wa AS Kigali, Ntamuhanga Tumaini Tity, wababaye.

16:26

65' Abatoza ba Mukura bari kujya inama

Umunya-Algeria Bahloul Djilali utoza Mukura Victory Sports na mugenzi we, Nabil Chemali, bari kuganira ku ntebe y'abasimbura kugira ngo barebe niba hari izindi mpinduka bakora mu mukino.

16:22

60' Umupira ugaruwe n'umutambiko

Nkomezi akiniye nabi Hakizimana Muhadjiri inyuma y'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Ishimwe Christian, umupira ukubita umutambiko w'izamu. Umupira uragarutse, ushyizwe mu izamu na Orotomal, umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

16:17

56' AS Kigali ihushije ubundi buryo

Hakizimana Muhadjiri aherejwe umupira na Shabani Hussein 'Tchabalala', awutanze mu rubuga rw'amahina ushyirwaho umutwe na Karera Hassan uca hejuru gato y'izamu.

16:14

53' Umukino wabaye uhagaze

Umukino umaze iminota ibiri uhagaze mu gihe hari kuvurwa umunyezamu Ndayishimiye Eric 'Bakame' wagonganye n'umukinnyi wa Mukura.

16:11

50' Gusimbuza

Nkomezi Alexis asimbuye Ndayisenga Ramadhan ku ruhande rwa Mukura.

16:10

48' Mukura VS iri gusatira muri iyi minota

Mukura Victory Sports itangiye igice cya kabiri iri hejuru ndetse ikomeje gushaka igitego. Duhayindavyi Gael ateye umupira wo hasi ashaka kuroba Bakame, usubizwa inyuma na Nsabimana Eric.

16:06

Ikaze mu gice cya kabiri

Mukura VS itangije igice cya kabiri, AS Kigali ihise iyambura umupira ufashwe na Ntamuhanga Tumaini, awusubiza inyuma kuri bagenzi be.

15:51

Igice cya mbere kirarangiye

15:51

45+1' Ikarita y'umuhondo

Shabani Hussein 'Tchabalala' ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Niyonkuru Ramadhan.

15:49

45' Umunota w'inyongera

Umusifuzi wa kane Ngabonziza Jean Paul yerekanye umunota umwe w'inyongera. AS Kigali ikomeje gushaka igitego cya gatatu.

15:48

43' AS Kigali ihushije igitego cyabazwe

Rugirayabo Hassan ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, ugera kuri Tchabalala uteye mu izamu, ukurwamo na Iratugenera Edouard, Orotomal ashatse kuwushyira mu rushundura biramunanira.

15:43

38' Igitego cya kabiri cya AS Kigali

AS Kigali ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Shabani Hussein 'Tchabalala' ku mupira mwiza acomekewe na Abubakar Lawal.

15:43

38' Gusimbuza

Ishimwe Christian asimbuye Ahoyikuye Jean Paul Mukonya wavunitse.

15:42

36' Coup-franc ya Mukura VS

Nsabimana Eric akiniye nabi Duhayindavyi Gael hafi n'izamu rya AS Kigali. Ikosa rihanwe na Niyonkuru Ramadhan Boateng, umupira uca ku ruhande rw'izamu rya Bakame.

15:38

Ku bindi bibuga

Police FC itsindiwe igitego cya kabiri na Twizeyimana Martin Fabrice mu mukino uri kuyihuza na Bugesera FC.

15:37

31' AS Kigali irarokotse

Mukura VS ibonye koruneri itewe na Duhayindavyi Gael, umupira uhurirwaho n'abakinnyi b'amakipe yombi, ariko Shabani Hussein Tchabalala awohereza hanze y'ikibuga.

15:35

30' Mukura ntirahuza hagati yayo

Nyuma yo gutsindirwa iwayo ibitego 3-1 mu mukino w'umunsi wa mbere, igakurikizaho Sunrise FC zanganyije ubusa ku busa, birigaragaza ko Mukura Victory Sports itarahuza hagati mu bakinnyi kuko umupira iri gukina ni uwo kwirwanaho.

15:31

26' AS Kigali ihushije igitego cyabazwe

Abubakar Lawal yinjiranye umupira, awutanga kuri Shabani Hussein Tchabalala uwuhereje Orotomal Alex mu rubuga rw'amahina, awukozeho n'agatsitsino uhagarikwa na Ngirimana Alex.

15:25

20' Uburyo bwa Mukura VS

Rahman Muniru ahushije uburyo bubonetse ku ruhande rwa Mukura Victory Sports ku ishoti atereye kure muri metero nka 5 ashaka gutungura umunyezamu Bakame, umupira ujya hejuru cyane.

15:20

Ku bindi bibuga

Police FC yafunguye amazamu mu mukino yakiriwemo na Bugesera FC.

Mico Justin yatsinze ku munota wa munani ku mupira yaherejwe na Ntirushwa Aime.

15:16

11' Mukura VS yirwanyeho

Mugisha Bonheur atakaje umupira ufashwe na Shabani Hussein 'Tchabalala', ariko Ngirimana Alex arahagoboka, arawurenza.

15:13

8' Coup-franc ya AS Kigali

Duhayindavyi Gael akiniye nabi Ntamuhanga Tumaini Tity mu kibuga hagati, ikosa rihanwe n'abakinnyi ba AS Kigali bashaka Orotomal na Ahoyikuye Jean Paul, umupira ukurwaho na Ngirimana.

AS Kigali ikomeje kugerageza amashoti agana mu izamu rya Mukura Victory Sports.

15:09

4' Ubundi buryo bwa AS Kigali

AS Kigali itangiye iri hejuru muri iyi minota ya mbere. Bayisenge Emery ahinduye umupira ukomeye mu izamu, ufatwa bigoranye na Iratugenera.

15:07

2' Igitego cya AS Kigali

Orotomal Alex aherejwe umupira na Hakizimana Muhadjiri, asiga ndetse arusha imbaraga myugariro Olih Jacques, ageze mu rubuga rw'amahina, aroba umunyezamu Iratugenera Edouard, ashyira umupira mu rushundura.

15:04

Umukino uratangiye

Orotomal Alex wa AS Kigali ni we uteye umupira wa mbere muri uyu mukino, awutanga kuri Hakizimana Muhadjiri ukinanye na Ntamuhanga Tumaini Tity.



Umusifuzi wo hagati ni Hakizimana Louis, yungirijwe na Hakizimana Ambroise, Ishimwe Didier na Ngabonziza Jean Paul nk'umusifuzi wa kane.

14:49

Amakipe yombi yishyushya

14:49

Abakinnyi ba Mukura VS babanje mu kibuga

Umutoza Bahloul Djilali yitabaje:

Iratugenera Edouard
Nshimiyimana Marc-Govin
Mutijima Janvier
Ngirimana Alexis
Olih Jacques
Mugisha Bonheur
Biraboneye Aphrodice
Niyonkuru Ramadhan
Rahman Muniru Abdul
Ndayisenga Ramadhan
Duhayindavyi Gael (c)

14:46

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga

Umutoza Nshimiyimana Eric yitabaje:

Ndayishimiye Eric Bakame
Rugirayabo Hassan
Ahoyikuye Jean Paul Mukonya
Karera Hassan
Bayisenge Emery
Ntamuhanga Tumaini Tity (c)
Nsabimana Eric 'Zidane'
Abubakar Lawal
Shabani Hussein 'Tchabalala'
Orotomal Alex
Hakizimana Muhadjiri

14:44

Gahunda y’umunsi wa gatatu wa Shampiyona

Ku wa Kane

Espoir FC vs Rayon Sports FC (Warasubitswe)
Etincelles FC vs Musanze FC (Umuganda Stadium, 15h00’)
Bugesera FC vs Police FC (Bugesera Stadium, 15h00’)
Rutsiro FC vs Gasogi United (Warasubitswe)
AS Muhanga vs Gorilla FC (Muhanga Stadium,15h00’)
AS Kigali vs Mukura VS&L (Kigali Stadium,15h00’)

Ku wa Gatanu

APR FC vs SC Kiyovu (Kigali Stadium, 15h00’)
Marine FC vs Sunrise FC (Umuganda Stadium, 15h00’)

14:43

Mukura VS igera ku kibuga

14:42

AS Kigali igera ku kibuga

14:41

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa gatatu wa Shampiyona hagati ya AS Kigali na Mukura Victory Sports.

Ni wo mukino wa mbere AS Kigali ikinnye muri Shampiyona kuko iri muri CAF Confederation Cup mu gihe Mukura Victory Sports yabanje gutsindwa na Kiyovu Sports mbere yo kunganya na Sunrise FC.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa 15:00.