APR FC vs Kiyovu Sports

APR FC 1-0 Kiyovu Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Uwihanganye Hardi

16:56

APR FC itangiranye intsinzi muri Shampiyona

Ku mukino wayo wa mbere muri Shampiyona ya 2020/21, APR FC itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 cyitsinzwe na Serumogo Ally, ibona intsinzi ya mbere nyuma y'imikino itatu nubwo itakinnye ibiri ibanza kubera ko yari mu mikino Nyafurika.

Kiyovu Sports igumanye amanota atatu mu mikino itatu.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu warangiye Marines FC inganyije na Sunrise FC igitego 1-1, ikomeza kuyobora Shampiyona n'amanota arindwi, ikurikiwe na Musanze FC ifite amanota atandatu.



Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ku Cyumweru ku mukino w'umunsi wa kane uzahuza Gasogi United na Bugesera FC.

16:53

Umukino urarangiye

16:50

90+2' Ikarita itukura

Kiyovu Sports ihawe ikarita itukura ku ikosa Habamahoro Vincent akoreye kuri Manzi Thierry, ahabwa ikarita ya kabiri y'umuhondo.

16:49

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane Nizeyimana Is'haq yerekanye iminota ine y'inyongera. Kiyovu Sports ikomeje gushaka uko yishyura mu gihe na APR FC ishaka igitego cya kabiri.

16:48

88' Ikarita y'umuhondo

Bonane Janvier ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Mugunga Yves.

16:44

84' Gusimbuza

Bonane Janvier yasimbuye Babuwa Samson ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

16:42

84' APR FC ihushije uburyo bwabazwe

Ruboneka Jean Bosco ahawe umupira mwiza na Bizimana Yannick, awuteye mu izamu ushyirwa muri koruneri na Kimenyi Yves.

16:41

82' Ikarita y'umuhondo

Manishimwe Djabel ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Bigirimana Abedi mu kibuga hagati.

16:37

77' Gusimbuza

Nsanzimfura Keddy asimbuye Nizeyimana Djuma
Mugunga Yves asimbuye Byiringiro Lague.

16:36

77' Gusimbuza

Mugenzi Cedric asimbuwe na Mbonyingabo Regis.

16:35

76' Ahishakiye arokoye APR FC

Umunyezamu Ahishakiye Heritier akuyemo uburyo bwabazwe ku ishoti rikomeye ritewe na Dusingizimana Gilbert. Abanje gukuramo umupira mbere yo kuwufata neza.

16:34

74' Ikarita y'umuhondo

Ishimwe Saleh uri ku ntebe y'abasimbura ya Kiyovu Sports, ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kuyisabirwa n'umusifuzi wo ku ruhande, Ndagijimana Theogene.

16:29

70' Ikarita y'umuhondo

Habamahoro Vincent ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Mutsinzi Ange mu kibuga hagati.

16:27

68' APR FC ihushije uburyo bwabazwe

Bizimana Yannick yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, awusubiza inyuma kuri Byiringiro Lague na we winjiye mu izamu, ahinduye umupira ku rundi ruhande, Omborenga Fitina ntiyawugeraho.

16:21

61' Mangwende arokoye APR FC

Babuwa Samson yambuye umupira Byiringiro Lague na Omborenga Fitina, yinjiye mu rubuga rw'amahina ahindura umupira ushyizwe muri koruneri na Imanishimwe Emmanuel Mangwende n'umutwe.

16:18

60' Gusimbuza

Irambona Eric asimbuwe na Nsengiyumva Moustapha

16:16

57' Gusimbuza

Bizimana Yannick asimbuye Tuyisenge Jacques utagize byinshi afasha ikipe ye kuko ubona ko akina yicunga kubera imvune akiniraho yo mu ivi.

16:13

54' APR FC ihushije uburyo bwiza

Nizeyimana Djuma ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina ufatwa na Tuyisenge Jacques uwuhaye Manishimwe Djabel, ateye ishoti uca ku ruhande rw'izamu.

16:06

47' Umukino wongeye guhagarara

Umukino wongeye guhagarara mu gihe hari kuvurwa Mugenzi Cedric ugagaragej ko yababaye nyuma yo kugongana na Niyonzima Olivier Seif.

16:03

Ikaze mu gice cya kabiri

Saba Robert wa Kiyovu Sports ateye umupira wa mbere mu gice cya kabiri, awutanga kuri Bigirimana Abedi na we uwuhaye Habamahoro Vincent.

15:59

Ku bindi bibuga

Igice cya mbere cy'umukino uri kubera kuri Stade Umuganda hagati ya Marines FC na Sunrise FC, cyarangiye ari igitego 1-1.

15:48

Igice cya mbere kirarangiye

15:48

45+1' Ikarita y'umuhondo

Kimenyi Yves yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kuburanya umusifuzi Ruzindana Nsoro ku haterekwa umupira wa penaliti yari igiye guterwa mu izamu arinze.

15:47

45' Kimenyi arokoye Kiyovu Sports

Byiringiro Lague ahushije penaliti ya APR FC ku ishoti rikuwemo na Kimenyi Yves. Ni penaliti ya kabiri muri uyu mwaka w'imikino ikuwemo n'uyu munyezamu wa Kiyovu Sports.

15:44

43' Penaliti ya APR FC

Niyonzima Olivier Seifu agushijwe mu rubuga rw'amahina na Ngandu Omar, umusifuzi wo ku ruhande, Karangwa Justin, yerekana ko ari penaliti.

15:42

41' Kimenyi arokoye Kiyovu Sports

Nizeyimana Djuma agerageje urutambi rw'ishoti, rikurwamo na Kimenyi Yves, umupira ujya muri koruneri. Ruboneka yongeye gutera ishoti, risubizwa inyuma n'abakinnyi ba Kiyovu Sports.

15:37

36' APR FC ifunguye amazamu

APR FC itsinze igitego ku mupira uhinduwe na Mutsinzi Ange, ukuweho n'umunyezamu Kimenyi Yves uhura na Serumogo Ally Omar witsinze igitego.

15:32

31' Mutsinzi Ange yari akoze ikosa

Mutsinzi Ange afungiye umupira Babuwa Samson uteye ishoti rikomeye, umunyezamu Ahishakiye Heritier afata umupira neza.

15:30

29' Coup-franc ya Kiyovu Sports

Ruboneka Jean Bosco akiniye nabi Babuwa Samson, ikosa rihanwe na Saba Robert, umupira uca ku ruhande rw'izamu.

15:28

27' Gusatira kwa Kiyovu Sports

Babuwa Samson akoze ku mupira gato n'umutwe, usanga Saba Robert winjiranye Mutsinzi Ange, ariko umunyezamu Ahishakiye Heritier abyitwaramo neza, afata umupira.

15:27

26' Umukino uhagaze gato

Umusifuzi Ruzindana Nsoro ahagaritse umukino gato kugira ngo havurwe umunyezamu Kimenyi Yves werekanye ko yababaye ku kirenge nyuma yo gukurikira umupira wari warenze.

15:24

23' Uburyo bwa Kiyovu Sports

Saba Robert atwaye umupira Imanishimwe Emmanuel, APR FC itabarwa na Manzi Thierry uwushyize muri koruneri. Dusingizimana Gilbert awusubije mu kibuga, Babuwa Samson agorwa no kuwufunga ujya hanze.

15:21

20' APR FC ihushije uburyo bwiza

Nizeyimana Djuma acengeye icya rimwe Irambona Eric, Dusingizimana Gilbert na Ngandu Omar, ateye umupira mu izamu uca ku ruhande,

15:16

15' Koruneri ya mbere mu mukino

Ngando Omar arengeje umupira wari utewe imbere na Niyonzima Olivier Sefu, usubijwe mu kibuga na Nizeyimana Djuma, ugera kuri Byiringiro Lague uteye adahagaritse, umupira ujya hejuru kure cyane.

15:14

12' Kiyovu Sports iri gukora amakosa menshi

Mu minota 12 imaze gukina, Kiyovu Sports imaze gukora amakosa atanu ku bakinnyi barimo Saba Robert, Habamahoro Vincent na Bigirimana Abedi.

15:09

8' Irindi shoti kuri Djabel

Manishimwe Djabel yongeye kugerageza ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina, umupira awutera hejuru y'izamu. Kiyovu Sports itangiye kwibona mu mukino.

15:07

6' Uburyo bwiza bwa APR FC

Umupira urenguwe nyuma yo kurenzwa na Dusingizimana Gilbert, uhawe Manishimwe Djabel atera ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina, umupira uca ku ruhande rw'izamu ririnzwe na Kimenyi Yves.

15:04

3' APR FC iri hejuru

Nta mupira n'umwe uraterwa ku izamu. Gusa, APR FC ni yo iri hejuru muri iyi minota itatu ya mbere mu mukino, aho iri guhererekanya hagati mu kibuga ndetse ikagaragaza kubonana cyane hagati y'abakinnyi bayo.

Kiyovu Sports nta mipira 10 irakora muri iyi minota.

15:00

Umukino uratangiye

APR FC ni yo itangije umukino. Umupira wa mbere utewe na Tuyisenge Jacques, awutanga kuri Manishimwe Djabel ukinanye na Imanishimwe Emmanuel.

14:57

Umukino wahawe Ruzindana Nsoro

Nubwo byari byatangajwe ko umukino usifurwa na Twagirumukiza Abdul Karim, ugiye kuyoborwa na Ruzindana Nsoro kuko umusifuzi wa mbere yavuze ko atazaboneka kubera akandi kazi afite.

Ndagijimana Théogène na Karangwa Justin ni abasifuzi bungirije mu gihe umusifuzi wa kane ari Nizeyimana Is’haq.

14:44

APR FC na Kiyovu Sports mu mukino wo kwihesha agaciro

APR FC iheruka gusezererwa mu mikino Nyafurika na Gor Mahia ku bitego 4-3 mu gihe yari ifite intego yo kugera mu matsinda. Umuyobozi wayo wungirije, Maj Gen Mubaraka Muganga, yavuze ko kuri ubu imeze nk'intare yakomoretse.

Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, iheruka gutsindwa na Marines FC ibitego 3-0 mu gihe yihaye intego yo kongera gutwara Shampiyona iheruka mu 1993.

14:34

Amateka aha amahirwe APR FC

Mu mikino 34 iheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona, APR yatsinzemo 24, Kiyovu itsinda itatu, zinganya imikino irindwi.


APR FC yatsinze imikino 19 muri 22 iheruka guhuriramo na Kiyovu Sports harimo n’uheruka warangiye ari 1-0.


Muri iyi mikino 22, APR FC yinjijemo ibitego 42 mu izamu rya Kiyovu Sports mu gihe Urucaca rwo rwatsinze ibitego bitanu gusa.

14:34

Nyuma ya Marines FC, Kiyovu Sports ni yo kipe yoroheye APR FC mu myaka 10 iheruka

Uretse Marines FC yabonye amanota atatu gusa mu mikino yahuyemo na APR FC mu myaka 10 ishize, Kiyovu Sports yabonye amanota atanu gusa kuri iyi kipe y’ingabo.


Intsinzi ya Kiyovu Sports yo ku wa 27 Ukwakira 2017, yabonetse nyuma y'imyaka 12 Urucaca rudatsinda APR FC. Uyu mukino warangiye ari igitego 1-0 cyatsinzwe na Mustafa Francis ndetse icyo gihe Kiyovu Sports yari imaze iminota isaga 630 (imikino irindwi) itinjiza igitego mu izamu rya APR FC.


Kiyovu Sports yaherukaga gutsinda APR FC muri Shampiyona tariki ya 30 Ukwakira 2005, ibitego 3-1 ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’uwo mwaka yanegukanywe na APR FC.

14:33

Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga

Umutoza Karekezi Olivier yitabaje:

Kimenyi Yves (c)
Serumogo Ally Omar
Dusingizimana Gilbert
Irambona Eric
Ngando Omar
Mbogo Ally
Habamahoro Vincent
Bigirimana Abedi
Babuwa Samson
Mugenzi Cedric
Saba Robert

14:30

Abakinnyi ba APR FC babanza mu kibuga

Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Adil yitabaje:

Ahishakiye Heritier
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Mutsinzi Ange
Manzi Thierry (c)
Niyonzima Olivier 'Seif'
Ruboneka Jean Bosco
Nizeyimana Djuma
Byiringiro Lague
Manishimwe Djabel
Tuyisenge Jacques

14:27

Kiyovu Sports igera ku kibuga

14:27

APR FC igera ku kibuga

14:26

Gahunda y’umunsi wa gatatu wa Shampiyona

Ku wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2020

Espoir FC vs Rayon Sports FC (Warasubitswe)
Etincelles FC 1-2 Musanze FC
Bugesera FC 1-3 Police FC
Rutsiro FC vs Gasogi United (Warasubitswe)
AS Muhanga 0-0 Gorilla FC
AS Kigali 2-0 Mukura VS&L

Ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020

APR FC vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 15h00’)
Marine FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda, 15h00’)

14:22

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa gatatu wa Shampiyona hagati ya APR FC na Kiyovu Sports.

Ni wo mukino wa mbere APR FC igiye gukina muri uyu mwaka w'imikino wa 2020/21 mu gihe Kiyovu Sports yatsinze Mukura Victory Sports ibitego 3-1 mbere yo gutsindwa na Marines FC 3-0.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa 15:00.