AS Kigali vs CS Sfaxien

AS Kigali 1-1 CS Sfaxien

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umurerwa Delphin

16:55

AS Kigali isezerewe itageze mu matsinda

AS Kigali inganyije na CS Sfaxien igitego 1-1, ibura amahirwe yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup nyuma yo gusezererwa ku bitego 5-2 (4-1, 1-1) mu mikino yombi.

CS Sfaxien ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika, aho imaze kwegukana iri rushanwa Nyafurika ry'amakipe inshuro eshatu, igikombe iheruka ikaba yaragitwaye mu 2013.

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino. Mukomeze kugira weekend nziza.

16:52

Umukino urarangiye

16:49

90' Iminota y'inyongera

Iminota 90 isanzwe irarangiye, umusifuzi wa kane Twagirumukiza Abdul Karim yerekanye indi ine y'inyongera. AS Kigali ikomeje gushaka igitego cy'intsinzi, ihushije uburyo bw'ishoti rya Biramahire Abeddy rigiye ku ruhande.

16:45

83' Coup-franc ya Sfaxien

Rugirayabo akiniye nabi Med Ali Moncer ahagana muri koruneri, ikosa rihanwe na mugenzi we, umupira ukurwaho neza na Abubakar Lawal.

16:41

80' Gusimbuza

CS Sfaxien ikoze impinduka ya nyuma, umunyezamu Aymen Dahmen asimbuwe na Medi Hedi Gaalouol.

16:37

73' Gusimbuza

Ntamuhanga Tumaine na Biramahire Abeddy basimbuye Nsabimana Eric 'Zidane' na Orotomal Alex ku ruhande rwa AS Kigali.

16:35

70' AS Kigali irasabwa byibuze ibitego bitatu

Mu gihe habura iminota 20 ngo umukino urangire, AS Kigali irasabwa byibuze gutsinda ibitego bitatu kugira ngo igere kuri 4-1 yatsinzwe mu mukino ubanza. Mu gihe amakipe yombi yanganya, hakwitabazwa za penaliti kugira ngo hamenyekane ikipe yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

16:31

68' Gusimbuza

Ndekwe Felix asimbuye Benedata Janvier. Ni yo mpinduka ya mbere AS Kigali ikoze mu gihe CS Sfaxien yamaze gukora eshatu icya rimwe.

16:30

68' Umupira ukubise umutambiko w'izamu

AS Kigali ibonye koruneri itewe na Kwizera Pierrot, Abubakar Lawal ashyizeho umutwe, umupira ukubita umutambiko w'izamu ujya hanze.

16:29

67' Bakame arokoye AS Kigali

Med Ali Moncer abonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku ruhande rwa CS Sfaxien nyuma y'uko Bakame yari agonganye na Chawat, ariko uyu munyezamu wa AS Kigali asubiza inyuma umupira n'ikirenge.

16:25

64' AS Kigali ihushije uburyo bwabazwe

Rugirayabo Hassan ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Abubakar Lawal azamuka mu kirere, awushyizeho umutwe ku bw'amahiwe make uca ku ruhande gato rw'izamu. Bwari uburyo bwiza bw'igitego cya kabiri, ariko ntibwamuhira.

16:22

62' Lawal yababaye

Rutahizamu wa AS Kigali, Abubakar Lawal, asohotse hanze y'ikibuga yitabwaho n'abaganga nyuma yo kugongana n'abakinnyi b'inyuma ba CS Sfaxien.

16:20

60' Igitego cya CS Sfaxien

CS Sfaxien itsindiwe igitego cyo kwishyura na Firas Chawat n'umutwe ku mupira ahawe mu rubuga rw'amahina ari hagati y'abakinnyi b'inyuma ba AS Kigali, aroba umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame.

16:13

52' Coup-franc ya AS Kigali

Zakaria Mansouri akiniye nabi Lawal inyuma y'urubuga rw'amahina ku ruhande. Benedata Janvier ni we uhannye iri kosa, umupira ateye ufatwa na Aymen Dahmen.

16:11

50' Coup-franc ya AS Kigali

Kingsley Sokari akiniye nabi Abubakar Lawal, ikosa rihanwe na Kwizera Pierrot inyuma y'urubuga rw'amahina, ariko Tchalala akinira nabi myugariro wa CS Sfaxien uryamye hasi.

16:07

47' CS Sfaxien itangiranye gusatira

Kapiteni wa AS Kigali, Bishira Latif arengeje umupira muri koruneri, usubijwe mu kibuga Chawat na Wali Karoui bananirwa kuwushyira mu izamu mu gihe Bakame na Rurangwa Mossi bari bamaze kuwuhusha.

16:06

Igice cya kabiri kiratangiye

Ikaze na none kuri Stade ya Kigali. Firas Chawat ni we utanze umupira wa mbere muri iki gice cya kabiri, akinana na Med Ali Trebelsi.

15:52

Umukino ushobora kurangwa n'igitutu gikomeye

Iminota 45 y'igice cya kabiri ishobora kurangwa n'igitutu gikomeye nyuma y'uko abakinnyi n'abatoza ba CS Sfaxien batishimiye icyemezo cyo kwemeza igitego cya AS Kigali.

Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye, abatoza ba Sfaxien bagiye kuvugisha abasifuzi babereka ko batababaniye.


Abari mu myanya y'icyubahiro na bo bashatse kujya mu rwambariro, ariko babuzwa n'abashinzwe umutekano no kubahiriza gahunda ku kibuga.

Mu minota ya nyuma ya 45 ibanza, abari ku ntebe y'iyi kipe, bose bahagurukiraga icya rimwe ngo bashyire AS Kigali ku gitutu.

15:48

Igice cya mbere kirarangiye

15:47

44' Ikarita y'umuhondo

Firas Chawat yeretswe ikarita y'umuhondo ku magambo abwiye umusifuzi wo hagati, Godfrey Phillip Nkhakananga.

15:45

43' Igitego cya AS Kigali

Ku ikosa Medi Ali yari amaze gukorera kuri Lawal, uyu rutahizamu w'Umunya-Nigeria afunguye amazamu ku mupira atsindiye mu kavuyo kabereye imbere y'izamu. Abatoza ba CS Sfaxien bagiye kwijujutira icyemezo ku basifuzi, ariko basabwa kwicara.

15:43

43' Ikarita y'umuhondo

Umwe mu batoza ba CS Sfaxien agiye kuburana ku musifuzi wo ku ruhande ku ikosa Med Ali akoreye kuri Abubakar Lawal, yerekwa ikarita y'umuhondo.

15:41

38' Ubundi buryo bwa AS Kigali bupfushijwe ubusa

AS Kigali ibonye umupira uteretse inyuma y'urubuga rw'amahina ahagana muri koruneri, ikosa rihanwe na Tchabalala, ahindura umupira awusubiza inyuma kuri Kwizera Pierrot, ateye ishoti rijya hejuru kure cyane y'izamu.

Sfaxien ihise izamukana umupira yihuta, Firas Chawat ntiyabasha kuwubyaza umusaruro birangira urenze.

15:34

32' Coup-franc ya AS Kigali

Zamen Zammouri akiniye nabi Orotomal Alex ahagana inyuma y'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Ishimwe Christian, ariko umupira ujya ku ruhande rw'izamu ririnzwe na Aymen Dahmen.

15:28

28' Ikarita y'umuhondo

Nsabimana Eric 'Zidane' ahushije umupira, Rurangwa Mossi awuhuriraho na Kingsley Sokari umukiniye nabi bombi basohorwa ku ngobyi. Rurangwa asubiye mu kibuga,ndetse ni na ko bigenze kuri Sokari uhawe ikarita y'umuhondo ya mbere mu mukino.

15:25

23' AS Kigali igerageje ishoti rya mbere rigana ku izamu

Abubabakar Lawal akiniwe nabi na Med Ali Trabelsi, ikosa rihanwe na Kwizera Pierrot, umupira ukubita inshundura nto z'izamu rya CS Sfaxien. Ni bwo buryo bwa mbere bwiza bugana ku izamu bubonetse mu mukino.

15:17

15' Uburyo bwa CS Sfaxien

CS Sfaxien ibonye umupira uteretse muri koruneri nyuma y'uko Rugirayabo Hassan atanze umupira muremure Bakame atagezeho, usubijwe mu kibuga na Aymen Harzi, ukurwaho na Orotomal Alex uwusubije hanze. UmusifuziGodfrey Phillip Nkhakananga yerekanye ko uyu rutahizamu wa AS Kigali yasunitswe.

15:12

10' AS Kigali yatangiye gusatira

Shabani Hussein 'Tchabalala' afasha umupira awinjirana mu ruhande ahagana muri koruneri, awuhindura mu izamu ashaka abarimo Orotomal Alex, ariko ntiyawugeraho, ufashwe na Benedata Janvier awusubiza inyuma, habura uwufata. AS Kigali yongeye kuwufata, Orotomal awuhinduye mu izamu ukora ku kuboko kwa Med Ali Jouini, umusifuzi avuga ko nta cyabaye,

15:07

5' Amakipe yombi akomeje kwishakisha

Mu minota itanu ibanza imaze gukinwa muri uyu mukino, nta buryo bukomeye bugana mu izamu buraboneka uretse umupira w'umuterekano wabonywe na CS Sfaxien ku ikosa ryakozwe ku ruhande rwa Ishimwe Christian, ariko Abanya-Tunisia ntibabubyaza umusaruro.

15:04

Umukino uratangiye

Umukino umaze gutangira hano i Nyamirambo. AS Kigali itangiye isatira CS Sfaxien, ariko Nourezzaman Zammouri akuraho neza umupira.

15:01

Amakipe yombi yishyushya

15:00

Abakinnyi ba CS Sfaxien babanje mu kibuga

Aymen Dahmene, Gaith Maaroufi, Ahmed Ammar, Nourezzaman Zammouri, Mohamed Ali Jouini, Mohamed Ali Trabelsi, Aymen Harzi, Chadi Hammami, Mohamed Soulah, Firas Chawat na Kingsley Eduwo.

14:59

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga

Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric ‘Zidane’, Benedata Janvier, Abubakar Lawal, Shabani Hussein ‘Tchabalala’ na Orotomal Alex.

14:58

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Weekend nziza bakunzi ba IGIHE, tubahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino wo kwishyura w'ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup hagati ya AS Kigali na CS Sfaxien yo muri Tunisia.

Umukino ubanza wabereye i Sfax, warangiye Abarabu batsinze ibitego 4-1, bivuze ko ikipe y'Umujyi wa Kigali isabwa gutsinda byibuze ibitego bitatu by'ikinyuranyo ariko itinjijwe ibigera kuri bibiri.