Rwanda vs Mozambique

Rwanda 1-0 Mozambique

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Niyonzima Moïse

07:25

Andi mafoto yaranze umukino

17:01

Amavubi ateye intambwe ishobora kuyageza muri CAN 2021

Amavubi atsinze Mozambique igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa gatanu w'itsinda F ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2021, afata umwanya wa kabiri n'amanota atanu.

Ikipe y'Igihugu irasabwa kuzatsindira Cameroun iwayo mu mukino wa nyuma uzaba ku wa 30 Werurwe 2021.


Cap-Vert inganya amanota ane na Mozambique, izakira Cameroun ku wa Gatanu mbere yo kwakirwa na Mozambique ku wa 30 Werurwe.

Cameroun yamaze kwizera kubona itike kuko iyoboye itsinda F n'amanota 10, ni yo izakira CAN 2021 mu ntangiriro z'umwaka wa 2022.


Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tubifurije kuryoherwa n'intsinzi y'Amavubi.

16:58

Umukino urarangiye

16:56

90+4' Gusimbuza

Twizeyimana Martin Fabrice asimbuye Haruna Niyonzima.

16:54

90' Iminota itanu y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itanu y'inyongera.

16:53

90' Mvuyekure na none

Mvuyekure yongeye gukora ibisa n'ibitangaza i Nyamirambo, akuramo umupira wari utewe na Gildo Vilanculos, arasimbuka awushyira muri koruneri. Amavubi arugarijwe muri iyi minota ya nyuma.

16:50

87' Mvuyekure akuye Amavubi kure

Umunyezamu Mvuyekure Emery arokoye Amavubi ku ishoti rikomeye akuyemo, ritewe na Francisco Lopes, usanga Domingues unaniwe kuwushyira mu izamu, ujya muri koruneri.

16:48

84' Gusimbuza

Faizal Abdul asimbuwe na Dayo Domingos Antonio mu gihe Bruno Alberto Langa ahaye umwanya Jorge Augusto Muholove ku ruhande rwa Mozambique isoje impinduka eshanu yemerewe,

16:42

80' Niyonzima Haruna yigaragaje muri uyu mukino

Kapiteni w'Amavubi, Niyonzima Haruna, yongeye kugerageza ishoti rikomeye, ariko umupira uca ku ruhande rw'izamu. Ikipe y'Igihugu iri gukina neza muri iyi minota.

16:41

78' Ikarita y'umuhondo

Feliciano Joao Jone ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Mukunzi Yannick mu rubuga rwa Mozambique.

16:38

74' Gusimbuza

Iradukunda Bertrand asimbuye Sugira Ernest ku ruhande rw'Amavubi asigaranye izindi mpinduka ebyiri.

16:37

74' Gusimbuza

Clesio David Bauque ukina muri Azerbaijan asimbuwe na Gaspar Elias Pelembe bita Dominiques, uyu uheruka gutsinda Amavubi ibitego bibiri kuri Stade Amahoro mu 2016.

Icyo gihe, Mozambique yatsinze u Rwanda ibitego 3-2.

16:35

Byiringiro Lague ategerejwe i Zurich

Mu kwezi gutaha, hagati ya tariki ya 9 n'iya 19 Mata 2021, Byiringiro Lague azaba ari mu ikipe ya FC Zurich yamutumiye mu Busuwisi.

Uyu musore w'imyaka 20 usanzwe ukinira APR FC, yigaragaje muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun bituma amakipe amubenguka.

16:32

69' Igitego cy'Amavubi

Ni Byiringiro Lague! Meddie Kagere yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, ajijisha ba myugariro ba Mozambique, areba Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' amuha umupira, na we ahita awuhereza Byiringiro Lague uwuhagaritse mbere yo gutera ishoti riruhukiye mu izamu.

16:28

65' Mvuyekure arokoye Amavubi

Luis Jose Miquissone yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina acenze Omborenga Fitina, awuhinduye mu izamu ukurwaho neza na Mvuyekure Emery uwushyize muri koruneri.

16:25

63' Kwizera Olivier yicaranye na bagenzi be mu bafana

Kwizera Olivier wakuwe mu bakina uyu mukino kubera ikarita itukura yabonye muri CHAN 2020, yicaye mu bafana hamwe na bagenzi be batakinnye uyu mukino barimo Bayisenge Emery wavunitse.

16:23

60' Gusimbuza

Ku ruhande rwa Mozambique: Guambe Saddan Rafael na Stelio Ernesto basimbuwe na Gildo Vilanculos na Feliciano Jone.

16:19

55' Gusatira kw'Amavubi

Meddie Kagere yinjiranye umupira mu ruhande rw'ibumoso, ugiye kurenga awuhindura mu izamu. Byiringiro wari inyuma ya Sugira Ernest awushyizeho umutwe, ku bw'amahirwe make uca ku ruhande rw'izamu.

16:18

53' Byiringiro Lague ashobora kongera gutanga ibirori

Nk'uko yabikoze ubwo yagirirwaga icyizere ku mukino wa Togo muri CHAN 2020, Byiringiro Lague ashobora kongera kwigaragaza n'uyu munsi.

Mu minota umunani amaze mu kibuga nyuma yo gusimbura Manzi Thierry, yatanze umupira kuri Haruna mbere y'uko acenga abakinnyi babiri ba Mozambique, ariko ahindura umupira wamaze kurenga umurongo.

16:15

52' Ubundi buryo bwiza bw'Amavubi

Byiringiro Lague akinanye neza na Haruna Niyonzima ugeze hafi n'urubuga rw'amahina, ateye ishoti rikomeye rica ku ruhande rw'izamu.

16:09

Amavubi atangiye ahusha uburyo bwiza

Igice cya kabiri gitangiranye gusatira ku ruhande rw'Amavubi, ariko uburyo bubonywe na Kagere Meddie ntacyo butanze. Uyu rutahizamu ukina muri Simba SC yo muri Tanzania, ateye umupira ujya hejuru y'izamu.

16:06

Amavubi akoze impinduka ebyiri

Niyonzima Olivier 'Seif' asimbuye Rubanguka Steve mu gihe Manzi Thierry asimbuwe na Byiringiro Lague.

15:48

Igice cya mbere kirarangiye

15:45

45' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa Kane, Adalbert Diouf, yerekanye iminota ibiri y'inyongera muri iki gice cya mbere.

Niyonzima yinjiranye umupira anyuze ibumoso, awuteye mu izamu uca hejuru gato.

15:43

41' Amavubi ari kugerageza imipira yo hejuru

Amavubi akomeje kunyuzamo agasatira Ikipe ya Mozambique ariko guhuza hagati y'abakinnyi bo hagati n'ab'imbere- Kagere na Sugira Ernest, biri kugorana.

Abarimo Haruna na Omborenga Fitina bari guhindura imipira yo hejuru ariko ubwugarizi bwa Mozambique burimo Mussica na Mussagi buhagaze neza.

15:38

34' Gusatira kw'Amavubi

Niyonzima Haruna yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, ariko awukurwaho na Pedro Mussica. Haruna yongeye kuwusubirana, awugaruye inyuma y'urubuga rw'amahina uterwa na Mukunzi, gusa ryari ishoti ridakomeye rifashwe na Julio Pedro.

15:31

30' Hatanzwe akanya ko gusoma ku mazi

Umusifuzi Issa SY atanze umunota umwe wo gusoma ku mazi, abatoza baboneraho no gutanga andi mabwiriza ku bakinnyi bose.

15:31

30' Ikarita y'umuhondo

Manzi Thierry ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Ernesto Stelio. Ikosa rihanwe na Miquissone, Mukunzi Yannick akuraho umupira neza.

15:26

25' Amavubi agerageje ubundi buryo

Niyonzima Haruna wari mu ruhande rw'iburyo, ahinduye umupira mwiza mu izamu, Sugira Ernest ntiyawugeraho neza, urengera ku ruhande.

Bwari ubundi buryo bwiza bugana ku izamu bugeragejwe n'Amavubi.

15:18

17' Mutsinzi agerageje ishoti ryiza

Mutsinzi Ange ahawe umupira ari muri metero nka 25, atera ishoti rikomeye rishyizwe muri koruneri n'umunyezamu Julio Pedro Frenque. Koruneri itewe na Haruna Niyonzima, ariko Nirisarike ntiyagera ku mupira nubwo yari yasimbutse.

15:15

15' Guhuza kw'Amavubi byanze

Guhuza hagati y'abakinnyi b'Amavubi biracyari ikibazo. Ubwugarizi urabona ko buri gukina neza, ariko kuza kubakira hamwe umukino nk'ikpe biracyari ikibazo.

Mozambique iri gukina imipira myinshi hagati mu kibuga, n'iyo u Rwanda rubonye bakagerageza kuyica,

15:10

8' Mozambique iri gukina neza

Nubwo nta buryo bwiza irabona bugana mu izamu, ariko Mozambique iri kubigerageza. Kuri ubu, iteye umupira w'umuterekano ku ikosa rikozwe na Mukunzi Yannick kuri Saddan Rafael, umupira utewe n'uyu mukinnyi ujya hirya kure y'izamu.

15:05

3' Uburyo bwiza kuri Mozambique

Luis Miquissone yinjiranye umupira mu ruhande rw'iburyo, awuhinduye mu rubuga rw'amahina ugongwa na Manzi Thierry, usanze Faizal Abdul awamburwa nabi na Manzi, aho benshi bari bikanze ko bishobora kuba penaliti.

15:01

Umukino uratangiye

Sugira Ernest akinanye na Haruna Niyonzima, bahita basubiza umupira inyuma. Ikipe y’u Rwanda itangiye ihererekanya neza mu kibuga hagati.

Umukino uyobowe n'abanya-Senegal bayobowe na Issa Sy. Djibril Camara na El Hadji Samba bari ku ruhande mu gihe umusifuzi wa kane ari Abalbert Youssouf.

14:55

Amavubi ategerejweho igitego cya mbere mu mikino itanu n'intsinzi ya mbere mu myaka itanu

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi iheruka gutsinda umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika hafi mu myaka itanu ishize dore ko ari uwo yatsinzemo Ibirwa bya Maurice ibitego 5-0 ku wa 29 Werurwe 2016 kuri Stade Amahoro.

Kuva icyo gihe, u Rwanda rwakinnye imikino 12, runganyamo itanu mu gihe rwatsinzwe inshuro zirindwi. Muri iyi mikino 12, u Rwanda rwinjijemo ibitego bitandatu, rwinjizwa 19.

Muri uru rugendo rugana muri Cameroun mu 2022, Amavubi ni yo kipe itarabona igitego mu mikino ine imaze gukinwa. Yatsinzwe na Mozambique 2-0, na Cameroun 1-0 mu gihe yanganyije na Cap-Vert ubusa ku busa inshuro ebyiri.

14:35

Abakinnyi ba Mozambique babanza mu kibuga

Umutoza: Luis Goncalves yitabaje:

Julio Pedro Frenque
Sidique Sataca Mussagi
Manuel Nhanga Kambala
Faizal Abdul A Bangal
Clesio David
Luis Miquissone
Albino Muchanga
Stelio Ernesto
Joao Pedro Mussica
Guambe Saddan Rafael (c)

14:32

Amavubi agera i Nyamirambo

14:32

Abakinnyi b'Amavubi bitabajwe

Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent, yitabaje:

Umunyezamu: Mvuyekure Emery

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry.

Hagati: Mukunzi Yannick, Rubanguka Steve na Haruna Niyonzima (c).

Ba rutahizamu: Meddie Kagere na Sugira Ernest.

14:23

U Rwanda rurasabwa gutsinda uyu mukino

Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yiyongerera amahirwe yo gukomeza gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2021.

Nitsinda, izaba isabwa kujya gutsindira Cameroun i Douala mu mukino usoza amatsinda uzaba tariki ya 30 Werurwe.

Mozambique, yo irasabwa gutsinda cyangwa kunganyiriza i Kigali, ubundi ikazitsindira Cap-Vert iwayo i Maputo.

Cap-Vert izakira Cameroun ku wa Gatanu.

14:20

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Umunsi mwiza basomyi ba IGIHE. Tubahaye ikaze kuri Stade ya Kigali hagiye kubera umukino w'umunsi wa gatanu wo mu itsinda F ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu ntangiriro z'umwaka utaha.

U Rwanda rwakiriye uyu mukino ruri ku mwanya wa nyuma n'amanota abiri mu gihe Mozambique ifite amanota ane ku mwanya wa kabiri, iyanganya na Cap-Vert.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa 15:00.