IGIHE ibahaye kaze kuri Stade Amahoro i Remera, ahagiye kubera umukino wa gicuti uhuza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi na Centrafrique.
Aya makipe yombi y’ibihugu akaba akomeje kwitegura imikino iteganyijwe muri Nzeri, yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.
Ubwo u Rwanda rwaherukaga gukina na Centrafrique mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2019, umukino ubanza wabereye i Bangui muri Centrafrique Amavubi yahatsindiwe 2-1, uwo kwishyura wabereye i Huye, amakipe yombi anganya 2-2.
Ku wa Mbere tariki ya 07 Kamena, hateganyijwe undi mukino wo kwishyura uzahuza aya makipe yombi.
Abakinnyi 11 b'u Rwanda babanjemo: Buhake Clement, Rwatubyaye Abdoul, Ngwabije Bryan Clovis, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain Bacca, Byiringiro Lague, Tuyisenge Jacques, Samuel Gueulette.
Abakinnyi 11 ba Centrafrique: Samolah Elvis, Yambere Cedric, Ndobe Sadoc, Mvondoze Georgino, Mboumbouni Dylan, Toropite Trezor, Kotton Ralph, Geoffrey Kondogbia, Zahibo Wilfred, Yangano Flory, Yapende Marc.




