Rwanda vs Uganda

Rwanda 0-1 Uganda

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Igirubuntu Darcy & Ferwafa

19:55

Uganda ikoze amateka yo gutsindira u Rwanda i Kigali

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', itsinzwe n'iya Uganda igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa gatatu wo mu Itsinda E ry'ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Ni ubwa mbere Uganda itsindiye u Rwanda i Kigali kuva mu 1986.

Uganda izakira Amavubi mu mukino w'umunsi wa kane uzaba ku Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Kuri ubu, Uganda igize amanota atanu mu gihe u Rwanda rugumye ku mwanya wa nyuma rufite inota rimwe.

Mali yatsinze Kenya ibitego 5-0, yakomeje kuyobora Itsinda E n'amanota arindwi.

19:54

Umukino urarangiye

19:53

90+2' Amavubi ahushije uburyo bwa nyuma

Hakizimana Muhadjiri ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, ushyizweho umutwe na Rwatubyaye ugora umunyezamu Lukwago usubira imbere aho ugeze kuri Manishimwe Djabel uteye ishoti ujya hejuru y'izamu.

19:50

90' Iminota itatu y'inyongera

Amavubi afite iminota itatu gusa yo gushaka igitego cyo kwishyura. Umunyezamu Charles Lukwago atangiye gushaka uburyo arya iminota, aho afashe umupira ahita aryama hasi ndetse hahamagazwa abaganga ngo bamwiteho.

19:45

87' Gusimbuza

Kalisa Jamir asimbuye Muhire Kevin mu gihe Iradukunda Jean Bertrand asimbuye Meddie Kagere.


Mukanya gato gashize, Manishimwe Djabel ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, ariko Rwatubyaye na Tuyisenge Jacques bananirwa kuwukina neza.

19:37

78' Ikarita y'umuhondo

Rwothomio Cromwell ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Nirisarike Salomon mu kibuga hagati. Nirisarike yari amaze gukina neza mukanya gato, ahagarika neza Steven Mukwala washakaga kwinjira mu rubuga rw'amahina.

19:36

75' Gusimbuza

Ku ruhande rwa Uganda, Rwothomio Cromwell asimbuye Fahad Bayo watsinze igitego, ariko akaba yavunitse,

19:30

68' Amavubi yongeye gupfusha ubusa amahirwe abonye

Hakizimana Muhadjiri yari yinjiranye umupira hafi n'urubuga rw'amahina, awuhereza Muhire Kevin uwuteye hejuru kure cyane y'izamu. Nyuma y'amasegonda make, Amavubi yongeye kubona ubundi buryo, ariko umupira uhinduwe na Imanishimwe ushyirwa muri koruneri itagize icyo itanga.

19:28

67' Gusimbuza

Niyonzima Haruna asimbuwe na murumuna we, Hakizimana Muhadjiri.

Omborenga Fitina wavunitse asimbuwe na Rukundo Denis.

19:25

65' Gusimbuza

Poloto Julius asimbuye Byaruhanga Bobosi naho Isaac Muleme asimburwa na Kayondo Abdul Aziizi ku ruhande rwa Uganda.

19:24

64' Ikarita y'umuhondo

Manishimwe Djabel akiniwe nabi na Kahalid Aucho uhawe ikarita y'umuhondo inyuma y'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Djabel, ariko Abanya-Uganda bakiza izamu n'umutwe.

19:22

62' Uganda ihushije uburyo bwabazwe

Isaac Muleme yungukiye ku mvune yagizwe na Omborenga Fitina, ariko umupira utewe n'umutwe na Steven Mukwala ujya hejuru gato y'izamu. Bwari uburyo bwiza ku Banya-Uganda.

19:20

60' Haruna ahushije uburyo bwabazwe

Amavubi yari agerageje kurema uburyo bwiza, ariko umupira uhinduwe na Omborenga Fitina uterwa nabi na Niyonzima Haruna ujya hanze. Bwari uburyo bwiza ku mupira wari ugeze inyuma gato y'ahatererwa penaliti.

19:18

59' Ikarita y'umuhondo

Timothy Awanyi ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende'. Ni iya mbere ibonetse mu mukino.

19:13

53' Gusimbuza

Rafael York wakinnye umukino we wa mbere mu Amavubi, asimbuwe na Manishimwe Djabel,

19:12

52' Rwatubyaye yari akoze ikosa

Rwatubyaye acenze Mukwala, atanga umupira ashaka kuwuha Imanishimwe, ariko ntiyawugeraho. Moses Waiswa ahise awuhindura mu rubuga rw'amahina, Nirisarike aritambika mu gihe Byaruhanga Bobosi ateye ishoti rigiye hejuru y'izamu.

19:06

46' Muhire Kevin ashobora kuba ababaye cyane

Muhire Kevin ashatse gutanguranwa umupira na Isaac Muleme, ariko uyu Munya-Uganda akubitana imbaraga umupira ufatwa na Mvuyekure Emery.

Muhire afashijwe n'abaganga yongera guhaguruka.

19:04

Ikaze na none kuri Stade ya Kigali

Twongeye kubaha ikaze i Nyamirambo mu minota 45 y'igice cya kabiri cy'umukino uri guhuza u Rwanda na Uganda mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022.

18:51

Igice cya mbere kirarangiye

Igice cya mbere kirangiye Uganda iri imbere n'igitego 1-0. Abatoza bombi; Mashami w'u Rwanda na Micho wa Uganda bafite indi minota 45 ishobora kugira ibyo ihindura muri uyu mukino.

18:48

45' Kapiteni wa Uganda uri kuvurwa

Umwe mu bakinnyi ba Uganda, Khalid Aucho, ari kwitabwaho hanze y'ikibuga mu gihe umusifuzi wa kane yerekanye iminota ibiri y'inyongera,

18:45

43' Igitego cya Uganda

Fahad Bayo atsindiye Uganda nyuma y'uko abakinnyi b'Amavubi bananiwe gukiza izamu. Bitangiriye ku mupira uteretse utewe na Isaac Muleme, ugera kuri Byaruhanga Bobosi atera undi unyuze mu maguru ya Imanishimwe Emmanuel, ugeze ku kirenge cya Rwatubyaye awuhindurira icyerekezo ukubita igiti cy'izamu. Umunyezamu Mvuyekure ananiwe kuwufata usanga rutahizamu wa Uganda awuboneza mu rushundura.

18:42

41' Haruna arihanangirijwe

Kapiteni w'Amavubi, Niyonzima Haruna ahawe gasopo n'umusifuzi wo hagati nyuma yo gukinira nabi rutahizamu wa Uganda na we wari ukiniye nabi Muhire Kevin.

18:37

35' Mvuyekure arokoye Amavubi

Birashoboka ko twari kwandika ibindi iyo umupira uhinduwe na Isaac Muleme ugera ku mutwe wa Steven Mukwala. Amavubi atabawe na Mvuyekure Emery usohokeye igihe awukoraho mbere y'uko uyu rutahizamu w'Umugande awushyikira neza mu kirere.

18:32

29' Amavubi akomeje gushaka igitego

Omborenga Fitina ahinduye umupira abanje guterana Isaac Muleme, Kagere Meddi awusubiza inyuma neza mu rubuga rw'amahina, Tuyisenge awuteye adahagaritse ujya hejuru kure y'izamu.

18:31

28' Uganda yari igerageje kurema uburyo bwiza

Rutahizamu Fahad Bayo akinanye neza na Kapiteni we, Khalid Aucho, na we amusubiza umupira,awuhinduye mu ruhande ashaka Denis Iguma umubana muremure.

18:26

24' Gusatira gukomeye kw'Amavubi

Imanishimwe Emmanue na Omborenga Fitina bahinduye imipira ibiri ikomeye mu izamu rya Uganda, ariko Enock Walusimbi na Isaac Muleme barokora ikipe yabo. Habonetse koruneri ya mbere mu mukino, ariko Abanya-Uganda bugarira neza.

18:23

21' Rwatubyaye arokoye Amavubi

Uganda yari yinjiye neza mu rubuga rw'amahina ibikesha abarimo Steven Mukwala, ariko Rwatubyaye aritambika mbere y'uko bagenzi be bakiza izamu. U Rwada ruri gukina neza mu mpande, ariko mu kibuga hagati ntibirakunda neza hagati ya Niyonzima Olivier Seif na Muhire Kevin.

18:18

Amavubi ari gukora amakosa ya hato na hato

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda kugeza ubu ihagaze neza mu gusatira nubwo nta buryo bugana mu izamu irabona. Gusa, abakinnyi barimo Rafael York uri gukina umukino we wa mbere, bari gukora amakosa atandukanye mu kibuga hagati.

18:13

12' Uganda yari ibonye amahirwe

Kapiteni wa Uganda, Khalid Aucho, akiniwe nabi hagati mu rubuga rw'Amavubi, umupira utewe na mugenzi we, Isaac Muleme, urengera iruhande rw'izamu rya Mvuyekure Emery nta wundi muntu uwukozeho. Amakipe yombi ari gukina umukino wihuta.

18:10

8' Ubundi buryo ku ruhande rw'u Rwanda

Rafael York akiniwe nabi ahagana mu ruhande rw'ibumoso. Ikosa rihanwe na Omborenga Fitina werekeje umupira mu rubuga rw'amahina, ariko ushyizweho umutwe na Tuyisenge Jacques ujya hejuru y'izamu.

18:08

6' Gusatira kw'Amavubi

Ku mupira wari uzamukanywe na Haruna agakinana na Meddie Kagere, uyu wa nyuma awuhinduye mu izamu ashaka Tuyisenge ukinanye na Rafael York, ariko bagorwa no kuwutera mu izamu ufatwa na Charles Lukwago.

18:06

4' Coup-franc y'Amavubi

Byaruhanga Bobosi akiniye nabi Haruna Niyonzima mu kibuga hagati, ikosa rihanwe na Rafael York akinana n'uyu Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu, ariko umupira bawutera hanze. Amakipe yombi atangiranye ishyaka ridasanzwe.

18:03

Umukino uratangiye

Gutegereza birarangiye, urushinge rw'isaha rubara iminota 90 rwatangiye gutera nyuma y'uko Umunya-Botswana Bondo Joshua ahushye mu ifirimbi.

17:57

Mukanya gato umukino uraba utangiye

Amakipe yombi amaze kugera mu kibuga, ku matara y'i Nyamirambo. Uganda yambaye umweru mu gihe u Rwanda rwambaye umuhondo, ariko amakabutura ni icyatsi.

Hari kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi haherewe ku ya Uganda mu gihe basoreza kuri "Rwanda Nziza".

17:43

Amakipe yombi yishyushya

17:39

Amavubi agera ku kibuga

17:26

Ababanjemo ku ruhande rwa Uganda

Umutoza Milutin Micho wigeze gutozaho u Rwanda, yitabaje:

Charles Lukwago (Umunyezamu)
Dennis Iguma
Isaac Muleme
Enock Walusimbi
Timothey Awany
Khalid Aucho (c)
Bobosi Byaruhanga
Moses Waiswa
Fahad Bayo
Steven Mukwala




17:24

Abakinnyi b'Amavubi bitabajwe

Umutoza w'u Rwanda, Mashami Vincent, yitabaje:

Mvuyekure Emery (mu izamu)

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon na Rwatubyaye Abdul

Hagati: Niyonzima Olivier 'Seif', Muhire Kevin na Haruna Niyonzima (c)

Ba rutahizamu: Rafael York, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques.




17:21

U Rwanda na Uganda mu mikino y'ishiraniro

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda (Amavubi) igiye guhura n'Imisambi ya Uganda ku nshuro ya 35 kuva mu 1986.

Ni ubwa mbere ibihugu byombi bigiye guhura mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi.

Gusa, mu mikino 34 imaze kubihuza, Uganda yatsinze 15, u Rwanda rutsinda imikino 10, binganya imikino icyenda.


Mu mikino ibiri imaze gukinwa mu Itsinda E, Uganda ifite amanota abiri mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe rwakuye kuri Kenya nyuma yo gutsindwa na Mali. Utsinda uyu munsi ariyongera amahirwe mbere y'umukino w'umunsi wa kane uzaba ku Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021.

17:18

Ikaze kuri Stade ya Kigali

Umugoroba mwiza aho muri hose mu bice bitandukanye by'Isi, IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, hagiye kubera umukino w'umunsi wa gatatu wo mu Itsinda E ry'ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, ugiye guhuza u Rwanda na Uganda.

Uyu mukino ugiye guhuza ibihugu byombi by'ibituranyi, uratangira mu minota 40 iri imbere (saa Kumi n'ebyiri).