Rwanda vs Mali

Rwanda 0-3 Mali

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Igirubuntu Darcy & Ferwafa

19:57

Mali ikomeje mu ijonjora rya nyuma inyagiriye Amavubi i Kigali

Mali itsindiye Amavubi i Kigali, igira amanota 13 ku mwanya wa mbere wo mu Itsinda E ndetse biyihesheje ko ari yo izaserukira iri tsinda mu ijonjora rya gatatu ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 nubwo yatsindwa na Uganda bizahura ku Cyumweru.

Amavubi azasoreza kuri Kenya i Nairobi ku Cyumweru, agumanye inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

Uganda yagize amanota icyenda nyuma yo kunganya na Kenya igitego 1-1 kuri uyu wa Kane.

Ijonjora rya nyuma rizakinwa muri Werurwe 2022 rizahuza ibihugu 10 byabaye ibya mbere mu matsinda 10 agize ijonjora rya kabiri, aho bitanu bizatsinda muri 'play-offs' zizakinwa ari byo bizajya muri Qatar mu mpera z'umwaka utaha.

19:55

Umukino urarangiye

19:50

88' Igitego cya gatatu cya Mali

Kalifa Coulibary wagiye mu kibuga asimbura, atsinze igitego cya gatatu cya Mali ku ishoti rikomeye atereye inyuma y'urubuga rw'amahina, umunyezamu Mvuyekure ntiyabasha kuwugeraho.

19:47

84' Amavubi ari gusatira

Nshuti Innocent akiniwe nabi muri metero 25 uvuye ku izamu rya Mali. Ikosa rihanwe na Rutanga Eric uteye umupira ukurwaho na Falaye Sacko.

19:42

81' Imanishimwe aravunitse

Imanishimwe Emmanuel uvuye mu kibuga yavunitse, asimbuwe na Rutanga Eric bakina ku mwanya umwe.

19:40

78' Amavubi ntaratera umupira ugana mu izamu

Ikipe y'igihugu ikomeje gushaka uburyo yabona umupira ugana mu izamu muri uyu mukino.

Mukanya gato gashize, Nshuti Innocent agerageje gukinana neza na Nishimwe Blaise ariko bagorwa n'ubwugarizi bwa Mali.

19:37

71' Ikarita y'umuhondo

Traore yari acitse Imanishimwe Emmanuel, amukorera ikosa inyuma y'urubuga rw'amahina ahagana muri koruneri. Myugariro w'Amavubi ahawe ikarita y'umuhondo.

19:26

65' Gusimbuza

Nishimwe Blaise, Nshuti Innocent na Usengimana Danny basimbuye Rafael York, Nshuti Dominique Savio na Sugira Ernest ku ruhande rw'Amavubi.

19:25

63' Mali yongeye guhusha uburyo bwabazwe

El Bilal Toure acomekewe umupira ari mu rubuga rw'amahina, awuteye mu ruhande rw'izamu rya Mvuyekure uramutenguha ujya ku ruhande. Bwari uburyo bwabazwe ku ruhande rwa Mali.

19:20

59' Mali ikomeje gushaka igitego cya gatatu

Adama Traore ahushije igitego cyabazwe ku mupira yinjiranye mu rubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye rishyizwe muri koruneri na Mvuyekure Emery.

Traore, Kone na Doumbia bazonze ubwugarizi bw'Amavubi muri iyi minota.

19:18

47' Ikarita y'umuhondo

Ibrahim Kone ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Mvuyekure Emery bahuriye mu kirere kandi yanamutanze umupira.

19:07

Igice cya kabiri kiratangiye

Umusifuzi Carvalho Rodrigues atangije igice cya kabiri. Mali itangiye isatira muri uyu mukino isabwa gutsinda kugira ngo yizere kugera mu ijonjora rya gatatu rizatanga amakipe ajya muri Qatar mu 2022.

19:06

Gusimbuza

Moussa Djenepo watsinze igitego cya mbere cya Mali asimbuwe na Moussa Doumbia.

18:48

Igice cya mbere kirarangiye



Amakipe yombi agiye kuruhuka Mali iri imbere n'ibitego 2-0.

Abatoza bagiye kuganiriza abakinnyi mu gihe cy'iminota 15, bashake uko bakora impinduka mu minota 45 isigaye.

18:46

44' Coup-franc ya Mali

Manzi Thierry akiniye nabi Ibrahim Kone inyuma y'urubuga rw'amahina rw'Amavubi, muri metero nka 25.

Moussa Djenepo ateye umupira mugufi ashaka gukinana na bagenzi be mu izamu ry'Amavubi, ariko Mvuyekure Emery asohoka neza afata umupira.

18:34

33' Mali ihushje uburyo bwiza

Imanishimwe arokoye Amavubi ku mupira wari winjiranywe na Ibrahim Kone, awuhinduye ashaka Djenepo ukorwaho n'uyu myugariro w'Amavubi ujya muri koruneri.

Mali ifite abakinnyi bo ku mpande bihuta cyane.

18:29

28' Umukino wongeye kugabanya umuvuduko

Mali yatangiye gukina umukino wayo udafite igitutu cyinshi mu gihe n'Amavubi ari gukinira inyuma arwana ku izamu ryayo.

Adama Traore azamukanye umupira ahinduye ashaka gukinana n'abarimo Ibrahim Kone na Djenepo, ba myugariro b'Amavubi bakiza izamu.

18:22

21' Igitego cya kabiri cya Mali

Nta munota ibiri ishize, Mali itsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Ibrahim Kone nyuma y'umupira afatiye mu rubuga rw'amahina, aroba umunyezamu Mvuyekure wari wari uwumuhereje ashaka gukinana na bagenzi be.

18:21

19' Igitego cya Mali

Umunya-Mali Moussa Djenepo atsinze igitego cyiza nyuma yo gukura umupira mu ruhande, abanza kwegera aho areba izamu ryose neza, atera ishoti Mvuyekure atabashije gusubiza inyuma.

18:18

17' Abakinnyi b'Amavubi ntibemeranywa n'umusifuzi

Muhire Kevin na Rafael York bambuye umupira Adama Traore agwa hasi, umusifuzi Rodrigues avuga ko ari ikosa, ariko Muhire atera amaboko hejuru agaragaza ko arenganyijwe.

Mali ikomeje gushaka aho imenera, ibonye uburyo bwa Moussa Djenepo uteye agapira kadakomeye gafatwa na Mvuyekure Emery.

18:15

15' Mashami araziba icyuho cya Djihad ate?

Nyuma y'ikarita itukura ihawe Bizimana Djihad, umutoza Mashami Vincent asabye Muhire Kevin na Nshuti Dominique Savio gukina basubira hagati kugira ngo barwane kuri Niyonzima Olivier 'Seif'.

18:12

Ni uko amakipe yombi yambaye

18:11

10' Mali ihushije uburyo bwiza

Les Aigles du Mali ihushije uburyo bwiza ku mupira uteretse ahagana ku murongo w'urubuga rw'amahina utewe na Adama Traore, uca ku ruhande rw'izamu ririnzwe na Mvuyekure Emery.

18:10

9' Ikarita itukura

Bizimana Djijad ahawe ikarita itukura ku ikosa akoreye kuri rutahizamu wa Mali wari umucitse kandi ari we mukinnyi wa nyuma. Bari inyuma y'urubuga rw'amahina, ariko ahagana ku murongo

18:09

10' Amakipe yombi akomeje kwishakisha

Abasore ba Mashami bari gukina neza muri iyi minota ya mbere. Baragerageza kubonana, gucenga no gusatira.

Mali ntabwo iribona i Kigali muri iyi minota umunani ya mbere, ariko n'ubundi nta kipe iratera mu izamu

18:05

4' Amavubi yatangiye gusatira

Amavubi atangiye umukino ahanahana neza, ariko akinira mu rubuga rwayo mu mukino wiganjemo gusubiza inyuma.

Imanishimwe Emmanuel ahinduye umupira mu rubuga rwa Mali, ukurwaho na Boubacar Kiki Kouyate n'umutwe.

Amavubi yongeye kandi kubona uburyo bwiza ku mupira uhinduwe na Muhire Kevin, Sugira awutangwa n'umunyezamu Bosso Ibrahim.

18:01

Umukino uratangiye

Umusifuzi w'Umunya-Angola Carvalho Rodrigues atangije umukino.

Umupira wa mbere utewe n'u Rwanda binyzue kuri Sugira ukinanye na Rukundo Denis.

17:59

Indirimbo zubahiriza ibihugu byombi ziraririmbwe

Indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zimaze kuririmbwa haherewe kuri "Le Mali" ya Mali ndetse na Rwanda Nziza mbere y'uko umukino utangira.

Amavubi yambaye umuhondo hejuru n'amakabutura y'icyatsi mu gihe Mali yambaye umweru urimo amabara y'ibendera ryabo.

17:54

Haruna Niyonzima yashimiwe mbere y'umukino, yaba agiye gusezera?

Kapiteni w'Amavubi, Niyonzima Haruna ntiyabanje mu kibuga kuri uyu wa Kane.

Muri iki cyumweru ni bwo FIFA yashyize hanze urutonde rwo ku wa 1 Ugushyingo 2021 rugaragaza abakinnyi b'ibihe byose babashije gukinira ibihugu byabo byibuze imikino 100, Ni umwe muri abo.

Niyonzima w'imyaka 31 nk;uko bigaragazwa na FIFA, amaze imyaka 15 akinira Amavubi kuva mu 2006 ndetse amaze gukina imikino 104 ndetse uyu wa Mali ni uwa 105.

Uyu mukinnyi wavuze ko ashaka gusezera kubera amagambo y'abantu, ahawe ishimwe na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, mbere y'umukino, akomerwa amashyi na bake barebye uyu mukino.

Yahawe umupira wanditseho Imikino 105 amaze gukinira Amavubi.

17:46

Amakipe yombi yishyushya

17:38

Stade ya Kigali yakiriye umukino wa nyuma w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'

Nk'uko Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) yabibwiye FERWAFA mu kwezi gushize, Stade ya Kigali ntizaba yemerewe kwakira undi mukino mpuzamahanga wo ku rwego rwa A nyuma y'uyu ugiye guhuza u Rwanda na Mali.

Imikino yo ku rwego rwa A iba irimo iy'Ikipe y'Igihugu nkuru n'iy'amakipe asanzwe y'abagabo ariko iri ku rwego rwa CAF nk'amatsinda ya Champions League na Confederation Cup.

Nk'uko kandi byagenze mu mikino iheruka, nta bafana bemerewe kuri uyu mukino kubera ko nta ntebe ziri muri iyi stade.

Stade ya Kigali izakinirwaho umukino wa APR FC na RS Berkane muri CAF Confederation Cup mu mpera z'uku kwezi, ariko ntiyaba icyemerewe kwakira imikino mu gihe ikipe y'Ingabo yagera mu matsinda.

U Rwanda rwasabwe kuyivugurura mbere y'uko rwongera gukomorerwa.

17:25

Mali igera i Nyamirambo

17:23

Abakinnyi b'Amavubi bagera ku kibuga

17:17

Abakinnyi ba Mali babanza mu kibuga

Bosso Ibrahim B
Falaye Sacko
Boubacar Kiki Kouyate
Hamari Traore
Charles B M Traore
Mouhamed Camara
Aliou Dieng
Adama Traore
Adama Traore
Moussa Djenepo
Ibrahim Kone

17:15

Abakinnyi b'Amavubi babanza mu kibuga

Umutoza Mashami Vincent yabanjemo:

Mvuyekure Emery
Rukundo Denis
Imanishimwe Emmanuel
Nirisarike Salomon
Manzi Thierry
Niyonzima Olivier 'Seif'
Bizimana Djihad
Muhire Kevin
Nshuti Dominique Savio
Rafael York
Sugira Ernest

17:12

U Rwanda na Mali bifite intego zitandukanye

Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' igiye gukina uyu mukino ntacyo iharanira kuko yamaze gusezererwa muri uru rugendo rugana muri Qatar 2022.

U Rwanda rufite inota rimwe gusa mu mikino ine imaze gukinwa. Ni inota ryabonewe hano i Nyamirambo ubwo Amavubi yanganyaga na Kenya igitego 1-1 ku munsi wa kabiri muri Nzeri uyu mwaka.

Ku ruhande rwa Mali, yo ikeneye gutsinda gusa kugira ngo yizere gukomeza mu ijonjora rya nyuma rizaba muri Werurwe 2022.

Kagoma za Mali zifite amanota 10 ku mwanya wa mbere mu Itsinda E, zirusha inota rimwe Uganda bizahura ku munsi wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru.

Imisambi ya Uganda yanganyije na Kenya igitego 1-1 mu mukino warangiye mukanya kashize.

17:08

Ikaze kuri Stade ya Kigali

Umugoroba mwiza aho muri hose, IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa gatanu wo mu Itsinda E ry'ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 uhuza u Rwanda (Amavubi) na Mali (Les Aigles).

Uyu mukino ugiye guhuza ibihugu byombi uratangira mukanya saa Kumi n'ebyiri zuzuye,