APR FC vs Rayon Sports

APR FC 2-1 Rayon Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Igirubuntu Darcy

16:58

APR FC yongeye gutsinda Rayon Sports

APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona waberaga i Nyamirambo, igira amanota icyenda mu mikino itatu.

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC muri Gicurasi 2019, igumanye amanota arindwi mu mikino ine.


Mu yindi mikino yabaye, Gasogi United yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1, igira amanota 10 ku mwanya wa mbere naho Kiyovu Sports itsinda Gicumbi FC igitego 1-0 cyatumye igira amanota arindwi.


APR FC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo, aho izakira RS Berkane yo muri Maroc mu mukino ubanza w'ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup.

16:55

Umukino urarangiye

16:52

90' Iminota itatu y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Hakizimana Louis, yerekanye iminota itatu y'inyongera. Amakipe yombi akomeje guhatana ashaka intsinzi.

16:51

89' Ikarita y'umuhondo

Iranzi Jean Claude ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Ishimwe Anicet wari ubinjiranye hafi mu rubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Nsanzimfura Keddy uteye umupira hejuru cyane.

16:49

86' APR FC yasabaga penaliti

Mugunga Yves agushijwe mu rubuga rw'amahina na Ndizeye Samuel, ariko umusifuzi Ruzindana Nsoro wari hafi agaragaza ko nta cyabaye. Abatoza n'abafana ba APR FC bitereye hejuru bagaragaza kutishimira iki cyemezo,

16:48

84' Ishimwe arokoye APR FC

Niyomugabo Claude akiniye nabi Nizigiyimana Mackenzie abaye nk'uhetse ashaka kurinda umupira ngo urenge. Ni umupira uteretse inyuma y'urubuga rw'amahina.

Ikosa rihanwe na Iranzi Jean Claude, umupira yari ateye ku giti cy'izamu cya kabiri ukurwamo na Ishimwe Jean Pierre.

16:44

81' Gusimbuza

Steve Elomanga asimbuwe na Niyonkuru Sadjate ku ruhande rwa Rayon Sports ikomeje gushaka uko yishyura muri iyi minota 10 ya nyuma.

16:43

79' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza

Rharb Youssef atanze umupira kuri Iranzi Jean Claude uteye ishoti rikomeye, ariko ku bw'amahirwe ye make uca hejuru gato y'izamu rya APR FC ririnzwe na Ishimwe Jean Pierre.

16:41

79' Gusimbuza

Manishimwe Djabel asimbuwe na Ishimwe Anicet wafashije APR FC gutsindira mu Bugesera mu mukino waherukaga guhuza amakipe yombi muri Kamena,

16:38

75' Youssef yari yinjiranye APR FC

Rharb Youssef yambuye umupira Niyomugabo Claude, acenga abakinnyi babiri ba APR FC ahereye kuri Rwabuhihi na Karera, ariko ishoti ateye rifatwa neza na Ishimwe Jean Pierre.

16:32

70' Ikarita y'umuhondo

Essombe Willy Onana ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Manishimwe Djabel akongeraho kuburana. Ikosa rihanwe na Nsanzimfura Keddy uteye umupira hejuru y'izamu.

16:27

65' Gusimbuza

Mugunga Yves wari umaze iminsi adakina Shampiyona kubera imvune, asimbuye Bizimana Yannick.

16:25

63' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza

Essomba Willy Onana acenze yinjira mu rubuga rw'amahina rwa APR FC, atera ishoti rikozweho na Sanogo ariko umupira uramutenguha uca ku ruhande rw'izamu, aho ukubise inshundura ntoya.

16:22

60' Gusimbuza

Umunya-Mali Souleymane Sanogo asimbuye Nishimwe Blaise utigaragaje cyane muri uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports.

16:20

59' Coup-franc ya Rayon Sports

Iranzi Jean Claude yinjiranye umupira acomekeye Elomanga, akinirwa nabi na Karera Hassan. Ikosa rihanwe na Youssef Rharb, umupira ufatwa neza na Ishimwe Jean Pierre,

16:18

58' Gusimbuza

Byiringiro Lague asimbuye Mugisha Gilbert naho Kwitonda Alain Bacca asimbuwe na Nsanzimfura Keddy ku ruhande rwa APR FC.

16:16

55' Coup-franc ya APR FC

Ndizeye Samuel akiniye nabi Bizimana Yannick bari muri metero nka 25 uvuye ku izamu. Manishimwe Djabel ahannye ikosa, ariko umusifuzi wo ku ruhande, Karangwa Justin, agaragaza ko Karera awuteye n'umutwe yarariye.

16:10

47' Mugisha agerageje ishoti rikomeye

Mugisha Gilbert ahawe umupira na Ruboneka Jean Bosco,ahitamo gutungura umunyezamu Bonheur, ariko ishoti ateye rica hejuru y'izamu.

16:07

Igice cya kabiri kiratangiye

Twongeye kubaha ikaze kuri Stade ya Kigali hari kubera umukino w'umunsi wa kane wa Shampiyona hagati ya APR FC na Rayon Sports.

Igice cya kabiri gitangijwe na APR FC, umupira wa mbere uterwa na Bizimana Yannick uwutanze kuri bagenzi be.

16:06

Gusimbuza

Iranzi Jean Claude asimbuye Muvandimwe Jean Marie Vianney ku ruhande rw'ibumoso inyuma muri Rayon Sports.

15:49

Igice cya mbere kirarangiye

15:48

45' Coup-franc ya Rayon Sports

Kwitonda Alain Bacca akiniye nabi Nishimwe Blaise, hatangwa coup-franc itewe na Muhire Kevin, ariko umupira ushyirwa muri koruneri na Karera Hassan.

15:46

43' Igitego cya kabiri cya APR FC

Omborenga Fitina ahinduye umupira ukomeye ukuweho n'ubwugarizi bwa Rayon Sports, usanga Ruboneka Jean Bosco wari inyuma y'urubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye umunyezamu Hategekimana Bonheur atabashije kugeraho.

15:41

40' Igitego cya APR FC

Manishimwe Djabel yishyuriye APR FC ku ishoti ateye hasi nyuma y'umupira ukomeye wari ukuwemo na Hategekimana Bonheur nyuma yo guterwa na Bizimana Yannick ari mu rubuga rw'amahina.

15:40

40' Ubwugarizi bwa Rayon Sports buhagaze neza

Abakinnyi bugarira muri Rayon Sports barimo Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Mackenzi na Muvandimwe, bari gukina neza,

15:37

34' Coup-franc ya APR FC

Kwitonda Alain Bacca akiniwe nabi na Nsengiyumva Isaac hagati mu kibuga cya Rayon Sports. Ikosa rihanwe na Manishimwe Djabel, umupira ukubita ku mutwe wa Muhire Kevin uhise aryama hasi mu gihe umupira wagiye muri koruneri.

Muhire Kevin ari kwitabwaho n'abaganga.

15:33

30' Youssef yongeye kujya hasi

Umunya-Maroc Youssef Rharb yongeye kugwa hasi ku nshuro ya kabiri mu gihe cy'iminota itanu nyuma yo gukinirwa nabi na Omborenga Fitina wihanangirijwe.

Ikosa rihanwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney, umupira muremure ateye ufatwa neza na Ishimwe Jean Pierre.

15:29

Abafana batari bake bitabiriye uyu mukino

15:25

23' Ubundi buryo bwa Rayon Sports

Muvandimwe Jean Marie Vianney akinanye na Essombe Willy Onana ucetse abakinnyi babiri ba APR FC, yinjiye mu rubuga rw'amahina atera ishoti rifashwe na Ishimwe Jean Pierre. Bwari ubundi buryo bw'igitego ku ruhande rwa Rayon Sports.

15:21

19' Igitego cya Rayon Sports

Youssef Rharb acometse umupira ari hagati y'abakinnyi ba APR FC, Essombe Willy Onana asiga Karera Hassan mbere yo gucenga umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wari wasohotse, atsinda igitego cya Rayon Sports.

15:18

15' Nta kipe iratera mu izamu

Amakipe yombi ntabwo aratera mu izamu muri iyi minota 15 imaze gukinwa. APR FC imaze kugerageza inshuro eshatu kwinjira mu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports mu gihe yo itaragera mu rubuga rw'amahina rwayo.

Mukanya gato gashize, Muhire Kevin yatanze umupira muremure ashaka Elomanga, ariko ufatwa neza na Ishimwe Jean Pierre.

15:12

10' Rayon Sports iracyishakisha

Rayon Sports iri gukina yirwanaho muri iyi minota. Kugeza ubu nta guhanahana umupira kuraba hagati y'abakinnyi ba Rayon Sports b'imbere nk'uko byajyaga bigenda mu mikino itatu bamaze gukina.

Essombe Willy Onana ni we wagerageje kwinjirana umupira, ariko abakinnyi bane ba APR FC bamuviraho inda imwe barawumutwara ndetse Omborenga Fitina ahinduye umupira ukomeye, ariko Nizigiyimana Karim Mackenzi atabara izamu.

15:09

7' APR FC igerageje amahirwe ya mbere

Omborenga Fitina ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, Yannick ntiyawugeraho, ujya kuri Ruboneka Jean Bosco ukinanye na Niyomugabo Claude, ateye ishoti rikomeye rica ku ruhande rw'izamu.

15:06

4' Abaganga bahamagawe mu kibuga

Umusifuzi Ruzindana Nsoro ahamagaye abaganga ba APR FC kugira ngo bafashe Rwabuhihi Aime Placide ugonganye na Nishimwe Blaise, ariko ahagaze ku murongo hanze y'ikibuga yitegura gusubira mu kibuga.

15:04

2' APR FC itangiye isatira

Mugisha Gilbert yari akinanye neza na Manishimwe Djabel, bombi bahuye na Rayon Sports bakiniye,ariko umupira wa nyuma wari ucometswe na Djabel ugora Gilbert unaniwe kuwuhindura mu izamu.

15:02

Umukino uratangiye

Umusifuzi Ruzindana Nsoro atangije umukino i Nyamirambo. Umupira wa mbere utewe na Rharb Youssef wa Rayon Sports, awutanga kuri bagenzi be.


APR FC yambaye imyambaro yayo y'umukara n'umweru hejuru, amakabutura y'umukara n'amasogisi y'umweru mu gihe Rayon Sports yambaye ubururu bwayo busanzwe.

14:46

Amakipe yombi arangije kwishyushya

Kuri ubu amakipe yombi asubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya hafi iminota 40.

Abafana bamaze kuba benshi kuri Stade ya Kigali cyane mu gice cy'imyanya isanzwe aho abahicaye bishyuye 1000 Frw.

14:44

Rayon Sports ni yo ihagarika APR FC iheruka gutsindwa mu 2019?

APR FC imaze imyaka isaga ibiri n’igice idatsindwa muri Shampiyona, aho kuri ubu ishobora kuzuza imikino 40 niramuka idatsinzwe na Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri.

Iyi kipe iheruka gutsindwa umukino wa Shampiyona y’u Rwanda ku wa 25 Gicurasi 2019 ubwo yatsindwaga na Espoir FC ibitego 2-1 mbere yo gutsinda Police FC ibitego 2-0 mu mukino usoza umwaka w’imikino wa 2018/19.

Mu mwaka w’imikino wa 2019/20, yegukanye igikombe cya Shampiyona idatsinzwe mu mikino 23 yabazwe ndetse no mu 2020/21 igitwara idatsinzwe mu mikino 13 yakinwe.

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC muri Gicurasi 2019 mu mukino warangiye ari igitego 1-0, aho yatwaye Shampiyona y’uwo mwaka.

Mu 2020, Umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza yirukanywe na Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu gihe mu 2021, Umunye-Congo Guy Bukasa yasezeye kuri Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0.

14:40

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Umutoza Masudi Djuma yitabaje: Hategekimana Bonheur, Nizigiyimana Karim ‘Mackenzie’, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Niyigena Clément, Ndizeye Samuel, Nsengiyumva Isaac, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin (c), Steve Elomanga, Youssef Rharb na Essombe Willy Onana.

14:39

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umutoza Adil Mohammed Erradi yitabaje: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Jean Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Rwabuhihi Aimé Placide, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Djabel (c), Bizimana Yannick, Kwitonda Alain ‘Bacca’ na Mugisha Gilbert.

14:37

Amakipe yombi agiye guhura ku nshuro ya 93

Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n’andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n’imikino ya gishuti n’ubwo itabaye inshuro nyinshi, usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 92.

Muri izo nshuro zose hamwe Rayon Sports yatsinzemo imikino 29 naho ikipe ya APR FC itsindamo imikino 40, zinganya imikino 23.

Muri iyo mikino 92 habonetsemo ibitego 249, harimo 119 ku ruhande rwa Rayon Sports n’ibitego 130 ku ruhande rwa APR FC birimo igitego 1-0 cyatandukanyije impande zombi ubwo amakipe yombi aheruka guhura muri Kamena uyu mwaka.

Umwaka wa 2017, ni wo wonyine aya makipe yabashije guhuramo inshuro nyinshi, dore ko yahuye inshuro eshanu mu marushanwa atandukanye, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’aya makipe yombi bikunda kuvugwa ko ahuzwa na Leta (ntashobora gukina umukino wa gishuti yiteguriye yo ubwayo).

Mu 2016, APR FC yashoboye gutsinda Rayon Sports gatatu yikurikiranya (mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali (3-0), Shampiyona (1-0) n’igikombe cy’Intwari (1-0), ibisubiramo mu mwaka w’imikino wa 2017/18, aho yayitsinze igitego 1-0 na 2-1 muri Shampiyona ndetse n’ibitego 2-1 mu gikombe cy’Intwari 2018.

Rayon Sports na yo yatumye APR FC imara imikino itatu itazi uko gutsinda ‘Clasico’ Nyarwanda bimera nyuma yo kunganya igitego 1-1 muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2016/17 mu gice cyo kwishyura, ikayitsinda 1-0 ubwo yegukana irushanwa ry’Agaciro ndetse na 2-0 kuri Super Cup 2017 yabereye i Rubavu igasorezwa i Kigali.

14:35

Ikaze kuri Stade ya Kigali

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa kane wa Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere ugiye guhuza APR FC na Rayon Sports guhera saa Cyenda.

APR FC ifite amanota atandatu mu mikino ibiri yakinnye mu gihe Rayon Sports ifite amanota arindwi mu mikino itatu.

Bitandukanye no muri Kamena, aho uyu mukino wabereye mu muhezo i Nyamata kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, kuri ubu hari abafana batari bake nubwo bose basabwa kuba baripimishije iki cyorezo.