Rayon Sports vs Police FC

Rayon Sports 1-0 Police FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Igirubuntu Darcy

17:11

Rayon Sports yegukanye amanota y'umunsi wa 10 wa Shampiyona

Rayon Sports itsinze Police FC igitego 1-0 cyinjijwe na Essomba Willy Onana, biyifasha gufata umwanya wa kabiri n'amanota 18, irushwa amanota abiri na Kiyovu Sports ya mbere, yo izakira Rutsiro FC ku wa Kane.

APR FC yafashe umwanya wa gatatu n'amanota 17 nyuma yo kunganyiriza na Etoile de l'Est i Ngoma ibitego 2-2. Ikipe y'Ingabo ifite imikino ibiri y'ibirarane izahuramo na Gasogi United ndetse na Mukura VS.

AS Kigali ya kane n'amanota 16 mbere yo guhura na Gasogi United ku wa Kane.

17:08

Umukino urarangiye

17:06

90' Ikarita y'umuhondo

Ndizeye Samuel ahawe ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino. Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itatu y'inyongera.

17:05

Imikino yamaze kurangira

Etoile de l'Est 2-2 APR FC
Musanze FC 5-1 Marines FC
Etincelles FC 2-0 Gicumbi FC
Gorilla FC 0-1 Mukura VS

17:00

84' Rayon Sports basabaga penaliti

Muhire Kevin aguye mu rubuga rw'amahina ubwo yari yinjiranye umupira ari kumwe na bagenzi be. Bamwe mu ba-Rayon bari ku kibuga bari bazi ko ari penaliti ariko si cyo cyemezo gifashwe na Hakizimana Louis na Bwiliza Nonati batagize icyo babivugaho.

16:59

82' Gusatira kwa Rayon Sports

Youssef Rharb ahaye umupira Muhire Kevin, ariko arawusimbuka ugera kuri Nishimwe Blaise uteye ishoti rikomeye rica hejuru y'izamu rya Bakame.

16:56

80' Gusimbuza

Iyabivuze Osee asimbuwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ku ruhande rwa Police FC ikomeje gushaka uko yishyura.

16:53

Ku bindi bibuga

90' Musanze FC 4-1 Marines FC
90' Etoile de l'Est 2-2 APR FC
84' Etincelles FC 2-0 Gicumbi

16:50

74' Igitego cya Rayon Sports

Essomba Willy Onana acomekewe umupira muremure na Youssef Rharb asiga abakinnyi b'inyuma ba Police FC, acenga umunyezamu Ndayishimiye Eric 'Bakame' mbere yo kuboneza umupira mu izamu,

16:46

70' Coup-franc ya Police FC

Muhire Kevin akiniye nabi Usengimana Danny, ikosa rihanwe na Muhadjiri, umupira ukurwaho na Niyigena Clement n'umutwe.

16:44

67' Coup-franc ya Rayon Sports

Rutanga Eric akiniye nabi Youssef Rharb inyuma y'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney, umupira ugonga urukuta rw'abakinnyi ba Police FC,

16:42

65' Ikarita y'umuhondo

Nizigiyimana Karim Mackenzi ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Ntirushwa Aime.

16:40

63' Gusatira kwa Rayon Sports

Muhire Kevin ateye ishoti rikomeye nyuma yo guherezwa neza na Youssef Rharb, ku bw'amahirwe make umupira uramutenguha uca hejuru y'izamu ririnzwe na Ndayishimiye Eric 'Bakame'.

16:39

62' Police FC ihushije uburyo bwabazwe

Ku mupira wari uvuye muri koruneri, Moussa Omar awushyize mu izamu, ugarurirwa ku murongo n'umunyezamu Hakizimana Adolphe wongeye kwigaragaraza. Bwari uburyo bwiza bw'igitego.

16:35

Ku bindi bibuga

74' Musanze FC 4-1 Marines FC
74' Etoile de l'Est 2-1 APR FC
66' Etincelles FC 2-0 Gicumbi

16:33

Uburyo bwa Muhadjiri busubijwe inyuma n'abasifuzi

Hakizimana Muhadjiri yari abonye uburyo bwiza ku ishoti ateye, rikurwamo n'umunyezamu Hakizimana Adolphe wari uwushyize muri koruneri, ariko abasifuzi berekana ko habayeho kurarira.

16:30

54' Ubundi buryo bwa Rayon Sports

Youssef Rharb ahaye umupira Mugisha 'Master' ukinanye na Essomba, ashatse kuroba umunyezamu Bakame, umupira uca hejuru gato y'izamu.

16:29

53' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza

Rudasingwa Prince ahushije uburyo bwiza ku mupira ahawe na Essomba Willy Onana, awinjiranye mu rubuga rw'amahina awukurwaho na Moussa Omar uwushyize muri koruneri.

16:21

Igice cya kabiri kiratangiye

Igice cya kabiri cy'umukino uri guhuza Rayon Sports na Police FC kimaze gutangira. Nk'uko no mu minota 45 ibanza byagenze, Police FC itangiye ishaka gushyira igitutu kuri Rayon Sports.

16:20

Gusimbuza

Sibomana Patrick asimbuwe na Nshuti Dominique Savio uhise yambara igitambaro cya Kapiteni wa Police FC cyari gifitwe na Usengimana Faustin.

16:19

Gusimbiza

Souleymane Sanogo asimbuwe na Rudasingwa Prince ku ruhande rwa Rayon Sports

16:12

Uko igice cya mbere kirangiye ku bibuga byose

Musanze FC 3-0 Marines FC
Etoile de l'Est 2-1 APR FC
Etincelles 1-0 Gicumbi FC
Rayon Sports 0-0 Police FC

Umukino warangiye:

Gorilla FC 0-1 Mukura VS

Imikino izaba ku wa Kane:

Espoir FC vs Bugesera FC,
Gasogi United vs AS Kigali, Kigali Stadium - 12.30
Kiyovu SC vs Rutsiro FC, Kigali Stadium - 15.00

16:05

Igice cya mbere kirarangiye

16:04

44' Police FC ihushije uburyo bwabazwe

Iyabivuze Osée yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina nyuma yo gucenga Muvandimwe na Niyigena Clément, ashatse kuroba umunyezamu Hakizimana Adolphe mu nguni y'iti cy'izamu cya kabiri, umupira uramutenguha ujya hanze.

16:02

42' Usengimana arokoye Police FC

Essomba Willy Onana acomekewe umupira mwiza ari mu rubuga rw'amahina, ariko ubwo yiteguraga kuwakira awukurwaho na Usengimana Faustin uwuhaye Moussa Omar.

16:00

40' Coup-franc ya Police FC

Ntirushwa Aimé akiniwe nabi na Muvandimwe Jean Marie Vianney, umupira utewe na Rutanga Eric ukurwaho na ba myugariro ba Rayon Sports mbere y'uko Muhire Kevin akiza izamu.

15:54

34' Gusatira kwa Rayon Sports

Essomba Willy Onana yinjiranye umupira ahita awucomekera Youssef Rharb, awugaruye imbere y'izamu uhita ufatwa na Ndayishimiye Eric Bakame.

15:51

30' Nta buryo bukomeye buraboneka

Amakipe yombi ari kunyuzamo agasatirana ariko ntayo irabona uburyo bukomeye bugana mu izamu.

Mukanya gashize, Police FC yari ibonye uburyo bwiza ku mupira uhawe Usengimana Danny umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

15:44

Ku bindi bibuga

Étoile de l'Est 2-1 APR FC
Musanze FC 2-0 Marines FC
Étincelles 1-0 Gicumbi FC

15:41

17' Ikarita y'umuhondo

Hakizimana Muhadjiri ahawe ikarita y'umuhondo kubera kutishimira icyemezo cy'umusifuzi ugaragaje ko ari we wakoze ikosa nubwo yibwiraga ko ari we bakiniye nabi.

15:34

13' Gusimbuza

Iranzi Jean Claude wavunitse, asimbuwe na Mugisha François 'Master' ku ruhande rwa Rayon Sports.

15:32

10' Umukino uri kubera mu muhezo

Kimwe n'iyindi mikino y'umunsi wa 10, Rayon Sports na Police FC ziri gukinira mu muhezo.

Amabwiriza mashya ya Minisiteri ya Siporo avuga ko nta bafana bitabira imikino mu gihe kandi abakinnyi bose bagomba kuba narikingije COVID-19 mu buryo bwuzuyen

15:30

8' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza

Essomba Willy Onana yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, awucomekera Souleymane Sanogo unaniwe kuroba umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ushyizeho ikirenge. Gusa, umusifuzi wo ku ruhande yerekanye ko hari habayeho kurarira.

15:27

7' Ikarita y'umuhondo

Turatsinze John ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Youssef Rharb inyuma gato y'urubuga rw'amahina.

Uyu Munya-Maroc ni we uhannye iri kosa, umupira awutera ku ruhande rw'izamu.

15:25

5' Police FC ikomeje gusatira

Police FC iri gusatira Rayon Sports muri iyi minota ya mbere.

Ikipe y'Abashinzwe umutekano imaze kubona imipira ibiri iteretse mu rubuga rwa Rayon Sports, ariko uwa nyuma washyizwe muri koruneri na Muhire Kevin.

15:20

Umukino uratangiye

Umusifuzi Hakimana Louis atangije umukino i Nyamirambo. Abakinnyi ba Police FC bashatse gutangira basatira, ariko Rayon Sports irenza umupira.

15:09

Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga

Ndayishimiye Eric Bakame
Usengimana Faustin (c)
Moussa Omar
Rutanga Eric
Iyabivuze Osee
Hakizimana Muhadjiri
Usengimana Danny
Nsabimana Eric
Ntirushwa Aime
Sibomana Patrick
Turatsinze John

15:09

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Hakizimana Adolphe
Nizigiyimana Karim Mackenzi
Muvandimwe Jean Marie Vianney
Ndizeye Samuel
Niyigena Clement
Nishimwe Blaise
Youssef Rharb
Kevin Muhire (c)
Souleymane Sanogo
Iranzi Jean Claude
Onana Willy Essomba

15:09

Ikaze kuri Stade ya Kigali

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa 10 wa Shampiyona hagati ya Rayon Sports na Police FC.

Rayon Sports ni iya gatanu n'amanota 15 mu gihe Police FC ari iya kane n'amanota 16 inganya na APR FC ndetse na AS Kigali.

Uyu mukino wabanjirijwe n'uwo Mukura VS yatsinzemo Gorilla FC igitego 1-0.