AS Kigali vs Rutsiro FC

AS Kigali 1-2 Rutsiro FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Igirubuntu Darcy

14:32

Rutsiro FC ikuye amanota i Nyamirambo

Rutsiro FC itsinze AS Kigali ibitego 2-1 biyifasha gufata umwanya wa munani n'amanota 14 ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona.

AS Kigali igumye ku mwanya wa gatatu n'amanota 20.

Uyu mukino w'umunsi wa 12 wa Shampiyona ugiye gukurikirwa n'uhuza Rayon Sports na Musanze FC guhera saa Cyenda.

14:29

Umukino urarangiye

14:28

90' AS Kigali iri gukora amakosa menshi

Rutsiro FC iri gukinisha imbaraga muri iyi minota, iri gukorerwa amakosa menshi n'abakinnyi ba AS Kigali bari ku gitutu cyo kwishyura,

14:23

84' Gusimbuza

Ndarusanze Jean Claude na Munyakazi Youssuf Lule bagiye mu kibuga ku ruhande rwa Rutsiro FC. Romami Frank ni umwe mu basmbuwe.

14:19

82' Igitego cya kabiri cya Rutsiro FC

Bwira Olivier ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, umunyezamu Bate Shamiru ananirwa kuwukomeza ugwa kuri Watanga Shukulu Jules uwuteye mu izamu,

14:16

79' Uburyo bwa AS Kigali

Biramahire Abeddy ahinduye umupira ushyirwa muri koruneri na myugariro wa Rutsiro FC, usubijwe mu kibuga na Kayitaba Bosco abarimo Tchabalala na Biramahire Abeddy bananirwa kuwushyira mu izamu.

14:15

78' Gusimbuza

Ishimwe Christian asimbuye Ndekwe Felix ku ruhande rwa AS Kigali isoje impinduka eshanu yemerewe.

14:14

77' Igitego cya AS Kigali

Shaban Hussein 'Tchabalala' yishyuriye AS Kigali kuri penaliti ateye umunyezamu Tchomba Musikila Delphin ajya mu ruhande mu gihe umupira ugiye ahagana hagati mu izamu,

14:12

76' Penaliti ya AS Kigali

Bwira Olivier akiniye nabi Niyibizi Ramadhan mu rubuga rw'amahina, umusifuzi Nsabimana Celestin atanga penaliti.

14:10

75' Gusimbuza

Munyurangabo Cedric asimbuwe na Iraguha Hadji, Nkubito Hamza asimburwa na Maombi Jean Pierre ku ruhande rwa Rutsiro FC.

14:09

72' Ubundi buryo bwa Rutsiro FC

Bugingo Samson ananiwe gutsinda igitego cya kabiri ku ruhande rwa Rutsiro FC ubwo yari aherejwe umupira utakajwe na Rugirayabo Hassan, ariko ananirwa kuroba umunyezamu Bate Shamiru.

14:07

70' Uburyo bwiza kuri Rutsiro FC

Munyurangabo Cedric yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina rwa AS Kigali, agerageje gutera mu izamu umupira uca ku ruhande.

13:55

58' Gusimbuza

Kwizera Pierrot na Sugira Ernest basimbuwe na Kayitaba Jean Bosco na Biramahire Abeddy ugiye gufatanya na Shaban Hussein Tchabalala mu busatirizi.

13:50

54' Rutsiro FC ihushijr uburyo bwiza

Romami Frank agonganye na Bate Shamiru wuriye Bishira Latif ashaka gufata umupira, ariko ntiyawukomeza. Usubiye inyuma ugera kuri Nkubito Hamza ushatse gutera mu izamu ryambaye ubusa, ariko uramutenguha ujya hejuru y'izamu.

13:44

48' Gusatira kwa AS Kigali

Shaban Hussein ahawe umupira na we awutanga kuri Niyibizi Ramadhan, ashatse kwinjira mu rubuga rw'amahina agorwa n'abakinnyi b'inyuma ba Rutsiro FC, ariko atera ishoti rifashwe n'umunyezamu Delphin.

13:41

Igice cya kabiri kiratangiye

Ikaze na none kuri Stade ya Kigali hagiye gukomeza umukino uri guhuza AS Kigali na Rutsiro FC ugeze mu gice cyawo cya kabiri.

13:40

Gusimbuza

Niyibizi Ramadhan na Shaban Hussein Tchabalala basimbuye Haruna Niyonzima na Abubakar Lawal ku ruhande rwa AS Kigali.

13:30

Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu

Etincelles FC vs Marine FC (Stade Umuganda, 15:00)
Rayon Sports FC vs Musanze FC (Stade de Kigali, 15:15)
Espoir FC vs Etoile de l’Est FC (Rusizi, 15:00)

13:24

Igice cya mbere kirarangiye

13:22

44' Coup-franc ya AS Kigali

Kwizera Pierrot ahawe umupira na Abubakar Lawal n'igituza, ariko agushwa ku murongo w'urubuga rw'amahina na Nkubito Hamza. Uyu mukinnyi wa AS Kigali ni we uhannye ikosa akorewe, ariko umupira awutera mu rukuta rw'abakinnyi ba Rutsiro FC.

13:19

42' AS Kigali ikomeje gushaka uko yishyura

Ikipe ya Jimmy Mulisa ikomeje gushaka uko yishyura ariko guhuza hagati y'abakinnyi b'imbere barimo Ndekwe Felix, Haruna Niyonzima, Lawal na Sugira bikomeje kugorana.

13:16

38' Ikarita y'umuhondo

Mugiraneza Jean Claude wa Rutsiro FC ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Ndekwe Felix.

13:14

36' Coup-franc ya Rutsiro FC

Rutsiro FC yongeye kubona umupira uteretse hafi y'izamu, ikosa rihanwe na Nkubito Hamza uca hejuru y'izamu rya Bate Shamiru.

13:11

33' Ikarita y'umuhondo

Umukino ubaye uhagaze mu gihe hari kuvurwa Bwira Randu Olivier ukiniwe nabi na Sugira Ernest uhawe ikarita y'umuhondo.

13:08

29' Igitego cya Rutsiro FC

Rutsiro FC ifunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Nkubito Hamza ku mupira uteretse wari utewe na Kwizera Bahati Emilien, ariko abakinnyi b'inyuma ba AS Kigali bananirwa gukiza izamu,

13:02

25' Rutsiro FC yirangayeho

Romami Frank azamukanye umupira yasize abandi, ariko ananirwa kuwunyuza kuri Kwitonda Ally uhise uwurenza.

13:01

23' Coup-franc ya AS Kigali

Haruna Niyonzima akiniwe nabi hagati mu kibuga cya Rutsiro FC. Umupira ahaye Sugira Ernest awuteranywe n'abakinnyi ba Rutsiro FC ujya muri koruneri itewena Kwizera Pierrot, ariko habura mugenzi we ukurikira umupira.

12:59

20' Amakipe yombi akomeje gushaka igitego

AS Kigali iri gusatira cyane ishaka igitego ariko na yo nta buryo bukomeye irabona muri iyi minota 20 ibanza.

Ku ruhande rwa Rutsiro FC, nta mupira ugana mu izamu iragerageza nubwo yabonye koruneri imwe.

12:52

13' AS Kigali yongeye guhusha ubundi buryo

Rugirayabo Hassan ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina ashaka Sugira Ernest na Haruna Niyonzima, ariko bagorwa no gushyira umupira mu izamu.

12:43

5' AS Kigali ihushije uburyo bwabazwe

Ndekwe Felix ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, ushyizweho umutwe na Haruna Niyonzima ujya ku ruhande. Abakinnyi ba Rutsiro FC bongeye gutakaza undi mupira, Abubakar Lawal ashatse kuwutera mu izamu ujya hejuru.

12:42

4' Coup-franc ya Rutsiri FC

Mugheni Kakule Fabrice akiniye nabi Romami Frank, ikosa rihanwe na Hitimana Jean Claude, umupira ukurwaho neza n'abakinnyi b'inyuma ba AS Kigali.

12:37

Umukino uratangiye

Umusifuzi wo hagati, Nsabimana Celestin, atangije umukino. Sugira Ernest ni we uteye umupira wa mbere akinana bagenzi batangiye basatira, ariko abakinnyi ba Rutsiro FC birwanaho.

12:29

Amakipe yombi yishyushya

12:18

Abakinnyi ba Rutsiro FC babanza mu kibuga

Tchomba Musikila Delphin
Kwizera Bahati Emilien
Hatangimana Eric
Hitimana Jean Claude
Nkubito Amza
Bugingo Samson
Romami Frank
Watanga Shukulu Jules
Munyurangabo Cedric

Umutoza: Bisengimana Justin

12:16

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga

Umutoza Jimmy Mulisa yitabaje:

Bate Shamiru
Niyonzima Haruna
Bishira Latif
Kwitonda Ally
Rugirayabo Hassan
Mugheni Fabrice
Kwizera Pierrot
Ahoyikuye Jean Paul
Abubakal Lawal
Sugira Ernest
Ndekwe Felix

12:16

Ikaze kuri Stade ya Kigali

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa 12 wa Shampiyona ugiye guhuza AS Kigali na Rutsiro FC.

AS Kigali iri ku mwanya wa kane n'amanota 20 mu gihe Rutsiro FC ifite amanota 11 ku mwanya wa 11.

Uyu mukino uraza gukurikirwa n'undi uhuza Rayon Sports na Musanze FC, na wo mukurikira kuri IGIHE.