Rayon Sports inganyije na Musanze FC ubusa ku busa mu mukino w'umunsi wa 12 wa Shampiyona waberaga i Nyamirambo.
Kunganya bitumye Rayon Sports ifata umwanya wa kane n'amanota 20 inganya na AS Kigali ya gatatu, zombi zirusha inota rimwe Police FC izakina na Mukura VS ku wa Mbere.
Musanze FC igumye ku mwanya wa gatandatu n'amanota 17.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Espoir FC yanganyije na Étoile de l'Est ubusa ku busa naho Étincelles FC itsindwa na Marines FC igitego 1-0.
Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ku Cyumweru ku mukino uzahuza Kiyovu Sports na APR FC.











