Kiyovu Sports vs APR FC

Kiyovu Sports 0-0 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Igirubuntu Darcy

17:08

Kiyovu Sports igumanye umwanya mbere

Kiyovu Sports ikomeje kuyobora Shampiyona n'amanota 25 nyuma yo kunganya na APR FC ubusa ku busa mu mukino w'umunsi wa 12 wa Shampiyona waberaga i Nyamirambo.

Ikipe y'Ingabo igumye ku mwanya wa kabiri n'amanota 24 ndetse ifite ibirarane bibiri izahuramo na Mukura Victory Sports ndetse na Rutsiro FC.

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ku wa Mbere ku mukino uzahuza Mukura Victory Sports na Police FC.

17:05

Umukino urarangiye

17:05

90+3' Uburyo bwa nyuma

Mbonyingabo Regis ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina ushyirwa muri koruneri n'abakinnyi ba APR FC.

Usubijwe mu kibuga na Bizimana Hamissi, Rwabuhihi ashyiraho umutwe.

Umusifuzi ahise asoza umukino.

17:04

90+1' Ikarita y'umuhondo

Iracyadukunda Eric ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Omborenga Fitina.

17:03

90' Iminota itatu y'inyongera

Amakipe yombi akomeje gushaka uko abona igitego. Umusifuzi wa kane Ngabonziza Jean Paul yerekanye iminota itatu y'inyogera.

16:55

84' Gusimbuza

Bizimana Hamissi 'Coutinho' asimbuye Harerimana Ismael Pichu wababaye cyane.

16:54

81' Coup-franc ya APR FC

Tuyishime Benjamin akiniye nabi Mugisha Bonheur. Ikosa rihanwe na Manishimwe Djabel, umupira ukurwaho na Bigirimana Abeddy.

16:51

79' Gusimbuza

Byiringiro Lague na Mugunga Yves basimbuwe na Bizimana Yannick ndetse na Rwabuhihi Placide ku ruhande rwa APR FC.

16:50

79' Umupira ugaruwe n'igiti cy'izamu

Omborenga Fitina ahawe umupira na Byiringiro Lague, na we awutanga kuri Ishimwe Anicet ucenze myugariro wa Kiyovu Sports, atera ishoti risubijwe inyuma n'igiti cy'izamu. Bwari uburyo bw'igitego kuko umupira wari ku giti cya kabiri.

16:45

73' Coup-franc ya APR FC

Harerimana Ismael akiniye nabi Ishimwe Anicet. Ikosa rihanwe na Manishimwe Djabel, umupira ujya hejuru kure cyane y'izamu.

16:43

72' Gusimbuza

Tuyishime Benjamin asimbuye Dusingizimana Gilbert ku ruhande rwa Kiyovu Sports

16:42

70' Coup-franc ya Kiyovu Sports

Benedata Janvier ahannye ikosa Ruboneka yakoreye Ismael, umupira ushyizweho umutwe na Bigirimana Abeddy ujya hejuru y'izamu.

16:40

69' Ikarita itukura

Ruboneka Jean Bosco ahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Harerimana Ismael Pichu hafi n'urubuga rw'amahina mu ruhande.

16:39

66' Gusimbuza

Ishimwe Anicet asimbuye Mugisha Gilbert ku ruhande rwa APR FC.

16:37

65' Ikarita y'umuhondo

Umutoza Haringingo Francis Christian wa Kiyovu Sports, ahawe ikarita y'umuhondo kubera kutishimira ibyemezo by'abasifuzi no kurenga aho agomba guhagarara.

16:36

63' Ikarita y'umuhondo

Ruboneka Jean Pierre akiniye nabi Bigirimana Abeddy mu kibuga hagati, ahabwa ikarita y'umuhondo. Byashobokaga ko hatangwa n'ikarita itukura.

16:34

60' Abatoza bari guterana amagambo

Umutoza Adil wa APR FC na Haringingo wa Kiyovu Sports bari guterana amagambo nyuma y'uko Mugenzi Bienvenu agushijwe ahagana ku murongo w'urubuga rw'amahina ariko abasifuzi bayobowe na Hakizimana Louis bakavuga ko nta cyabaye.

16:31

59' Kiyovu Sports ihushije igitego

Kiyovu Sports yongeye kwirangaraho ku mupira ucomekewe Bigirimana Abeddy, atera ishoti risubijwe inyuma na Ishimwe Jean Pierre ndetse yongera gusubizamo, uyu munyezamu wari wahagarutse afata neza umupira.

16:30

57' Gusimbuza

Mugenzi Bienvenu asimbuye Pinoki Vuvu Patshelli ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

16:26

55' Ikarita y'umuhondo

Omborenga Fitina ahawe ikarita y'umuhondo ku nkokora akubise Bigirimana Abeddy wa Kiyovu Sports.

16:25

53' Kiyovu Sports yari ibonye uburyo bwiza

Bigirimana Abeddy ahawe umupira mwiza ari mu rubuga rw'amahina, awuteye ukurwamo na Ishimwe Jean Pierre, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko hari habayeho kurarira.

16:20

48' Gusatira kwa APR FC

Omborenga Fitina acenze Dusingizimana Gilbert atanga umupira kuri Manishimwe Djabel ushatse gutungura umunyezamu umupira ujya hejuru.

16:19

47' Kiyovu Sports ihushije uburyo bwiza

Serumogo Ally ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, usanga Bigirimana Abeddy uwushyize ku gituza ndetse atera ishoti rinyuze ku ruhande.

16:16

Ikaze na none kuri Stade ya Kigali

IGIHE yongeye kubaha ikaze kuri Stade ya Kigali hari kubera umukino wa Kiyovu Sports na APR FC ku munsi wa 12 wa Shampiyona.

Nta mpinduka amakipe yombi akoze ndetse umukino urasubukuwe.

16:03

Igice cya mbere kirarangiye

16:02

45+1' Kimenyi arokoye Kiyovu Sports

Kimenyi Yves arokoye Kiyovu Sports ku mupira ukomeye utewe na Ruboneka Jean Bosco, arasimbuka awukoraho ujya muri koruneri itagize icyo itanze.

16:01

45' Coup-franc ya APR FC


Manishimwe Djabel ahannye ikosa Lague akoreweho na Ismael Pichu, umupira ukurwaho na Dusingizimana Gilbert ukinishije umutwe.

16:00

44' Ikarita y'umuhondo

Harerimana Ismael Pichu wa Kiyovu Sports ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Byiringiro Lague wari umucitse ashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina.

15:55

38' APR FC ihushije uburyo bwabazwe

Ruboneka Bosco atanze umupira muremure imbere, Mugisha Gilbert asiga abakinnyi bose ba Kiyovu Sports, ariko ashatse kuroba Kimenyi wari wasohotse, umupira uramutenguha ujya hejuru y'izamu. Bwari uburyo bw'igitego.

15:53

37' APR FC yongeye gusatira

Byiringiro Lague yinjiranye umupira anyuze ibumoso, atambuka kuri Ngendahimana Eric, awuhinduye mu rubuga rw'amahina ukorwaho na Ndayishimiye Thierry mbere y'uko ufatwa na Kimenyi Yves.

15:50

Abatoza b'amakipe yombi

Adil Mohamed wa APR FC (wambaye umutuku) na Haringingo Francis wa Kiyovu Sports wambaye ishati.

15:49

33' Gusatira kwa APR FC

Ruboneka Jean Bosco ahawe umupira ari inyuma y'urubuga rw'amahina atera ishoti rikozweho na myugariro wa Kiyovu Sports, ujya muri koruneri. Usubijwe mu kibuga na Manishimwe Djabel, Pinoki Vuvu akiza izamu ateresheje umutwe.

15:47

30' Ubundi buryo bwa Kiyovu Sports

Harerimana Ismael Pichu atanze umupira kuri Pinoki Vuvu ugerageje kwinjira mu rubuga rw'amahina rwa APR FC, atera ishoti rikomeye rifashwe na Ishimwe Jean Pierre.

15:44

28' APR FC irarokotse

Buregeya Prince atabaye APR FC ku mupira akuye ku kirenge cya Pinoki Vuvu nyuma yo gucomekerwa umupira mwiza na Serumogo Ally Omar. Myugariro wa APR FC ahise ahamagarizwa abaganga ngo bamwiteho.

15:41

25' Kiyovu Sports yahinduye umukino

Kiyovu Sports iri gukina neza muri iyi minota ndetse iri gukoresha APR FC amakosa menshi. Mukanya gashize, Urucaca rubonye uburyo bubiri ariko abakinnyi barwo b'imbere bakisanga baraririye.

15:37

21' Kiyovu Sports yirangayeho bikomeye

Bigirimana Abeddy ahaye umupira Dusingizimana Gilbert ari mu rubuga rw'amahina wenyine kandi atarariye, mu gihe yitegura gutera mu izamu haza Nsabimana Aimable uhise uwumukuraho. Bwari uburyo bw'igitego.

15:36

Uburyo amakipe yombi yambaye

15:33

17' Uburyo bwa Kiyovu Sports bupfushijwe ubusa

Dusinzigizimana Gilbert yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina awutanga kuri Pinoki Vuvu Patshelli ushatse kuwutera mu izamu awushota Serumogo ku mutwe, ujya hanze.

15:31

15' Umukino wagabanyije umuvuduko

Birasa n'aho amakipe yombi agabanyije umuvuduko ukurikije n'uburyo mu minota 10 ishize byari bimeze. Kiyovu Sports yari yinjiye mu rubuga rw'amahina rwa APR FC, Serumogo Ally agorwa na Niyomugabo Claude umwambuye umupira.

15:26

11' Kiyovu Sports ikomeje kuburirwa

APR FC yongeye kuzamukana umupira, Byiringiro Lague acenga ab'inyuma ba Kiyovu Sports, ariko ishoti ateye rikorwaho na Ndayishimiye Thierry mbere y'uko rifatwa na Kimenyi Yves.

15:25

10' Kiyovu Sports igerageje uburyo bwa mbere

Pinoki Vuvu agerageje kunaniza abakinnyi ba APR FC barenza umupira, usubijwe mu kibuga uhabwa Benedata Janvier uteye ishoti ridakomeye rifatwa na Ishimwe Jean Pierre.

15:24

8' APR FC ihushije uburyo bwiza

Niyomugabo Claude ahawe umupira na Manishimwe Djabel, azamuka yiha mu ruhande rw'ibumoso, akinana na Mugisha Gilbert winjiye mu rubuga rw'amahina, ateye ishoti rica ku ruhande gato rw'izamu ririnzwe na Kimenyi Yves.

15:22

6' Mugunga ari abonye ubundi buryo

Mugunga Yves yongeye gucomekerwa umupira asiga abakinnyi ba Kiyovu Sports, ariko ashatse kuroba Kimenyi ujya ku ruhande rw'izamu.

15:21

5' Gusatira kwa APR FC

Byiringiro Lague akinanye na Omborenga Fitina uhinduye umupira mu rubuga rw'amahina usanga Mugisha Gilbert ushyizeho umutwe, ufatwa na Kimenyi Yves.

15:19

4' APR FC iri gukinira mu kibuga cya Kiyovu Sports

APR FC iri guhererekanya cyane muri iyi minota ya mbere, ariko nta buryo bw'umupira ugana mu izamu iragerageza. Kiyovu Sports ntiragera muri 1/3 cy'ikibuga cya APR FC.

Mugunga Yves acomekewe umupira mwiza, ariko awutangwa na Kimenyi Yves.

15:16

Umukino uratangiye

Umusifuzi wo hagati Hakizimana Louis atangije umukino. Umupira wa mbere utewe na Kiyovu Sports, Bigirimana atanga umupira kuri Serumogo na we wutanga ku rundi ruhande.

15:02

Amakipe yombi yishyushya

15:00

Amateka aha amahirwe APR FC

Mu mikino 35 iheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona, APR yatsinzemo 25, Kiyovu itsinda itatu, zinganya imikino irindwi.


APR FC yatsinze imikino 20 muri 23 iheruka guhuriramo na Kiyovu Sports harimo n’uheruka warangiye ari 1-0.


Muri iyi mikino 23, APR FC yinjijemo ibitego 43 mu izamu rya Kiyovu Sports mu gihe Urucaca rwo rwatsinze ibitego bitanu gusa.

15:00

Nyuma ya Marines FC, Kiyovu Sports ni yo kipe yoroheye APR FC mu myaka 11 iheruka

Uretse Marines FC yabonye amanota atatu gusa mu mikino yahuyemo na APR FC mu myaka 11 ishize, Kiyovu Sports yabonye amanota atanu gusa kuri iyi kipe y’ingabo.

Intsinzi ya Kiyovu Sports yo ku wa 27 Ukwakira 2017, yabonetse nyuma y'imyaka 12 Urucaca rudatsinda APR FC. Uyu mukino warangiye ari igitego 1-0 cyatsinzwe na Mustafa Francis ndetse icyo gihe Kiyovu Sports yari imaze iminota isaga 630 (imikino irindwi) itinjiza igitego mu izamu rya APR FC.

Kiyovu Sports yaherukaga gutsinda APR FC muri Shampiyona tariki ya 30 Ukwakira 2005, ibitego 3-1 ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’uwo mwaka yanegukanywe na APR FC.

14:51

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umutoza Adil Mohammed Erradi yitabaje:

Ishimwe Jean Pierre
Omborenga Fitina
Niyomugabo Claude
Buregeya Prince
Nsabimana Aimable
Mugisha Bonheur
Ruboneka Jean Bosco
Manishimwe Djabel
Mugisha Gilbert
Byiringiro Lague
Mugunga Yves

14:47

Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanza mu kibuga

Haringingo Francis utoza Kiyovu Sports yitabaje:

Kimenyi Yves (c)
Iracyadukunda Eric
Mbonyingabo Regis
Ngendahimana Eric
Ndayishimiye Thierry
Harerimana Ismael
Serumogo Ally Omar
Benedata Janvier
Pinoki Vuvu
Bigirimana Abeddy
Dusingizimana Gilbert

14:40

Ikaze kuri Stade ya Kigali

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa 12 wa Shampiyona hagati ya Kiyovu Sports na APR FC.

Ni umukino ugiye guhuza amakipe abiri ayoboye muri Shampiyona, aho Kiyovu Sports ifite amanota 24 naho APR FC ikaba ifite amanota 23 ku mwanya wa kabiri, ariko ifite ibirarane bibiri.

Uyu mukino utangira saa Cyenda n'iminota 15 wabanjirijwe n'uwo Gorilla FC yanganyijemo na Bugesera FC igitego 1-1.