Bugesera FC vs AS Kigali

Bugesera FC 1-2 AS Kigali

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Igirubuntu Darcy

17:01

AS Kigali yikuye mu Bugesera, APR FC ifata umwanya wa mbere

AS Kigali igize amanota 23 ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura.

Mu yindi mikino yabaye, APR FC yafashe umwanya wa mbere n'amanota 27 nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego 1-0 naho Kiyovu Sports igira 26 ku mwanya wa kabiri nyuma yo kunganya na Etoile de l'Est i Ngoma ubusa ku busa.

Rayon Sports yafahe umwanya wa kane n'amanota 23 nyuma y'uko yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Rubavu.

16:54

Umukino urarangiye

16:54

90+4' Igitego cya AS Kigali

Shabani Hussein Tchabalala atsinze penaliti ihesheje AS Kigali igitego cya kabiri nyuma y'uko Biramahire Abeddy agushijwe mu rubuga rw'amahina.

Tchabalala amaze kwinjiza ibitego umunani ndetse ni we wa mbere mu bamaze gutsinda ibitego byinshi.

16:52

90+2' Ikarita itukura

Muniru Abdul Rahman ahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita Ndacyayisemga Ally.

16:50

90' Iminota ine y'inyongera

Mu gihe amakipe yombi ari gushaka uko hatsinda, umusifuzi wa Kane yerekanye iminota ine y'inyongera.

16:45

84' Ikarita itukura

Rugwiro Hervé ahawe ikarita itukura nyuma yo gushwana n'umusifuzi. Amagambo bavuganye ntawayumvise uretse abari mu kibuga.

16:43

83' Ikarita y'umuhondo

Niyonzima Olivier Seif ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Mugisha Didier.

16:37

75' Gusimbuza

Niyirora Yves asimbuye Nkurunziza Seth ku ruhande rwa Bugesera FC.

16:36

74' Bate Shamiru atabaye AS Kigali

Mucyo Junior Didier yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, awuhinduye ashaka abarimo Muniru, ukurwaho na Bate Shamiru mbere y'uko bagenzi be bakiza izamu.

16:33

72' Ikarita y'umuhondo

Kapiteni wa Bugesera FC uyu munsi, David Ekele ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Shabani Hussein Tchabalala wasigiwe igitambaro na Pierrot.

16:31

70' AS Kigali ihushije uburyo bwabazwe

Mu mvura nyinshi iri kugwa mi Bugesera, AS Kigali ihushije uburyo bwiza ubwo Kayitaba Bosco na Tchabalala bananirwaga gutsinda bari imbere y'izamu.

16:29

68' Gusimbuza

Biramahire Abeddy na Niyonzima Olivier Seif basimbuye Abubakal Lawal na Kwizera Pierrot ku ruhande rwa AS Kigali.

16:21

Ku bindi bibuga

61' Etoile de l'Est 0-0 Kiyovu Sports
62' APR FC 1-0 Gorilla FC
59' Etincelles FC 0-1 Rayon Sports

16:17

Ndayiragije uzatoza Bugesera FC na we ari ku kibuga

16:16

Mike Mutebi ari ku kibuga

Mike Mutebi wahoze atoza KCCA muri Uganda ari ku kibuga hamwe na Jackson Mayanja ndetse bombi bari bamaze iminsi baganira na AS Kigali.

16:15

55' Gusimbuza

Ndekwe Felix na Kayitaba Bosco basimbuye Rugirayabo Hassan na Niyibizi Ramadhan ku ruhande rwa AS Kigali

16:11

51' Ikarita y'umuhondo

Muniru Abdul Rahman ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Rukundo Denis mu kibuga cya AS Kigali.

16:06

47' Igitego cya Bugesera FC

Bugesera FC yishyuriwe na Mucyo Junior Didier ku mupira uturutse mu ruhande rw'ibumoso.

16:05

Igice cya kabiri kiratangiye

16:04

Gusimbuza

Minuru AbdulRahman asimbuye Baransananikiye Jackson ku ruhande rwa Bugesera FC.

15:58

Uko igice cya mbere kirangiye ku bibuga byose

Bugesera FC 0-1 AS Kigali
APR FC 0-0 Gorilla FC
Etoile de l'Est 0-0 Kiyovu Sports
Etincelles FC 0-1 Rayon Sports

15:48

Igice cya mbere kirarangiye

15:48

45+1' Masudi atabaye Bugesera FC

Nkurunziza Seth akiniye nabi Mugheni Kakule Fabrice, ikosa rihanwe na Niyibizi Ramadhan, umupira ushyirwa muri koruneri na Ntagungira Masudi.

15:46

45' Iminota ibiri y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ibiri y'inyongera. AS Kigali igiye guhana ikosa Ishimwe Christian akoreweho na Chukuma Odili hagati mu kibuga.

15:42

41' AS Kigali irarokotse

Umunya-Ghana Sadick Sulley ahushije igitego cyabazwe ari wenyine, aho abanje kwihindukiza ari muri metero nk'eshatu uvuye ku izamu, ashatse gushyira umupira mu nshundura ushyirwa muri koruneri na Bate Shamiru.

15:39

37' Bugesera FC yari igerageje amahirwe ariko umusifuzi arabyanga

Sadick Sulley akinanye neza na Hoziana Kennedy na we ahindura umupira mu rubuga rw'amahina ashaka umutwe wa Hakizimana Zuberi, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

15:36

35' Umukino urimo amakosa menshi

Amakipe yombi ari gukora amakosa menshi nubwo adakomeye. Muhinda Brian wa Bugesera FC aryamye hasi nyuma yo kugongana na Niyibizi Ramadhan, ariko ahise ahaguruka umukino urakomeza.

15:33

32' Umukino urahagaze

Umukino ubaye uhagaze mu gihe abaganga ba AS Kigali bari kuvura Niyibizi Ramadhan uryamye hasi mu kibuga nta muntu umukozeho. Yari amaze akanya gato ateye umupira imbere asho yashakaga gukinana na Tchabalala.

15:30

29' Igitego cya AS Kigali

Abubakar Lawal ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina ukorwaho na Shaban Hussein Tchabalala mbere y'uko Niyibizi Ramadhan awuboneza mu izamu rya Bugesera FC.

15:27

Ku bindi bibuga

26' Etoile de l'Est 0-0 Kiyovu Sports
24' APR FC 0-0 Gorilla FC
25' Etincelles FC 0-0 Rayon Sports

15:22

19' Bugesera FC ihushije uburyo bwiza

Rugwiro Herve akiniye nabi Sadick Sulley wari ugiye kumwinjirana mu rubuga rw'amahina, umusifuzi atanga coup-franc. Uyu mupira uteretse inyuma gato y'umurongo utewe na Sadick Sulley ujya hejuru y'izamu rya Bate Shamiru.

15:20

14' Coup-franc ya AS Kigali

AS Kigali na yo ibonye umupira uteretse muri metero nka 25, ishoti ritewe na Kwizera Pierrot rica hejuru y'izamu ririnzwe na Ntagungira Masudi.

15:16

13' Coup-franc ya Bugesera FC

Rugwiro Herve akiniye nabi Sadick Sulley, ikosa rihanwe na Baranansananiye Jackson, ariko umupira ukorwaho na Sadick uwuteye ku ruhande rw'izamu.

15:11

9' Bugesera FC yibwiraga ko ifunguye amazamu

Bamwe mu bashyigikiye Bugesera FC bari hano ku kibuga bibwiraga ko ikipe yabo ifunguye amazamu ubwo Sadick Sulley yashyiraga umupira mu izamu nyuma yo gucenga Bate Shamiru, ariko umusifuzi wo ku ruhande yari yamaze kugaragaza ko habayeho kurira.

15:10

8' AS Kigali ihushije uburyo bwiza

Niyibizi Ramadhan yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, awuteye ukorwaho n'umukinnyi wa Bugesera FC mbere y'uko Lawal ashaka kuwushyira mu izamu ugafatwa na Masudi.

15:07

5' Gusatira kwa AS Kigali

Kakule Mugheni Fabrice acomekeye umupira Shaban Hussein Tchabalala uwinjiranye mu rubuga rw'amahina, ariko awuhinduye mu izamu ufatwa neza na Ntagungira Masudi.

15:04

Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu

Etoile de l’Est FC vs Kiyovu SC i Ngoma

Etincelles FC vs Rayon Sports FC kuri Stade Umuganda

APR FC vs Gorilla FC kuri Stade ya Kigali.

15:01

Umukino uratangiye

Umukino utangiye Bugesera FC isatira izamu rya AS Kigali, ariko umupira uhawe Sadick Sulley urenga ntacyo awukoresheje.

14:54

Uyu mukino witezweho abatoza bashya ku mpande zombi

Bugesera FC yatandukanye na Mbarushimana Abdou, yamaze guha akazi Ndayiragije Etienne wamaze kugera hano mu Bugesera ndetse arareba ikipe ye nshya.

Ku rundi ruhande, Jimmy Mulisa yasabye ko yatandukana na AS Kigali ku wa 23 Mutarama kuko ukwezi bumvikanye kwarangiye.

Kuri uyu mukino hitezwe Mike Mutebi ukomoka muri Uganda ndetse ni we uhabwa amahirwe yo kwerekanwa nk'umutoza mushya wa AS KIgali ku mugoroba.

14:46

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga

Umutoza Jimmy Mulisa yitabaje:
Bate Shamiru
Rugirayabo Hassan
Ishimwe Christian
Rukundo Denis
Kwitonda Ally
Rugwiro Herve
Niyibizi Ramadhan
Kwizera Pierrot
Abubakar Lawal
Shabani Hussein
Mugheni Fabrice

14:41

Abakinnyi ba Bugesera FC babanje mu kibuga

Peter Otema wahawe gutoza uyu mukino yitabaje:

Ntagungira Masudi
David Samuel Ekele (C)
Mucyo Junior Didier
Muhinda Brian
Ishimwe Elie
Odli Chukwuma
Hakizimana Zuberi
Hoziana Kennedy
Baransananiye Jackson
Sadick Sulley
Nkurunziza Seth

14:40

Ikaze kuri Stade ya Bugesera

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade y'Akarere ka Bugesera hagiye kubera umukino w'umunsi wa 13 wa Shampiyona hagati ya Bugesera FC na AS Kigali.

Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n'amanota 11 mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa kane n'amanota 20.