AS Kigali vs APR FC

AS Kigali 0-0 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Igirubuntu Darcy

17:58

AS Kigali ibujije APR FC umwanya wa mbere

APR FC inaniwe gusubira ku mwanya wa mbere nyuma yo kunganya na AS Kigali ubusa ku busa mu mukino w'umunsi wa 14 waberaga i Nyamirambo.

Ikipe y'Ingabo igize amanota 28 irushwa inota rimwe na Kiyovu Sports yagize 29 nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2-1.

AS Kigali igumye ku mwanya wa gatatu n'amanota 24.

Dushimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ku Cyumweru ku mukino uzahuza Rayon Sports na Marines FC.

17:54

Umukino urarangiye

17:53

90+3' Gusatira kwa APR FC

Kwitonda Alain Bacca abonye umupira washoboraga kuba uburyo bwiza kuri APR FC muri iyi minota ya nyuma, ariko awutera ku ruhande rw'izamu.

17:50

90' Iminota ine y'inyongera

Umusifuzi wa kane Ngaboyisonga Patrick yerekanye iminota ine y'inyongera.

Amakipe yombi akomeje gushaka igitego.

17:46

86' Gusimbuza

Kwitonda Alain 'Bacca' asimbuye Manishimwe Djabel ku ruhande rwa APR FC isoje gukora impinduka zayo.

17:44

84' Gusimbuza

Kayitaba Jean Bosco asimbuye Kwizera Pierrot ku ruhande rwa AS Kigali.

17:42

78' APR FC yasabaga penaliti

Ishimwe Anicet acenze Kwitonda Ally ageze kuri Rukundo Denis amutega ikirenge agwa mu rubuga rw'amahina. Abari muri stade ku ruhande rwa APR FC bavugaga ko yakabaye iba penaliti ariko ntacyo umusifuzi Twagirumukiza abivuzeho.

17:39

75' Uburyo bwiza kuri APR FC

Manishimwe Djabel yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, akinanye na Ishimwe Anicet atera ishoti rinyuze ku ruhande rw'izamu rya AS Kigali.

17:37

74' Ibyemezo by'abasifuzi byongeye guteza impaka

Mugisha Bonheur ateye ishoti rifashwe n'umunyezamu Ntwari Fiacre abanje kwiyongeza umupira. Umusifuzi Ndayisaba Saidi atanze koruneri yamaganirwa kure n'abakinnyi ariko ntacyo byari guhindurwa.

17:35

70' Gusimbuza

Byiringiro Lague na Mugunga Yves basimbuwe na Bizimana Yannick ndetse na Ishimwe Anicet.

17:30

69' Ikarita y'umuhondo

Ahoyikuye Jean Paul Mukonya ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kuyisabirwa n'umusifuzi wo ku ruhande, Ndayisaba Saidi.

17:25

65'

17:24

64' APR FC irarokotse

Shabani Hussein Tchabalala yinjiranye umupira acungirwa hafi na Nsabimana Aimable wisunikaga ajya inyuma, atera ishoti rikomeye rishyizwe muri koruneri na Ishimwe Jean Pierre.

17:20

60' Ikarita y'umuhondo

Ruboneka Jean Bosco ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Ahoyikuye Jean Paul mu kibuga hagati.

17:19

59' Gusimbuza

Shaban Hussein Tchabalala asimbuye Niyibizi Ramadhan mu mpinduka zayo za mbere mu mukino.

17:17

57' Gusimbuza

APR FC ikoze impinduka za mbere: Tuyisenge Jacques asimbuye Mugisha Gilbert.

17:16

53' Uburyo bwa APR FC

Byiringiro ahinduye umupira mu izamu ukurwaho na Bishira Latif n'umutwe, usanga Ruboneka Jean Bosco uteye ishoti rikomeye rijya hejuru y'izamu ririnzwe na Ntwari Fiacre.

17:11

50' AS Kigali irarokotse

Ndacyayisenga Ally yashoboraga kwitsinda ku mupira uhinduwe na Omborenga Fitina ukabanza gukorwaho na Mugunga, ariko ku bw'amahirwe ye ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

17:05

Ikaze na none kuri Stade ya Kigali

Igice cya kabiri gitangijwe na AS Kigali iri gukinira mu kibuga cyayo ishaka ahari umwanya inyuza umupira.

16:52

Igice cya mbere kirarangiye

16:52

45+2' AS Kigali ihushije uburyo bwiza

AS Kigali ibonye koruneri itewe na Rukundo Denis, umupira ushyizweho umutwe ukurwamo bigoranye na Ishimwe Jean Pierre, ariko bagenzi be bakiza izamu. Bwari uburyo bwiza bw'igitego.

16:50

45+2' APR FC ihushije ubundi buryo

Mugisha Gilbert abonye umupira uvuye iburyo, ariko kuba umuguyeho umutunguye ukubita ku ivi ujya hejuru y'izamu ririnzwe na Ntwari Fiacre.

Amakipe yombi ari gukina iminota ibiri y'inyongera.

16:47

44' Coup-franc ya APR FC

Ishimwe Christian akiniye nabi Manishimwe Djabel inyuma y'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Omborenga Fitina, umupira ukora ku rukuta ujya muri koruneri.

16:41

37' Gusatira kwa AS Kigali

Niyonzima Olivier akiniwe nabi ku ikosa rihanwe na Ishimwe Christian, umupira ushyizweho umutwe na Mugisha Bonheur ujya hejuru gato y'izamu rye. Yashoboraga kwitsinda.

AS Kigali iri gusatira cyane muri iyi minota

16:39

36' Yari penaliti?

Kwizera Pierrot ahawe umupira na Rukundo Denis, awinjiranye mu rubuga rw'amahina ukorwa na Niyomugabo Claude, ariko umusifuzi Twagirumukiza arabyihorera.

16:36

33' APR FC ihushije ubundi buryo

Omborenga Fitina ahawe umupira ari mu rubuga rw'amahina awusubiza inyuma ahagana muri penaliti, ishoti ritewe na Manishimwe Djabel rijya hejuru y'izamu ririnzwe na Ntwari Fiacre.

16:33

29' Coup-franc ya APR FC

Niyonzima Olivier akiniye nabi Mugisha Gilbert, ikosa rihanwe na Manishimwe Djabel, umupira uca imbere y'izamu hejuru ujya hanze.

16:30

28' Ikarita y'umuhondo

Niyonzima Olivier Seif ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Byiringiro Lague.

16:23

20' Bate Shamiru ajyanywe kwa muganga

Umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamiru avanywe mu kibuga ateruwe ku ngobyi nyuma yo gukomereka ku gice cy'umutwe ubwo yagonganaga na Mugunga Yves.

Asimbuwe na Ntwari Fiacre.

16:21

18' Umukino wongeye guhagarara

Umunyezamu wa AS Kigali Bate Shamiru yongeye kuryama nyuma y'uko mu minota yashize yagonganye na Mugunga Yves wa APR FC.

Abaganga bongeye kujya mu kibuga kumwitaho.

16:18

Ababanjemo ku mpande zombi

16:17

14' Umukino uhagaze gato

Umukino ubaye uhagaze mu gihe abaganga ba AS Kigali bari kwita kuri Niyibizi Ramadhan ukiniwe nabi na Mugisha Bonheur. Abakinnyi ba AS Kigali basabiraga uyu mukinnyi wa APR FC ikarita.

16:16

13' Ubundi buryo bwa APR FC

Niyomugabo Claude akinanye na Manishimwe Djabel na we uteye ishoti ashaka kugerageza Bate Shamiru, ariko uyu munyezamu wa AS Kigali afata umupira neza.

16:13

10' APR FC ihushije uburyo bubiri bwiza

Omborenga Fitina ahinduye umupira mwiza mu izamu, Bate Shamiru abuza Mugunga kuwutsinda, ufashwe na Byiringiro Lague atera ishoti rikomeye rigiye ku ruhande rw'izamu.

16:11

8' Gusatira kwa APR FC

Ndacyayisenga Ally arengeje umupira wari uhinduwe na Byiringiro Lague, usubijwe mu kibuga na Manishimwe Djabel kuri koruneri, ushyirwaho umutwe na Nsabimana Aimable mbere y'uko ufatwa na Bate Shamiru.

16:08

5' Uburyo bwiza kuri AS Kigali

Kwizera Pierrot wari uhagararanye na Rukundo Denis, ateye umupira mwiza ku bw'amahirwe make ujya hejuru y'izamu ririnzwe na Ishimwe Jean Pierre.

16:07

4' Ikarita y'umuhondo

Nsabimana Aimable akiniye nabi Niyibizi Ramadhan wari umutwaye umupira ku murongo w'urubuga rw'amahina.

16:06

2' Pierrot na Seif bahawe inshingano zo kubaka umukino wa AS Kigali

Niyonzima Olivier Seif yongeye gutangira ku ruhande rwa AS Kigali nyuma yo gukira imvune nubwo yakinnye umukino wa Bugesera FC aho yari yasimbuye.

Ni umwe mu bakinnyi bubakiweho hagati mu kibuga ndetse akinanye na Rukundo Denis na we aha Abubakar Lawal uhereje Kwizera Pierrot uteye ishoti rijya ku ruhande.

16:03

Umukino uratangiye

Umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim atangije umukino. Umupira wa mbere utewe na Manishimwe Djabel uwuhaye Mugisha Bonheur na we akinana na bagenzi be.

15:56

Mukanya gato umukino uraba utangiye

Umukino ugiye kuyoborwa na Twagirumukiza Abdul Karim yungirijwe na Ndayisaba Saidi na Safari Hamissi.


Abatoza b'amakipe yombi n'abasimbura batangiye gusohoka mu rwambariro baza ku kibuga.

15:42

Amakipe yombi ntagitsindana

AS Kigali na APR FC ni amakipe muri iyi minsi akunze kunaniranwa, yewe hashize imyaka itatu nta n’imwe itsinda indi mu gihe kandi nta yatsinze indi imikino ibiri mu mwaka umwe w’imikino kuva mu myaka icyenda ishize.

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona, warangiye anganyije igitego 1-1.


Imwe mu mikino iheruka guhuza amakipe yombi:


AS Kigali 1-1 APR FC
APR FC 0-0 AS Kigali
AS Kigali 1-1 APR FC
APR FC 2-2 AS Kigali
AS Kigali 0 - 3 APR
AS Kigali 2 - 0 APR
APR 2 - 1 AS Kigali
AS Kigali 1 - 1 APR
APR 0 - 1 AS Kigali
APR 1 - 2 AS Kigali
AS Kigali 1 - 3 APR
APR 0 - 0 AS Kigali
AS Kigali 1 - 2 APR
AS Kigali 0 - 0 APR
APR 0 - 1 AS Kigali
AS Kigali 0 - 3 APR
APR 0 - 1 AS Kigali
APR 2 - 0 AS Kigali
AS Kigali 0 - 2 APR

15:29

Amakipe ari kwishyushya

Amakipe yombi akomeje kwishyushya kimwe n'abasifuzi b'umukino barangajwe imbere na Twagirumukiza Abdul Karim uzaba kuba ari hagati mu kibuga.

Kiwshyushya byatangiye saa Cyenda n'iminota, amakipe aba agomba kugira umwanya uhagije mbere y'uko umukino.

15:27

Umukino ushyizwe saa Kumi

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ritangaje ko kubera imvura yaguye i Kigali, igatuma umukino wa Kiyovu Sports na Espoir FC utinda kurangira, uwa AS Kigali na APR FC urarangira saa Kumi.


15:24

Gahunda y'umunsi wa 14 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu

Kiyovu SC 2-1 Espoir FC
AS Kigali vs APR FC


Ku Cyumweru

Mukura VS&L vs Musanze FC, Huye Stadium - 15.00
Rayon Sports FC vs Marine FC, Kigali Stadium - 12.30
Gasogi United vs Etincelles FC, Kigali Stadium - 12.30

Ku wa Mbere

Rutsiro FC vs Gicumbi FC, Umuganda Stadium - 15.00
Gorilla FC vs Etoile de l’Est FC, Kigali Stadium - 12.30
Police FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium - 15.00

15:21

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umutoza Adi Mohammed Erradi wa APR FC yitabaje:

Umunyezamu: Ishimwe Jean Pierre

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable na Buregeya Prince

Abakina hagati: Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco na Manishimwe Djabel (c).

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague, Mugisha Gilbert na Mugunga Yves.

15:14

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga

Umutoza Mike Hilary Mutebi yitabaje:

Umunyezamu: Bate Shamiru

Ba myugariro: Ndacyayisenga Ally, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya, Rukundo Denis na Bishira Latif (c).

Hagati: Kwizera Pierrot, Mugheni Kakule Fabrice, Ishimwe Christian na Niyonzima Olivier Seif

Ba rutahizamu: Abubakar Lawal na Niyibizi Ramadhan.

15:09

APR FC igera ku kibuga

14:59

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w'imikino wa 2021/22 hagati ya AS Kigali na APR FC.

Umutoza mushya wa AS Kigali, Mike Mutebi, yavuze ko biteguye gukina umukino mwiza bashaka gutsinda ndetse babishoboye bahagarika APR FC imaze imikino 48 ya Shampiyona idatsindwa.


Umukino nyir'izina wagombaga gutangira saa 15:15 ariko uraza gukererwa kubera ko imvura yaguye yatumye uwawubanjirije utinda kurangira.

Uyu mukino wabanjiriwe n’uwo Kiyovu Sports yatsinzemo Espoir FC ibitego 2-1, yongera kuyobora Shampiyona n'amanota 29, irusha abiri APR FC.