Rayon Sports vs Marines

Rayon Sports 0-3 Marines

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Irakiza Augustin

15:40

Rayon Sports ikojejwe isoni

Marines FC itsinze Rayon Sports ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona waberaga i Nyamirambo, ifata umwanya wa karindwi n’amanota 18.

Rayon Sports ikomeje kuba ku mwanya wa gatanu n’amanota 23 inganya na Police FC, ariko zombi zirushwa inota rimwe na AS Kigali.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Gasogi United yatsinzwe na Etincelles FC ibitego 2-0 naho Mukura Victory Sports itsinda Musanze FC ibitego 3-2.

Dushimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ku wa Mbere ku mukino uzahuza Police FC na Bugesera FC.

15:38

Umukino urarangiye

15:34

90' Iminota itatu y'inyongera

Umusifuzi wa kane Dushimimana Eric yerekanye iminota itatu y'inyongera. Rayon Sports ikomeje gushaka igitego cy'impozamarira.

15:33

85' Ikarita y'umuhondo

Umunyezamu Tuyizere Jean Luc ahawe ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino.

15:26

81' Gusimbuza

Kapiteni wa Marines FC, Gikamba Ismael, asimbuwe na Rwigema Yves.

15:24

79' Gusimbuza

Sekamana Maxime asimbuye Rudasingwa Prince na we wari winjiye mu kibuga asimbuye ku ruhande rwa Rayon Sports.

Akigera mu kibuga, Maxime ahawe umupira ateeye uca ku ruhande rw'izamu.

15:21

73' Gusimbuza

Elo Manga Steve asimbuwe na Souleyman Sanogo ku ruhande rwa Rayon Sports.

15:14

69' Igitego cya gatatu cya Marines

Ishimwe Fiston atsinze igitego cya gatatu cya Marines FC nyuma yo gucenga umunyezamu Kwizera Olivier.

15:13

68' Igitego cya kabiri cya Marines FC

Mugisha Desire atanze umupira kuri Ishimwe Fiston utsinze igitego cya kabiri cya Marines FC, umunyezamu Kwizera Olivier ntiyirirwa yunama ngo akurikire umupira.

15:08

64' Gusimbuza

Dushimimana Olivier na Mugisha Desire basimbuye Ntakirutimana Theotime na Ndayisenga Ramadhan.

15:04

58' Gusatira kwa Rayon Sports

Muhire Kevin ahannye ikosa ryakorewe kuri Mujyanama, umupira urengera ku ruhande rw'izamu nyuma y'uko nta mugenzi we wawukozeho.

15:03

58' Ikarita y'umuhondo

Dusingizemungu Ramadhan ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Mujyanama Fidele.

14:59

55' Gusimbuza

Mugisha Francois Master asimbuwe na Niyonkuru Sadjati ku ruhande rwa Rayon Sports.

14:54

50' Ubundi buryo bwa Rayon Sports

Kwizera Olivier ateye umupira muremure imbere, ufatwa na Manace Mutatu Mbedi winjiye mu rubuga rw'amahina, ateye ishoti rikomeye rijya hejuru y'izamu. Yibwiraga ko umunyezamu Tuyizere yawukozeho, ariko umusifuzi wo ku ruhande amwereka ko atari koruneri,

14:52

48' Gusatira kwa Rayon Sports

Rayon Sports ibonye umupira uteretse utewe na Kapiteni wayo Muhire Kevin, ugeze kuri Rudasingwa Prince ashaka gukinisha umutwe ariko ntiyawugeraho uca ku ruhande rw'izamu.

14:50

Igice cya kabiri kiratangiye

Rayon Sports yongeye gutangira umukino isatira nk'uko byagenze mu gice cya mbere ariko abakinnyi ba Marines bari kwirwanaho.

14:49

Gusimbuza

Rudasingwa Prince asimbuye Mico Justin ku ruhande rwa Rayon Sports.

14:46

Gusimbiza

Gakuru Matata asimbuye Niyitanga Emmanuel ku ruhande rwa Marines.

14:31

Igice cya mbere kirarangiye

14:28

45' Iminota itatu y'inyongera

Umusifuzi wa kane Dushimimana Eric yerekanye iminota itatu y'inyongera. Rayon Sports ikomeje gushaka igitego cyo kwishyura.

14:25

42' Umukino wongeye guhagarara

Mico Justin ahinduye umupira mu izamu ukurikirwa na Manace Mutatu ugonganye na Tuyizere Jean Luc bose bagaragaza ko bababaye. Hahamagajwe abaganga ku mpande zombi kugira ngo bite ku bakinnyi.

14:23

39' Rayon Sports ihushije igitego cyabazwe

Rayon Sports ibonye koruneri itewe na Muhire Kevin, umupira usimbuka na Mico Justin, ugeze kuri Mugisha Francois Master awutera mu izamu, ariko Tuyizere Jean Luc awukoraho ujya hejuru y'izamu. Bwari uburyo bwiza bw'igitego.

Uyu munyezamu wa Marines ahise aryama hasi, hahamagarwa abaganga ngo bamwiteho.

14:15

32' Coup-franc ya Rayon Sports

Ntakirutimana Theotime akiniye nabi Muhire Kevin ahagana muri metero nka 25 uvuye ku izamu. Ikosa rihanwe na Mico Justin, umupira uca ku ruhande gato rw'izamu rya Marines FC.

14:12

29' Gusatira kwa Rayon Sports

Muhire Kevin akinanye na Mico Justin uhinduye umupira mu rubuga rw'amahina, ushyizweho umutwe n'Umunya-Cameroun Steve Elo Manga ujya hejuru y'izamu.

14:11

28' Uburyo bwiza kuri Rayon Sports

Iranzi Jean Claude ahannye ikosa ryakorewe kuri Muhire Kevin, umupira ateye ukora ku rukuta ujya hanze. Usubijwe mu kibuga na Manace Mutatu ariko na wo urenga nta wundi muntu uwukozeho, uterekwa imbere y'izamu rya Tuyizere Jean Luc.

14:10

26' Ikarita y'umuhondo

Iranzi Jean Claude ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gushwana na Hirwa Jean de Dieu.

14:09

26' Ikarita y'umuhondo

Ntakirutimana Theotime ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Muhire Kevin.

Undi uhawe ikarita y'umuhondo ni Hirwa Jean de Dieu ushwanye na Iranzi Jean Claude.

14:07

24' Coup-franc ya Rayon Sports

Hakizimana Felicien akiniye nabi Manace Mutatu. Ikosa rihanwe n'uyu Munye-Congo umupira ufatwa neza na Tuyizere Jean Luc.

14:05

22' Gusatira kwa Rayon Sports

Manace Mutatu Mbedi ahinduye umupira wihuta mu rubuga rw'amahina, ukozweho na Elo Manga Steve ujya hejuru y'izamu ririnzwe na Tuyizeye Jean Luc.

14:03

20' Igitego

Marines FC ifunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Nahimana Amimu ku mupira atsindishije umutwe nyuma yo gukurwamo na Kwizera Olivier ubwo wari uhinduwe na Dusingizemungu Ramadhan.

14:01

Uko amakipe yombi yambaye

13:52

9' Rayon Sports ikomeje gushaka igitego

Rayon Sports iri gukinira mu rubuga rwa Marines FC muri iyi minota ya mbere. Mico Justin ahawe umupira ari muri metero nka 30, atera ishoti rinyuze ku ruhande.

13:48

4' Rayon Sports yangiwe igitego

Mico Justin akinanye na Mitima Isaac uhinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina ukurwaho n'abakinnyi b'inyuma ba Marines FC. Rayon Sports ibonye koruneri iteye umupira ujya mu izamu ariko umunyezamu Tuyizere Jean Luc agwa hasi.

Umusifuzi wo ku ruhande agaragaje ko habayeho ikosa mu gihe uwo hagati yari yemeje igitego.

13:42

Umukino uratangiye

Umukino ugiye kuyoborwa n'abasifuzi bayobowe na Nahimana Is'haq.

Umupira wa mbere utewe na Elo Manga Steve, akinana na Manace Mutatu umusubije, ariko abakinnyi ba Marines FC bawukuraho.

13:37

Amakipe yombi yishyushya

13:22

Hari amazina menshi adakina uyu mukino hagati y'amakipe yombi

Rayon Sports ifite abakinnyi batatu batagaragaye kuri uyu mukino kubera amakarita.

Abo ni Muvandimwe Jean Marie Vianney na Nishimwe Blaise bujuje amakarita atatu y'umuhondo ndetse na
Nizigiyimana Abdul Karim wabonye ikarita itukura ku mukino wa Etincelles FC.


Ku ruhande rwa Marines FC, abadahari ni Mfitumukiza Nzungu na Mugiraneza Frodouard.


13:14

Abakinnyi ba Marines FC babanje mu kibuga

Umutoza Rwasamanzi Yves yitabaje:

Tuyizere Jean Luc
Dusingizemungu Ramadhan
Hakizimana Felicien
Rushema Chris
Hirwa Jean de Dieu
Ntakirutimana Theotime
Gikamba Ismael (c)
Ishimwe Fiston
Niyitanga Emmanuel
Nahimana Aminu
Ndayisenga Ramadhan

Abasimbura: Matabaro Assoumani, Rwigema Yves, Habimana Youssuf, Gakuru Matata, Nshimyumuremyi Gilbert, Mugisha Desire, Dushimimana Olivier, Nisingizwe Christian na Nkusi Didier.

13:11

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Umutoza Lomami Marcel yitabaje:

Kwizera Olivier
Muhire Kevin (c)
Mujyanama Fidele
Mitima Isaac
Ndizeye Samuel
Iranzi Jean Claude
Mugisha Francois
Mico Justin
Niyigena Clement
Manace Mutatu
Elo Manga Steve

Abasimbura: Hategekimana Bonheur, Sanogo Souleyman, Sekamana Maxime, Niyonkuru Sadjate, Byumvuhore Tresor, Rudasingwa Prince, Mushimiyimana Mohamed na Nsengiyumva Isaac.

13:09

Indi mikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru

Uretse uyu mukino wa Rayon Sports na Marines FC,

Hano kuri Stade ya Kigali haraza kubera umukino wa Gasogi United na Etincelles wagombaga gutangira saa Cyenda ariko ukaba ushobora gukererwa.

I Huye, Mukura Victory Sports irakira Musanze FC saa Cyenda.

13:07

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Icyumweru cyiza! IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa 14 wa Shampiyona hagati ya Rayon Sports na Marines FC.

Uyu mukino wagombaga kuba watangiye saa Sita n'Igice, ariko watindijwe n'uw'abagore wahuje AS Kigali WFC na APAER.

Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu n'amanota 23 inganya na Police FC, zombi zirushwa inota rimwe na AS Kigali ya gatatu.

Marines FC iri ku mwanya wa 10 n'amanota 15.