Rayon Sports vs APR FC

Rayon Sports 0-0 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Yuhi Augustin

17:28

Rayon Sports igabanye amanota na APR FC

Rayon Sports inganyije na APR FC ubusa ku busa mu mukino w'umunsi wa 19 wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC igize amanota 41 ku mwanya wa mbere mu gihe Rayon Sports igize 33 ku mwanya wa kane.

Uyu mukino warebwe n'abafana benshi bari ku kigero nk'icya 95% cy'ubushobozi bwa Stade ya Kigali nubwo hari hasabwe ko amatike agurishwa ari 50%. Itike ya make kuri uyu mukino yari 5000 Frw.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu warangiye Espoir FC inganyije na Musanze FC ubusa ku busa.

17:25

Umukino urarangiye

17:25

90+3' Ikarita y'umuhondo

Kapiteni wa APR FC, Buregeya Prince, ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kuburanya umusifuzi ubwo Nishimwe Blaise yari akiniye nabi Omborenga Fitina.

17:21

90' Iminota itatu y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Rulisa Patience, yerekanye iminota itatu y'inyongera.

17:20

89' Gusimbuza

Mugisha Francois Master asimbuye Kwizera Pierrot wasaga n'uwananiwe.

17:18

82' Gusimbuza

Mugunga Yves asimbuye Manishimwe Djabel ku ruhande rwa APR FC.

17:16

82' Uburyo bwiza bwa Rayon Sports

Muvandimwe Jean Marie Vianney ateye umupira ushyizweho umutwe na Esenu, ukurwamo na Ishimwe Jean Pierre ujya muri koruneri.

Rayon Sports iri gusatira muri iyi minota.

17:16

82' Uburyo bwiza bwa Rayon Sports

Muvandimwe Jean Marie Vianney ateye umupira ushyizweho umutwe na Esenu, ukurwamo na Ishimwe Jean Pierre ujya muri koruneri.

Rayon Sports iri gusatira muri iyi minota.

17:15

81' Gusimbuza

Iranzi Jean Claude na Dindjeke Mael basimbuwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney na Niyonkuru Sadjate.

17:09

77' Uburyo bwiza kuri APR FC

APR FC ibonye koruneri ku mupira urengejwe na Ndizeye Samuel, usubijwe mu kibuga na Manishimwe Djabel usanga Ishimwe Anicet uwuteye hejuru y'izamu rya Rayon Sports.

17:05

73' Gusimbuza

Rudasingwa Prince asimbuye Manace Mutatu Mbedi mu mpinduka za mbere ku ruhande rwa Rayon Sports.

17:01

70' Gusimbuza

Mugisha Gilbert asimbuwe na Ishimwe Anicet ku ruhande rwa APR FC.

16:58

66' Coup-franc ya APR FC

Manace Mutatu akiniye nabi Ruboneka Bosco. Ikosa rihanwe na Manishimwe Djabel, umupira ukozweho na Yannick Bizimana ufatwa n'umunyezamu Hakizimana.

16:56

64' Gusatira kwa APR FC

Niyigena Clement yambuye umupira Byiringiro Lague usanga Mugisha Gilbert uteye ishoti rifatwa na Hakizimana Adolphe.

16:53

62' Umukino urakomeje

Umunyezamu Hakizimana yamaze guhaguruka, Ateye umupira akinana na Ndizeye Samuel uhise uwushyira imbere cyane.

16:52

60' Umukino ubaye uhagaze

Umunyezamu Hakizimana Adolphe yerekanye ko yababaye. Umusifuzi Ishimwe ahaye uburenganzira abaganga ba Rayon Sports ngo bajye kumwitaho.

16:45

53' APR FC ihushije uburyo bwabazwe

Mugisha Gilbert ahawe umupira ari wenyine imbere y'izamu, ashatse kuwunyuza mu maguru y'abakinnyi ba Rayon Sports ujya ku ruhande gato cyane rw'izamu. Bwari uburyo bw'igitego kuri APR FC yari isatiriye bikomeye.

16:44

52' Ikarita y'umuhondo

Manace Mutatu ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gutega Byiringiro Lague amuturutse inyuma.

16:36

Igice cya kabiri kiratangiye

Musa Esenu wa Rayon Sports ni we uteye umupira bwa mbere muri iki gice cya kabiri. Awutanze kuri Muhire Kevin akinana na Nishimwe Blaise.

16:35

Gusimbuza

Tuyisenge Jacques asimbuwe na Bizimana Yannick ku ruhande rwa APR FC.

16:21

Igice cya mbere kirarangiye

16:19

45' Iminota itatu y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Rulisa Patience, yerekanye iminota itatu y'inyongera.

Amakipe yombi akomeje gushaka igitego.

16:18

44' Ikarita y'umuhondo

Niyomugabo Claude akiniye nabi Manace Mutatu mu rubuga rwa APR FC, ahabwa ikarita y'umuhondo.

16:16

41' Umukino wongeye gusubukurwa

Niyomugabo wari wavuye amaraso nyuma yo kugongana n'umukinnyi wa Rayon Sports yasubiye mu kibuga.

Umukino urakomeje.

16:13

39' Umukino wabaye uhagaze

Umukino wabaye uhagaze mu gihe hari kuvurwa Niyomugabo Claude wakomeretse. Abatoza baboneyeho guha amabwiriza abandi bakinnyi.

16:11

36' Gusatira kwa APR FC

APR FC ibonye uburyo bwo gutsinda ku mupira uvuye muri koruneri ugakorwaho na Tuyisenge Jacques, ariko ujya ku ruhande rw'izamu.

Nishimwe Blaise yari amaze gutakaza umupira wahawe Manishimwe Djabel akinana na Mugisha Gilbert wahinduye umupira urenzwa na Niyigena Clement.

16:00

27' Ikarita y'umuhondo

Niyigena Clement akiniye nabi Mugisha Gilbert hafi n'urubuga rw'amahina, ahabwa ikarita y'umuhondo.

Ikosa rihanwe na Manishimwe Djabel ushatse gukinana na Ruboneka ariko awufunga nabi ahubwo akora ikosa.

15:59

24' Rayon Sports ikomeje gushaka igitego

Nizigiyimana Makenzi akinanye na Nishimwe Blaise uhaye umupira Iranzi Jean Claude, na we awuhindura mu rubuga rw'amahina aho usanze Musa Esenu ushyizeho umutwe ujya hejuru y'izamu.

Byiringiro Lague wari wambuwe umupira na Muhire Kevin yahise aryama agaragaza ko yakiniwe nabi ariko yamaze guhaguruka.

15:53

19' Coup-franc ya Rayon Sports

Mugisha Bonheur akiniye nabi Muhire Kevin, ikosa rihanwe na Makenzi umupira usanga Mael Dindjeke ushyizeho umutwe, ujya hejuru y'izamu rya APR FC ririnzwe na Ishimwe Jean Pierre.

15:51

17' Ubundi buryo bwa Rayon Sports

Iranzi Jean Claude ahawe umupira ari muri metero nka 30 mu ruhande, agenda awutera n'umutwe, ageze hafi y'izamu atera ishoti rinyuze ku ruhande.

15:45

11' Gusatira kwa Rayon Sports

Manace Mutatu acenze Niyomugabo Claude ahindura umupira ateye ku giti cy'izamu cya mbere, ukorwaho na Ishimwe Jean Pierre ujya hanze. Benshi babonaga ari koruneri ariko si ko umusifuzi wo ku ruhande abyemeje.

15:43

9' Rayon Sports yasabaga penaliti

Niyomugabo Claude akiniye nabi Nizigiyimana Karim Makenzi mu rubuga rw'amahina ahagana muri koruneri ariko abasifuzi bavuga ko nta cyabaye. Rayon Sports yasabaga penaliti ndetse benshi bari bahanze amaso Ishimwe Claude na bagenzi be.

15:41

8' Umukino witabiriwe n'abafana benshi cyane

Mbere y'umukino byari byavuzwe ko abafana bazareba uyu mukino batarenze 50% by'ubushobozi bwa Stade ya Kigali bangana na 4000.

Gusa ku mukino hari abafana benshi bashobora kuba barenze uwo mubare.

15:38

4' Umukino utangiriye ku muvuduko uri hejuru


Muri iyi minota ya mbere, umukino uri kwihuta cyane ndetse umwanya munini umupira uri kuwumara mu kibuga hagati,


Mukanya gato gashize, Rayon Sports ibonye koruneri ku mupira uzamukanywe na Musa Esenu, urenzwa na Omborenga Fitina.

Uyu rutahizamu w'Umugande ahawe kandi undi mupira akinishije umutwe ujya ku ruhande.

15:34

Umukino uratangiye

Umusifuzi Ishimwe Jean Claude atangije umukino i Nyamirambo. Tuyisenge Jacques atanze umupira kuri Mugisha Gilbert na we akinana na bagenzi be.

15:20

Rayon Sports imaze imyaka itatu idatsinda APR FC

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC mu 2019 mu mukino wabaye muri Mata ukarangira ari igitego 1-0.

APR FC yatsinze imikino itatu iheruka guhuza amakipe yombi ku bitego 2-0, 1-0 na 2-1.

15:19

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umutoza Adil Mohamed Erradi yahisemo gukoresha:

Ishimwe Jean Pierre
Omborenga Fitina
Niyomugabo Claude
Nsabimana Aimable
Bugereya Prince
Mugisha Bonheur
Ruboneka Bosco
Manishimwe Djabel
Byiringiro Lague
Mugisha Gilbert
Tuyisenge Jacques

15:17

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Umutoza Jorge Manuel da Silva Paix√£o Santos yahisemo gukoresha:

Hakizimana Adolphe
Nizigiyimana Karim Mackenzie
Iranzi Jean Claude
Niyigena Clement
Ndizeye Samuel
Nishimwe Blaise
Kwizera Pierrot
Muhire Kevin
Manace Mutatu
Musa Esenu
Dindjeke Mael

15:14

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa 19 wa Shampiyona hagati ya Rayon Sports na APR FC.

Rayon Sports ifite amanota 32 ku mwanya wa kane mu gihe APR FC ifite amanota 40 ku mwanya wa mbere.

Umukino uratangira saa Cyenda n'igice.