Kiyovu Sports vs Mukura Victory Sports

Kiyovu Sports 1-0 Mukura Victory Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Ishimwe Israel

Amafoto

: Ntare Julius

18:06

Kiyovu Sports igiye gutegereza ikipe iva hagati ya Rayon Sports na Musanze FC

Kiyovu Sports yabaye ikipe ya mbere yakatishije itike yo kugera ku mukino wa nyuma wa "Made in Rwanda Cup 2022'' nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0 cyitsinzwe na Muhoza Tresor ku mupira watewe na Serumogo Ali.

Iyi kipe y'i Nyamirambo irategereza ikipe iri butsinde hagati ya Rayon Sports na Musanze FC mu mukino uri bube saa Moya n'Igice ku isaha ya Kigali.

Umukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru, tariki ya 9 Ukwakira 2022.

18:02

UMUKINO URARANGIYE

90+3' Umukino wahuzaga ikipe ya Kiyovu Sports na Mukura VS urarangiye. Ikipe y'i Nyamirambo ni yo yegukanye intsinzi iyihesheje kugera ku mukino wa nyuma wa Made in Rwanda Cup 2022.

18:00

Amahirwe ya nyuma kuri Mukura VS

91' Abakinnyi ba Mukura VS bazamukanye umupira ariko ugeze kuri Kamanzi Ashraf agerageje kuwutera ba myugariro ba Kiyovu Sports bamuviraho inda imwe barawumwambura ataragira icyo awubyaza.

17:58

Iminota itatu y'inyongera

90' Iminota 90 isanzwe y'umukino yarangiye, umusifuzi yongeraho iminota itatu y'inyongera.

17:57

Kiyovu Sports ikomeje kuryama ku gitego cyayo

90' Abakinnyi ba Kiyovu Sports bakomeje gukina bacunga ko batakwinjizwa igitego mu minota ya nyuma y'umukino ibyahita bituma bajya muri penaliti.

17:55

Gusimbuza kwa Kiyovu Sports

85' Umunyafurika y'Epfo, Riyad Nordien yinjiye mu kibuga, afata umwanya wa Mugenzi Binvenue.

17:53

Gusimbuza kwa Mukura VS

84' Iradukunda Eltatu yinjiye mu kibuga asimbuye Mahoro Fidel ku ruhande rwa Mukura VS.

17:50

IGITEGO CYA KIYOVU SPORTS!!!

79' Kapiteni wa Kiyovu Sports, Serumogo Ali yazamukanye umupira imbere y'izamu rya Mukura VS mu gihe abakinnyi bakekaga ko agiye kuwuha bagenzi be arawukomezanya awutera ugana mu izamu uhura n'ukugura kwa Muhoza Tresor ukina mu b'inyuma b'iyi kipe y'i Huye uhita uruhukira mu rushundura rw'izamu ririnzwe na Sebwato Nicholas.

17:47

Kiyovu Sports irashaka igitego

78' Abakinnyi ba Kiyovu Sports bongereye imbaraga mu gushaka igitego. Umupira wazamukanywe neza na Serumogo Ali awuteye usanga abakinnyi b'inyuma ba Mukura VS bahagaze neza.

17:45

Imvura yongeye kujojoba

76' Mu gihe habura iminota 24 ngo umukino urangire. Imvura yongeye kurindimuka ku bwinshi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

17:42

Umurusiya yatangiye gutanga ibimenyetso

72' Umurusiya Vradislav Karmish wa Kiyovu Sports yafashe umupira we wa mbere agerageje kuwucomekera bagenzi be ngo batsinde usanga umunyezamu Sebwato Nicholas ahagaze neza umupira ahita awufata neza.

17:40

Gusimbuza kwa Kiyovu Sports

71' Umurusiya Vradislav Karmish yinjiye mu kibuga asimbuye Mugenzi Cedric. Uyu mukinnyi yitezweho gufasha iyi kipe mu busatirizi.

17:38

Ikarita y'umuhondo kuri Mukura VS

70' Mahoro Fidel wa Mukura VS yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukorera ikosa kuri Mugiraneza Frodouard hagati mu kibuga.

17:37

Kamanzi Ashraf ni rutahizamu utanga icyizere

67' Kamanzi Ashraf yazamukanye umupira acenga ab'inyuma ba Kiyovu Sports agerageje gutera ishoti rica hanze y'izamu ririnzwe na Nzeyurwanda Djihad. Uyu musore yari mu bakinnyi b'Amavubi U-23 yasezereye Libya mu rugendo rwo gushaka itike yo gukina imikino y'Igikombe cya Afurika.

17:33

Coup Franc ya Kiyovu Sports

64' Coup franc ya Kiyovu Sports yatewe na Nshimirimana Ismail "Pitchou" ariko umupira uhita ukurwaho na Akuki Djibrine.

17:31

Gusimbuza ku ruhande rwa Mukura VS

61' Kamanzi Ashraf yinjiye mu kibuga asimbuye Ndizeye Innocent 'Kigeme' wabonye imipira myinshi ariko ntiyayibyaza umusaruro ufatika.

17:29

Koruneri ya Mukura VS

59' Akuki Djibrine yazamukanye umupira agerageje gutera ishoti, umupira urenzwa n'ab'inyuma ba Kiyovu Sports.

17:25

Pitchou yatangiye gukanga

56' Nshimirimana Ismail "Pitchou'' wa Kiyovu Sports yazamukanye umupira mu gihe abakinnyi ba Mukura VS batekerezaga ko agiye kuwuha bagenzi be ahita awuboneza mu izamu ariko ukubita umutambiko waryo.

17:20

Kiyovu Sports yakambitse ku izamu rya Mukura VS

52' Mugenzi Bienvenue yazamukanye umupira ariko awuteye urenzwa na Muhoza Fidel ujya muri koruneri yatewe ntiyagira icyo itanga.

17:19

Kiyovu Sports yatangiye kugerageza amashoti ya kure

50' Nshimirimana Ismail 'Pitchou' yazamukanye umupira ageze hanze y'urubuga rw'amahina rwa Mukura VS atera ishoti ariko umupira unyura hanze y'izamu ririnzwe na Sebwato Nicholas.

17:15

Amakipe atangiye ashaka igitego cyihuse

46' Amakipe yombi yaba Kiyovu Sports na Mukura VS yinjiye mu gice cya kabiri ashaka kubona igitego cy'intsinzi.

17:12

IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

45' Umusifuzi Rurisa Patience atangije igice cya kabiri cy'umukino. Abatoza nta mpinduka bakoze mu bakinnyi basoje iminota 45 ya mbere.

17:09

Amakipe agarutse mu kibuga

Imvura yongeye kugenza make ndetse amakipe yombi ya Kiyovu Sports na Mukura VS yagarutse mu kibuga aho agiye gukina iminota 45 y'igice cya kabiri ari busobanure ikomeza ku mukino wa nyuma. Nakomeza kunganya haritabazwa penaliti.

17:06

Imvura yabaye nyinshi i Nyamirambo

Mu gihe amakipe yombi akiri mu karuhuko k'iminota 15, i Nyamirambo imvura yabaye nyinshi cyane ku buryo bishobora no kugira impinduka ku mukino uri guhuza Kiyovu Sports na Mukura VS.

Abafana bari bicaye mu myanya idasakaye ahishyuwe 2000 Frw bahise bimuka bajya kugama mu nkengero zaho kugira ngo batanyagirwa.

17:03

Muri shampiyona, Intare APR FC yakomerekeye mu Bugesera

Mu gihe kuri Stade ya Kigali hari kubera Irushanwa rya "Made in Rwanda Cup 2022'', mu Bugesera hakiniwe umukino w'ikirarane muri Shampiyona y'Umupira w'Amaguru mu Rwanda aho APR FC yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1.

Bugesera FC yatsindiwe na Ssentongo Farouk na Vincent Adams mu gihe igitego rukumbi cya APR FC cyinjijwe na Nshuti Innocent.

Iyi ntsinzi ni iy'amateka kuko ni iya mbere mu myaka itanu, Bugesera FC yabonye kuri APR FC muri shampiyona y'u Rwanda.

16:55

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

45+4 Umusifuzi Rurisa Patience asoje igice cya mbere cy'umukino amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

16:53

Kiyovu Sports yatangiye kuba maso

45+3' Abakinnyi ba Kiyovu Sports batangiye kotsa igitutu ab'inyuma ba Mukura VS ariko amahirwe yabonetse ntabwo yabyajwe umusaruro. Imipira irimo uwashyizwe ku mutwe na Mugenzi Bienvenue wakuwemo n'umunyezamu Sebwato Nicholas mu gihe ishoti riremereye ryatewe na Ssekisambu Elisa ryanyuze hejuru y'izamu.

16:51

Iminota ine y'inyongera

45' Umusifuzi wa kane, Nizeyimana Issiac yongeyeho iminota ine ku mukino wagiye uhagarara bya hato na hato.

16:49

Gusimbuza kwa Kiyovu Sports

45' Iradukunda Bertrand wagize ikibazo cy'imvune yasimbuwe na Mugenzi Cedric.

16:48

Mukura VS yongeye kubura amahirwe

45' Ndizeye Innocent yazamukanye umupira awucomekera neza Mahoro Fidel wateye ishoti rikomeye umupira ukurwamo na Nzeyurwanda Djihad arawurenza.

16:45

Iradukunda Bertrand yagize imvune ikomeye

41' Iradukunda Bertrand yagize ikibazo cy'imvune, asohorwa mu kibuga ku gatanda gatwarwaho abakinnyi ahita ashyirwa mu mbangukiragutabara, ajyanwa kwa muganga. Birashoboka ko yagize imvune ikomeye nyuma yo gukiza izamu rye kuko byamusabye gukuba ukuguru hasi.

16:42

Mukura VS ikomeje kwerekana ko atari agafu k'imvugwarimwe

40' Mbere y'uko uyu mukino uba, Kiyovu Sports binyuze ku bafana bayo bikomangaga ku gatuza ko Mukura VS bari buyinyureho bitambukira ariko nyuma y'iminota 40 imaze gukinwa, ikipe y'i Huye yakomeje kugaragaza amashagaga ndetse ikanabura amahirwe yabazwe.

16:40

Mukura VS yabuze amahirwe ya zahabu

36' Abakinnyi ba Mukura VS bazamukanye umupira, Akuki Djibrine ateye ishoti rikomeye umunyezamu Nzeyurwanda Djihad awukuramo, ugarukira abakinnyi ba Mukura VS bawusongamo, Iradukunda Bertrand wa Kiyovu Sports aritambika akiza izamu ry'ikipe ye.

16:37

Koruneri ya Kiyovu Sports

34' Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Iradukunda Bertrand yazamukanye umupira ageze imbere y'izamu ateye ishoti rikomeye umunyezamu Sebwato wa Mukura VS arirambura awushyira muri koruneri yatewe na Serumogo Ali ariko ntiyagira umusaruro itanga.

16:33

Mukura VS ikomeje gusatira

29' Ndizeye Innocent 'Kigeme' yafashe umupira ageze imbere y'izamu rya Kiyovu Sports yitegura gutsinda, umusifuzi wo ku ruhande Ndayisaba Saidi Hamis avuga ko yaraririye.

16:30

Koruneri ya Mukura VS

26' Abakinnyi ba Mukura VS bari kugerageza amahirwe yose yabafasha kubona igitego. Koruneri yatewe na Muhoza Tresor ashaka bagenzi be ariko umupira ukurwaho na Nshimirimana Ismail.

16:28

Buri kipe iri kwirwanaho

25' Djibrine Akuki wa Mukura VS yazamukanye umupira acunga umunyezamu Nzeyurwanda Djihad uko ahagaze ateye ishoti rirerire umupira uca hejuru gato y'izamu.

16:27

Kiyovu Sports yakangutse

23' Mugiraneza Frodouard yatereye ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umunyezamu Sebwato Nicholas arirambura mu kirere awufata neza.

16:21

Imvune kuri Mahoro wa Mukura VS

17' Mahoro Fidel wa Mukura VS yakoreweho ikosa hagati mu kibuga aravunika ariko abaganga b'ikipe babanza kumwitaho mbere y'uko yongera gusubira mu kibuga. Umupira wahanwe kuri iryo kosa nta musaruro warivuyemo kuko umupira watewe na Djibrine Akuki wafashwe neza na Nzeyurwanda Djihad.

16:20

Abafana baracyari bake muri stade

Abafana bageze muri Stade ya Kigali i Nyamirambo baracyari mbarwa haba mu myanya isakaye ndetse n'ahasanzwe hose. Abiganjemo abibumbiye muri Fun Clubs za Kiyovu ni bo bari kuvuza ingoma mu buryo bwo gutiza umurindi ikipe yabo y'Urucaca.

16:15

Coup Franc ya Kiyovu Sports

11' Kiyovu Sports yabonye coup franc ku ikosa ryakorewe inyuma y'urubuga rw'amahina ariko Iradukunda Bertrand ayiteye inyura hejuru y'izamu ririnzwe n'Umugande Sebwato Nicholas.

16:14

Mukura VS yakangutse mbere

10' Abakinnyi ba Mukura VS batangiye gusatirana ingoga mu minota ya mbere y'umukino ariko ubwugarizi bwa Kiyovu Sports buyobowe na Nsabimana Aimable, iyi kipe iheruka gusinyisha bakomeza guhagarara neza.

16:09

Mukura Victory Sports yabuze uburyo bwabazwe

5' Ndizeye Innocent yabuze amahirwe yabazwe imbere y'izamu rya Nzeyurwanda Djihad nyuma y'umupira washyizwe ku mutwe na Serumogo Ali ashaka kuwusubiza inyuma ariko ukamubana muremure ukarenga.

16:06

Umukino utangiye akavura kajojoba

3' Mu gihe umukino ugitangira, imvura ihise itangira kujojoba mu kirere cya Nyamirambo.

16:05

Umukino uratangiye!

Umusifuzi Patience Rurisa ahushye mu ifirimbi atangiza umukino hagati ya Kiyovu Sports na Mukura VS.

16:04

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura VS

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura VS: Sebwato Nicolas, Kayumba Soter, Ngirimana Alex, Muhoza Tresor, Kubwimana Cedric, Habamahoro Vincent, Murenzi Patrick, Djibrine Akuki, Ndizeye Innocent, Robert Mukokokya na Mahoro Fidel.


Abasimbura: Twagirumukiza Clement, Ntawigira Cedric, Hakizimana Zeubel, Iradukunda Elitatu, Kamanzi Ashraf, Rwagasore Sharif na Ntarindwa Aimable.

Umutoza: Lotfi

16:02

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ally, Hakizimana Félicien, Ndayishimiye Thierry, Nsabimana Aimable, Nshimirimana Ismail, Mugenzi Bienvenue, Bigirimana Abedi, Ssekisambu Elisa, Mugiraneza Frodouard na Iradukunda Bertrand.


Abasimbura ba Kiyovu: Kimenyi Yves, Twahirwa Olivier, Mbonyingabo Regis, Iradukunda Eric, Riyad Nordien, Vradislav Karmish, Muhozi Fred, Nkizingabo Fiston na Mugenzi Cedric.

Umutoza: Alain-André Landeut ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

15:56

Kiyovu Sports igiye kwisobanura na Mukura VS

Amakipe ya Kiyovu Sports na Mukura VS ategerejwe ku kibuga cya Stade ya Kigali i Nyamirambo aho agiye guhatanira kugera ku mukino wa nyuma wa Made in Rwanda Cup 2022.

Amakipe yombi yamaze kwishyushya mbere y'uko umukino utangira, saa Kumi zuzuye.

14:56

Ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda bukeneye kwimakazwa


Irushanwa ryitiriwe Made in Rwanda rigiye gukinwa hakorwa ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturarwanda gukunda ibikorerwa iwabo no guharanira ko biba byujuje ubuziranenge.

‘Made in Rwanda Cup 2022’ yateguwe na RSB muri gahunda yo kwizihiza Ukwezi k’Ubuziranenge, kuri kwizihizwa hakorwa ibikorwa bitandukanye ku wa 14 Nzeri-14 Ukwakira 2022.

14:54

Amakipe ane ahataniye miliyoni 14 Frw muri ‘Made in Rwanda Cup 2022’

Ku ikubitiro amakipe ane ya mbere muri Shampiyona y’umwaka ushize ni yo yagombaga kwitabira Irushanwa rya ‘Made in Rwanda Cup 2022’, ariko byarangiye APR FC na AS Kigali zitabonetse.

APR FC ifite imikino ya shampiyona itarabereye igihe irimo uri kuyihuza na Bugesera FC, naho AS Kigali iri mu mikino Nyafurika, CAF Confederation Cup, aho izakira Al Nasr yo muri Libya. Zasimbuwe na Mukura Victory Sports et Loisirs na Musanze FC, zasoje ku mwanya wa gatanu n’uwa gatandatu.

Mu mitegurire y’irushanwa, Ikipe izegukana igikombe izahabwa miliyoni 5 Frw, iya kabiri ihabwe miliyoni 4 Frw, iya gatatu ni miliyoni 3 Frw mu gihe iya kane izatahana miliyoni 2 Frw.

14:51

Uko imikino iteganyijwe


‘Made in Rwanda Cup 2022’ ni irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, RSB.

Iyi mikino iteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 7 Ukwakira 2022, aho Kiyovu Sports ihura na Mukura VS saa Kumi, mu gihe Rayon Sports icakirana na Musanze FC saa Moya n’Igice.

Amakipe azatsinda azahurira ku mukino wa nyuma ku Cyumweru, tariki ya 9 Ukwakira 2022, uzabanzirizwa n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu.

14:49

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo


IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ahagiye gutangirira Irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022.

Umukino wa mbere muri iri rushanwa urahuza Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports et Loisirs. Biteganyijwe ko utangira saa Kumi ku isaha ya Kigali.