Rwanda vs Mali

Rwanda 1-1 Mali

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Ishimwe Israel

Amafoto

: Ntare Julius

17:01

Amavubi ategereje gukorera amateka i Bamako

Nyuma y'umukino ubanza wabereye mu Rwanda biteganyijwe ko uwo kwishyura uzabera mu Mujyi wa Bamako ku wa 29 Ukwakira 2022. Amavubi U-23 asabwa kubona intsinzi yose cyangwa akanganya ibitego biri hejuru ya kimwe kugira ngo akomeze mu ijonjora rya gatatu ari naryo rizatanga igihugu kizakatisha itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc 2023.


CAN U-23 yitabirwa n'ibihugu umunani, ni irushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya kane.


17:01

Amavubi U-23 yashimiwe uko yitwaye imbere y'abafana bayo

Ni ku nshuro ya kabiri, Amavubi U-23 yakiniye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Umukino wa mbere ni uwo yatsinzemo Libya ibitego 3-0 mu gihe uwa kabiri yawunganyije na Mali.

Nyuma y'umukino, abasore bashimiwe n'abafana uko bitwaye bakabasha kubona inota rimwe ku gihugu nka Mali gifite ibigwi by'umwihariko mu gutegura abana.

16:53

UMUKINO URARANGIYE

90+3' Umukino ubanza hagati y'Amavubi U-23 na Mali wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

16:51

Amavubi yakomeje guhatiriza

90+2' Nyarugabo Moïse yazamukanye umupira ageze inyuma y'urubuga rw'amahina atera ishoti riremeye ariko umupira uca ku ruhande rw'izamu ririnzwe na Lassine Diarra.

16:50

Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Ahmed Hassan Hussein Ahmed wo muri Somalia yerekanye iminota itatu y'inyongera.

16:49

Andi mahirwe ku Rwanda

90' Hoziyana Kennedy yateye ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umupira ufatwa neza na Lassine Diarra.

16:45

Ikarita y'umuhondo kuri Mali

85' Mahamadou Camara yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kugwa hasi mu kibuga akanga kujya ku gatanda gatwaraho abakinnyi ashaka gutinza umukino. Hassan Mohamed Hagi wo muri Somalia ahita amwereka ikarita y'umuhondo.

16:42

Amavubi arashaka igitego cyo mu minota ya nyuma

84' Mu gihe umukino ugana ku musozo, Amavubi U-23 ari gusatirana ingoga izamu rya Mali ashaka igitego cy'intsinzi cyayabera impamba ku mukino wo kwishyura.

16:39

Gusimbuza kw'Amavubi U-23

81' Kamanzi Ashiraf yasimbuwe na Hoziyana Kennedy ku ruhande rw'u Rwanda.

16:38

Gusimbuza ku ruhande rwa Mali

80' Thiemoko Diarra wari wagoye cyane ba myugariro b'Amavubi U-23 yasimbuwe na Niama Pappe Sissoko.

16:36

Imvune kuri Thiemoko Diarra wa Mali

77' Thiemoko Diarra wa Mali yakoreweho ikosa na Ishimwe Anicet ariko umusifuzi avuga ko nta kosa ryabayeho. Yavuwe asubira mu kibuga.

16:33

Ikarita ku Rwanda

73' Nyamurangwa Moses yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo guterana amagambo na bagenzi be.

16:28

Gusimbuza kwa Mali

72' Chaka Coulibaly yasimbuye Kalifa Traore.

16:27

Imvune kuri Niyigena Clément

69' Niyigena Clément yagize imvune ariko abaganga bamwitaho akomeza gukina.

16:24

Ikarita y'umuhondo kuri Mali

62' Ousmane Coulibaly yahawe ikarita y'umuhondo nyuma y'ikosa yakoreye kuri Ishimwe Anicet.

16:23

Amavubi U-23 ari gusatira

60' Abakinnyi b'Amavubi baracyari kugerageza amahirwe. Abarimo Rutonesha Hesbon bari kugerageza amashoti ya kure ariko umunyezamu yakomeje kuba ibamba.

16:19

Gusimbuza kwa Mali

56' Ikipe y'Igihugu ya Mali yakoze impinduka ebyiri aho Ibrahima Camara na Amady Camara basimbuwe n'abarimo Cheikhna Diakité na Ousmane Coulibaly.

16:15

Imvune ku ruhande rwa Mali

55' Ibrahima Camara yagize imvune yatumye ava mu kibuga arasimburwa.

16:13

Mama Mukura na we yahageze nk'ibisanzwe

Mukanemeye Madeleine wo mu Karere ka Gisagara, umaze kwandika izina mu gushyigikira umupira w’amaguru ari mu bafana barebye uyu mukino kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Yahuje urugwiro n'abarimo Rwarutabura usanzwe ari umufana wa Rayon Sports.

16:09

Amavubi U-23 yatangiranye imbaraga

52' Abakinnyi b'Amavubi bayobowe na Ishimwe Anicet batangiye basatira izamu rya Mali. Uyu musore ukinira APR FC yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu awukoraho gato ujya ku ruhande.

16:07

Impinduka ku ruhande rw'u Rwanda

46' Umutoza w'Amavubi, Rwasamanzi Yves, yakoze impinduka ebyiri yinjiza mu kibuga Nyarugabo Moïse na Rudasingwa Prince, basimbura Hakim Amissi na Mugisha Desire.

16:03

IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

Nyuma y'iminota 15 y'akaruhuko, igice cya kabiri kiratangiye.

15:48

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

45'+2 Igice cya mbere cy'umukino cyarangiye Amavubi U-23 na Mali binganya 1-1. Ni umukino ubanza mu Ijonjora rya Kabiri ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc mu 2023.

15:46

Iminota ibiri y'inyongera

45' Iminota isanzwe y'igice cya mbere yarangiye. Hongeweho iminota ibiri y'inyongera.

15:46

Koruneri y'u Rwanda

43' Abakinnyi b'u Rwanda babonye koruneri ariko yatewe ikurwaho n'ab'inyuma ba Mali, bakiza izamu ryabo.

15:45

IGITEGO CY'U RWANDA

42' Amavubi U-23 yabonye igitego cyo kwishyura nyuma y'uko myugariro wa Mali Fady Sidiki Coulibaly asubije umupira inyuma ugasanga umunyezamu Lassine Diarra yavuye mu izamu ukaruhukira mu rushundura.

15:43

IGITEGO CYA MALI

40' Ahmed Diomandé yarebye uko Hakizimana Adolphe ahagaze atera ishoti rirerire riruhukira mu izamu.

15:41

Mali na yo yakangutse

38' Abakinnyi ba Mali bakomeje kotsa igitutu ab'Amavubi U-23. Umupira mwiza bazamukanye bawuhaye Kalifa Traoré ahagaze imbere y'izamu awuteye unyura hejuru.

15:39

Andi mahirwe y'u Rwanda

37' Nsengiyumva Samuel yazamukanye umupira awucomekera neza Mugisha Desire ariko awushyize ku mutwe uca ku ruhande y'izamu ririnzwe na Lassine Diarra.

15:36

Hikanzwe penaliti y'Amavubi U-23

30' Mugisha Desire usanzwe akinira Vision FC yazamukanye umupira ageze mu rubuga rw'amahina bamukoreraho ikosa mu gihe benshi bari biteze ko umusifuzi avuga ko nta cyabaye.

15:27

Ishimwe Anicet akomeje kwigaragaza

25' Ishimwe Anicet usanzwe akinira APR FC yagoye ab'inyuma ba Mali. Umupira mwiza yazamukanye agerageza gucenga myugariro Yolo Mamadou Diaby ariko awumukuraho neza.

15:26

Coup franc ya Mali

24' Mali yabonye umupira w'umuterekano ariko bawuteye Nshimiyimana Yunussu awukuraho neza.

15:16

Mali yahushije uburyo bwa mbere

13' Fadi Sidiki Coulibaly yatereye ishoti riremereye imbere y'izamu rya Hakizimana Adolphe ariko umupira unyura hejuru. Ni umupira yari acomekewe neza na Thieomoko Diarra uri kugora ab'inyuma b'u Rwanda by'umwihariko ku ruhande rwa Nsengiyumva Samuel.

15:14

Ishimwe Anicet yatangiye kugoza Abanya-Mali

11' Ishimwe Anicet, umwe mu bakinnyi beza b'u Rwanda yatangiye kwitwara neza agerageza gucenga abakinnyi ba Mali mu kibuga hagati. Ni umwe mu bashobora guhindura umukino nk'uko yabigenje ubwo Amavubi U-23 yakuragamo Libya nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-0.

15:12

Coup franc y'u Rwanda mu kibuga hagati

8' Amavubi U-23 yabonye ikosa ryakorewe kuri rutahizamu Mugisha Desire mu kibuga hagati. Ryahanwe na Kapiteni Niyigena Clément ariko ba myugariro ba Mali bakiza izamu ryabo ririnzwe na Lassine Diarra.

15:08

Umukino uratuje

7' Umukino uri gukinirwa hagati mu kibuga, kugeza ubu nta kipe irashobora gutera mu izamu ry'indi. Abakinnyi ba Mali bari kugerageza kubaka uburyo bwabafasha kubona igitego ariko nta mahirwe barabona.

15:03

Mali yatangiranye amashagaga

2' Abakinnyi ba Mali bayobowe na Thiemoko Diarra bari gufasha ikipe yabo kwinjira neza mu mukino. Umupira yazamukanye yawucomekeye mugenzi we Amady Camara ariko awuhinduye unyura hejuru y'izamu ririnzwe na Hakizimana Adolphe.

15:02

Amavubi U-23 ni yo atangije umukino

1' Abakinnyi b'Amavubi U-23 ni bo batangije umukino ugiye kuyahuza na Mali y'abatarengeje iyi myaka. Ni mu rugendo rwo gushaka itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2023.

15:00

Indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zaririmbwe

Mbere yo gutangira umukino abakinnyi ku mpande zombi baririmbye indirimbo zubahiriza ibihugu byabo. Batangiriye kuri Mali nk'igihugu cyasuye, basoreza kuri Rwanda Nziza.

14:53

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mali

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mali:Lassine Diarra, Mahamoud Camara, Lassine Sumauro, Yoro Mamadou Diaby (C), Ahmed Diamande, Fady Sidick Coulibaly, Ibrahima Camara, Amady Camara, Nankoma Keita, Thiemoko Diarra na Kalifa Traore.

Abasimbura: Abdou Salma Dembele, Allasane Toure, Chaka Coulibaly, Cheikhna Diakité, Lassine Coulibary, Makan Camara, Niama Pappe Sissoko, Ousmane Coulibaly na Souleymane Coulibaly.


Umutoza: Badara Diallo

14:51

Abakinnyi b'u Rwanda babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga: Hakizimana Adolphe, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunus, Ishimwe Jean Rene, Nsengiyumva Sanufi, Rutonesha Hesbon, Nyamurwangwa Moses, Hamiss Hakim, Kamanzi Ashiraf, Mugisha Desire na Ishimwe Anicet

Abasimbura: Mutabaruka Alexandre, Iradukunda Rodrigue, Hoziyana Kennedy, Dylan Georges Francis, Niyomukiza Faustin, Nyarugabo Moïse na Rudasingwa Prince

Umutoza: Yves Rwasamanzi

14:50

Amakipe yombi amaze kwishyushya

Mu gihe habura iminota mike ngo umukino utangire, abakinnyi bo ku mpande zombi bamaze kwishyushya mbere y'uko binjira mu kibuga ngo umukino utangire.

14:48

U Rwanda na Mali biracyafite akazi

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Mali izakomeza mu ijonjora rya gatatu rizahuriramo amakipe y'ibihugu 14, azavamo arindwi, agomba gusanga Maroc izakira irushanwa, akuzura umunani.

Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2023, ni ku nshuro ya kane kigiye gukinwa. Amakipe azitwara neza muri iri rushanwa, azabona itike yo gukina Imikino Olempike izabera i Paris mu mpeshyi ya 2024.

14:47

Urugendo rwagejeje u Rwanda kuri uru rwego ntirworoshye

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje Imyaka 23 imaze icyumweru iri mu Karere ka Huye aho yitegura umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri uzayihuza na Mali.

Uyu mukino ubanza uzakinwa ku wa Gatandatu, tariki 22 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Mali ku wa 29 Ukwakira 2022.

Amavubi U-23 yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Libya ibikesha igitego cyo hanze kuko umukino ubanza yari yatsinzwe ibitego 4-1. Uwo kwishyura u Rwanda rwatsinze ibitego 3-0, bisobanuye ko amakipe yanganyije ibitego 4-4 mu mikino yombi.

Amavubi U-23 agiye guhura na Mali nyuma y’uko yamaze no guhabwa agahimbazamusyi yari yemerewe ubwo yasezereraga Libya. Buri mukinnyi yari yemerewe miliyoni 1 Frw ndetse kuri ubu bamaze kuyahabwa.

14:45

Abafana si benshi muri Stade Huye

Umukino uhuza u Rwanda na Mali U-23 uteganyijwe gutangira saa Cyenda ku isaha ya Huye. Mbere y'iminota 30 ngo utangire abafana bari bataraba benshi muri stade kuko hari ibice byinshi byambaye ubusa, nta bantu babirimo.

Kwinjira kuri uyu mukino byashyizwe ku 1000 Frw ahadatwikiriye, 5000 Frw mu mpande z'aho ndetse na 15.000 Frw mu myanya yiyubashye [VIP].

14:42

Ikaze i Huye

IGIHE ibahaye ikaze muri Stade Mpuzamahanga ya Huye ahagiye kubera umukino ubanza w'Ijonjora rya Kabiri ryo gushaka itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika mu Batarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc mu 2023.