APR FC vs Kiyovu Sports

APR FC 2-2 Kiyovu Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Ishimwe Israel

Amafoto

: Ntare Julius

19:58

Kiyovu Sports ikomeje kuyobora urutonde rusange!

Nyuma y'umukino w'Umunsi wa 10, Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa mbere n'amanota 21 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 18, inyuma ya Rayon Sports ifite amanota 19.

Shampiyona izakomeza gukinwa ku wa Kane, tariki ya 24 Ugushyingo 2022, Rayon Sports icakirana na AS Kigali mu mukino uteganyijwe saa Cyenda.

19:56

UMUKINO URARANGIYE

95' APR FC inganyije na Kiyovu Sports ibitego 2-2 mu mukino w'Umunsi wa 10 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

19:54

Kiyovu Sports ikomeje gusatira

92' Umunyafurika y'Epfo Riyaad Nordien yateye coup franc ariko umupira ushyirwa ku mutwe na Iradukunda Bertrand ujya hanze y'izamu ririnzwe na Ishimwe Pierre wa APR FC.

19:51

Iminota itanu y'inyongera

90' Iminota isanzwe y'umukino yongeweho itanu y'inyongera.

19:51

APR FC ikomeje gusatira

88' APR FC yabonye coup franc yatewe na Ishimwe Christian ariko umunyezamu Nzeyirwanda Djihad awufata neza.

19:48

Umukino washyushye!

86' Mu gihe umukino ugana ku musozo, amakipe yombi asa n'ayakangutse ashaka igitego gishobora kuyihesha intsinzi.

19:47

IGITEGO CYA KIYOVU SPORTS

85' Mugenzi Bienvenue yatsinze igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports nyuma yo kuyobereza mu rushundura umupira watewe neza n'Umunyafurika y'Epfo Riyaad Nordien.

19:44

Kiyovu Sports ikomeje gukomanga

82' Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari gusatira bashaka kwishyura igitego cyabahesha gusoza umukino banganya na APR FC. Mugenzi Bienvenue yacometse umupira ashaka Iradukunda Bertrand ariko agiye kuwukoraho, Ishimwe Pierre arawumutanga.


19:41

Impinduka muri APR FC

80' Byiringiro Lague yasimbuwe na Ishimwe Christian ku ruhande rwa APR FC.

19:40

Gusimbuza kwa Kiyovu Sports

75' Hakizimana Felicien yavuye mu kibuga asimburwa na Iradukunda Bertrand 'Kanyarwanda'. Ni impinduka zigamije gushaka ibitego ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

19:39

Kiyovu Sports na yo iri kunyuzamo igasatira

74' Kiyovu Sports binyuze ku bakinnyi bayo barimo Bigirimana Abedi na Mugenzi Bienvenue bari kubonana neza, bashaka igitego cyo kwishyura.

19:37

APR FC yabuze igitego cyabazwe!

73' Abakinnyi ba APR FC barimo Mugunga Yves na Nshuti Innocent babuze igitego cyabazwe nyuma yo gusigarana na Nzeyirwanda Djihad akongera kurokora ikipe ye.

19:36

Ikarita y'umuhondo kuri Ombolenga

72' Ombolenga Fitina wa APR FC yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gushaka gutinza umukino.

19:34

Imvune kuri Ishimwe Pierre

70' Ishimwe Pierre yagize imvune nyuma yo kugonganira mu kirere n'abakinnyi ashaka gukiza izamu rye risumbirijwe muri iyi minota.

19:32

APR FC iri kwisirisita imbere y'izamu rya Kiyovu Sports

70' Abakinnyi ba APR FC barimo Byiringiro Lague bari kugora ab'inyuma ba Kiyovu Sports barimo Serumogo Ali Omar ariko amahirwe yo kuboneza mu izamu ntraboneka.

19:26

APR FC ibuze amahirwe yabazwe

63' Abakinnyi ba APR FC bazamukanye umupira batera ishoti riremereye rikurwamo na Nzeyirwanda Djihad, bawusonzemo Mugunga Yves awushyira ku mutwe ujya hejuru.

19:23

Gusimbuza kwa Kiyovu Sports

59' Muhozi Fred yinjiye mu kibuga asimbuye Benedata Janvier "Jijia".

19:22

Imvune yoroheje ya Lague

58' Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague, yagize ikibazo cy'imvune, yitabwaho n'abaganga mvbere yo gusubira mu kibuga.

19:15

IGITEGO CYA KIYOVU SPORTS

52' Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugenzi Bienvenue yatsinze igitego ku mupira mwiza yahawe na Riyaad Nordien, Ishimwe Pierre akananirwa kuwukuramo, ugasanga uyu mukinnyi ahagaze wenyine agahita awuboneza mu izamu akoresheje umutwe.

19:10

Kiyovu Sports yagarutse yabaye nshya

48' Abakinnyi ba Kiyovu Sports bazamukanye umupira bashaka kwishyura umupira mwiza watewe na Bigirimana Abedi akoze ibizwi nka garinja umupira ufatwa neza na Ishimwe Pierre.

19:08

Ikarita y'umuhondo kuri APR FC

47' Mugisha Bonheur yahawe ikarita y'umuhondo nyuma y'ikosa yakoreye kuri Bigirimana Abedi.

19:07

UMUKINO URAKOMEJE!

46' Igice cya kabiri cy'umukino gitangiye Kiyovu Sports ikora impinduka, ivana mu kibuga Bizimana Amissi, asimburwa na Riyaad Nordien.

18:52

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

48' Igice cya mbere cy'umukino uri guhuza APR FC na Kiyovu Sports cyarangiye Ikipe y'Ingabo iyoboye ku bitego 2-0. Byatsinzwe na Mugisha Bonheur 'Casemiro' na Byiringiro Lague.

18:50

Kiyovu Sports irashaka kugabanya ikinyuranyo

46' Kiyovu Sports yongeye imbaraga ishaka kugabanya ikinyuranyo cy'ibitego yatsinzwe. Coup franc yatewe na Nshimirimana Ismail "Pitchou" ayinyujije mu maguru y'abakinnyi ba APR FC yaciye ku ruhande rw'izamu.

18:48

IMINOTA ITATU Y'INYONGERA

45' Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye, hongerwaho itatu yatakaye.

18:47

Imvune kuri Ishimwe Pierre

44' Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre, yagize imvune yoroheje, abaganga bamwitaho mbere y'uko akomeza gukina.

18:46

Karekezi Olivier ari i Nyamirambo

Karekezi Olivier wabaye rutahizamu ukomeye w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi ari mu bakunzi ba ruhago barebye uyu mukino. Usibye kuba afite amateka muri ruhago kuko yakiniye amakipe arimo APR FC mu gihe mu rugendo rwe nk'umutoza yanyuze no muri Kiyovu Sports.

18:43

Imvune kuri Ruboneka

40' Ruboneka Bosco yagize imvune hagati mu kibuga, abaganga babanza kumwitaho mbere y'uko umukino ukomeza.

18:42

Kiyovu Sports iracyahanyanyaza ariko byanze

40' Benedata Janvier yateye coup franc igana mu izamu rya Ishimwe Pierre wa APR FC ariko bagenzi be bananirwa kuwuboneza mu izamu.

18:40

Umukino wongeye gutuza

38' Mu minota nk'itanu, umukino uri gukinirwa hagati mu kibuga. Amakipe yombi yongeye kugabanya umurindi wo gusatirana.

18:37

Ubundi buryo bwa Kiyovu Sports

34' Bigirimana Abedi yazamukanye umupira awucomeka ashaka abakinnyi bagenzi be barimo Mugenzi Bienvenue ariko uba muremure ushyika mu maboko ya Ishimwe Pierre.

18:35

Coup franc ya Kiyovu Sports

31' Kiyovu Sports yabonye coup franc ku ikosa ryakorewe kuri Bigirimana Abedi ariko bayiteye ica hejuru y'izamu umupira urarenga.

18:31

Ishimwe Anicet ari kuryohereza abafana

27' Ishimwe Anicet wa APR FC ari mu bakinnyi bari kwitwara neza hagati mu kibuga. Ari kunyuzamo agacenga abakinnyi ba Kiyovu Sports, bigashimisha abafana be.

18:26

IGITEGO CYA KABIRI CYA APR FC

23' Rutahizamu Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC nyuma y'ikosa rikomeye ryakozwe na Nsabimana Aimable wamushose umupira, undi akawufata agahita ahindukiza umunyezamu Nzeyirwanda Djihad.

18:23

APR FC iracyafite umukino

21' Abakinnyi ba APR FC baracyari imbere n'igitego kimwe ku busa ndetse bakomeje kugenzurira umukino hagati mu kibuga.

18:20

Kiyovu Sports yakangutse

16' Abakinnyi ba Kiyovu Sports bakangutse ndetse batangira gusatira APR FC. Myugariro wa Kiyovu Sports akaba na Kapiteni wayo, Serumogo Ali yawucomekeye Nshimirimana Ismail ariko myugariro Niyigena Clement awukuraho neza.

18:17

IGITEGO CYA APR FC

14' Mugisha Bonheur yafashije APR FC gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe n'umutwe wavuye muri koruneri, umunyezamu Nzeyirwanda ananirwa kuwukuramo.

18:16

Koruneri ya APR FC

12' Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague yazamukanye umupira awusukumira Ruboneka Jean Bosco ari umunyezamu Nzeyirwanda Djihad awushyira muri koruneri.

18:12

APR FC yaserutse mu mwambaro mushya

Ikipe ya APR FC iri gukina uyu mukino yambaye imyambaro mishya yiganjemo ibara ry'umweru mwinshi n'umukara.

18:09

Amakipe yombi ari kwigana hagati mu kibuga

5' Umukino uracyatuje uri gukinirwa hagati mu kibuga. Nta kipe irabona uburyo bukomeye bwo gufungura amazamu rya ngenzi yayo.

18:04

UMUKINO URATANGIYE

1' Umusifuzi Ruzindana Nsoro yahushye mu ifirimbi atangiza umukino. Watangiye APR FC isatira Kiyovu Sports.

18:03

Kiyovu Sports iri imbere ya APR FC

Umukino ugiye gukinwa, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n'amanota 20 mu gihe APR FC ifite amanota 17 muri shampiyona igeze ku munsi wa 10.

Ku rutonde rwa shampiyona, APR FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 17 mu mikino umunani mu gihe Kiyovu Sports iyoboye ku mwanya wa mbere n’amanota 20 mu mikino icyenda imaze gukina.

Kuva mu 2016, APR FC na Kiyovu Sports zimaze guhura inshuro 16 muri rusange, Ikipe y'Ingabo yatsinze imikino umunani, Kiyovu Sports itsinda ibiri, amakipe yombi anganya inshuro esheshatu.

18:01

Abakinnyi ba APR FC babanjemo

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa APR FC: Ishimwe Pierre, Ombolenga Fitina, Buregeya Prince, Niyigena Clement, Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Mugunga Yves, Ishimwe Anicet na Byiringiro Lague.

17:58

Abakinnyi Kiyovu Sports yabanjemo

Abakinnyi babanje mu kibuga: Nzeyirwanda Djihad, Serumogo Ali, Hakizimana Felicien, Ndayishimiye Thierry, Nsabimana Aimable, Nshimirimana Ismail, Bigirimana Abedi, Mugiraneza Frodouard, Benedata Janvier, Mugenzi Bienvenue na Bizimana Amissi.

17:56

Abafana bake bageze muri Stade ya Kigali

Abafana ku mpande zombi baba aba APR FC n'aba Kiyovu Sports bageze muri Stade ya Kigali ahagiye kubera umukino ukomeye. Ab'Ingabo z'u Rwanda binyaye mu isunzu bitabira ku kigero gishimishije nyuma y'uko mu minsi ishize bari baracitse intege.

17:54

Amakipe yombi ategerejwe mu kibuga

Abakinnyi ba APR FC n'aba Kiyovu Sports bamaze kwishyushya mu minota yagenwe mbere y'uko umukino utangira.

17:48

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa 10 wa Shampiyona hagati ya APR FC na Kiyovu Sports.

Umukino uratangira saa 18:00 ku isaha ya Kigali.