Gasogi United vs Kiyovu Sports

Gasogi United 0-0 Kiyovu Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Nezerwa Salomon

20:05

Andi mafoto yaranze uyu mukino

17:24

Kiyovu Sports ifashe umwanya wa mbere

Kiyovu Sports ifashe umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na Gasogi United ubusa ku busa mu mukino w'Umunsi wa 16 wa Shampiyona waberaga mu Bugesera.

Urucaca rugize amanota 31 ku mwanya wa mbere, rurusha inota rimwe AS Kigali izakira Marines FC ku wa Gatandatu.

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ku mukino uzahuza AS Kigali na Marines FC.

17:23

Gasogi United yongeye guhagama Kiyovu Sports

Ku nshuro ya gatanu yikurikiyanya, Kiyovu Sports inaniwe gutsinda Gasogi United muri Shampiyona.

Mu mikino ine iheruka, Gasogi United yatsinze imikino ibiri iheruka, indi ibiri ibanza zari zanganyije.

17:21

Umukino urarangiye

17:20

90+2' Gusimbuza

Ravel Maxwell Djoumekou asimbuwe na Nizigiyimana Abdukarim 'Mackenzi'.

17:19

90+1' Kiyovu Sports ihushije uburyo bwabazwe

Bizimana Hamiss ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Iradukunda Bertrand awukinishije umutwe ujya ku ruhande rw'izamu.

17:19

90' Iminota itatu y'inyongera

Umusifuzi wa kane Mulindangabo Moise yerekanye iminota itatu y'inyongera nyuma yo kubibwirwa na Mukansanga Salima uri gusifura hagati.

17:18

88' Coup-franc ya Gasogi United

Bugingo Hakim ateye ishoti rikomeye ahana ikosa ryakozwe na Mbonyingabo, umupira ufatwa neza na Nzeyurwanda Djihad.

17:16

87' Ikarita y'umuhondo

Mbonyingabo Regis wambaye igitambaro cya Kapiteni wa Kiyovu Sports, ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Niyitegeka Idrissa hafi n'urubuga rw'amahina.

17:11

83' Amakipe yombi akomeje gushaka igitego

17:09

79' Gusimbuza

Bizimana Hamiss 'Coutinho' asimbuye Muhozi Fred ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

17:06

77' Gusimbuza

Rugangazi Prosper asimbuye Ishimwe Kevin ku ruhande rwa Gasogi United.

17:03

74' Gusimbuza

Bigirimana Abeddy asimbuwe na Benedata Janvier ku ruhande rwa Kiyovu Sports ikoze impinduka za mbere mu mukino.

17:02

72' Ikarita y'umuhondo

Bugingo Hakim ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Iradukunda Bertrand.

17:00

68' Mukansanga Salima avugirijwe induru n'abafana

Abafana ba Kiyovu Sports bavugirije induru umusifuzi Mukansanga Salima, baririmba bati "Warakecuye".

Ni nyuma yo guha ikarita y'umuhondo Tuyisenge Hakim bo batemera.

16:59

67' Ikarita y'umuhondo

Tuyisenge Hakim wa Kiyovu Sports ahawe ikarita y'umuhondo kubera ibyo abwiye Mukansanga Salima [twe tutumvise].

Biturutse ku ikosa uyu musifuzi avuze ko Bigirimana Abeddy yakorewe na Djoumekou.

Gusa, na Abeddy ntiyishimiye ko umusifuzi yasifuye kandi yari afite umupira ku buryo bashobora gukora contre-attaque.

16:57

65' Gusatira kwa Gasogi United

Hakizimana Felicien arokoye Kiyovu Sports ku mupira wari uhawe Maxwell Djoumekou. Steve Joly na we ahinduye umupira imbere y'izamu, ariko Tuyisenge Hakim awukuraho bigoranye.

16:51

62' Gusimbura

Simo Kayo Joly Steve asimbuye Godwin Blessing ku ruhande rwa Gasogi United ikoze impinduka za mbere mu mukino.

16:49

58' Kiyovu Sports yongeye gusatira

Kiyovu Sports ikomeje kwisirisimba imbere y'izamu, ibonye ubundi buryo ku ishoti ritewe na Erissa Ssekisambu, umupira ukurwamo na Cuzuzo Aime Gael.

16:47

57' Kiyovu Sports ivuze ko yimwe igitego na penaliti

Mu bisa n'akavuyo mu izamu, Kiyovu Sports iteye umupira uvamo ariko abakinnyi barimo Bigirimana Abeddy berekana ko myugariro wa Gasogi United yawugaruriye inyuma y'umurongo.

Mu gihe ibyo byabaga, umukinnyi wa Gasogi United, Maxwell, akoze umupira mu rubuga rw'amahina, umusifuzi Mukansanga arabyihorera.

16:41

52' Coup-franc ya Kiyovu Sports

Bugingo Hakim akiniye nabi Nshimiyimana Ismael Pitchou, ikosa rihanwa Mugiraneza Frodouard uteye umupira ugahita usubizwa inyuma na myugariro wa Gasogi United.

16:39

49' Kiyovu Sports ihushije uburyo bwiza

Iradukunda Bertrand yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, areba uko mugenzi we, Muhozi Fred ahagaze, arawumuhereza. Uyu wa nyuma ateye ishoti arebana n'izamu, umupira ujya hejuru.

16:34

46' Igice cya kabiri cyatangiye

Kiyovu Sports ni yo itangije igice cya kabiri ndetse itangiye isatira bikomeye Gasogi United.

16:33

Amwe mu mafoto yaranze igice cya mbere

16:18

Igice cya mbere kirarangiye

Iminota 45 n'undi umwe w'inyongera irarangiye hano kuri Stade ya Bugesera.

16:14

41' Coup-franc ya Gasogi United

Muhozi Fred akiniye nabi Ishimwe Kevin hafi n'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Bugingo Hakim, umupira uhita ukurwaho na Ndayishimiye Thierry n'umutwe.

16:13

39' Gasogi United ihushije IGITEGO CYABAZWE

Maxwell Djoumekou Ravel ahushije igitego cyabazwe ku mupira acomekewe asiga ba myugariro ba Kiyovu Sports, ashatse kuroba umunyezamu Nzeyurwanda Djihad wari wasohotse awukora ujya muri koruneri.

16:11

36' Gasogi United na yo yirangayeho

Godwin Blessing azamutse wenyine ku ruhande rw'iburyo, aho gutera mu izamu atera umupira asa n'uwuhindura urarenga.

Bwari uburyo benshi bari bamaze kubaramo igitego ku ruhande rwa Gasogi United.

16:09

35' Kiyovu Sports ihushije uburyo bwabazwe

Erissa Ssekisambu ahushije uburyo bwiza ari wenyine imbere y'izamu, umupira awutera hanze.

Yari awubonye nyuma yi guhushwa na myugariro wa Gasogi United ubwo wari utewe na Hakizimana Felicien.

16:05

29' Kiyovu Sports yari yinjiye neza

Hakizimana Felicien yinjiye mu rubuga rw'amahina rwa Gasogi United, ahindura umupira usanze Iradukunda Bertrand, ateye ishoti ryitambikwa na Kazindu Bahati Guy.

16:02

28' Gasogi United ikomeje gukomanga

Yifashishije uruhande ruriho Hakizimana Felicien wa Kiyovu Sports, Blessing Godwin akomeje gushaka uburyo afungura amazamu nubwo kugeza none bitaramukundira.

15:59

25' Coup-franc nziza ya Gasogi United

Bigirimana Abeddy agushije Hakim Hamiss inyuma gato y'urubuga rw'amahina mu ruhande. Ikosa rihanwe na Bugingo Hakim uteye umupira unyuze hejuru gato y'izamu ririnzwe na Nzeyurwanda Djihad.

15:57

24' Gasogi United ihushije uburyo bwabazwe

Maxwell Djoumekou ahushije igitego cyabazwe ku mupira yinjiranye mu rubuga rw'amahina, ateye ishoti rikomeye rikurwamo na Nzeyurwanda Djihad utabawe na mugenzi we ushyize umupira muri koruneri.

15:56

22' Ubundi buryo kuri Kiyovu Sports

Muhozi Fred akiniwe nabi na Blessing Godwin, ikosa rihanwa na Hakizimana Felicien. Umupira ushyizweho umutwe na Ndayishimiye Thierry, ujya hanze.

15:50

16' Uburyo bwiza kuri Kiyovu Sports

Kiyovu Sports ihawe umupira uteretse utewe na Hakizimana Felicien, ugeze kuri Iradukunda Bertrand akinisha umutwe, ariko ku bw'amahirwe make ye ufatwa neza na Cuzuzo Aime Gael.

15:46

10' Kiyovu Sports yari ibonye uburyo bwiza, Abeddy yirangaraho

Iradukunda Bertrand ahinduye umupira ahagana inyuma y'urubuga rw'amahina, ugeze kuri Bigirimana Abeddy arawuhusha. Muhozi agerageje gutera ishoti rijya ku ruhande rw'izamu rya Gasogi United.

15:45

6' Gusatira kwa Gasogi United

Hakizimana Abdulkarim azamukanye umupira mu ruhande rw'iburyo, awuhinduye mu rubuga rw'amahina ukurwaho na Tuyisenge Hakim uwushyize muri koruneri,

15:43

6' Amahirwe ya mbere Kiyovu Sports iyatereye inyoni

Kiyovu Sports ibonye umupira uteretse ahagana muri metero nka 30 uvuye ku izamu, ishoti ritewe na Nshimiyimana Ismael Pitchou rijya hejuru kure y'izamu.

15:36

4' Umukino watangiriye ku muvuduko uringaniye

Amakipe yombi akomeje gukina asa n'ayigana muri iyi minota ya mbere.

Umupira uri gukinirwa cyane hagati mu kibuga nubwo Kiyovu Sports isa n'iyabyize Gasogi United yabaye nk'isubira inyuma gato.

15:32

Umukino uratangiye

Mukansanga Salima atangije uyu mukino w'Umunsi wa 16 wa Shampiyona hagati ya Gasogi United na Kiyovu Sports.


Gasogi United yakiriye uyu mukino, yambaye amabara yayo ya Orange n'Umukara.

Kiyovu Sports yambaye umweru de ufite umurongo w'icyatsi imbere na nimero zandikishije icyatsi.

15:24

Mukansanga yahawe uyu mukino

Umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima ni we wagiriwe icyizere cyo kuyobora uyu mukino.

Mukansanga aherutse gusifura Igikombe cy'Isi cy'Abagabo cyabereye muri Qatar.

Azasifura kandi Igikombe cy'Isi cy'Abagore kizabera muri uyu mwaka.

15:20

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United

Umutoza Kiwanuka Paul yahisemo gukoresha:

Cuzuzo Aime Gael
Kazindu Bahati Guy (c)
Bugingo Hakim
Hakuzimana Abdul Karim
Kwizera Aimable
Kaneza Augustin
Niyitegeka Idrissa
Ishimwe Kevin
Maxwell Djoumekou
Blessing Godwin
Hamissi Hakim

15:14

Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga

Umutoza Mateso Jean de Dieu wasigaranye Kiyovu Sports yifashishije:

Nzeyurwanda Djihad
Mbonyingabo Regis
Hakizimana Felicien
Tuyisenge Hakim
Ndayishimiye Thierry
Nshimiyimana Ismael Pitchou
Bigirimana Abeddy
Mugiraneza Frodouard
Iradukunda Bertrand
Erissa Ssekisambu
Muhozi Fred.

15:11

Amakipe yombi ari kwishyushya

15:11

Mu magambo akakaye, na Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports Ltd yasubije KNC


15:08

KNC yongeye guhiga

Kakoza Nkuriza Charles- KNC uyobora Gasogi United yavuze ko yongera gutsinda Kiyovu Sports nk’uko yabikoze mu mukino ubanza, warangiye ku bitego 3-1.

15:05

Umukino wavuzweho byinshi

Bimaze kumenyerwa ko umukino uhuza Gasogi United na Kiyovu Sports utaba woroshye. Gukomera kwawo ntigushingiye ahanini ku bakinnyi b’ibitangaza cyangwa abatoza badasanzwe ahubwo ni amagambo y’abayobozi b’aya makipe buri gihe awubanziriza.

Hari n'abafana ba Kiyovu Sports kugeza uyu munsi batiyumvisha uburyo batsindwa n'iyi kipe, bagashinja abayobozi babo kugurisha umukino bahuramo na yo.

14:57

Kiyovu Sports ntijya ibasha Gasogi United

Ni ku nshuro ya cyenda amakipe yombi agiye guhura muri Shampiyona.

Gasogi United yatsinzwe inshuro imwe gusa muri iyi mikino yayihuje na Kiyovu Sports. Ni mu mukino wabaye muri Gicurasi 2021 mu mikino y'amatsinda, urangira ari ibitego 4-1.

Iyi kipe yazamutse mu Cyiciro cya Mbere muri Nzeri 2019, yatsinze indi mikino itanu irimo ibiri iheruka ku bitego 2-0 na 3-1.

14:50

Police FC yabanje kwisengerera Gorilla FC

Mu mukino wagombaga kuyorohera, Police FC yatsinze bigoranye Gorilla FC ibitego 3-2 mu mukino wabanjirije iyindi yose yo kwishyura kuri uyu wa Gatanu.

Uyu mukino na wo wabereye hano mu Bugesera.

Police FC y'umutoza Mashami Vincent yabanje gutsindirwa ibitego bitatu na Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier na Ntwari Evode.

Mu minota 15 ya nyuma ni bwo Gorilla FC yatsinze ibitego bibiri byinjijwe na Bobo Camara ndetse Iradukunda Simeon.

14:47

Ikaze kuri Stade ya Bugesera

Igicamunsi cyiza! IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade y'Akarere ka Bugesera. Hagiye kubera umukino w'Umunsi wa 16 wa Shampiyona hagati ya Gasogi United na Kiyovu Sports.

Turi ku munsi wa mbere w'imikino yo kwishyura muri Shampiyona y'umupira w'amaguru.

Gasogi United yari isanzwe yakirira kuri Stade ya Kigali, yahisemo ko imikino yayo izajya ibera mu Bugesera kubera ko ikibuga cy'i Nyamirambo kiri kuvugururwa.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa Cyenda n'Igice.