Sunrise FC vs APR FC

Sunrise FC 0-1 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Ishimwe Israel

Amafoto

: Ntare Julius

16:55

UMUKINO URARANGIYE

94' Umukino wahuzaga Sunrise FC na APR FC urangiye Ikipe y'Ingabo iyoboye ku gitego 1-0.

APR FC yahise yisubiza umwanya wa mbere n'amanota 37, ikurikiwe na Gasogi United ifite 35 nyuma y'imikino 18 imaze gukinwa muri Shampiyona.

16:53

Sunrise FC yabuze amahirwe ya nyuma

93' Umupira uri gukinirwa hagati mu kibuga. Amahirwe asa n'aya nyuma Sunrise FC yabonye ntabwo yashoboye kuyabyaza umusaruro kuko Shyaka Clever yateye ishoti ryo hejuru ariko umupira Ishimwe Pierre arawureka ujya hanze.

16:50

IMINOTA INE Y'INYONGERA

90' Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ine kuri 90 isanzwe y'umukino.

16:49

Sunrise FC ibuze andi mahirwe

89' Yafesi Mubiru wabonye amahirwe menshi imbere y'izamu yateye ishotir rirerire ariko umupira uca hejuru y'izamu ririnzwe na Ishimwe Pierre.

16:48

Ikarita y'umuhondo kuri APR FC

85' Mugunga Yves yahawe ikarita y'umuhondo nyuma y'ikosa yakoreye ku munyezamu wa Sunrise FC, Itangishatse Jean Paul.

16:46

IMPANUKA IKOMEYE!

84' Umunyezamu wa Sunrise FC, Itangishatse Jean Paul yagonganye na Mugunga Yves. Umusifuzi yahise ahamagara bwangu abaganga ku mpande zombi agaragaza ko impanuka ishobora kuba ikomeye.

Abakinnyi ba Sunrise FC batangiye guhungiza mugenzi wabo mbere y'uko abaganga ba APR FC bagera ku baryamye hasi, bagahita bihutira kwita kuri Itangishatse wagaragazaga ko ashobora kuba ariwe ufite ikibazo gikomeye.

Nyuma yo kwitabwaho n'abaganga, umukino wakomeje.

16:43

APR FC irashaka icy'umutekano

82' Abakinnyi ba APR FC bayobowe na Mugunga Yves na Mugisha Gilbert bari gusatirana ingoga izamu rya Sunrise FC bashaka igitego cyo kwishyura.

16:39

Coup franc ya APR FC

80' Manishimwe Djabel yahererekanyije umupira na Ishimwe Christian ariko uyu wa mbere awuteye ugonga umugongo w'umukinnyi wa Sunrise FC uhita usanga Ishimwe Fiston wa APR FC agerageje gucenga akorerwa ikosa ryatewe ntirigire icyo ritanga.

16:37

Gusimbuza kwa APR FC

75' Manishimwe Djabel yinjiye mu kibuga asimbuye Niyibizi Ramadhan. Uyu mukinnyi yahise anahabwa igitambaro cya kapiteni cyari gifitwe na Ombolenga Fitina.

16:36

Hikanzwe penaliti ya APR FC

73' Mugisha Gilbert yazamukanye umupira mu rubuga rw'amahina akorerwaho ikosa mu gihe abafana bitereraga mu bicu batekereza ko babonye penaliti ya kabiri, umusifuzi akora ikimenyetso cyo gusebekeranya amaboko asa n'uyasanza mu kwerekana ko nta cyabaye.

16:32

Impinduka ku ruhande rwa Sunrise FC

Sunrise FC yakoze impinduka ebyiri icyarimwe ivanamo abakinnyi barimo Brian Ssali.

16:30

UBWOBA KU MASO Y'ABAFANA BA APR FC

Mu minota nk'icumi ishize, Sunrise FC yarushije cyane APR FC ndetse iri kubura ibitego byinshi byabazwe.

Abafana ba APR FC nubwo bafite ka morale, abandi ku maso yabo hariho igisa n'ubwoba bibaza niba ikipe yabo iri bushobore kwitwara neza imbere ya Sunrise ubusanzwe iyorohera.

16:30

UBWOBA KU MASO Y'ABAFANA BA APR FC

Mu minota nk'icumi ishize, Sunrise FC yarushije cyane APR FC ndetse iri kubura ibitego byinshi byabazwe.

Abafana ba APR FC nubwo bafite ka morale, abandi ku maso yabo hariho igisa n'ubwoba bibaza niba ikipe yabo iri bushobore kwitwara neza imbere ya Sunrise ubusanzwe iyorohera.

16:26

GUSIMBUZA KWA APR FC


62' APR FC yakoze impinduka eshatu mu guca intege ubusatirizi bwa Sunrise FC bwayicurikiyeho ikibuga.


Mugisha Gilbert “Barafinda”, Ishimwe Christian na Mugunga Yves binjiye mu kibuga basimbuye Ishimwe Anicet, Ruboneka Bosco na Bizimana Yannick.

16:25

APR FC irugarijwe


62' Yafesi Mubiru yongeye kubona amahirwe yabazwe ariko ateye umupira uruhukire mu biganza by'Umunyezamu Ishimwe Pierre.

16:18

Sunrise FC yacuritse ikibuga

59' Babua Samson yacomekeye umupira mugenzi we Yafesi Mubiru ariko umunyezamu wa APR F, Ishimwe Pierre asohoka neza awukuraho.

16:17

Seninga yanze gusuzugura umubyeyi?

Umutoza wa Sunrise FC, Seninga Innocent, ari kugaragara inshuro nke ahagaze atanga amabwiriza ku bakinnyi be.

Umunyamakuru wa Siporo uri mu banditsi bakomeye mu Rwanda, Ishimwe Olivier 'Ba' kuri micro za RBA yavuze ko Seninga nk'umuntu ufitanye isano ya bugufi na APR FC yanze kugaragaza agasuzuguro.

Yagize ati "Mu ijambo rigufi navuga ko igice cya mbere cy'umukino cyaranzwe na Seninga Innocent yanze gusuzugura se!"

16:13

BISHOBORA GUHINDURA ISURA

52' Ba rutahizamu ba Sunrise FC bayobowe na Babuwa Samson bakomeje gukinira imbere y'izamu rya APR FC. Uyu mugabo wahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda yabonye amahirwe ariko atera ishoti ryaguye mu maboko ya Ishimwe Pierre.

16:10

Sunrise igerageje amahirwe ya mbere

47' Babuwa Samson yagerageje gutungura umunyezamu Ishimwe Pierre ariko umupira yateye ntacyo wabyaye.

16:09

GUSIMBUZA KWA APR FC

Ishimwe Fiston yinjiye mu kibuga asimbuye Byiringiro Lague.

16:08

Igice cya kabiri kiratangiye.

Umupira utangijwe na APR FC.

15:53

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

45+3' Iminota 45 y'igice cya Mbere irangiye APR FC iyoboye n'igitego 1-0.

15:52

IMINOTA Y'INYONGERA

Umusifuzi yongeyeho iminota itatu y'inyongera.

15:49

Abafana ba APR FC bashyushye

Abafana ba APR FC nyuma yo kubona intsinzi y'igitego 1-0, bafite akanyamuneza kenshi ndetse bari gutiza umurindi abakinnyi babo.

15:47

APR FC yasubiye ku mwanya w'icyubahiro

Kugeza ubu, APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda.

Iyi Kipe y'Ingabo iyoboye n'amanota 37, ikurikiwe na Gasogi United ifite 35 nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gashyantare 2023.

15:44

IGITEGO CYA APR FC

22' Ruboneka Bosco yatsinze penaliti nziza. Afasha ikipe ye kuyobora umukino.

15:43

Penaliti ya APR FC

19' Bizimana Yannick yazamukanye umupira agerageza gushaka igitego ariko akorerwaho ikosa ryavuyemo penaliti.

15:42

Ombolenga Fitina

Myugariro wa APR FC, Ombolenga Fitina, ni we kapiteni kuri uyu mukino. Ni nyuma y'aho Kapiteni wa Mbere, Manishimwe Djabel yabanje hanze mu gihe Buregeya Prince atagaragaye mu bakinnyi bitabajwe.

15:38

Sunrise FC yabuze amahirwe yabazwe

14' Rutahizamu wa Sunrise FC yageze imbere y'izamu ananirwa kuboneza mu rushundura asigaranye n'Umunyezamu Ishimwe Pierre.

Koruneri yavuyemo ntacyo yabyaye.

15:36

APR FC ikomeje kuganza

10' Abakinnyi ba APR FC bakomeje kwisirisimba imbere y'izamu rya Sunrise FC.

Kugeza ubu nta kipe irareba mu izamu ryindi.

15:07

APR FC nta mwanya wo gutakaza ifite!

4' Byiringiro Lague yabuze amahirwe ari imbere y'izamu ateye ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina, uca hejuru y'izamu rya Itangishatse Jean Paul.

15:05

Koruneri ya mbere ya APR FC

2' APR FC yabonye koruneri ya mbere yavuye ku mupira warengejwe n'ab'inyuma ba Sunrise FC. Uyu mupira wahererekanyijwe neza hagati ya Byiringiro Lague na Niyibizi Ramadhan ariko nta musaruro wabyaye.

15:03

APR FC yatangiye gutanga ubutumwa

1' Abakinnyi ba APR FC barimo Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet batangiye guhererekanya neza umupira hagati mu kibuga ariko nta buryo bararema bwavamo igitego.

15:01

UMUKINO URATANGIYE

1' Ikipe ya Sunrise FC iri mu rugo ni yo yatangije umukino. Yatangiye isatira izamu rya APR FC binyuze kuri rutahizamu wayo Babua Samson.

14:56

Abakinnyi basohotse mu rwambariro


Abakinnyi ku mpande zombie basohotse mu rwambariro mbere y’uko umukino utangira.

14:53

Uko imikino y’Umunsi wa 18 iteganyijwe muri Shampiyona

Uko imikino y’Umunsi wa 18 iteganyijwe:

Ku wa Gatanu, tariki 3 Gashyantare 2023

- Gasogi United 2-1 Gorilla FC


Ku wa Gatandatu, tariki 4 Gashyantare 2023

- AS Kigali vs Police FC [Bugesera Stadium, saa 15:00]

- Rutsiro FC vs Mukura VS [Umuganda Stadium, saa 15:00]

- Sunrise FC vs APR FC [Ntagatare Stadium, saa 15:00]

{{Ku Cyumweru, tariki 5 Gashyantare 2023}}

- Rayon Sports Vs Kiyovu Sports [Muhanga Stadium, saa 15:00]

- Espoir FC vs Bugesera FC [Rusizi Stadium, saa 15:00]

- Marines FC vs Rwamagana City [Umuganda Stadium, saa 15:00]

- Musanze FC vs Etincelles FC [Ubworoherane Stadium, saa 15:00]

14:45

Abakinnyi 11, Umutoza Seninga Innocent yifashishije


Itangishatse Jean Paul
Nzabonimana Prosper
Shyaka Clever
Mico Kevin
Nzayisenga Jean d’Amour
Uwambazimbana Leon 'Kawunga'
Nyamurangwa Moses
Pius Wanji
Ssali Brian
Babuwa Samson
Yafes Mubiru

Umutoza Mukuru: Seninga Innocent


14:45

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC

Ishimwe Pierre
Ombolenga Fitina
Niyomugabo Claude
Nshimiyimana Yunussu
Niyigena Clement
Ruboneka Bosco
Mugisha Bonheur
Niyibizi Ramadhan
Byiringiro Lague
Ishimwe Anicet
Bizimana Yannick

Umutoza Mukuru: Ben Moussa

14:44

AMAKIPE YOMBI YAMAZE KWISHYUSHYA

Ku izuba ryinshi riri mu kirere cya Nyagatare, abakinnyi ku mpande zombi bamaze kwishyushya mbere y'uko umukino utangira.

14:43

APR FC yoroherwa no kubona amanota kwa Sunrise FC

Ikipe ya APR FC ntikunze kugorwa no kubona amanota kuri Sunrise FC. Mu mikino itanu yahuje aya makipe, APR FC yatsinzemo ine, Sunrise ibona intsinzi imwe gusa.

14:40

Ikaze kuri Stade ya Nyagatare

Tubahaye ikaze kuri Stade ya Nyagatare, abakunzi ba ruhago bazi ku izina rya Gologota.

Sunrise FC igiye kwakira APR FC mu mukino w'Umunsi wa 18 wa Shampiyona y'u Rwanda.

Iyi kipe yo mu Burasirazuba igiye kwinjira mu mukino iriku mwanya wa Cyenda n’amanota 23 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 34, inyuma ya Gasogi United ifite 35.

Umukino uratangira saa 15:00 ku isaha ya Tabagwe na Kigali.