APR FC vs Rayon Sports

APR FC 0-1 Rayon Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura & Ishimwe Israel

Amafoto

: Ntare Julius, Munyakuri Prince na Igirubuntu Darcy

18:33

Rayon Sports yasirimbye nyuma y'umukino

Ibyishimo byari byose ku bafana, abakinnyi n'abayobozi ba Rayon Sports nyuma yo gutsindira APR FC i Huye.

17:06

Igitego cyatandukanyije impande zombi i Huye

Ngendahimana Eric yatsinze igitego cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 32.


16:59

Ibyishimo ni byose i Huye

Kuri Stade ya Huye, abayobozi ba Rayon Sports barimo Visi Perezida wayo, Roger n'Umunyamabanga Namenye Patrick, bihutiye kujya mu kibuga kwishimana n'abakinnyi ndetse n'abatoza.

Abo bose bari kwishimira mu ruhande rwari rwicayemo abafana ba Rayon Sports.

Uwavuga ko ari intsinzi y'amateka kuri Murera ntiyaba yibeshye.



16:57

Rayon Sports yigaranzuye APR FC nyuma y'imyaka ine

Umukino w'Umunsi wa 19 wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Huye urangiye Rayon Sports itsinze APR FC igitego 1-0.

Rayon Sports igize amanota 36 ku mwanya wa kabiri, irushwa rimwe na APR FC ya mbere.

Imyaka yari ibaye ine Rayon Sports idatsinda APR FC. Byaherukaga muri Mata 2019.

16:55

Umukino urarangiye

16:54

90+5' Ikarita y'umuhondo

Niyomugabo Claude ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Ndekwe Felix.

16:53

Amafoto menshi y'igice cya kabiri

16:53

90+4' Gusimbuza

Joachiam Ojera asimbuwe na Mugisha Francois 'Master'.

16:51

90+1' Ikarita y'umuhondo

Umunyezamu Hakizimana Adolphe ahawe ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino.

16:50

90' Iminota itanu y'inyongera

Umusifuzi wa kane Nizeyimana Isiaq yerekanye iminota itanu y'inyongera.

16:50

88' Hakizimana arokoye Rayon Sports

APR FC ihushije uburyo bwabazwe ku mupira utewe na Mugisha Gilbert nyuma yo guhindurwa na Niyomugabo Claude, ariko ukurwamo na Hakizimana Adolphe.

16:50

Karekezi Olivier yarebye umukino ari kumwe na Juvénal wa Kiyovu Sports


Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal ari kumwe na Karekezi Olivier yakurikiye uyu mukino.

Karekezi afite amateka kuri aya makipe ari gukina kuko yakinnye muri APR FC ndetse atoza Rayon Sports.

16:48

87' Gusimbuza

Rudasingwa Prince asimbuye Musa Esenu wakomeretse nyuma yo kugongana na Niyigena Clement.

16:47

86' Ikarita y'umuhondo

Umutoza wungirije wa APR FC, JamelEddine Neffati, ahawe ikarita y'umuhondo kubera gushaka kwinjira mu kibuga.

16:45

84' Ikarita y'umuhondo

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Rwaka Claude, ahawe ikarita y'umuhondo kubera guterana amagambo n'abasifuzi batinze kwinjiza Mitima Isaac wari umaze kuvurirwa hanze.

16:42

82' Gusimbuza

Ishimwe Fiston wakomeretse, asimbuwe na Mugisha Gilbert.

16:36

75' Gusimbuza

Luvumbu, Mbirizi na Onana basimbuwe na Ndekwe, Roger na Iraguha Hadji.

16:35

72' Ikabutura ya Ishimwe Fiston yabaye amaraso

Umusifuzi Nsoro asabye Ishimwe Fiston kujya gukura amaraso ku ikabutura ye.

Uyu mukinnyi wakomeretse, yitabaje abaganga b'ikipe ye ahita yemererwa gusubira mu kibuga.

16:31

70' Gushyamirana mu kibuga

Rwatubyaye Abdul ntabyumva kimwe na Mugunga Yves ashinja gukinira nabi Adolphe wari ugiye gutera umupira.

Abakinnyi b'impande zombi babaye nk'abashondana kubera ibyari bibaye.

Umusifuzi Nsoro yabaretse barikiranura.

16:29

67' Coup-franc ya APR FC

Ku mupira wa mbere yari agerageje gukina mu kirere, Mugunga Yves akiniwe nabi na Mitima Isaac.

Umusifuzi ahise ahamagaza abaganga ngo yitabweho.

Omborenga Fitina ahannye ikosa, umupira ufatwa neza na Hakizimana Adolphe.

16:27

65' Gusimbuza

Mugunga Yves na Nshuti Innocent basimbuye Bizimana Yannick na Niyibizi Ramadhan ku ruhande rwa APR FC imaze gukora impinduka enye.

16:24

63' Ikarita y'umuhondo

Ngendahimana Eric ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Ishimwe Fiston,

16:23

61' Ishimwe Fiston akinnye byinshi

Ishimwe Fiston ahawe umupira ari mu rubuga rw'amahina, ariko ananirwa kubona aho awunyuza kuko yazitiwe n'abakinnyi ba Rayon Sports.

Yagerageje kujya gukinira hanze y'urubuga rw'amahina, ariko birangira umupira awushyize hanze y'ikibuga.

16:19

58' Coup-franc ya Rayon Sports

Niyigena Clement akiniye nabi Onana, ikosa rihanwe na Luvumbu, umupira ukubitwa ibipfunsi na Ishimwe Jean Pierre.

16:15

52' Coup-franc ya APR FC

Niyibizi Ramadhan akiniwe nabi mu rubuga rwa Rayon Sports, ikosa rihanwe na Omborenga, umupira urwanirwa n'abakinnyi b'impande zombi, umunyezamu Hakizimana Adolphe agongana na Mugisha Bonheur.

Abakinnyi bombi bari kwitabwaho n'abaganga.

16:10

49' Ruboneka atengushye bagenzi be

Bizimana Yannick, Ishimwe Fiston na Ishimwe Anicet bari bategereje umupira uvuye kuri mugenzi wabo, ariko Ruboneka Bosco ahitamo kwiterera ujya hejuru kure y'izamu.

16:05

46' Igice cya kabiri cyatangiye

Luvumbu akinanye na Rwatubyaye ku mupira wa mbere wo muri iyi minota 45 ya nyuma y'umukino.

16:04

Gusimbuza

Byiringiro Lague na Manishimwe Djabel basimbuwe na Ishimwe Fiston ndetse na Ishimwe Anicet.

Igitambaro cya Kapiteni wa APR FC cyambawe na Buregeya Prince.

15:49

Igice cya mbere kirarangiye

15:48

45' Iminota ibiri y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Nizeyimana Isiaq, yerekanye iminota ibiri y'inyongera.

15:45

42' Ikarita y'umuhondo

Byiringiro Lague ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Ojera Joachiam.

15:44

41' Coup-franc ya APR FC

Mucyo Didier Junior akiniye nabi Byiringiro Lague, ikosa rihanwe na Djabel yihuta, umupira awutera hanze.

15:43

39' APR FC yasubiye inyuma

Nyuma yo gutsindwa igitego, APR FC iri gukinira cyane inyuma, igashaka uburyo izamuka yihuta.

15:35

32' Igitego cya Rayon Sports

Rayon Sports ifunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Ngendahimana Eric ku mupira uvuye ku ikosa rihanwe na Luvumbu aho Onana yakiniwe nabi.

15:34

30' Byiringiro Lague aryamye hasi

Byiringiro Lague amaze kwitabwaho n'abaganga nyuma y'uko yari aryamye hasi mu kibuga.

Ishimwe Fiston na Mugisha Gilbert bari kwishyushya ku ruhande rwa APR FC.

15:33

29' Ikarita y'umuhondo

Ruboneka Jean Bosco ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Willy Onana wari umaze gucika Omborenga Fitina.

15:32

28' Ubundi buryo bwa APR FC

Niyibizi Ramadhan akinanye na Byiringiro Lague uteye ishoti rica ku ruhande rw'izamu.

Hakizimana Adolphe yari yakomeje guhagarara, ariko umupira unyuze ku ruhande gato cyane.

15:30

26' Uburyo bwiza bwa APR FC

Byiringiro Lague ahaye umupira Bizimana Yannick winjiye, atera ishoti rikomeye rikurwamo na Adolphe, umupira ujya muri koruneri.

15:29

25' Gusatira kwa Rayon Sports

Ojera yongeye gukinana na Luvumbu, uyu wa nyuma ahereza Willy Onana uteye ishoti ridakomeye rifatwa neza na Ishimwe Jean Pierre.

15:26

22' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza

Ojera uri gukinana neza na Luvumbu, yongeye kumuha umupira mwiza na we awushyira kwa Esenu Musa uteye ishoti ridakanganye rica imbere y'izamu rya Ishimwe Pierre.

15:23

19' APR FC ihushije uburyo bwa mbere

Ku mupira uhinduwe na Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick akinishije umutwe, ku bw'amahirwe ye make umupira ujya hejuru y'izamu rya Hakizimana Adolphe.

15:18

14' Coup-franc ya APR FC

Rwatubyaye Abdul akiniye nabi Byiringiro Lague hafi y'izamu rya Rayon Sports.

Ikosa rihanwe na Omborenga Fitina, umupira usubizwa inyuma n'abakinnyi bawurwaniraga.

Ugarukiye uyu myugariro wa APR FC, ateye ishoti rijya hanze.

15:14

10' Ikarita y'umuhondo

Mbirizi Eric ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Ruboneka Bosco.

15:13

8' Aba-Rayons batangiye kuririmba "Nsoro wabo"

Onana azamukanye umupira yihuta ari kumwe na Omborenga wari wasigaye. Uyu mukinnyi wa APR FC agerageje gukora ku mupira ariko agwa hasi, umusifuzi Nsoro asifura ikosa abafana ba Rayon Sports batishimiye batangira kuririmba "Nsoro wabo".

15:12

7' Manishimwe Djabel yari asatiriye

Manishimwe Djabel azamukanye umupira yihuta, ashatse gutungura umunyezamu Hakizimana, Rwatubyaye aritambika.

Bwari uburyo bwa kabiri APR FC igerageje.

15:09

5' Luvumbu arinaniwe

Rayon Sports yari isatiriye APR FC ku mupira winjiranywe na Ojera, uhawe Luvumbu ananirwa kuwufunga uramurengana.

Amakipe yombi ari kwifashisha uruhande rumwe muri iyi minota ya mbere.

15:06

3' Onana akorewe ikosa rya mbere

Leandre Willy Onana utajya uhirwa n'uyu mukino uhuza amakipe yombi, akiniwe nabi na Manishimwe Djabel wambwaburaga umupira.

Ni ikosa rihanwe, ariko birangira Rayon Sports iraririye.

15:03

Umukino uratangiye

Umusifuzi wo hagati, Ruzindana Nsoro atangije umukino.

Bizimana Yannick wa APR FC ni we uteye umupira wa mbere.

APR FC itangiye isatira binyuze mu gukinira mu kibuga cya Rayon Sports.

15:01

Inshundura zitameze neza zitindije itangira ry'umukino

Umukino utinze gutangira kubera kubanza gutunganya inshundura z'izamu rigiye kubanzamo Rayon Sports.

14:59

Abanyamupira batandukanye bitabiriye uyu mukino


Abayobozi b’amakipe ku mpande zombi ndetse n’abandi bantu batandukanye bari mu banyacyubahiro barebye uyu mukino.

14:59

Abanyamupira batandukanye bitabiriye uyu mukino


Abayobozi b’amakipe ku mpande zombi ndetse n’abandi bantu batandukanye bari mu banyacyubahiro barebye uyu mukino.

14:55

Amakipe yombi yinjiye mu kibuga

Abasifuzi bane barangajwe imbere na Ruzindana Nsoro binjiye mu kibuga bari kumwe n'abakinnyi b'amakipe yombi.

APR FC yambaye imyenda mishya y'umweru irimo imirongo y'imikara imbere.

Rayon Sports yambaye ubururu bufite umweru ku rutugu.

14:53

Stade Huye iri hafi kuzura

Mu gihe hasigaye iminota mike cyane ngo umukino utangire, abafana benshi bari muri Stade ya Huye.

Hasigaye agace kamwe k'inyuma y'izamu ry'ahagana ku Biro by'Akarere ka Huye kugira ngo Stade yuzure.

14:45

Amakipe yombi yishyushya

14:44

Mana wumve isengesho rya Rwarutabura

Umukozi w'Imana Ngenzahimana Bosco akaba n'Umufana ukomeye guturuka muri Rayon Sports, aho azwi muri ruhago nka Rwarutabura yaserutse yitwaje Bibiliya.

Uyu mugabo ari kunyuzamo akayirambura, akabwira abafana bari aho ari amagambo arimo kwerekana ko yiteguye kwegukana intsinzi.

Hari aho yagize ati “Haranditse ngo na Yesu yabibwiye intumwa ze. Uyu munsi ndaca agasuzuguro.”

14:31

Byiringiro Lague agiye gukina umukino wa nyuma muri APR FC

Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague wabanje mu kibuga uyu munsi, agiye gukina umukino wa nyuma mu Ikipe y'Ingabo kuko yamaze kugurwa na Sandvikens IF yo muri Suede.

Ku wa 26 Mutarama ni bwo Byiringiro Lague yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Sandvikens IF.

Azerekeza i Burayi ku wa Gatatu, tariki ya 15 Gashyantare 2023.

14:23

Urukundo rwa ruhago!

Burya ruhago iraryoha. Gihamya hamye uyu munsi ntinsaba kujya kure kuko urugero nabonye kuri Stade ya Huye rurabishimangira.

Kuri uyu mukino, umwe mu bafana ni umubyeyi waserutse afite uruhinja rwe. Yanze kuzabarirwa inkuru y’umukino wahuje amakipe akomeye mu mateka ya ruhago Nyarwanda.

14:19

APR FC muri Vert Militaire

Abakinnyi ba APR FC binjiye mu kibuga bose bambaye amasengeri afite ibara risa n’imyenda ya gisirikare “vert militaire”, uretse abanyezamu n’abatoza gusa bambaye bisanzwe.

14:13

Rayon Sports irasa n'iyuzuye noneho

Byibuze abafana ba Rayon Sports bagize icyizere uyu munsi.

Umutoza Haringingo yakiriye abakinnyi barimo Mbirizi Eric, Rwatubyaye, Willy Onana na Tuyisenge Arsene bari bamaze iminsi baravunitse.

Iyi kipe yambara uburu n'umweru, nta ntsinzi yabonye mu mikino itandatu iheruka.

14:08

Rwatubyaye na Djabel basubiye mu nshingano

Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel wari umaze iminsi abanza hanze akajya mu kibuga asimbuye kubera imvune yagiriye i Rubavu kwa Etincelles mu mpera z'Ukuboza, yatangiye mu kibuga uyu munsi.

Ni ko bimeze kandi kuri Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, na we uhawe umwanya ubanza mu kibuga nyuma y'igihe gisaga amezi atatu adakina kubera imvune yatumye abagwa.

14:04

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umutoza Beon Moussa yagiriye icyizere: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel (c), Niyibizi Ramadhan, Byiringiro Lague na Bizimana Yannick

14:02

Abakinnyi ba Rayon Sports bitabajwe

Umutoza Haringingo Francis yahisemo gukoresha: Hakizimana Adolphe, Ganijuru Elie, Mucyo Junior Didier, Rwatubyaye Abdul (c), Mitima Isaac, Ngendahimana Eric, Mbirizi Eric, Onana Léandre, Ojera Joackiam, Luvumbu Heritier na Musa Esenu.


13:53

APR FC yamaze kugera muri Stade ya Huye

13:41

Abafana babukereye

Mu gihe habura isaha imwe n'iminota 20 ngo umukino utangire, abafana bamaze kugera muri Stade ya Huye nubwo bataraba benshi cyane.

13:32

Muri Tembera u Rwanda, abafana ba APR FC bafashe Huye

13:28

Mama Mukura ngo ari inyuma ya APR FC

Mukanemeye Madeleine usanzwe ufana Mukura VS ndetse akaba azwi nka "Maman Mukura", uyu munsi ngo ari ku ruhande rwa APR FC.


12:57

Harabura amasaha abiri ngo umukino utangire




12:42

Amarembo ya Stade ya Huye yuguruwe kare

Ahagana saa Tanu n'Igice ni bwo Amarembo ya Stade Mpuzamahanga ya Huye yafunguwe, abafana ba mbere batangira kwinjira.

11:55

Abafana bagira utwabo!!!!

Abafana babiri ba Rayon Sports bahisemo kumanuka i Huye kuri moto.

Ukibakubita amaso uhita wibwira ikipe bihebeye. Baserutse mu myambaro y'amabara y'ubururu n'umweru nk'ayo iyi kipe yabo yambara.

Umwe muri bo yitwaje impamba ya ka Heineken ari kugenda asomaho buke buke.

Aba-Rayons bandi bitwaje amabendera agaragaza ko bashyigikiye ikipe bihebeye.

11:52

Inkomoko yo guhangana hagati y’amakipe yombi

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari irangiye, aya makipe yombi ni yo yahise yigaragaza nk’akomeye kurusha andi mu Rwanda dore ko kwiyubaka kwa Kiyovu Sports byagoranye.

APR FC nk’ikipe ya Gisirikare, ntibiyumvishaga uburyo batsindwa n’ikipe y’abasivili mu gihe na Rayon Sports yari ikunzwe n’Abanyarwanda batagira ingano, itiyumvishaga uburyo yatsindwa n’ikipe yari ishinzwe vuba, ariko byarangiye zibaye abakeba b’ibihe byose, Kiyovu Sports yahanganaga na Rayon Sports mbere ya Jenoside iba ivuyemo gutyo.

11:45

Hitezwe abafana benshi i Huye

Stade ya Huye iherutse kuvugururwa, ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 7900.

Hitezwe ko uyu mukino wa APR FC na Rayon Sports witabirwa cyane nk'uko bikunda bigenda.


11:34

APR FC igiye kujya mu kibuga mu gihe cyo kwibuka Afande Musemakweli umaze imyaka ibiri atabarutse

Lt Gen Jacques Musemakweli yitabye Imana tariki ya 11 Gashyantare 2021, aguye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho yari arwariye.

Nyakwigendera yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu bihe bitandukanye ndetse mu myaka isaga irindwi [2013-2020] yari Chairman wayo.

Lt Gen Jacques Musemakweli ari mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite ndetse yagiye ahabwa inshingano mu myanya itandukanye. Yatabarutse ari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba Umuyobozi w'Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Ku wa 12 Mutarama 2018 ni bwo Musemakweli wari ufite ipeti rya Gen Maj yazamuwe mu ntera na Perezida Kagame, amugira Lt Gen.

Muri Mata 2019, Lt Gen Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mbere y’uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

11:31

Mu Majyepfo hari ikirere kimeze gutyo

Ugeze i Huye, hari ikirere gifite ibicu byinshi ku buryo izuba ari rike ndetse gishobora gutanga imvura.

11:24

Abafana berekeje i Huye ku bwinshi

11:19

Abanyamakuru ba IGIHE ni nde baha amahirwe?

Mu Kiganiro #IGIHESportsTime gisesengura amakuru y'imikino mu Rwanda no hanze yacyo, abanyamakuru bacu bagaragaje uwo baha amahirwe hagati ya APR FC na Rayon Sports.

Eric Ukurikiyimfura yagize ati "Amahirwe yo kunganya ndayaha 40%, APR FC gutsinda ni 35% mu gihe Rayon Sports nyiha 25%."

Byiringiro Oseé we mu buryo bweruye yahaye amahirwe APR FC.

Ati "Mu nyungu z'uburyohe bwa ruhago, byaba byiza Rayon Sports itsinze. Gusa urebye uko amakipe ahagaze amahirwe ndayaha APR FC."


Aba bombi ntibemeranya na mugenzi wabo Nsengiyumva Emmy we ushimangira ko Rayon Sports itsinda biyoroheye.

Ati "Njye ndatangira kubara mpereye ku bitego bitatu. Ubwo gutsinda APR FC ibitego 3-1, turaba tunganyije."

Reba ikiganiro cyose gisesengura uyu mukino unyuze hano.

11:13

Onana ariteguye?

Umunya-Cameroun Willy Leandre Onana ntiyahiriwe n'imikino aheruka guhuramo na APR FC ndetse byatumye bamwe mu bafana ba Rayon Sports batamwiyumvamo cyane.

Nyuma yo gukiruka imvune, uyu mukinnyi ari mu bo Rayon Sports ikuramo abitabazwa imbere ya APR FC kuri iki Cyumweru.


11:10

Haringingo ariyunga n'Aba-Rayons?

Rayon Sports imaze imikino itandatu yikurikiranya idatsinda muri Shampiyona.

Hejuru y'ibyo, Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC muri Mata 2019.

Gutsinda umukino wo kuri iki Cyumweru byafasha Rayon Sports gusatira APR FC iyirusha amanota ane, bikayigarura mu rugamba rwo guhatanira igikombe.

Biraza gutuma kandi umutoza Haringingo Francis yiyunga n'abafana bamaze iminsi baramwijunditse hamwe n'abayobozi be.


10:52

Bamwe mu bafana ba APR FC bakodesheje imodoka y'ibihumbi 800 Frw

Abafana ba APR FC bibumbiye mu itsinda rya ’Online Fan Club’ bagiye ku mukino wa Rayon Sports mu modoka ya "Tembera u Rwanda" bakodesheje ibihumbi 800 Frw.


10:44

Ni ku nshuro ya 98 amakipe yombi agiye guhura

Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n’andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n’imikino ya gishuti n’ubwo itabaye inshuro nyinshi usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 97.

Muri izo nshuro zose hamwe Rayon Sports yatsinzemo imikino 29 naho ikipe ya APR FC itsindamo imikino 43, zinganya imikino 25.

Muri iyo mikino 97 habonetsemo ibitego 256, harimo 121 ku ruhande rwa Rayon Sports n’ibitego 135 ku ruhande rwa APR FC.


10:36

AMASHUSHO: Akanyamuneza ni kose ku ba-Rayons


10:23

Ni ku nshuro ya gatanu APR FC na Rayon Sports zikinira mu ntara

Umukino uhuza Rayon Sports na APR FC ugiye kubera mu ntara ku nshuro ya gatanu, ikaba iya mbere ugiye kubera mu Karere ka Huye.

Wabereye i Muhanga inshuro ebyiri, i Rubavu inshuro imwe ndetse n'i Bugesera inshuro imwe.

10:11

AMASHUSHO: Abafana ba APR FC babishyize ku rundi rwego


09:55

Aba-Rayons bariteguye

09:52

Ibiciro by'umukino

Umukino uhuza Rayon Sports na APR FC ni wo winjiza amafaranga menshi ku kibuga mu mikino yose ibera mu Rwanda.

Mu 2019, APR FC na Rayon Sports, buri umwe yinjije asaga miliyoni 60 Frw ku mukino yakiriye muri uwo mwaka.

Ubwo Rayon Sports yakiraga APR FC ku wa 17 Ukuboza 2022, itike ya menshi kuri uyu mukino yagizwe ibihumbi 100 Frw, amafaranga menshi atarigeze asabwa ku wundi mukino wakiniwe mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2022, na APR FC yigeze kugira itike nto ibihumbi 10 Frw ubwo amakipe yombi yahuriraga mu Gikombe cy’Amahoro. Na cyo cyari igiciro kinini cyo hasi ku mukino wo mu Rwanda.

Ibiciro byo ku mukino ubera i Huye kuri iki Cyumweru ni 2500 Frw, ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 25 Frw n’ibihumbi 50 Frw.

09:47

Abafana ba APR FC bafashe umuhanda

09:38

Abafana ba Rayon Sports bayiraye ku ibaba

Abafana ba Rayon Sports bazindukiye mu muhanda wa Kigali-Huye kugira ngo bajye gushyigikira ikipe yabo i Huye kuri uyu mukino uba saa Cyenda.


09:33

Ni derby ya kabiri kuri Ben Moussa na Haringingo

Amakipe yombi agiye guhurira mu mukino w'Umunsi wa 19 wa Shampiyona.

Birumvikana ko ari umukino w'Umunsi wa Kane mu gice cy'imikino yo kwishyura.

Ubwo amakipe yombi aheruka guhura, APR FC yatsinze igitego 1-0 cyinjijwe na Bizimana Yannick.

Uwo wari umukino wa mbere wa derby kuri Ben Moussa wasigaranye APR FC nyuma y'igenda rya Adil Erradi Mohammed.

Wari kandi umukino wa mbere wa derby kuri Haringingo Francis uri gutoza Rayon Sports nyuma yo kunyura mu makipe arimo Mukura VS, Police FC na Kiyovu Sports.

09:30

Ikaze mu Majyepfo by'umwihariko i Huye

Igitondo cyiza n'icyumweru cyiza kuri mwese. IGIHE ibahaye ikaze mu Ntara y'Amajyepfo, by'umwihariko mu Karere ka Huye ahagiye kubera umukino w'amateka ndetse w'injyanamuntu hagati ya APR FC na Rayon Sports.

Aya ni yo makipe akomeye mu Rwanda bijyanye n'uburyo ahanganira ibikombe ndetse n'uburyo akunzwe cyane.

APR FC yakira uyu mukino utangira saa Cyenda ni iya mbere n'amanota 37 mu gihe Rayon Sports ifite amanota 33 ku mwanya wa gatanu.