Benin vs Rwanda

Benin 1-1 Rwanda

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umurerwa Delphin

20:16

U Rwanda rutegereje umwanzuro wa CAF ku hazakinirwa umukino wo kwishyura

Nyuma y'imikino itatu rumaze gukina, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu aho rufite amanota abiri ku icyenda. Muri iri Tsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire umwaka utaha, Sénégal irayoboye n'amanota atandatu, Mozambique ifite ane [ibihugu byombi ntibirahura] mu gihe Bénin ya nyuma ifite inota rimwe.


Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Bénin uzakinwa ku wa 27 Werurwe 2023. Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika yamenyesheje ko ugomba kubera i Cotonou ariko u Rwanda rujuririra uyu mwanzuro utarahabwa umurongo.

19:59

UMUKINO URARANGIYE

Bénin inganyije n'u Rwanda igitego 1-1 mu mukino w'Umunsi wa Gatatu wo gushaka Itike y'Igikombe cya Afurika giteganyijwe umwaka utaha.

19:57

Koruneri ya Bénin

90+5' Abakinnyi ba Bénin bakomeje gusatirana imbaraga ariko Ntwari Fiacre akomeje guhagarara neza mu izamu.

19:55

Hasigaye iminota itatu

90+4' Bénin ikomeje gushaka uko yabona igitego cy'intsinzi ariko ab'inyuma b'Amavubi n'Umunyezamu Ntwari Fiacre bakomeje kuba ibamba.

19:54

Bénin yabuze amahirwe mu minota ya nyuma

90+2' Ntwari Fiacre yongeye kurokora Amavubi nyuma yo gushotwa umupira ukomeye usanga ahagaze neza awukoraho, ujya muri koruneri.

19:52

Iminota itandatu y'inyongera

Umusifuzi wa kane Tshepo Gobagoba yerekanye iminota itandatu y'inyongera.

19:50

Hikanzwe penaliti

87' Steve Michel Mounié yageze imbere y'izamu afite umupira ariko Ntwari Fiacre amukubita igipfunsi, Umusifuzi Joshua Bondo wo muri Botswana avuga ko nta cyabaye. Abafana n'abakinnyi ba Bénin bakekaga ko ari penaliti.

19:48

Bénin yafatiyeho

86' Stéphane Sessègnon yateye ishoti rikomeye ariko umupira uca ku ruhande gato y'izamu ririnzwe na Ntwari Fiacre.

19:45

IGITEGO CYA BENIN

82' Steve Michel Mounié yatsinze igitego cyo kwishyura ku ishoti rikomeye yateye Ntwari Fiacre ntiyashobora kugarura umupira kuko wamurushije imbaraga winjira mu rushundura.

19:42

Ikarita ku mutoza w'Amavubi

80' Umutoza Carlos Alós Ferrer yahawe ikarita y'umuhondo kubera kutishimira ibyemezo by'umusifuzi.

19:41

Gushyamirana kw'abakinnyi

78' Abakinnyi ba Bénin bashyamiranye n'ab'Amavubi nyuma y'uko umwe mu bantu baturutse hanze afata isume ya Ntwari Fiacre.

19:39

Bénin ikomeje gukomanga

77' Umunyezamu Ntwari Fiacre akomeje guhagarara neza mu izamu yirinda ko Ikipe y'Igihugu yakinjizwa igitego.

19:38

Gusimbuza k'u Rwanda

75' Mugisha Bonheur yinjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert.

19:38

Ikarita y'umuhondo ku Rwanda

74' Mugisha Gilbert yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kugerageza gutinza umukino.

19:34

Bénin yacuritse ikibuga

70' Stéphane Sessègnon yabonye amahirwe imbere y'izamu rya Ntwari Fiacre ariko ntiyashobora kuwuboneza mu rushundura.

19:30

Gusimbuza kw'Amavubi

Mugenzi Bienvenu, Niyonzima Ally na Rwatubyaye Abdul basimbuye Meddie Kagere, Bizimana Djihad na Muhire Kevin.

19:27

Gusimbuza kwa Bénin

59' Stéphane Sessègnon na Dodo Doku bagiyemo ku ruhande rwa Bénin.

19:26

Ikarita itukura ku Rwanda

Hakim Sahabo yabonye ikarita ya kabiri y'umuhondo nyuma yo gukurura umukinnyi wa Bénin, bimuviramo iy'umutuku.

19:23

Uburyo bw'Amavubi

57' Ishimwe Christian ateye ishoti rikomeye rikurwamo na Saturnin Allagbé utabawe na mugenzi we.

Amavubi abonye kandi uburyo bw'umupira uhinduwe na Muhire Kevin, Meddie Kagere ntiyawufatisha neza urakomeza, urarenga.

19:18

Ikarita y'umuhondo ku Rwanda

52' Muhire Kevin yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Jordan Adéoti wa Bénin.

19:17

Gusimbuza kw'Amavubi

Imanishimwe Emmanuel "Mangwende" yasimbuwe na Ishimwe Christian.

19:16

Bénin iri gusatira cyane ariko kubona izamu byanze.

50' Ntwari Fiacre arokoye Amavubi akuramo uburyo bubonywe na Junior Olaïtan.

19:13

Imanishimwe yagaragaje ibimenyetso by'umukinnyi ushaka kuvamo

47' Imanishimwe Emmanuel wavunitse, asabye gusimburwa.

19:12

Igice cya kabiri cyatangiye

45' Bénin yinjiranye imbaraga mu gice cya kabiri ishaka kubona igitego cyo gusimbura.

19:05

Amavubi yongeye kuvugisha abakunzi ba ruhago

Muri iki gihe si kenshi Amavubi abona intsinzi cyangwa akinjiza igitego. Icyatsinzwe na Bénin kiri mu byakiriwe mu buryo butandukanye n'abakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Ku mbuga nkoranyambaga, hari kuvugwa byinshi ahanini bijyanye no kwishimira ko ikipe yabonye inshundura n'ibitekerezo biyifuriza kubona intsinzi, ikava muri Bénin amahoro.

Abarimo Hakim Sahabo we mbere y'umukino yashyize ifoto kuri Twitter ye agaragaza ko uyu munsi udasanzwe cyane ko ari umukino wa mbere yakinnye mu Ikipe y'Igihugu Nkuru kuva yatangira guhamagarwa.





































18:52

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

18:52

Abafana b'Amavubi bari mu bicu

Abanyarwanda baba muri Bénin bari inyuma y'Ikipe y'Igihugu aho bari kugaragaza ko bishimiye uko iri kwitwara. Bitwaje ibirimo amabendera y'igihugu mu kwerekana ko bakiri inyuma.

18:48

Iminota ine y'inyongera

45'
Umusifuzi wa kane Tshepo Gobagoba yerekanye iminota ine y'inyongera. U Rwanda ruracyayoboye n'igitego 1-0.

Igitutu ni cyose ku makipe yombi.

18:44

Mutsinzi abaye urukuta

40' Bénin ifite abafana benshi nubwo stade ituzuye kandi binjiriye ubuntu, yashyize igitutu ku Amavubi.

Aiyegoun Tosin ateye ishoti risubizwa inyuma na Mutsinzi Ange waryitambitse.

18:42

Ntwari atabaye Amavubi

39' Olaïtan ateye ishoti rikomeye mu izamu, Ntwari Fiacre araryama akuramo umupira mbere y'uko Imanishimwe Emmanuel awurenza.

18:40

Kugarira neza k'u Rwanda

36' Aiyegoun Tosin na Junior Olaïtan bagerageje amashoti abiri, yombi afatwa na Ntwari Fiacre.

18:35

Ubundi buryo bw'Amavubi

33' Meddie Kagere acometse umupira mwiza imbere, Mugisha Gilbert awukinisha umutwe mbere yo kugongana n'Umunyezamu Saturnin Allagbé yari agerageje kuroba bikanga.

18:34

Omborenga yugariye neza

31' Jodel Dossou ahinduye umupira ushyirwa muri koruneri na Omborenga Fitina. Usubijwe mu kibuga, utewe mu izamu usanga uyu myugariro ahagaze ku murongo arawurenza.

18:32

Amavubi akubise umutambiko

30' Mugisha Gilbert ahaye umupira Muhire Kévin uteye ishoti rikomeye rifata umutambiko w'izamu.

18:31

Uburyo bw'Amavubi

29' Muhire Kévin agerageje gukinana na Meddie Kagere, uyu Kapiteni w'Amavubi ateye ishoti aryamye rijya hejuru y'izamu.

18:27

Bénin irasa n'iyakangutse

22' Mattéo Ahlinvi yagerageje ishoti rikomeye rica hejuru gato y'izamu rya Ntwari Fiacre uhise uryama hasi kugira ngo avurwe, na bagenzi be babone uko baganira.

18:21

Coup franc ya Bénin

19' Ntwari Fiacre yakuyemo ishoti riremereye ryavuye kuri coup franc yatewe na Bénin arirambura awushyira muri koruneri yatewe ntiyatanga umusaruro.

Bizimana Djihad ashatse kwambura umupira Aiyegoun Tosin wigushije mu rubuga rw'amahina, umusifuzi Joshua Bondo agaragaza ko ikosa ryabereye ku murongo.

Ntwari Fiacre arokoye Amavubi akuramo umupira ugoye, awushyira muri koruneri awurengeje izamu

18:19

Amavubi ari mu mukino neza

17' Ombolenga Fitina yabonye umupira imbere y'izamu ariko ananirwa kuwubyaza umusaruro.

18:15

IGITEGO CYA MBERE CY'AMAVUBI

14' Mugisha Gilbert yatsinze igitego cya mbere cy'u Rwanda ku mupira mwiza yahawe na Hakim Sahabo.


Uyu rutahizamu ukinira APR FC yahawe umupira wanyujijwe hagati y'abakinnyi ba Bénin arawukurikira, aroba umunyezamu wawukozeho gato ariko ahita awutera mu izamu.

18:14

Abafana ba Bénin ntibaranyurwa

11' Abanya-Bénin ntibishimiye uko ikipe yabo iri gukina, by'umwihariko umunyezamu Saturnin Allagbé wari utanze umupira nabi.

18:11

Amavubi ahagaze neza

10' Amavubi asa n'atangiye kwibona mu mukino. Nubwo kugeza ubu ari gukina neza, hasaga n'aharimo n'igihunga.

18:10

Amavubi ari kubonana neza mu minota ya mbere

Abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu Amavubi bakina mu busatirizi bari guhanahana imipira neza ariko ntibarabasha kubona amahirwe yo kunyeganyeza inshundura.

18:07

Kagere yahushije amahirwe yabazwe

4' Rutahizamu akaba na Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Meddie Kagere yasigaranye n'umunyezamu bonyine ariko ateye umupira ujya inyuma y'izamu.

18:06

Ikarita y'umuhondo ku Rwanda

2' Hakim Sahabo yahawe ikarita y'umuhondo umukino ugitangira. Uyu mukinnyi yahaniwe kubera gushaka kwanga kujya guhindura umwenda w'imbere, we yashakaga guhina akaguma mu kibuga kuko Amavubi yari asatiriwe.

18:05

Umukino watangiye

Umusifuzi atangije umukino uri guhuza Bénin n'u Rwanda.

18:00

Indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zimaze kuririmbwa

Amakipe y'u Rwanda na Bénin yageze mu kibuga ndetse amaze kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi mbere y'uko umukino utangira.

17:59

Abakinnyi Bénin yabanje mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza Gernot Rohr yakoresheje ku ruhande rwa Bénin

Saturnin Allagbe
Cedric Hountondji
Khaled Adenon
Olivier Verdon
David Kiki
Imourane Hassane
Junior Olaitan Ishola
Mattéo Ahlinvi
Jordan Adeoti
Jodel Dossou
Tosin Aiyegun

17:55

Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi

Umutoza Carlos Alós Ferrer yabanjemo:

Fiacre Ntwari
Fitina Ombolenga
Emmanuel Imanishimwe
Thierry Manzi
Ange Mutsinzi
Djihad Bizimana
Rafael York
Kevin Muhire
Meddie Kagere
Hakim Sahabo
Gilbert Mugisha

17:53

Amakipe yombi yamaze kwishyushya ategerejwe mu kibuga

17:44

Amavubi yasesekaye kuri stade kare

Amavubi yageze kuri Stade de l'Amitié GMK aho yakirirwa na Bénin.Abakinnyi n'abatoza babanje gusura ikibuga bakiniraho.

17:40

Haracyategerejwe umwanzuro wa nyuma ku hazabera umukino wo kwishyura

Nyuma yo kumenyeshwa umwanzuro wo kwakirira umukino wo kwishyura muri Bénin, u Rwanda ntirwicaye ubusa kuko abayobozi b'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru baraye bandikirana na CAF kuri iki kibazo.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko abayobozi muri FERWAFA, baraye bandikirana n’aba CAF ku kibazo cyo kwakirira Bénin i Cotonou.

Ati “Byarangiye saa Saba za mu gitondo Federasiyo yandikirana na CAF. Ibyo byose ni byo twarayemo, ni byo turimo.''

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu mukino ushobora kuzabera i Huye nk'uko byari biteganyijwe nubwo bitaramenyekana neza kuko hakiri gukorwa ibiganiro bya nyuma.

17:37

Umukino wabanjirijwe n'amahari hanze y'ikibuga


Amavubi yageze i Cotonou ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki ya 20 Werurwe. Yahise ajya gucumbika kuri Azalaï Hotel mu gihe ku wa Kabiri, yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade de l’Amitié GMK umukino uberaho.

Saa Kumi n’imwe irenzeho iminota mike, ni bwo Amavubi yatangiye imyitozo ariko ntiyatinze kuko nyuma y’iminota 45 yahagaritswe n’amazi yamishijwe ku bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bakuwe mu kibuga ku ngufu kugira ngo Bénin igikoreshe saa Kumi n’Ebyiri.

Ikipe y’Igihugu yahise itaha ijya kuri hoteli, abakinnyi n’abatoza bajya koga. Ahagana saa Mbili ni bwo batangiye gufata amafunguro y’umugoroba, nyuma yaho bagirana inama n’abatoza.

Mu gihe yabaga ni bwo hasohotse amakuru y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF] yategetse u Rwanda kuzakirira umukino w’Umunsi wa Kane kuri iki kibuga cyo muri Bénin kuko i Huye nta hoteli yemewe ihari.

Kuri bamwe mu baherekeje Ikipe y’Igihugu, hatangiye kuba ingendo zitandukanye n’ibiganiro binyuranye, ariko hanategurwa ikirego cyo koherezwa muri CAF kugira ngo igire icyo ikora ku byakozwe n’Abanya-Bénin bakura Amavubi mu myitozo igitaraganya.


17:33

Ikaze kuri Stade de l’Amitié GMK

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade de l’Amitié GMK iri mu Mujyi wa Cotonou ahagiye kubera umukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizaba mu mwaka utaha.

Ni umukino utangira saa Kumi n'Ebyiri zuzuye ku isaha yo mu Rwanda.