Rwanda vs Benin

Rwanda 1-1 Benin

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: IGIHE Sports Team

Amafoto

: IGIHE

16:53

Amavubi yishyize mu mibare igoye

Ikipe y'Igihugu igize amanota atatu mu mikino ine imaze gukinwa, biyisaba kuzatsinda imikino ibiri itaha kugira ngo yizere kujya mu Gikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha.

Benin igumye ku mwanya wa nyuma n'amanota abiri muri iri Tsinda L riyobowe na Senegal yamaze kubona itike n'amanota 12 mu gihe Mozambique ifite ane.

Muri Kamena, Amavubi azakira Mozambique mbere yo guhura na Senegal.

16:52

Impumeko iri ku mbuga nkoranyambaga

Mbere y'uko umukino utangira, abafana b'Amavubi bari bafite icyizere ko ikipe yabo iri bwitware neza. Uraranganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu butumwa bwabo bahamyaga bashize amanga ko u Rwanda ruri bwitware neza imbere ya Bénin.










Nyuma y'iminota 90 n'indi ine y'inyongera ariko byahinduye isura kuko hari bamwe bahinduye intekerezo bagaragaza ko batatunguwe n'ibyavuye mu mukino.










16:51

Umukino urarangiye

16:51

90+4' Amavubi ahushije uburyo bwiza

Omborenga Fitina akinanye na Muhire Kevin uhereje Bizimana Djihad, uyu wa nyuma ateye ishoti umukinnyi wa Benin ashyiraho ikirenge, umupira ujya muri koruneri.

16:47

90' Iminota ine y'inyongera

Umusifuzi wa kane Ahmed Hassan, yerekanye iminota ine y'inyongera.

16:45

89' Gusatira kw'Amavubi

Omborenga Fitina ahinduye umupira ukurwaho na Cedric n'umutwe.

Amavubi ari gushaka uko yabona igitego cy'intsinzi.

16:40

82' Uburyo bukomeye bw'Amavubi

Amavubi ahushije uburyo bubiri bukomeye burimo n'ishoti ritewe na Mugisha Gilbert, umupira ushyirwa muri koruneri n'umunyezamu Allagbe.

16:39

82' Ikarita y'umuhondo

Ishola Junior Olaitan ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Bizimana Yannick.

16:39

80' Amavubi ari gutakaza imipira ahatari ngombwa

Ikipe y'Igihugu iri gukinana igitutu gikabije muri iyi minota, iri gukora amakosa atandukanye.

16:38

80' Gusimbuza

Stephane Ssesegnon asimbuye Matteo Ahlinvi.

Ssesegnon yakiniye amakipe arimo PSG na West Bromwich Albion.

16:36

Abafana b'Amavubi mu bicu

Abafana b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bongeye kwiruhutsa ubwo Manzi Thierry yafashaga u Rwanda kubona igitego cyo kwishyura. Abari i Gikondo kuri Expo Ground basazwe n'ibyishimo.






16:36

78' Ikarita y'umuhondo

Abdou Kaled ahawe ikarita y'umuhondo ku mupira afashe n'ukuboko hafi y'urubuga rw'amahina.

16:33

75' Gusimbuza

Niyonzima Ally asimbuye Muhozi Fred.

16:29

72' Gusimbuza

Steve Mounie asimbuye Aiyegun Tosin ku ruhande rwa Benin.

16:27

70' Igitego cy'Amavubi

Manzi Thierry yishyuye n'umutwe ku mupira uvuye kuri Kagere nyuma yo guterwa na Muhire Kevin kuri koruneri.

16:26

68' Amavubi ararokotse, wongere ngo ararokotse

Imourhane Hassane acenze umunyezamu Ntwari atera umupira mu izamu, ariko Imanishimwe Emmanuel awukuriraho ku murongo.

16:23

Abafana batangiye gucika intege

Abafana b'Amavubi bari kurebera umukino mu Kagari ka Gisuna mu Murenge wa Byumba bari kureba umukino barasa n'abatangiye gutakaza icyizere.

Hari aho wasangaga abadafite uko binjira bareba barungurukira mu madirishya kugira ngo bihere ijisho uko igihugu cyabo cyitwara.

16:23

65' Ubundi buryo bwa Bénin

Jodel Dossou na Dokou bakinanye neza, ariko ubwugarizi bw'u Rwanda buritabara, umupira ujya muri koruneri.

16:20

62' Gusimbuza

Bizimana Yannick na Omborenga Fitina basimbuye Rafael York na Sermugo Ali.

16:15

56' Igitego cya Benin

Benin ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Jodel Dossou ucenze umunyezamu Ntwari Fiacre nyuma y'uko abandi bakinnyi bari basigaye.

16:12

54' Amavubi yirangayeho

Muhire Kevin akinanye na Mugisha Gilbert wari uzengurutswe n'abakinnyi benshi, ariko uyu wa nyuma ateye umupira ujya hejuru y'izamu. Bagenzi be bamubwiye ko yar kugerageza gukinana na bo.

16:10

53' Umukino witabiriwe n'abantu bake batandukanye

16:08

49' Coup-franc ya Benin

Jodel Dossou akiniwe nabi na Rafael York, ikosa rihanwe na Ishola Olaitan umupira ukorwa na Ntwari Fiacre ujya hanze muri koruneri.

16:06

48' Ikarita y'umuhondo

Iraguha Hadji ahawe ikarita y'umuhondo nubwo yicaye ku ntebe y'abasimbura. Ntiyari yishimiye icyemezo cy'umusifuzi Omar Artan.

16:02

Gusimbuza

Bizimana Djihad asimbuye Rubanguka Steve.

16:01

Gusimbuza

Imourane Hassane na Rabiou Sankamao basimbuye Amouda Assogba na Doremus.

15:46

Igice cya mbere kirarangiye

15:45

45' Umunota w'inyongera

Umusifuzi wa kane Ahmed Hassan yerekanye umunota w'inyongera.

15:39

39' Gusatira kw'Amavubi

Rafael York akinanye na Serumogo Ali uhinduye umupira ashaka Kagere Meddie, ariko umunyezamu Saturnin Allagbe arasimbuka awufata neza.

15:36

VIDEO: Amavubi yeretswe urukundo mu rugendo rwa Nyamata-Kigali

Mu mihanda ya Nyamata-Kigali, Amavubi yagaragiwe n'abafana benshi ubwo yerekezaga kuri Kigali Pelé Stadium.


15:36

35' Uburyo bwa Benin

Benin isatiriye izamu ry'u Rwanda, Dokou Dodo ateye ishoti rirerire rijya hejuru.

Ntwari Fiacre ahise asubiza umupira mu kibuga.

15:35

34' Amavubi yirangayeho

Meddie Kagere acomekeye umupira Muhozi Fred ugeze imbere y'izamu asanga atahabona neza, atanga umupira ariko ntihagira mugenzi we uwugeraho kuko Rafael York yari inyuma.

15:31

30' Amavubi ari gusatira cyane

Ikipe y'Igihugu iri gusatira muri iyi minota.

Mugisha Gilbert yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, awuhinduye ushyirwa muri koruneri na Doremus.

15:31

Abafana b'Amavubi baracyategereje ibyishimo!

Ibyishimo by'abafana b'Amavubi ntibyarambye! Mu gihe u Rwanda rwari rubonye penaliti, Rafael York yayishyize mu biganza by'Umunyezamu wa Bénin, Saturnin Allagbé, awushyira muri koruneri, yatewe ntiyaranga umusaruro.





15:30

29' Uburyo bw'Amavubi

Rafael York acometse umupira imbere, ukurwaho nabi na ba myugariro ba Benin, Muhozi Fred awuteye mu izamu ukurwamo bigoranye n'umunyezamu Allagbe uhise uwiyongeza.

15:28

Kuva i Kigali kugera mu ntara, abafana bari inyuma y'Amavubi



Abafana bateraniye i Gikondo kuri ‘B&B Football Fan Fest’ biteguye gushyigikira Ikipe y’Igihugu Amavubi. Mu minota ya mbere y'umukino bahagaze neza ndetse bafite icyizere cyo kwitwara neza kuri uyu mukino.

Ibi ni nako bimeze ku bafana bo mu Karere ka Gicumbi aho bihurije hamwe kugira ngo bakurikirane uyu mukino uri kubera.

Muri aka gace, umunyamakuru wa IGIHE ukorera i Gicumbi, Ngirabatware Evence, yasanze benshi bari kurebera umukino kuri Fortebet yo mu Mujyi wa Byumba.


Bamwe muri bo bari guha Amavubi amahirwe ndetse ni yo baguze nk'ishobora kubaha amafaranga.

15:26

25' Bizimana Djihad yatangiye kwishyushya

Uretse Hakim Sahabo wabonye ikarita itukura ubushize, Bizimana Djihad ni we mukinnyi wabanje hanze kandi yari mu bakinnyi 11 bakinnye umukino uheruka.

Kuri ubu yatangiye kwishyushya.

Rubanguka wafashe umwanya we, yahawe ikarita y'umuhondo.

15:23

22' Coup-franc y'Amavubi

Doremus akoze umupira wari uhinduwe na Imanishimwe, ikosa rihanwe na Muhire Kevin abakinnyi ba Benin bakiza izamu.

15:20

19' Ntwari atabaye Amavubi

Ishola Junior Olaitan ateye umupira ukomeye ukorwaho na Ntwari Fiacre ujya muri koruneri.

15:19

19' Ikarita y'umuhondo

Rubanguka Steve ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Matteo Alrich hafi n'urubuga rw'amahina.

15:18

17' Amavubi ahushije penaliti

Rafael York ahushije penaliti ku mupira ateye ukurwamo n'umunyezamu Saturnin Allagbe, ujya muri koruneri.

15:17

16' Penaliti y'u Rwanda

Amavubi abonye penaliti ku mupira uhinduwe mu rubuga rw'amahina, ukorwa na myugariro wa Benin, Doremus, n'ukuboko.

Umusifuzi Omar Artan ahise yerekana penaliti.

15:15

14' Coup-franc ya Benin

Benin ibonye umupira uteretse ku ikosa rikozwe na Rubanguka Steve, ariko utewe na Jodel Dossou habura mugenzi we uwugeraho ujya hanze.

15:12

11' Benin yatangiye kwibona mu mukino

Benin yatangiye gukinira cyane mu kibuga cy'u Rwanda, bitandukanye no mu minota irindwi ibanza.

Gusa, kugeza ubu nta mupira iragerageza ugana ku izamu.

15:08

7' Uburyo bw'Amavubi

Rafael York akinanye na Manzi Thierry usubije umupira hafi y'urubuga rw'amahina, ugeze kuri Mutsinzi Ange atera ishoti rigiye ku ruhande rw'izamu.

15:04

3' Indi coup-franc y'Amavubi

Muhire Kevin akiniwe nabo mu rubuga rwa Benin. Ikosa rihanwe na Rafael York, ariko umupira wari wakurikiwe na Mutsinzi Ange ujya hanze.

15:02

1' Coup-franc y'Amavubi

Benin igerageje gusatira, ariko abakinnyi bayo bakorera ikosa kuri Rubanguka Steve wari ubatwaye umupira hafi n'izamu ry'u Rwanda.

15:00

Umukino uratangiye

Umusifuzi Omar Artan wo muri Somalia atangije umukino.

Umupira wa mbere utewe na Benin itangiye isatira.

14:55

Hari kuririmbwa indirimbo z'ibihugu byombi

Indirimbo ya Benin ni yo iririmbwe mbere kuri Stade ya Kigali, irakurikirwa na Rwanda Nziza.

Amavubi yambaye umuhondo ariko amakabutura ni ubururu. Benin yambaye umweru hose.

14:45

Amakipe yombi amaze kwishyushya

Ahagana saa Munani n'Igice ni bwo amakipe yombi yageze mu kibuga agiye kwishyushya.

Abakinnyi basubiye mu rwambariro nyuma y'iminota 14 gusa.

Abanyezamu ba Benin ni bo bishyuhije igihe kirekire kuko bageze mu kibuga saa 14:17.

14:41

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Bénin

Abakinnyi 11 Umutoza Gernot Rohr yakoresheje ku ruhande rwa Les Guépards

Saturnin Allagbe
Youssouf Amouda Assogba
Abdou Kaled Akiola Adenon
Cedric Yannick Senami Hountondji
Mattéo Alrich Ahlinvi
Tosin Aiyegun
Enagnon David Kiki
Ishola Junior Olaitan
Francisco Dodo Abdel Dodji Dokou
Jodel Harold Oluwafemi Dossou
Melvyn Doremus

14:40

Abanyamakuru bambaye imyambaro y'Amavubi bakumiriwe

Abashinzwe kwemeza abinjira ku kibuga bahawe amabwiriza avuga ko nta muntu wemerewe kwinjira bigaragara ko aje gushyigikira Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'.

Bamwe mu banyamakuru bari bambaye iyi myambaro basabwe kuyikuramo cyangwa bakagira indi barenzaho bagahisha ko bashyigikiye u Rwanda.

Kubera ko CAF yategetse ko nta bafana bemewe kuri uyu mukino, abanyamakuru 30 bo mu Rwanda ni bo bemerewe kurebera uyu mukino mur Stade ya Kigali.

14:35

Abasifuzi bagera ku kibuga

14:34

Benin igera ku kibuga

14:32

Amavubi agera i Nyamirambo

14:32

Abakinnyi b'u Rwanda babanjemo


Umutoza Carlos Alós Ferrer yabanjemo:

Ntwari Fiacre
Serumogo Ali
Imanishimwe Emmanuel
Medie Kagere
Rubanguka Steve
Muhozi Fred
Muhire Kevin
Mugisha Gilbert
Mutsinzi Ange
Rafael York
Manzi Thierry

14:27

N'abo mu ntara biteguye gushyigikira Amavubi

Manirafasha Jean Paul wo mu Karere ka Nyamasheke yiteguye kuba inyuma y'Amavubi ku mukino wa Bénin. Yavuze ko ari buve mu kazi akabanza kujya gushaka uko akurikirana umukino.

Umunyamakuru wacu wo mu Ntara y'Iburengerazuba by'umwihariko mu Turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke, Nsanzimana Ernest, yahuriye na we mu kazi aho atuye mu Mudugudu wa Ruvumbu mu Kagari ka Jarama mu Murenge wa Gihombo ho muri Nyamasheke, amubaza uko yiteguye uyu mukino.

Yamusubije ati "Nubwo turi mu kazi bitewe n'ukuntu dukunda umupira natwe twiteguye kugakora vuba, ubundi natwe tukajya kureba umukino. Icyo twifuza ku Amavubi ni intsinzi.''



14:04

Harabura isaha ngo umukino utangire

Kuri ubu hasigaye isaha imwe gusa ngo umukino uhuza u Rwanda na Benin utangire.

Amakipe yombi yamaze kugera kuri Stade ya Kigali ndetse abashinzwe ibikoresho bamaze gutegura ahakorerwa imyitozo yo kwishyushya.

13:43

AMAFOTO: Amavubi yakorewe akarasisi mbere yo gucakirana na Bénin

Abafana b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bayikoreye akarasisi ubwo yerekezaga kuri Kigali Pelé Stadium gucakirana na Bénin.


Mu rugendo ruva kuri La Palisse Hotel rugana kuri Kigali Pelé Stadium, imodoka yari itwaye Ikipe y’Igihugu Amavubi, yari ishagawe n’abamotari bagenda bavuza amahoni, mu gihe abandi bari ku nkengero z’umuhanda bakoma amashyi menshi.


Umuyobozi w’Abafana b’Ikipe y’Igihugu, Muhawenimana Claude, yatangarije Radio Rwanda ko impamvu bahisemo gukora akarasisi ari uko batemerewe kujya muri stade.


Yagize ati “Ubundi twari twahisemo ko tuzafanira inyuma ya stade ariko twazasanze bitemewe kuko amategeko avuga ko ugomba gushyiramo metero 200. Twahisemo kujya kuzana n’ikipe tuyitera imbaraga ndetse tubereka ko tubashyigikiye nubwo tutari kumwe na bo muri stade.”


Uyu mukino usobanuye byinshi ku makipe yombi kuko kuwutsinda ni ukugarura icyizere cyo kuzasoza inyuma ya Sénégal yamaze kubona itike yo kwitabira imikino ya CAN 2023.


Mu gihe u Rwanda rwatsinda rwagira amanota atanu rukajya ku mwanya wa kabiri, Bénin yo yahita igira amanota ane ikajya ku mwanya wa gatatu.

13:31

Benin irakina idafite zimwe mu nkingi za mwamba

Bénin irakina n’Amavubi idafite abakinnyi bayo batatu barimo Jordan Adéoti, Sessi d’Almeida na Ange Tchibozo bahamagajwe n’amakipe yabo kubera ko tariki ya 29 Werurwe umukino uberaho, ntiri ku ngengabihe y’imikino y’amakipe y’ibihugu yashyizweho na FIFA.

Hejuru y’ibyo, hiyongeraho ko Bénin yasabwe na Stade Brestois 29 yo mu Bufaransa ko rutahizamu wayo, Steve Mounié watsinze Amavubi mu mukino uheruka, atagomba gukina iminota irenze 30 kubera ko asanganywe imvune.

13:30

AMAVUBI ATAMBUTSE MU MUJYI WA KIGALI RWAGATI AHABWA AMASHYI

Ikipe y'Igihugu Amavubi itambutse mu Mujyi wa Kigali rwagati. Imodoka iyatwaye iherekejwe n'abafana benshi biganjemo abari kuri moto, bambaye imyenda yerekana amabendera y'u Rwanda ndetse bisize amarangi mu kwerekana ko bari inyuma y'abasore b'Amavubi.

Aho ikipe iri kunyura hose iri kwerekwa urukundo, abafana batandukanye bari kuyikomera amashyi mu kuyereka ko bayiri inyuma nubwo batemerewe kwinjira muri stade.


13:16

Mu gihe cy'iminsi umunani, umukino ugiye ku bibuga bitatu

Uyu mukino wagombaga kubera i Huye ku wa 27 Werurwe, nyuma Impuzamahanga ya Ruhago muri Afurika (CAF) ivuga ko uzabera i Cotonou kuko mu Majyepfo y’u Rwanda nta hoteli ziri ku rwego rwo kwakira Bénin zihari.

Ku wa 21 Weruwe ni bwo CAF yakuye umukino i Huye, iwushyira i Cotonou kuko ngo wari wegeranye n'uheruka kuhabera ku wa 22 Werurwe, ibihugu byombi bikanganya igitego 1-1.

U Rwanda rwagaragaje ko icyo cyemezo kidakwiye, birangira CAF yisubiyeho ishyira umukino ku wa Gatatu, tariki ya 29 Werurwe, kuri Kigali Pelé Stadium, ariko nta bafana.

13:09

Bénin yerekeje kuri Kigali Pelé Stadium

Ikipe y'Igihugu ya Bénin yahagurutse kuri Park Inn Hotel yerekeza kuri Kigali Pelé Stadium.

13:04

Bénin ntiratsindirwa i Kigali

Ndatekereza ko ibi Carlos Ferrer utoza Amavubi abizi.

U Rwanda na Benin bimaze guhura inshuro eshanu mu mateka.

Muri iyo mikino yose yabanje, Amavubi yatsinzemo umwe, anganya ibiri mu gihe yatsinzwe indi ibiri.


Umukino umwe u Rwanda rwatsinze ni uwabereye i Cotonou mu 2011, ku gitego cyinjijwe na Kagere Meddie akinira bwa mbere Ikipe y’Igihugu.


Ukwakira 2010: Rwanda 0-3 Benin
Ukwakira 2011: Benin 0-1 Rwanda
Kamena 2012: Rwanda 1-1 Benin
Nzeri 2013: Benin 2-0 Rwanda
Werurwe 2023: Benin 1-1 Rwanda


12:53

Amavubi yasohotse muri Hotel

Abakinnyi, abatoza n'abandi bari mu Ikipe y'Igihugu Amavubi bamaze gusohoka muri La Palisse Hotel i Nyamata mbere yo kwinjira mu modoka igomba kubageza kuri Kigali Pelé Stadium.


I Nyamata hari akanyamuneza kavuye ku bafana benshi biteguye guherekeza no kwakira Amavubi.





12:51

ABAFANA B'AMAVUBI BAGIYE I NYAMATA KUYEREKA URUKUNDO

Abafana batandukanye b'Amavubi biganjemo abasanzwe bazwi muri ruhago Nyarwanda nka Rwarutabura ufana Rayon Sports na Aziz wa Kiyovu Sports bari mu bihumbi by'abafana bagiye kwakira Ikipe y'Igihugu aho yari imaze iminsi mu mwiherero.

Biteganyijwe ko bari buyiherekeze kugera kuri Kigali Pelé Stadium mu rwego rwo kuyereka urukundo no kuyitiza umurindi mbere y'uko yinjira mu mukino.




12:44

Bénin igiye guhaguruka kuri hoteli

Ikipe y'Igihugu ya Bénin iri mu myiteguro ya nyuma yo kuva kuri Park Inn Hotel yerekeza kuri Kigali Pelé Stadium.

Imodoka ya Volcano yageze aho iyi kipe icumbitse ndetse ni yo igiye kuyihavana. Abakozi ba hoteli bamaze kuyinjizamo amazi mbere y'uko abakinnyi bayinjiramo igahaguruka.

12:41

ISENGESHO RISABIRA AMAVUBI

Umunyamakuru w’Imikino kuri RBA, Rugaju Reagan, yasengeye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mbere yo guhura na Bénin ku mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d'Ivoire.

Uyu mukino urabera kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu, saa Cyenda zuzuye.

Mu isengesho rye yagize ati “Mana ishobora byose wowe Rurema, waturemye ukaduha igihugu cyiza, gifite abayobozi beza, ukaduha umutekano, igihugu cyacu ukagisiga ukakinogereza. Ni wowe waremye udusozi, imisozi miremire, imyonga n’amataba iki gihugu ugiha gukomera n’abaturage b’abahanga bazi ubwenge.”

“Ariko Mana dufite ikintu cyatugoye, gusubira mu Gikombe cya Afurika. Iyi ‘ballon’ turayikirigita, imari [Umupira wo gukina ruhago] yaratunaniye, turakina bikanga kuyishyira mu izamu. Dushaka kujya muri CAN umutima ubyifuza ariko mu bikorwa bikatunanira.”

“Nk'uko wagabije Dawidi Goriyati, tugabize Bénin uyu munsi wa none. Turakwinginze Mana Nyagasani, tanga ibyishimo mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda, ongera kuduha kwishima no guseka, ongera kudusubiza mu Gikombe cya Afurika. Turakwinginze dutakamba ngo ibyaha twakoze n’ibyo ibisekuruza byabanje byakoze byaba bituzanaho imikasiro ngo Bénin idutsinde ubitubabarire, udusige umugisha wawe, amavuta, uduhe imbaraga.”

“Shyira muri Kagere ibitego, shyira muri Rubanguka gutanga abandi imipira, shyira muri Ntwali Fiacre gukuramo imipira, Shyira muri Carlos ubwenge buva iwawe mutozanye uyu mukino, shyira muri stade imbaraga Bénin ihagere icanganyikirwe, ibintu biyiyobere, igire ikintu cy’ubwoba, itangatangwe n’intege nke.”

“Twe utwuzuzemo imbaraga uduhe gutsinda uyu mukino tubashe kugera ku mwanya wa kabiri, uzanaduhe kugera mu Gikombe cya Afurika, dutsinda Mozambique. Tubigusabye tubyizeye ko ubikora kandi kuko ushobora byose mu izina ryawe, Amen.”



12:37

Umukino ugiye kuba nta bafana




Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yategetse ko uyu mukino ugomba kuba nta bafana kubera ko Stade de Kigali Pelé itemewe ndetse nta ruzitiro ruhari rutandukanye ikibuga n’abo abafana bicara.

CAF yateganyije ko abantu bagomba kuba bari muri stade ari 150 barimo abanyamakuru 30 gusa bo mu Rwanda.


Amakuru avuga ko abanyamakuru bavuye muri Benin ari 10, bose bazanye n’ikipe yabo.





12:15

U Rwanda rurasabwa gutsinda uyu mukino

Nubwo ari ko bimeze no kuri Benin, Ikipe y'Igihugu 'Amavubi irasabwa gutsinda uyu mukino niba igitekereza ko kujya mu Gikombe cya Afurika bishoboka.

Imibare igaragaza ko u Rwanda rutsinze uyu munsi, rwafata umwanya wa kabiri n'amanota atanu, rukazasigara rusabwa byibuze amanota atatu mu mikino ibiri ruzahuramo na Mozambique ndetse na Senegal muri Kamena.

Kunganya byatuma u Rwanda rugira amanota atatu, byazarusaba gutsinda imikino ibiri isigaye.

Na Benin, irasabwa gutsinda kuko kunganya biraba ari ihererezo ryayo ku nzozi zo gukina CAN 2023.

12:12

Ikaze kuri Kigali Pelé Stadium



IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pelé ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa Kane wo mu Itsinda L ryo gushaka itike ya CAN 2023.

U Rwanda rugiye kwakira Bénin mu mukino utangira saa Cyenda.

Iri Tsinda L riyobowe na Senegal yamaze kubona itike n'amanota 12, igakurikirwa na Mozambique ifite amanota ane mu gihe u Rwanda rufite amanota abiri naho Bénin ikagira inota rimwe.