Bugesera FC vs Rayon Sports

Bugesera FC 0-2 Rayon Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Ntare Julius

20:53

Amashusho yaranze umukino

16:54

Rayon Sports yigaruriye icyizere ku Gikombe cya Shampiyona

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w'Umunsi wa 26 wa Shampiyona waberaga mu Bugesera.

Iyi kipe yambara ubururu n'umweru igize amanota 49 ku mwanya wa gatatu, irushwa ane n'amakipe ya APR FC na Kiyovu Sports ziyoboye Shampiyona.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Marines FC yatsindiye Mukura VS i Huye igitego 1-0 naho Espoir FC itsinda Sunrise FC igitego 1-0.

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ku wa Gatatu ku mukino w'Igikombe cy'Amahoro uzahuza Rayon Sports na Intare FC.

16:52

Umukino urarangiye

16:52

90+3' Coup-franc ya Bugesera FC

Mugisha Francois akiniye nabi Iradukunda Djarudi hafi y'urubuga rw'amahina, ikosa rihanwe na Byiringiro David, umupira ushyirwa muri koruneri na Bonheur.

16:49

90' Iminota ine y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Mulindangabo Moise, yerekanye iminota ine y'inyongera.

Bugesera FC iri gusatira ishaka igitego cy'impozamarira.

16:48

89' Ikarita y'umuhondo

Rwatubyaye Abdul ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Makaya Mampuya.

16:46

88' Gusimbuza

Tuyisenge Arsene asimbuye Musa Esenu watsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports.

16:40

79' Gusimbuza

Osaluwe na Luvumbu basimbuwe na Ndekwe Felix na Mugisha Francois.

16:39

78' Rayon Sports irarokotse

Makaya ateye umupira usubizwa inyuma na Hategekimana Bonheur bigoranye, usubijwemo na Farouk ujya ku ruhande.

Bwari uburyo bw'igitego kuri Bugesera FC.

16:34

75' Bugesera FC yirangayeho

Ssentongo Farouk akinanye na Cyubahiro Idarusi wari usigaye arebana n'izamu, ariko ateye umupira ujya ku ruhande.

16:29

Umukino winjiye mu minota 20 ya nyuma

16:28

70' Coup-franc ya Bugesera FC

Kanamugire Roger akiniye nabi Nsengiyumva Moustapha, ikosa rihanwe na Bugesera FC itera umupira hejuru kure y'izamu.

16:26

68' Rayon Sports yirangayeho

Esenu ahawe umupira mu rubuga rw'amahina, aho gukinana na Onana, ahitamo kuwiterera, awushyira ku ruhande.

16:26

68' Gusimbuza

Iradukunda Djarudi asimbuye Vincent Adams.

16:25

67' uburyo bwa Bugesera FC

Makaya Mampuya ateye ishoti ashaka gutungura Hakizimana Bonheur, asanga uyu munyezamu wa Rayon Sports ari maso, ahita awufata neza.

16:22

64' Igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Musa Esenu atsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku mupira muremure uje awunfungisha igituza, aroba umunyezamu Nsabimana wari uhagaze imbere.

16:20

62' Gusimbuza



Cyubahiro Idarusi asimbuye Nyandwi Theophile mu busatirizi bwa Bugesera FC.

16:19

61' Gusatira kwa Bugesera FC

Nyandwi Theophile ahinduye umupira ugeze kuri Nsengiyumva Moustapha atera ishoti rinyuze hejuru y'izamu.

16:17

60' Igice cya kabiri kiratuje

Nubwo amakipe yombi ari kunyuzamo agasatirana, kugeza ubu ntayo irabona uburyo bukomeye bugana ku izamu mu gice cya kabiri.

16:06

48' Ikarita y'umuhondo

Nyandwi Theophile ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Ganijuru Elie.

Ikosa rirahanwe ariko Osaluwe atera umupira hejuru kure y'izamu.

16:03

46' Igice cya kabiri cyatangiye

16:02

Gusimbuza

Ssentongo Farouk, Nsengiyumva Moustafa na Isingizwe Rodrigue basimbuye Hoziyana Kennedy, Dushimimana Olivier na Mucyo Derrick.

16:01

Gusimbuza

Iraguha Hadji asimbuye Ojera Joackiam

15:53

Iraguha yatangiye kwishyushya

Mu gihe Ojera avuye mu kibuga ari kumwe n'abaganga ba Rayon Sports, Iraguha Hadji ahise atangira kwishyushya mu gihe abandi bagiye kuruhuka.

Ku ruhande rwa Bugesera FC, abarimo Ssentongo Farouk, Nsengiyumva Moustafa, Kagaba Obed na Rugwiro Kevin bari kwishyushya.

15:48

Igice cya mbere kirarangiye

15:47

45+1' Bugesera FC irarokotse

Onana yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, awuteye mu izamu ukorwaho na Nsabimana n'ikiganza, mbere y'uko Kato Samuel awurenza.

15:42

40' Umukino uhagaze gato

Joackiam Ojera aryamye mu kibuga, umusifuzi ahamagaza abaganga ba Rayon Sports.

Uyu mukinnyi ukina aca ku mpande arasa n'aho yavunitse.

15:35

33' Bugesera FC ibuze amahirwe

Vincent Adams agerageje ishoti rya kure atunguye umunyezamu Bonheur ugaruye umupira uri hafi kwinjira, we agwa mu nshundura.

15:34

32' Igitego cya Rayon Sports

Willy Onana afunguye amazamu ku mupira atereye hagati ya ba myugariro ba Bugesera FC, umunyezamu Nsabimana ntiyabasha kuwuhagarika.

15:33

30' Coup-franc ya Rayon Sports

Joackiam Ojera akiniwe nabi na Kato Samuel, Luvumbu ahannye ikosa ku mupira wari uteretse hafi y'izamu, umupira ujya hejuru.

15:30

Abayobozi b'amakipe yombi n'abandi batandukanye bitabiriye uyu mukino

15:29

25' Ikarita y'umuhondo

Dushimimana Olivier ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Ojera.

15:24

21' Abakinnyi ba Rayon Sports batangiye gushwana

Luvumbu ntiyishimiye uburyo bagenzi be bamukina inyuma barimo umunyezamu na ba myugariro bari gutanga imipira imbere.

Abwiye Rwatubyaye ko abwira Bonheur akajya anyuza imipira hagati aho kuyitera imbere.

15:21

19' Ubundi buryo bwa Bugesera FC

Vincent Adams ahawe umupira na Makaya Mampuya, atera ishoti rikomeye rinyuze ku ruhande.


Amakipe yombi ari gusatirana cyane.

15:20

17' Bugesera FC ihushije igitego cyabazwe

Vincent Adams yinjiye hafi y'izamu rya Rayon Sports, ateyemo umupira usubizwa inyuma n'igiti cy'izamu. Abenshi babonaga umupira winjiye.

15:17

15' Rayon Sports yirangayeho

Onana yinjiranye umupira atinda guhereza Luvumbu, aho amuhereye, uyu wa nyuma atera ishoti rikuwemo na Nsabimana 'Shaolin'.

15:14

11' Rayon Sports yongeye gusumbirizwa



Byiringiro David akinanye na Makaya Mampuya wari usigaranye n'umunyezamu, ariko Ngendahimana Eric arahagoboka arawurenza.

15:11

9' Bugesera FC yongeye gusatira

Dushimimana Olivier yongeye guhindurirwa umupira ari mu rubuga rw'amahina, awukinishije umutwe ujya hejuru y'izamu.

Bwari uburyo bwiza bw'igitego.

15:09

7' Gusatira kwa Bugesera FC

Hoziyana Kennedy yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, akinanye na Dushimimana Olivier ashaka kuroba umunyezamu, umupira ujya hanze.

15:07

5' Rayon Sports yongeye gukomanga

Elie Ganijuru ateye ishoti atunguranye, umunyezamu wa Bugesera FC araryama akuramo umupira.

Rayon Sports iri gusatira cyane muri iyi minota ya mbere.

15:05

4' Uburyo bwa Rayon Sports

Luvumbu ahawe umupira ari inyuma y'urubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye, umunyezamu Nsabimana Jean De Dieu awukoraho gato ujya muri koruneri.

15:03

2' Coup-franc ya Rayon Sports

Onana akiniwe nabi na Nyandwi Theophile, ikosa rihanwe na Luvumbu, umupira urengera ku izamu nta wundi muntu uwukozeho.

15:01

Umukino uratangiye

Umusifuzi Ishimwe Claude 'Cucuri' atangije umukino.

Luvumbu akinanye na Osaluwe uteye umupira muremure imbere ashaka gukinana na Ojera.

14:50

Imibare: Bugesera FC ni intsina ngufi imbere ya Rayon Sports

Mu mikino 14 imaze guhuza amakipe yombi kuva Bugesera FC izamutse mu Cyiciro cya Mbere, iyi kipe yo mu Burasirazuba yatsinzemo umwe, itsindwa 12.

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi ku wa 4 Ukuboza, warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0.

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports mu Ukwakira 2017 igitego 1-0 mu gihe umukino umwe rukumbi yanganyije ari uwo muri Werurwe 2019 ku gitego 1-1.

14:45

Amakipe yombi amaze kwishyushya

Nyuma y'iminota 24 mu kibuga, abakinnyi b'amakipe yombi basubiye mu rwambariro mbere y'uko umukino utangira saa Cyenda.

14:32

Abakinnyi ba Bugesera FC babanje mu kibuga

Umutoza Nshimiyimana Eric yahisemo gukoresha:

Nsabimana Jean De Dieu
Muhinda Bryan
Kato Samuel
Byiringiro David
Mucyo Aime Derrick
Nkurunziza Seth
Hoziyana Kennedy
Vincent Adams Kofi
Nyandwi Theophile
Dushimimana Olivier
Makaya Mampuya

14:27

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Umutoza Haringingo Francis yitabaje:

Hategekimana Bonheur
Rwatubyaye Abdul (c)
Ngendahimana Eric
Mucyo Didier Junior
Ganijuru Elie
Kanamugire Roger
Rafael Osaluwe
Ojera Joachiam
Essomba Willy Onana
Luvumbu Heritier
Musa Esenu

14:14

Gahunda y'Umunsi wa 26 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Mata 2023
Ku wa Gatandatu

Gorilla FC 4-1 Etincelles
APR FC 0-0 Gasogi United
Kiyovu Sports 1-0 AS Kigali
Rwamagana City FC 1-2 Musanze FC

Ku Cyumweru

Espoir FC vs Sunrise FC
Mukura VS vs Marines FC
Police FC vs Rutsiro FC
Bugesera FC vs Rayon Sports

14:11

Ikaze kuri Stade ya Bugesera

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Bugesera ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa 26 wa Shampiyona hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports.

Bugesera FC iri ku mwanya wa 11 n'amanota 28.

Rayon Sports ni iya gatatu n'amanota 46, irushwa amanota arindwi na APR FC ndetse na Kiyovu Sports ziyoboye urutonde mu mikino 25 imaze gukinwa.

Gutsinda uyu mukino biratuma Rayon Sports izisatira kuko hasigaramo amanota ane gusa.