APR FC vs AS Kigali

APR FC 1-1 AS Kigali

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Iradukunda Olivier

Amafoto

: Igirubuntu Darcy na Munyakuri Prince

17:07

APR FC inaniwe kwegera cyane Kiyovu Sports, yishyira mu kaga

Kunganya kwa APR FC kwatumye igira amanota 54, ikomeza kurushwa amanota atatu na Kiyovu Sports ya mbere ifite 57 nyuma yo kunganya na Mukura VS 0-0 mu mukino wabereye i Muhanga.

Imibare kandi yakomeranye Ikipe y'Ingabo kuko mu gihe Rayon Sports izasura Espoir FC ku Cyumweru, tariki ya 30 Mata 2023, yayitsinda. Icyo gihe izahita ifata umwanya wa kabiri n'amanota 55, iyirusha rimwe.


Mwakoze cyane kubana natwe kuri Stade ya Bugesera! Tuzasubire ubutaha.

16:59

UMUKINO URARANGIYE

90+3' Umukino urangiye APR FC inganya na AS Kigali igitego 1-1.

APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n'amanota 53 mu gihe AS Kigali ifite 44 ku mwanya wa gatanu.


IMIKINO Y'UMUNSI WA 27 YA SHAMPIYONA


Ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Mata 2023

APR FC 1-1 AS Kigali
Etincelles FC 1-0 Police FC
Kiyovu Sports 0-0 Mukura Victory Sports

Ku Cyumweru, tariki ya 30 Mata 2023

Gorilla FC VS Rutsiro FC
Espoir FC VS Rayon Sports
Gasogi United VS Marines FC
Rwamagana City VS Bugesera FC
Sunrise FC VS Musanze FC

16:58

IMINOTA ITATU Y'INYONGERA

90' Iminota isanzwe y'umukino yarangiye, hongerwaho itatu mu kugaruza iyatakaye.

16:57

Umukino utangiye gushyuha urangiye


89' APR FC ishaka amanota atatu nk'umukandida ku gikombe, itangiye gusatirana ingufu ishaka igitego cy'intsinzi.

16:52

Imvune muri APR FC

86' Myugariro wa APR FC, Nshimiyimana Yunusu, aryamye hasi nk'uwagize imvune ikomeye ndetse yavanywe mu kibuga bigaragara ko ababaye cyane.

16:47

Coup franc ya APR FC

80' Ishimwe Anicet winjiye asimbuye, acenze abakinnyi b'inyuma ba AS Kigali Rukundo Dennis amushyira hasi ariko ikosa rya coup franc ryatanzwe ntacyo ribyaye.

16:45

Tuyisenge byongeye kwanga

79' Akayezu Jean Bosco ateye umupira ashaka Tuyisenge Jacques mu rubuga rw'amahina ariko uyu awushyikiriye ari kumwe n'izamu awikuriramo aho kuwuboneza mu rushundura.

16:41

APR FC irashaka atatu hasi hejuru

77' Kwitonda Ally atakaje umupira awihera Mugisha Gilbert atera ishoti rikomeye ariko rica hejuru y'izamu ririmo Ntwari Fiacre.

16:39

Gusimbuza kwa APR FC

75' Yannick Bizimana yasimbuwe na Rutahizamu Nshuti Innocent.

16:38

Koruneri ya APR FC

74' Ikipe y'Ingabo ibonye koruneri yatewe na Kwitonda Alain Bacca ariko ntiyabyara imbuto.

16:36

Igicu cyongeye kubudika imvura

Ikirere cyo mu Bugesera cyari kimaze akanya gitanze agahenge ariko cyongeye kugaraga nk'igishobora guturukamo imvura isaha iyo ariyo yose.

16:35

Carlos Alós Ferrer utoza Amavubi ari i Bugesera

Umutoza w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Carlos Alós Ferrer, ari mu bakurikiye uyu mukino w'amakipe ari mu akomeye mu Rwanda ndetse arimo n'abakinnyi bifashishwa mu mikino itandukanye.

Abandi bawurebye barimo Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri AS Kigali, Kankindi Anne-Lise na Team Manager w’iyi kipe, Bayingana Innocent mu gihe ku ruhande rwa APR FC hari abarimo Umunyamabanga Mukuru, Masabo Michel.

Abandi banyamupira bitabiriye uyu mukino barimo Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC.

16:31

Ikarita y'umuhondo ku ruhande rwa AS Kigali

67' Djuma Laurence ahawe ikarita y'umuhondo kubera ikosa akoreye Bizimana Yannick.

16:28

Ishimwe Pierre arokoye APR FC

64' Jacques Tuyisenge acitse Ndayishimiye Dieudonné, ahereza umupira Hussein Tshabalala wari usigaranye n'umunyezamu Ishimwe Pierre ariko ananirwa kuwushyira mu izamu.

16:25

APR FC yagarutse mu mukino

62' Nyuma yo gukora impinduka mu kibuga hagati, APR FC iri guhererekanya neza nubwo kwinjira mu bwugari burinzwe n'abarimo Manzi Thierry wanayikiniye biri kugorana.

16:23

Jacques Tuyisenge akomeje guhusha uburyo bwabazwe

60' AS Kigali ibonye uburyo bubiri imbere y'izamu, ariko Jacques Tuyisenge bigaragara ko yananiwe akomeza gutakaza imipira myinshi.

16:21

Impinduka kuri APR FC

59' Umutoza Ben Moussa akuye mu kibuga Manishimwe Djabel yinjiza Ishimwe Anicet.

16:20

APR FC iri kunyuzamo igatanga ubutumwa

57' Bizimana Yannick na Manishimwe Djabel bahererekanyije umupira neza ariko Kwitonda Alain Bacca acomotse ashaka gutsinda, umusifuzi yerekana ko uyu rutahizamu uca ku ruhande yaraririye.

16:14

APR FC irugarijwe

50' AS Kigali yatanze APR FC kwinjira mu gice cya kabiri cy'umukino kugeza n'aho iri gusatira cyane izamu. Mu gihe ba myugariro ba b'Ikipe y'Ingabo bataba maso bashobora kwinjizwa igitego.

16:12

AS Kigali yinjiye mu minota 45 ya nyuma neza

47' Akayezu Jean Bosco azamukanye umupira awuterera mu rubuga rw'amahina iba koruneri. Yatewe neza ariko Manzi Thierry ashyize umupira ku mutwe uca hejuru gato y'izamu. Benshi bari bikanze ko yawuboneje mu rushundura.

16:08

IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

46' Umusifuzi Umutoni Aline ahushye mu ifirimbi atangiza igice cya Kabiri cy'umukino.

15:53

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

45+3' Igice cya mbere cy'umukino uri guhuza AS Kigali na APR FC kirangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Tshabalala yafunguye amazamu ku ruhande rw'Ikipe y'Umujyi wa Kigali mu gihe iy'Ingabo yishyuriwe na Omboleng Fitina. Ni ibitego byose byabonetse kuri penaliti.

15:52

Ikarita y'umuhondo kuri AS Kigali

45+2' Dusingizimana Gilbert ahawe ikarita y'umuhondo nk'igihano cy'ikosa rikomeye akoreye kuri Bizimana Yannick wa APR FC.

15:47

Iminota itatu y'inyongera

45 Iminota 45 y'igice cya mbere cy'umukino irarangiye, umusifuzi wa kane ashyiraho itatu y'inyongera.

15:45

Abafana barakangutse


APR FC ifite abafana batari bake kuri Stade ya Bugesera, bose bahagurukiye rimwe bazamura umuriri wabo mu gutera abakinnyi ingabo mu bitugu.

15:43

IGITEGO CYA APR FC

40' Ombolenga Fitina atsinze igitego cya mbere cya APR FC kuri penaliti ateye neza cyane, Umunyezamu Ntwali Fiacre ntiyawugeraho kuko wari hejuru cyane.

15:42

Penaliti ya APR FC

39' Nyuma yo guhererekanya neza kwa Kwitonda Alain na Bizimana Yannick, Kwitonda yinjiye mu rubuga rw'amahina akorerwaho ikosa, ashyirwa hasi, Umusifuzi Umutoni Aline yerekana ko ari penaliti.

15:41

Ikirere cyongeye kiracya



Umukino watangiye hari akavura gake kajojoba ariko kamaze kugabanuka. Ubu kuri Stade ya Bugesera hari ikirere gicyeye.

15:38

Kiyovu Sports ntirabona izamu i Muhanga

Mu wundi mukino uhanzwe amaso uyu munsi, ni uwo Kiyovu Sports yakiriyemo Mukura Victory Sports i Muhanga. Nyuma y'iminota 35 imaze gukinwa, amakipe yombi aracyanganya 0-0.

Kugeza ubu, Kiyovu Sports ya mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona ifite amanota 57 mu gihe APR FC ya kabiri ifite 53.

15:36

APR FC ibaye nk'Intare ikomeretse

33' Igitego APR FC itsinzwe gikanguye abakinnyi bayo, batangira gusatirana ingufu ndetse ihita ibona ikosa hafi y'izamu ariko ntacyo ritanze kuko Kwitonda Alain Bacca yarihannye, atera umupira mu rukuta.

15:35

IGITEGO CYA AS KIGALI

30' AS Kigali ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Hussein Tshabalala kuri penaliti ateye Ishimwe Pierre ayikuramo, na we ahita asubizamo umupira.

15:32

Penaliti ya AS Kigali

30' Rutahizamu Jacques Tuyisenge yakoreweho ikosa ari mu rubuga rw'amahina, umusifuzi ntiyazuyaza atanga penaliti.

15:29

Ikarita y'umuhondo kuri APR FC

24' Kalisa Rashid acenze ba myugariro ba APR FC ariko Mugisha Gilbert amukorera ikosa ashaka kuburana n'Umusifuzi Umutoni Aline, ahita amuha ikarita y'umuhondo.

15:25

Uburyo bukomeye bwa APR FC

22' Niyonzima Olivier Sefu akoreye mu kibuga hagati ikosa kuri Mugisha Gilbert, nyuma yo kurihana, Fitina Ombolenga ahereza umupira Mugisha Gilbert wawuteye ariko Manzi Thierry na ba myugariro ba AS Kigali bararyama bawukuramo.

15:21

Imikino amakipe yombi aheruka kuboneraho intsinzi


AS Kigali iheruka amanota atatu muri Shampiyona tariki ya 1 Mata 2023, ubwo yakinaga na Mukura VS ikayitsinda igitego 1-0.

APR FC na yo ku munsi ukurikiyeho tariki 2 Mata ni bwo yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1. Kuva icyo gihe ntabwo irongera kubona amanota atatu y'imbumbe.

15:18

Uburyo bukomeye bwa AS Kigali

16' Nyuma yo guhererekanya neza kwa ba rutahizamu ba AS Kigali, Jacques Tuyisenge ahereje umupira Hussein Tshabalala, na we atera ishoti rikomeye mu izamu, rica ku ruhande gato.

15:17

Amazamu yombi 'ntararungurukwamo'

15' Kugeza ubu amakipe yombi ari gukinira umukino hagati mu kibuga nta n'imwe irabasha kureba mu izamu rya ngenzi yayo.

15:13

APR FC iri kwisirisita imbere y'izamu

10' Bizimana Yannick wa APR FC yagundaguranye n'Umunyezamu wa AS Kigali, Ntwali Fiacre ashaka kumwambura umupira ariko birangira amukoreyeho ikosa.

15:10

AS Kigali na yo iri maso

9' Hussein Tshabalala yakorewe ikosa hafi n'urubuga rw'amahina, ajyanwa hanze kuvurwa. Laurence Djuma yahannye ikosa ariko umupira uca hirya gato y'izamu ririnze na Ishimwe Pierre.

15:09

APR FC itangiye yibona mu mukino

5' Rukundo Dennis yarengeje umupira muri koruneri, rutahizamu wa APR FC, Kwitonda Alain Bacca awuteye ukurwamo na Manzi Thierry. Abakinnyi ba APR FC batangiye gukomanga hakiri kare.

15:04

UMUKINO URATANGIYE

1' Twagiye. Umusifuzi Umutoni Aline ahushye mu ifirimbi atangiza umukino uhuza amakipe yombi.

15:03

Abakinnyi ba AS Kigali babanjemo

Abakinnyi 11, Cassa Mbungo yabanje mu kibuga

Ntwali Fiacre
Rukundo Denis
Manzi Thierry
Dusingizimana Gilbert
Kwitonda Ally
Niyonzima Olivier 'Sefu'
Laurence Ochieng Juma
Kalisa Rachid
Akayezu Jean Bosco
Tuyisenge Jacques
Shabani Hussein

15:02

Abakinnyi ba APR FC bagiye kubanza mu kibuga:

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga:

Ishimwe Pierre
Fitina Ombolenga
Nshimiyimana Yunusu
Ruboneka Jean Bosco
Bizimana Yannick
Manishimwe Djabel
Kwitonda Alain Bacca
Mugisha Gilbert
Mugisha Bonheur
Ndayishimiye Dieudonné

14:55

APR FC na AS Kigali zifitanye amateka

AS Kigali na APR FC zigiye gukina ari yo makipe amaze igihe asohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika vuba aha. Ni amakipe yose umwaka ushize, yasezerewe muri iyo mikino atarenze umutaru.

Umukino w’aya makipe yombi ntukunze kubonekamo ibitego, ahubwo akenshi kunganya kwazo kwiganza mu nshuro zihura. Uko ni ko biheruka no kugenda ku mukino uheruka kuko warangiye ari 0-0.

Ni umukino w’ikirarane aya makipe yombi yari asigaje, gusa icyo gihe yari akurikiranye ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Mu myaka ya Shampiyona iheruka, ni kenshi Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ibasha gukura amanota ku ikipe y’Umujyi wa Kigali.

Mu mikino 10 amakipe yombi aheruka guhura, AS Kigali yatsinzemo imikino ibiri, APR FC na yo ibiri, mu gihe imikino amakipe yombi yaguye miswi ari umunani.

Ni imibare igonga cyane APR FC igiye gukina umukino ifata nko gupfa no gukira kuko iramutse iwutakaje yaba iri kujya mu mazi abira, ayikura ku gikombe cya Shampiyona dore ko Kiyovu Spors na Rayon Sports zitayoroheye.

Mu mikino itanu muri rusange APR FC iheruka gukina muri Shampiyona, yabashije kubona amanota 10, itsinze imikino itatu, inganya umwe ndetse itsindwa uheruka na Police FC.

Ni mu gihe AS Kigali yo yabonye amanota atanu gusa muri iyo mikino, itsinze umwe, itsindwa ibiri, inganya indi harimo n’uwa Musanze FC iheruka gukina.

AS Kigali igiye guhura na APR FC nta kibazo cy’abakinnyi ifite kuko 11 bose ikunze kubanza mu kibuga bameze neza kandi biteguye gutanga umusaruro.

14:51

Imvura iri kujojoba mu Bugesera

Ikirere cyo kuri Stade y'Akarere ka Bugesera cyiganjemo akavura gake kari kugwa kajojoba.

14:47

Amakipe yombi amaze kwishyushya

14:45' Amakipe yombi amaze kwishyushya mbere yo gusubira mu rwambariro aho agiye kwitegura neza gutangira umukino.

14:42

Ikaze mu Bugesera

Tubahaye ikaze kuri Stade ya Bugesera i Nyamata ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa 27 wa Shampiyona hagati ya APR FC na AS Kigali.

Ikipe y'ingabo iri ku mwanya wa Kabiri wa Shampiyona n'amanota 53 mu gihe AS Kigali ifite 43 ku mwanya wa gatanu.

Umukino uratangira saa 15:00.