Sunrise FC vs APR FC

Sunrise FC 3-2 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Ngabo Roben

Amafoto

: Ntare Julius

17:27

Umukino urarangiye, APR FC itaye amanota

Nyuma y'imyaka ine APR FC idatsindwa na Sunrise FC, birabaye. Ku kibuga cyayo Sunrise FC ya Bisengimana Justin itsinze 3-2, byaherukaga kuba tariki 17 Gicurasi 2015.

17:23

91' Gusimbuza ku ruhande rwa Sunrise FC

Umutoza Justin Bisengimana asimbuje Kavumbagu Junior hagamijwe gutinza iminota

17:19

89' IGITEGO CYA GATATU CYA SUNRISE FC

Amakosa akomeye mu bwugarizi bwa APR FC. Umupira uzamukanywe na Niyinshuti Gadi bita Evra ahindura umupira awurenza ba myugariro bombi ba APR FC bakina mu mutima umupira ugera kuri Babua Samson atsindira Sunrise FC igitego cya gatatu, icya kabiri cye muri uyu mukino

17:13

87' Muhadjiri Hakizimana atanze umwanya

APR FC yongeye gusimbuza ikuramo Muhadjiri Hakizimana yinjiza Mugunga Yves

17:12

79' Surise FC ihushije igitego cya bazwe

Abakinnyi ba Sunrise FC buzuye ku musifuzi baburana ko bashoboraga kuba bahawe Penaliti ku mupira uhinduwe na Nzayisenga Jean d'Amour bita Mayor ugera ku mutwe wa Babua Samson ugonganye na Emmanuel Imanishimwe benshi bakeka ko harimo ikosa ryabyara penaliti ariko umusifuzi ntiyabyemeza, Ally Sova agerageje gusubiza mu izamu Kimenyi atabara izamu rya APR FC arenza umupira

17:04

72' Migi aravunitse arasimbuzwa

Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi wari umaze gukina iminota 90 mu mikino yose ya shampiyona APR FC yakinnye uyu mwaka, agize ikibazo cy'imvune asimbuzwa Nizeyimana Mirafa

16:59

68' APR FC IBONYE IGITEGO CYO KWISHYURA

Myugariro Nzayisenga Jean d'Amour bita Mayor Sunrise FC yavanye muri Rayon Sports atakaje umupira imbere y'izamu ufatwa na Savio Nshuti Dominique ahita atsindira APR FC igitego cya kabiri

16:55

63' Surise FC itabawe n'UMUTAMBIKO

Issa Bigirimana akigera mu kibuga yari yishyuriye APR FC ku mupira ahawe na Sugira Ernest ariko ishoti ateye rigarurwa n'umutambiko

16:52

61' Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC

Nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri umutoza Jimmy Mulisa afashe umwanzuro wo kongera amaraso mashya mu busatirizi. Akuyemo Byiringiro Lague amusimbuza Issa Bigirimana

16:49

60' Ikarita ya gatatu y'umuhondo ihawe APR FC itorohewe

Ikipe ya Sunrise FC ikomeje kugaragaza umukino mwiza. Ombolenga Fitina akoreye ikosa Musa Ally Sova bituma umusifuzi Celestin amuha ikarita y'umuhondo

16:41

50' IGITEGO CYA KABIRI CYA SUNRISE FC

Umupira uzamukanywe na Musa Ally Sova, ateye mu izamu Kimenyi Yves aratabara arenza umupira ujya muri Koruneri iterwa neza ishyirwa ku mutwe wa Uwambajimana Leo Kawunga atsindisha umutwe igitego cya kabiri cya Sunrise FC

16:37

Igice cya kabiri cy'umukino kiratangiye

Ikibazo cy'umupira ushyirwa mu kibuga cyongeye kwigwaho. Kapiteni wa Sunrise FC Musa Ally Sova asabye ko imipira y'umweru yazanywe na APR FC ivanwa mu kibuga. Gusa umusifuzi yemeje ko batangiza umukino iby'intambara z'imipira ikinwa bakazireka

16:17

Igice cya mbere kirarangiye

Ku munota wa nyuma w'inyongera APR FC yari itsinzwe ikindi gitego ku mupira Samson Babua ateranye ba myugariro Michel na Buregeya ariko Ombolenga arabatabara arawurenza umusifuzi ahita asifura yemeza ko bajya mu kiruhuko

16:14

Iminota ibiri y'inyongera ku gice cya mbere

Iminota 45 ya mbere irangiye amakipe yombi anganya 1-1. Iminota ibiri y'inyongera niyo bari gukina

16:13

42' Ba myugariro ba APR FC bahawe amakarita y'umuhondo

Umupira rutahizamu Cyprien Sinamenye uri guhura na APR FC yahozemo, akorerwa ikosa na Buregeya Prince rimuviramo ikarita y'umuhondo mugenzi we Michel Rusheshangoga agerageje kuburanya umusifuzi nawe arayihabwa. Ubu umutima wa ba myugariro wa APR FC wose wahawe ikarita z'umuhondo.

16:08

38' IGITEGO CYA APR FC CYO KWISHYURA

Rutahizamu Muhadjiri Hakizimana arindwa mubi. Umupira uzamuwe na Ombolenga Fitina ugera ku mutwe wa Sugira awuha neza Muhadjiri bita Maestro atera mu nguni umunyezamu adahagazemo, APR FC ibona igitego cyo kwishyura

16:02

30' Umutoza Jimmy Mulisa ntabwo yishimiye uko Muhadjiri ari kwitwara

Mu gihe APR FC yatsinzwe iri gukoresha imbaraga nyinshi ishaka igitego, Muhadjiri Hakizimana we akomeje gucenga no gukora ibikorwa biryohereza abafana asanzwe azwiho. Umutoza Jimmy Mulisa amusabye kubihagarika bitabaye ibyo agasimbuzwa

16:00

29' Umukino ubaye uhagaze

APR FC ikomeje gusatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura. Muhadjiri Hakizimana azamukanye umupira aha Savio ashatse gutera mu izamu umunyezamu wa Sunrise FC aratabara yohereza umupira muri Koruneri ahita aryama avuga ko yababaye

15:55

25' (Agashya) Umutoza Jimmy Mulisa asabye ko imipira yakinwaga ihindurwa

Imipira yateguwe na Sunrise FC ifite ibara ritukura yanzwe n’umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa wemeza ko nta mbaraga ifite. Ngo iri guhindurirwa icyerekezo n’umuyaga mwinshi uri kuri iki kibuga.

Umusifuzi wa kane asuzumye imipira neza yemeza ko ikomeza gukinwa nta kibazo

15:42

04’ IGITEGO CYA MBERE CYA SUNRISE FC

Ku makosa n’uburangare bwa myugariro wa APR FC, kapiteni wa Sunrise FC Sova Ally Musa ahaye umupira mwiza rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Babua Samson, asigarana n’umunyezamu Kimenyi Yves, afungura amazamu atazuyaje.

15:42

Umukino utangijwe na APR FC

Nk'uko byagenze ku mukino wa Police FC bafungura amazamu ku munota wa wa mbere w’umukino, Muhadjiri Hakizimana na Sugira Ernest na Lague Byiringiro bahererekanyije neza bihuta, Muhadjiri atungura umunyezamu n’ishoti rikomeye ariko umupira uca hejuru gato y’izamu.

15:39

Igihombo gikomeye kuri Sunrise FC

Ikipe ya Sunrise FC irakina idafite rutahizamu wayo Jules Ulimwengu wayitsindiye hejuru ya ½ cy’ibitego by’ikipe yose, aho yatsinze ibitego icyenda muri 17 bya Sunrise FC.

Uyu rutahizamu w’imyaka 19 ukomoka i Burundi yasanze bagenzi be mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 izitabira igikombe cya Afurika kizabera muri Niger kizatangira tariki 24 Gashyantare 2019.

Abakinnyi 11 babanza mu kibuga ku mpande zombi

Sunrise FC: Itangishatse Jean Paul, Nzayisenga Jea D’Amour, Niyonshuti Gad, Rubibi Bonk, Niyonkuru Vivien, Uwambazimana Leon, Sinamenye Cyprien, Kavumbagu Junior, Babuwa Samson ERICK MAMBO Emmanuel Moussa Ally


APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Michel Rusheshangoga, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Imran Nshimiyimana, Savio Nshuti, Muhadjiri Hakizimana, Byiringiro Lague na Sugira Ernest

15:39

Ikaze mu cyahoze ari Umutara w’Indorwa!

IGIHE ibabereye mu Mujyi wa Nyagatare kuri kibuga cy’Umutara Polytechnic bakunda kwita Stade Amabati.
Hagiye kubera umukino w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi (7) wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League, uhuza Sunrise FC na APR FC.