Gorilla FC vs APR FC

Gorilla FC 1-2 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura & Byiringiro Osée

Amafoto

: Ntare Julius

21:13

VIDEO: APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona 2022/2023

18:37

Imbamutima za Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel, nyuma yo kwegukana Shampiyona

Aganira na Radio Rwanda, Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel, yagaragaje ko yishimiye kwegukana Igikombe cya Shampiyona. Yagize ati “Mwabonye ko habanje gushyirwamo amanota menshi ariko nyuma umwuka mwiza wabayeho mu rwambariro, bisubira mu mwanya mwiza.”

Yavuze ko intego bafite ari ukwegukana ibikombe byombi birimo icya Shampiyona n’icy’Amahoro aho biteganyijwe ko bazahurira ku mukino wa nyuma na Rayon Sports kuri Stade ya Huye ku wa 3 Kamena 2023.

Yakomeje ati “Ni yo ntego yacu [kwegukana igikombe]. Twabasaba kuzaza ari benshi, imbaraga zabo ni zo tuba dukeneye. Turifuza gutwara ibikombe byose.’’

Manishimwe yabwiye abafana ba APR FC ko bakwiye kugendera kure imvugo zerekana ko ikipe yabo inyura mu nzira yoroshye.

Ati “Abakunzi ba APR FC bahore bashyigikira ikipe yabo, muri shampiyona hari aho twageze hagati turababura. Bajye birinda ibyo bavuga hanze ko APR FC ijya gukina umukino warangiye. Ntiwajya gukina n’ikipe muhanganye umukino warangiye. Bagomba kuguma kuyiba hafi, abayobozi bo bahora bakora ibyabo, turabashimira uko batwitaho, uko batuba hafi.’’




18:34

Amafoto: Abakinnyi ba APR FC bambikwa imidali, banashyikirizwa Igikombe cya Shampiyona

18:05

Amafoto: Abayovu barebesheje igikombe amaso ariko ntibagikoraho

Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal na Kapiteni wayo, Kimenyi Yves, bagize agahinda nyuma yo kureba uko igikombe cyasubijwe mu modoka, bakibonesheje amaso ariko ntibashoboye kugikoraho.

16:57

APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

APR FC yegukaye Igikombe cya 21 cya Shampiyona itsinze Gorilla FC ibitego 2-1, igira amanota 63 yanganyije na Kiyovu Sports ya kabiri.

Ni igikombe cya kane cyikurikiranya ku Ikipe y'Ingabo yaherukaga kubikora mu 2008/09- 2011/12.

Rayon Sports yasoje ku mwanya wa gatatu n'amanota 61 nyuma yo gutsinda Sunrise FC igitego 1-0.

Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 3-1, yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri ikurikiye Espoir FC.

AS Kigali yabaye iya kane nubwo yatsinzwe na Bugesera FC 2-1 naho Marines FC isoza Shampiyona itsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino wabereye i Huye.

16:56

Umukino urarangiye i Muhanga n'i Nyamirambo

Umukino wahuzaga Kiyovu Sports na Rutsiro FC urangiye Urucaca rutsinze ibitego 3-1.

I Nyamirambo, APR FC itsinze Gorilla FC ibitego 2-1.

16:54

Muhozi Fred ahushije ikindi gitego

92' Muhozi Fred ahushije igitego ku mupira mwiza wari uhinduwe imbere y’izamu na Serumogo Ally.

16:53

Iminota itatu y'inyongera i Muhanga

Umusifuzi wa Kane, Ishimwe Claude, yongeyeho iminota itatu ngo umukino urangire.

16:52

89' Igitego cya Gorilla FC

Victor Murdah atsindiye Gorilla FC igitego cy’impozamarira ku ishoti rikomeye atereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

16:50

87' Igitego cya Kabiri cya APR FC

Ruboneka Jean Bosco atsindiye APR FC igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Bacca.

16:47

Kiyovu Sports ntirashira ipfa ryo gutsinda

84' Kiyovu Sports iri kugaragaza inyota yo gutsinda ibitego byinshi ikomeje gusatira bikomeye, Rutsiro FC umupira yawubuze.

16:45

79' Ikarita y'umuhondo

Umunyezamu Ishimwe Pierre ahawe ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino.

16:42

MU MAFOTO: IMITERERE Y'IGIKOMBE CYAJYANYWE I MUHANGA

16:41

76' Abarimo Umutoza w'Amavubi n'Umuyobozi wa Tekinike wa FERWAFA bitabiriye umukino

16:40

74' Gusimbuza

Bizimana Yannick asimbuwe na Mugunga Yves.

16:39

IGITEGO CYA GATATU CYA KIYOVU SPORTS

77’ Nsabimana Denny atsinze igitego cya gatatu cya Kiyovu Sports ku mupira mwiza uvuye muri koruneri itewe neza na Muhozi Fred.

16:39

74' Ikarita y'umuhondo

Ruboneka Jean Bosco ahawe ikarita y'umuhondo akuruye Duru Mercy Ikenna wari umusize.

16:38

Amafoto ya penaliti Kiyovu Sports yahushije

16:32

Rutsiro FC irase penaliti

74’ Nyuma yo gukorerwa ikosa Ndizeye ahise atera penaliti umunyezamu Nzeyurwanda Djihad umupira awukuramo neza.

16:32

Penaliti ya Rutsiro FC


72’ Rutsiro FC izamutse neza Ndizeye Gad akinirwa nabi na Nsabimana Aimable, umusifuzi atanga penaliti.

16:29

Igitego cya Kiyovu Sports


70’ Nyuma yo gucumbika imbere y’izamu, abakinnyi batera imipira ba myugariro bayikuramo Benedata Janvier ateye ishoti abasore ba Rutsiro FC bararizibira, umupira usanga Serumogo ahagaze wenyine atera ishoti rikomeye cyane atsinda igitego cya kabiri.

16:28

Umukino washyushye


64' Kiyovu sports yatuye imbere y’izamu rya Rutsiro FC, irashaka igitego cy'intsinzi.

16:27

Rutsiro FC iri kugerageza amahirwe

63' Ndizeye Gad ateye coup franc nziza, Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad awukubita ibipfunsi.

16:27

Ubwo APR FC yishimiraga igitego cya Nshuti Innocent mu gice cya mbere

16:23

61' APR FC ikomeje kwirangaraho

APR FC iri gusatira cyane muri iyi minota ariko abakinnyi bayo barimo Kwitonda Alain bananiwe kubyaza umusaruro amahirwe bari kubona.

16:23

Ikarita y’umutuku kuri Rutsiro FC


Mumbele Jonas akoreye ikosa Muhozi Fred ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ihita ibyara umutuku.

16:22

Gusimbuza kwa Kiyovu Sports


Nshimiyimana Ismael "Pitchou" asimbuwe na Benedata Janvier.

16:21

Kiyovu Sports ikomeje gusatira

59' Bigirimana Abedi yazamukanye umupira neza yinjira mu rubuga rw’amahina, ab'inyuma ba Rutsiro FC baramutega ariko umusifuzi avuga ko nta kosa ryabaye.

16:20

Imikino y’Umunsi wa 30 uko iri kugenda


Imikino iri kuba kuri iki Cyumweru:

Gorilla FC 0-1 APR FC
Kiyovu Sports 1-1 Rutsiro FC
Sunrise 0-1 Rayon Sports
Bugesera FC 2-1 AS Kigali
Police FC 0-1 Marines FC
Etincelles FC 1-1 Rwamagana City FC




16:17

Gusimbuza ku ruhande rwa Rutsiro FC


53' Ndizeye Gad asimbuye Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro.

16:16

Juvénal wa Kiyovu Sports na we ari i Muhanga

Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal, byavugwaga ko ari hanze y’Igihugu ari mu barebye uyu mukino. Uyu mugabo hari abaheruka kumubona ari ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali batangira kubihuza no kuba yataye ikipe nyuma yo gusa n'uva ku Gikombe.

16:16

52' Uburyo bwiza bwa APR FC

Omborenga Fitina ahinduye umupira akinana na Ruboneka Jean Bosco uteye ishoti rijya hejuru gato y'izamu rya Gorilla FC.

APR FC iri gusatira cyane muri iyi minota.

16:14

50' Coup-franc ya APR FC

Kapiteni wa APR FC, Omborenga Fitina ahannye ikosa rikorewe kuri Mugisha, umupira uca imbere y'izamu ujya hanze.

16:13

Kiyovu Sports yakangutse

49’ Kiyovu sports ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira uvuye muri koruneri itewe na Muhozi Fred ariko Nsabimana Aimable awukinnye n’umutwe umunyezamu Kagame Evariste awufata neza.

16:13

50' Ikarita y'umuhondo

Karema Eric ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Mugisha Gilbert inyuma y'urubuga rw'amahina.

16:11

Rutsiro FC yatangiranye imbaraga igice cya kabiri

Rutsiro FC yinjiye mu gice cya kabiri ifite imbaraga nyinshi. Irasa n'ishaka kubona igitego cya kabiri hakiri kare.

16:10

Amafoto: Jimmy Mulisa yakurikiye umukino w'i Muhanga

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Jimmy Mulisa, uheruka guhabwa amasezerano mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi nk’Umutoza wungirije Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer, ari mu bakurikiye umukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro FC.

Mu bo bari kumwe harimo Umutoza wungirije Jacint Magriña Clemente. Uyu Munya-Espagne yigeze kuba Umuhuzabikorwa mu Ikipe ya Real Club Deportivo de La Coruña yo muri Espagne.







16:07

46' Igice cya kabiri cyatangiye i Nyamirambo

Bobo Camara wa Gorilla FC ni we uteye umupira wa mbere mu gice cya kabiri akinana na bagenzi be.

15:55

IGICE CYA MBERE CYASOJWE I MUHANGA

45+5' Igice cya mbere kirangiye i Muhanga Kiyovu Sports inganya na Rutsiro FC igitego 1-1.

15:54

Igitego cya Kiyovu Sports

45+4' Erisa Ssekisambu yishyuriye Kiyovu Sports igitego ku mupira mwiza ahawe na Serumogo Ally, areba uko Umunyezamu Kagame Evariste ahita aboneza umupira mu rushundura.

15:53

IGICE CYA MBERE CYARANGIYE I NYAMIRAMBO

15:51

Kiyovu Sports iri gushaka igitego

48' Kiyovu Sports ikomeje gusatira ishaka uko yishyura igitego mbere yo kujya kuruhuka ariko abakinnyi ba Rutsiro FC bakayibera ibamba.

15:48

Iminota itanu y'inyongera i Muhanga

45' Umusifuzi wa Kane, Ishimwe Claude amanitse iminota itanu y'inyongera.

15:47

Gusimbuza kwa Kiyovu Sports

45' Muhozi Fred asimbuye Riyaad Nordien umaze guhusha penaliti.

15:44

Rutsiro FC itangiye gushaka igitego cy'umutekano

42’ Rutsiro FC itangiye gukina imipira miremire cyane aho abakinnyi bayo bari gutera imipira imbere bashaka rutahizamu wabo Nizeyimana Jean Claude.

15:42

Kiyovu Sports irase penaliti

Umunyafurika y'Epfo, Riyaad Norodien, yahushije penaliti nyuma yo kuyitera hejuru y'izamu rya Rutsiro FC. Ibi bibaye nyuma y'uko mu cyumweru gishize, Erisa Ssekisambu na we yahushije penaliti ubwo Ikipe ye ya Kiyovu Sports yatsindirwaga i Nyagatare na Sunrise FC.

15:41

37' Igitego cya APR FC

Nshuti Innocent afunguye amazamu ku mupira utewe nabi na myugariro wa Gorilla FC, uyu rutahizamu wa APR FC wari wamukurikiye aroba umunyezamu Mozombo bari basigaranye.

15:37

Penaliti ya Kiyovu Sports

33' Erisa Ssekisambu azamukanye umupira neza, awucomekera Serumogo Ally wari mu rubuga rw’amahina bamukinira nabi, umusifuzi atanga penaliti.

15:36

Igikombe kiri i Nyamirambo

15:34

32' Ku bindi bibuga

Sunrise FC 0-1 Rayon Sports
Bugesera FC 1-0 AS Kigali
Kiyovu SC 0-1 Rutsiro FC
Etincelles 1-1 Rwamagana City FC

15:33

I Muhanga, Rutsiro FC ikoze Kiyovu Sports mu jisho

29’ Mumbele Malikidogo Jonas atsinze igitego cya mbere cya Rutsiro FC ku mupira azamukanye neza ku ruhande rw’iburyo atera ishoti Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Nzeyurwanda Djihad ntiyamenya aho umupira unyuze.

15:28

Uko amakipe yombi ahagaze i Nyamirambo

15:28

Ku bindi bibuga

Etincelles FC 0-1 Rwamagana City FC
Sunrise FC 0-1 Rayon Sports
Kiyovu SC 0-0 Rutsiro FC

15:19

10' Gusatira kwa Gorilla FC

Nshimiyimana Tharcisse ananiwe kubyaza umusaruro amahirwe abonye, ishoti ateye risubizwa inyuma na myugariro wa APR FC.

Amakipe yombi ari gukinira hagati ariko akanyuzamo agasatira.

15:09

3' Gorilla FC itangiye yihagazeho

APR FC yatangiye gusatira izamu rya Gorilla FC ariko umunyezamu Mozombo ahagaze neza kuko amaze kuzibira Ruboneka na Nshuti Innocent ku buryo bari bagerageje.

15:04

UMUKINO WATANGIYE I NYAMIRAMBO

Gorilla FC yambaye ubururu bwayo mu gihe APR FC yambaye umukara.

14:48

Abakinnyi ba Gorilla FC babanje mu kibuga

Umutoza Gatera Moussa yahisemo gukoresha:

Matumele Mozombo
Nshimiyimana Emmanuel (c)
Duru Mercy Ikenna
Nsengiyumva Samuel
Karema Eric
Uwimana Emmanuel
Iradukunda Simeon
Nshimiyimana Tharcisse
Bobo Mohamed Camara
Johnson Adeaga Adeshola
Twizerimana Onesme.

14:46

Amakipe ari kwishyushya

Ku bibuga bitandukanye, amakipe ari kwishyushya mbere yo gusubira mu rwambariro kugira ngo imikino itangire saa Cyenda.

14:44

Abakinnyi ba Sunrise FC bagiye guhura na Rayon Sports

Umutoza Tugirimana Gilbert 'Canavaro' yifashishije:

Mfashingabo Didier, Nzabonimpa Prosper, Shyaka Claver, Kanani Aboubacar, Mwizerwa Elysa, Nyamurangwa Moses, Ssebadduka Juma. Niyibizi Vedaste, Twagirimana Innocent, Wanji Pius na Yafesi Mubiru.

14:40

Kigali Pele Stadium yarimbishijwe amabara ya Gorilla FC

14:30

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umutoza Ben Moussa yabanjemo:

Ishimwe Pierre
Omborenga Fitina (c)
Nshimiyimana Yunussu
Ndayishimiye Dieudonne
Ishimwe Christian
Mugisha Bonheur
Ruboneka Bosco
Kwitonda Alain
Mugisha Gilbert
Bizimana Yannick
Nshuti Innocent.

14:25

FERWAFA yateguye ibikombe bitatu ku bibuga bitandukanye


14:17

Abakinnyi Rayon Sports yifashishije imbere ya Sunrise FC i Nyagatare

Kuri uyu mukino wa nyuma wa Shampiyona, Umutoza Haringingo yahisemo gukoresha:

Hategekimana Bonheur, Rwatubyaye Abdul (c), Ndizeye Samuel, Mucyo Didier, Muvandimwe JMV, Kanamugire Roger, Rafael Osaluwe, Luvumbu Nzinga Heritier, Musa Esenu, Tuyisenge Arsene na Esomba Willy Onana.

14:11

Amahirwe ya buri kipe ku Gikombe cya Shampiyona

Kuri uyu munsi wa nyuma APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports ni zo zishobora gutwara Shampiyona.

Kuri APR FC, birayisaba gutsinda ititaye ku biva ku yindi mikino. Bitabaye ibyo, yakwisanga mu mibare y'akasamutwe.

Kiyovu Sports yo yaba isabwa gutsinda, ariko APR FC igatsikira.

Rayon Sports yo irasabwa gutsinda, ariko APR FC na Kiyovu Sports zigatsindwa kuko hajemo kunganya Ikipe y'Ingabo yaba iri imbere.

14:02

APR FC igera i Nyamirambo

Ikipe ya APR FC yamaze kugera kuri Kigali Pele Stadium aho igiye gukinira na Gorilla FC.

13:52

Imikino y'Umunsi wa 30, wa nyuma, wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu

Mukura VS 4-3 Musanze FC
Gasogi United 3-0 Espoir FC

Ku Cyumweru

Bugesera FC vs AS Kigali
Etincelles FC vs Rwamagana City FC
Police FC vs Marines FC
Sunrise FC vs Rayon Sports
Kiyovu Sports vs Rutsiro FC
Gorilla FC vs APR FC

13:49

Ikaze kuri Kigali Pelé Stadium, Stade ya Muhanga na Stade ya Nyagatare

IGIHE ibahaye ikaze kuri ibyo bibuga byose bigiye kuberaho imikino y'Umunsi wa 30 wa Shampiyona, ari na wo wa nyuma.

APR FC ya mbere n'amanota 60, yakiriwe na Gorilla FC i Nyamirambo mu gihe Kiyovu Sports ya kabiri, na yo ifite amanota 60, yakiriye Rutsiro FC i Muhanga.

Hagati aho, Rayon Sports ya gatatu n'amanota 58, yakiriwe na Sunrise FC i Nyagatare.

Ni iyihe yegukana Igikombe cya Shampiyona cy'uyu mwaka w'imikino wa 2022/23? Ni byo tugiye kureba mu minota 90 itangira gukinwa saa Cyenda.