Rwanda vs Mozambique

Rwanda 0-2 Mozambique

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Ntare Julius

17:34

Amavubi yari hasi

Habimana Jean Chrysostome wakiniye Rayon Sports n'Amavubi ndetse akaba ari umwe mu bafasha Ikipe y'Igihugu kubona abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze, yabwiye IGIHE ko kuri uyu mukino u Rwanda rwari hasi.

Ati "Amavubi yari hasi urebye kuko hagati ntabwo yagumanaga umupira. Djihad byari byanze kandi na Sahabo yagombaga kuva mu kibuga. Ikindi ni uko umutoza yatinze gukora impinduka ndetse n'ubusatirizi nta mipira myinshi bwakinnye uretse umwe wafashe igiti cy'izamu.

Chrysostome ni Se wa Habimana Glen utarahamagawe kuri iyi nshuro kubera imvune afite mu itako.

16:55

Amavubi asezerewe mu rugendo rugana muri Cote d'Ivoire

Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' itsinzwe n'iya Mozambique ibitego 2-0 mu mukino w'Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda L ryo gushaka itike ya CAN 2023 izabera muri Cote d'Ivoire, urugendo rwayo rurangirira i Huye nubwo igifite umukino izahuramo na Senegal.

U Rwanda rugumye ku mwanya wa nyuma n'amanota abiri mu gihe Mozambique igize amanota arindwi ku mwanya wa kabiri, irushwa na Senegal (yamaze kubona itike), amanota atandatu.

Benin ni iya gatatu n'amanota atanu.

Umukino utaha w'u Rwanda na Senegal uzaba muri Nzeri.

Ikipe y'Igihugu iheruka gutsinda muri Werurwe 2021 ubwo yari yakiriye Mozambique kuri Stade ya Kigali mu mukino warangiye ari igitego 1-0 cyatsinzwe na Byiringiro Lague.

16:53

Umukino urarangiye

16:51

90+3' Igitego cya kabiri cya Mozambique

Clesio David Bauque atsinze igitego cya kabiri ku mupira yambuye Manzi Thierry, aroba umunyezamu Ntwari Fiacre.

Amavubi arasezerewe uko byagenda kose.

16:50

90+2' Amavubi ahushije ubundi buryo

Imanishimwe Emmanuel akinanye na Savio umusubije umupira, atera ishoti rikomeye mu izamu, Biramahire ashatse gutanga umupira umunyezamu baragongana, ujya hanze.

16:49

90+1' Uburyo bw'Amavubi

Hakizimana Muhadjiri ateye ishoti rikomeye rikurwamo na Urrubal mbere y'uko mugenzi we ashyira umupira muri koruneri.

16:47

90' Iminota itanu y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itanu y'inyongera.

Amavubi aracyashaka igitego cyo kwishyura cyangwa agasezererwa.

16:47

89' Ikarita y'umuhondo

Ali Abudo Zacarius ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Muhadjiri.

16:45

87' Umunyezamu wa Mozambique yongeye kuryama

Umunyezamu Urrubal yongeye kwicara hasi kugira ngo avurwe mu rwego rwo kurya iminota no kugabanya igitutu cy'Amavubi mu gihe umukino uri kugana ku musozo.

16:43

85' Amavubi aracyashaka aho amenera

Hakizimana Muhadjiri ateye umuoira n'umutwe ujya ku ruhande gato mu gihe umusifuzi wo ku ruhande yari yerekanye ko habayeho kurarira.

Amavubi yakora ibitangaza mu minota itanu isigaye?

16:39

82' Gusimbuza

Serumogo Ali asimbuwe na Omborenga Fitina. Amavubi asoje gukora impinduka kuko zibaye eshanu.

16:35

77' Gusimbuza

Ruboneka Jean Bosco na Mugisha Gilbert basimbuwe na Nshuti Dominique Savio ndetse na Biramahire Abeddy.

Amavubi asigaje impinduka imwe gusa mu gihe Mozambique yasoje gusimbuza.

16:34

76' Mozambique yatangiye kurya iminota

Umunyezamu Urrubal yicaye hasi nyamara ntaho ahuriye n'umupira kuko Mugisha Didier awuhinduye uvuye hanze, nabwo ntiwagera kuri uyu mukinnyi wa Mozmabique.

16:30

72' Gusimbuza

Melito na Zacalias basimbuye Ratifo na Geny.

16:28

70' Amavubi asigaranye iminota 20 yo guhindura ibintu

16:24

67' Abanyarwanda bakomeje gutegereza igitego

16:23

66' Gusimbuza

Nshuti Innocent na Djihad Bizimana basimbuwe na Mugisha Didier na Rubanguka Steve.

16:21

64' Gusimbuza

Pelembe Gaspar asimbuwe na Gildo Lourenco.

16:17

58' Uburyo bwa Mozambique

Bizimana Djihad atakaje umupira ufashwe na Ratifo, atera ishoti rifashwe neza na Ntwari Fiacre.

16:11

53' Gusimbuza

Clesio David na Manuel Kanbala basimbuye Amade Momade na Witness Quembo.

16:06

49' Ntwari yasubiye mu izamu

Umunyezamu w'Amavubi asubiye mu izamu nubwo yikanda bigaragara ko yababaye nyuma yo kugongana na Ratifo.

16:05

47' Uburyo bwa Mozambique

Ntwari Fiacre arwanye ku Amavubi akuramo umupira wa Ratifo wari winjiye mu rubuga rw'amahina, awushyira muri koruneri.

Umunyezamu w'Amavubi aryamye hasi aho ari kuvurwa.

16:04

47' Rubanguka na Mugisha Didier mu bari kwishyushya

Abakinnyi bane b'Amavubi barimo Rubanguka Steve, Mugisha Didier, Samuel Guelette, Bigirimana Abeddy na Ishimwe Christian bari kwishyushya.

16:02

46' Igice cya kabiri cyatangiye

Ratifo ni we uteye umupira wa mbere mu gice cya kabiri.

Amavubi ari inyuma n'igitego 1-0, arasabwa intsinzi.

15:55

Carlos Ferrer ahanzwe amaso

Kuri ubu, buri wese ategereje kureba impinduka zihindura umukino zikorwa n'Umutoza Carlos Alos Ferrer.

Mu gice cya mbere, Amavubi yagowe no kwibona hagati mu kibuga.

Gusimbuza abarimo Ruboneka Jean Bosco wibuze, Nshuti Innocent na Hakizimana Muhadjiri, hakaba hajyamo batatu hagati ya Rubanguka, Mukunzi Yannick na Mugisha Didier cyangwa Biramahire Abeddy bishobora guhindura umukino.

Mozambique nta kintu gikomeye yakinnye, ariko ifite abakinnyi babigize umwuga mu busatirizi by'umwihariko Ratifo wakomanze inshuro ebyiri.

Yego, Amavubi yabuze amahirwe ariko ibyo ntacyo bivuze ku musaruro ubarwa umukino urangiye.

15:47

Igice cya mbere kirarangiye

15:47

45+1' Ikarita y'umuhondo

Amade Momade ahawe ikarita y'umuhondo akuruye Ruboneka Jean Bosco.

15:45

45' Iminota ibiri y'inyongera

Umusifuzi wa Kane, Bekoua Ssa, yerekanye iminota ibiri y'inyongera.

Mozambique iracyashaka gutsinda.

15:44

42' Igitego cya Mozambique

Cypriano Macano atsindiye Mozambique nyuma y'uko yari kumwe na mugenzi we bagasiga Mutsinzi Ange, aroba umunyezamu Ntwari Fiacre.

15:41

40' Amavubi yimwe penaliti?

Macandza agushije Nshuti Innocent mu rubuga rw'amahina, ariko umusifuzi Ghorbal avuga ko ntacyo bamutwaye.

Abafana bari bahagurutse bagaragaza ko ari penaliti.

15:37

36' Amavubi abuze amahirwe akomeye, umupira ukubita igiti cy'izamu

Serumogo Ali ahaye umupira Nshuti Innocent uteye ishoti rifata igiti cy'izamu mu gihe wari wamaze kunyura ku munyezamu Urrubal.

Abanyarwanda bahise bikorera amaboko.

15:35

33' Mozambique yirangayeho

Macandza ahinduye umupira usanze Ratifo mu rubuga rw'amahina, awutera nabi ujya hanze. Iyo awufatisha, abari i Huye bari kuvuga ibitandukanye n'ibyo babonye.

15:33

32' Mugisha abaye mugufi

Serumogo ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Mugisha Gilbert aba mugufi, ariko arahindukira arawufata, awuha Muhadjiri uteye ishori rijya ku ruhande.

15:29

28' Uburyo bwiza bw'Amavubi

Mugisha Gilbert ahaye umupira Bizimana Djihad uteye ishoti rikomeye, rikurwamo n'umunyezamu Urrubal.

Amavubi yakangutse.

15:27

27' Ntwari atabaye Amavubi

Sahabo atakaje umupira ugeze kuri Ratifo uteye ishori rikomeye rishyirwa muri koruneri na Ntwari Fiacre.

15:25

24' Mozambique yongeye gusubira mu mukino

Stanley Ratifo ahinduye umupira unyuze hejuru y'izamu ujya ku ruhandi ruhande.

Mozambique yongeye gushyira igitutu ku Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'.

15:20

Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa ari mu baje kureba uyu mukino

15:20

18' Coup-franc nziza y'Amavubi

Gabriel Dove akoze umupira wa Muhadjiri inyuma y'urubuga rw'amahina.

Hakizimana yihaniye iri kosa, umupira akaraze ugonga Mutsinzi Ange ujya hanze.

15:17

16' Coup-franc y'Amavubi

Shaquille Nangy akoze umupira mu kibuga cye hagati ubwo yari ahanganye na Nshuti Innocent.

Ikosa rihanwe na Hakizimana Muhadjiri, ariko Mozambique ihagarara neza.

15:14

13' Ubundi buryo bw'Amavubi

Hakim Sahabo ateye ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina, umupira ujya hejuru gato y'izamu.

Byari biturutse ku kubonana kwiza hagati ya Serumogo, Mugisha Gilbert n'uyu mukinnyi mushya wa Standard de Liege mu Bubiligi.

15:12

12' Amavubi ahushije uburyo bwiza

Muhadjiri ateye umupira ugeze kuri Mutsinzi Ange atera n'umutwe, ufatwa neza na Urrubal wa Mozambique.

15:10

10' Nta kipe iratera mu izamu

Amavubi na Mozambique zikomeje gukinira hagati nubwo ziri kunyuzamo zigasatirana, ariko nta kipe iratera mu izamu.

15:06

5' Ntwari atabaye Amavubi

Pelembe na Ratifo bakinanye neza binjira mu rubuga rw'amahina, ariko Ntwari Fiacre ahindukira vuba afata umupira wari ugiye kugerwa na rutahizamu wa Mozambique wari kumwe na Serumogo Ali.

Ubwugarizi bwa Manzi Thierry wari utakaje uyu mupira, burasabwa kwitonda.

15:03

3' Mozambique iri gushyira igitutu ku Rwanda

Ikipe y'Igihugu ya Mozambique itangiye umukino ibuza u Rwanda gukina, ahubwo ishaka ko umupira uguma mu kindi kibuga (kitari icyayo).

Hakim Sahabo yatangiye kwigarurira imitima y'abari i Huye.

15:00

Umukino uratangiye

Umusifuzi Mustapha Ghorbal atangije umukino.

Umupira wa mbere utewe na Nshuti Innocent w'u Rwanda rutangiye rusatira, ariko ukajya hanze.

14:54

Hari kuririmbwa indirimbo z'ibihugu byombi

Mu gihe hasigaye iminota itandatu ngo umukino utangire, ubu hari kuririmbwa indirimbo z'ibihugu byombi haherewe ku ya Mozambique, ubundi hakurikireho Rwanda Nziza.

Amavubi yambaye umuhondo, ariko ufite amakabutura y'ubururu.

Mozambique yambaye umutuku hasi no hejuru, amakabutura ni umukara.

14:52

Abasimbura bamaze kugera mu byicaro byabo

Abakinnyi b'abasimbura ku mpande zombi, bamaze kugera mu byicaro,

Hategerejwe ababanza mu kibuga barangajwe imbere n'abasifuzi bo muri Algeria.

14:48

Amakipe yombi yishyushya

14:43

U Rwanda rwagize amakenga kuri Ndikumana Danny

Umukinnyi Ndikumana Danny wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y'Igihugu, ariko akaba yarifujwe n'u Burundi bwagaragaje ko na bwo buteganya kumuhamagara, ntiyitabajwe n'Amavubi kubera ko ibibazo bye bitarakemuka.

Nta kipe y'Igihugu arakinira, ariko FERWAFA yahisemo kubigendamo gake kugira ngo bitazateza ibibazo.

Ndikumana wifuza gukinira u Rwanda ndetse akaba abifata nk'inzozi ze, avuga ko Se ari Umunyarwanda naho Nyina akaba Umurundi.

Gusa, hari amakuru avuga ko ubwo yitabiraga imikino ya EAPCCO yabereye i Kigali muri Werurwe ari kumwe na Rukinzo FC, icyo gihe yari afite pasiporo igaragaza ko ababyeyi be bombi ari Abarundi.

Ku ijanisha riri hejuru, Ndikumana azakinira APR FC mu mwaka utaha w'imikino dore ko yamaze gutandukana na Rukinzo FC yasojemo amasezerano.

14:34

Amavubi amaze imyaka ibiri adatsinda, ahuye na Mozambique aheruka gutsinda

Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' iheruka intsinzi muri Werurwe 2021, mu gushaka itike ya CAN 2021 yabereye muri Cameroun.

Icyo gihe, igitego cya Byiringiro Lague cyahesheje Amavubi gutsinda Mozambique.

N'uyu munsi, amateka arisubiramo? Ni byo tugiye kureba muri aka kanya.

14:32

Amakipe yombi ari kwishyushya

Kuva saa Munani n'iminota 13, abakinnyi b'amakipe yombi bari kwishyushya bitegura umukino utangira mu minota 28 iri imbere.

14:31

Abakinnyi ba Mozambique babanje mu kibuga

Umutoza Chiquinho yabanjemo:

Ivane Urrubal
Domingos Macandza
Amade Momade
Elias Gaspar Pelembe (c)
Gabriel Dove
Stanley Ratifo
Martinho Alberto
David Malembana
Witiness Quembo
Cypriano Catamo
Shaquille Nangy

14:29

Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga

Umutoza Carlos Alos Ferrer yabanjemo:

Ntwari Fiacre
Serumogo Ali
Imanishimwe Emmanuel
Mutsinzi Ange
Manzi Thierry
Bizimana Djihad (c)
Ruboneka Jean Bosco
Hakim Sahabo
Nshuti Innocent
Mugisha Gilbert
Hakizimana Muhadjiri

Abasimbura: Rubanguka, Biramahire, Mugisha Didier, Omborenga, Nsabimana, Usengimana, Ishimwe Christian, Ishimwe Pierre, Mukunzi Yannick, Nshuti Savio, Rwatubyaye na Samuel Guelette.

14:23

Mozambique isesekara kuri Stade ya Huye

14:22

Ubwo Amavubi yageraga kuri Stade ya Huye

14:15

Ni umukino wo gupfa no gukira ku Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'

Nubwo ari ku mpande zombi, ariko Amavubi ni yo akeneye intsinzi cyane kuko ari ku mwanya wa nyuma mu Itsinda n'amanota abiri mu gihe Mozambique ifite amanota ane, irushwa inota rimwe na Benin yaraye inganyije na Senegal 1-1, iki gihugu cya nyuma kikaba cyaramaze kubona itike.

Amavubi arasabwa gutsinda niba ari ayo kuguma guhatanira itike, ubundi akazategereza umukino wa nyuma azahuramo na Senegal ubwo Benin izaba iri kumwe na Mozambique.

14:13

Ikaze kuri Stade ya Huye

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda L hagati y'Amavubi y'u Rwanda na Os Mambas ya Mozambique.

Ni mu rwego rwo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Cote d'Ivoire mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2023.

Umukino uratangira saa Cyenda.