Marines vs Rayon Sports

Marine FC 2-2 Rayon Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Iradukunda Olivier

Amafoto

: Ntare Julius

08:25

AMASHUSHO: Ibyaranze umukino Marines FC yanganyijemo na Rayon Sports

17:10

Rayon Sports na yo itsikiye kwa Marines FC

Mu mukino waberaga kuri Stade Umuganda, Rayon Sports inganyije na Marines FC ibitego 2-2.

Uyu mukino w'Umunsi wa Kane wa Shampiyona utarabereye igihe, wagombaga kuba muri Nzeri, ariko usubikwa kuko Rayon Sports yari mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Kunganya bitumye Rayon Sports iba iya gatandatu ifite amanota atandatu mu mikino ine, ikaba isigaje ikirarane kimwe izahuramo na Police FC.

Marines FC igize amanota atandatu iri ku mwanya wa karindwi.

Iyi kipe y'i Rubavu yaherukaga kandi kunganya na APR FC ibitego 2-2 mu kindi kirarane cyabereye i Rubavu.

17:02

Umukino urarangiye

17:02

90+8' Ikarita itukura

Luvumbu Heritier ahawe ikarita itukura kubera kubwira nabi umusifuzi.

16:59

90+3' Héritier Luvumbu ntari kumvikana n'umusifuzi


Luvumbu ugomba guhana ikosa atindije umukino ahabwa ikarita mu y'umuhondo hafi yo guhabwa itukura bagenzi be barahagoboka.

16:57

90' Iminota umunani y'inyongera

Umukino wongeweho iminota umunani.

16:56

90' Coup-franc nziza ya Rayon Sports


Ojera ashyizwe hasi hafi y'urubuga rw'amahina mu gihe Rayon Sports ihise ikuramo Mvuyekure ishyiramo Rudasingwa Prince.

16:52

88' Marines FC itsinze ikindi gitego cyanzwe


Gitego Arthur ateretse umupira mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko yawuhawe na Mugisha Désire wari waraririye.

16:47

86' Igitego cya kabiri cya Marines FC


Gitego Arthur yivuye mu mitsi yishyura igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye cyane atereye inyuma y'urubuga rw'amahina.

16:44

82' Gusimbuza


Eid Mgadam na Mugisha François basimbuye Mitima Isaac na Youssef Rharb.

16:43

81' Rayon Sports yihariye umupira


Rayon Sports iri gukinira hagati ihererekanya neza ndetse ishaka uburyo yarinda intsinzi ifite.

16:40

75' Marines FC ikoze indi mpinduka


Marines FC yongereye imbaraga mu busatirizi ikuramo Byiringiro Gilbert ishyiramo Mugisha Désire.

16:40

72' Byiringiro Gilbert agiye kuvurwa



Charles Bbaale akoreye ikosa Byiringiro Gilbert yohereza kuvurirwa hanze.

16:35

70' Marines FC ihushije igitego


Ikosa rimaze guhanwa abakinnyi bagundaguranira mu izamu rya Rayon Sports ariko Hakizimana Bonheur akomeza kuburana ko habayeho ikosa, umusifuzi aramwihorera.

16:34

70' Abafana ntibishimiye imisifurire ya Nsabimana Céléstin


Umusifuzi Nsabimana Céléstin asifuye ikosa rikorewe Usabimana Olivier na Serumogo, abafana bagaragaza kutabyishimira.

16:34

69' Nkundimana Fabio agiye mu kibuga


Umutoza Rwasamanzi Yves akuye mu kibuga Gikamba Ismaël ashyiramo Nkundimana Fabio.

16:33

68' Ikarita y'umuhondo



Mvuyekure Emmanuel ahawe ikarita y'umuhondo kubera ikosa akoreye Byiringiro Gilbert.

16:31

66' Yamen Zelfani ntiyishimiye imikinire ya Youssef muri iyi minota



Youssef Rhab uri gushaka gutindana imipira ari kuyitakaza ari myinshi bigatuma umutoza we agaragaza ukutishima cyane.

16:31

64' Gikamba Ismaël yari yitsinze



Héritier Luvumbu ateye coup-franc, Gikamba Ismaël agiye gukiza izamu, umupira awuteramo ariko Umunyezamu Tuyizere aratabara awushyira muri koruneri.

16:24

63' Umukino uratuje


Amakipe yombi ntabwo ari gusatira izamu neza usibye umupira uri gukinirwa mu kibuga hagati n'amakosa menshi ku mpande zombi.

16:20

60' Marines FC ikoze impinduka


Ngoy Ilunga na Thaiba Mbonyumwami bahaye umwanya Ishimwe Jean Réne na Gitego Arthur.

16:16

55' Rayon Sports yongeye gusubira mu mukino iri hejuru

Nk'uko byagenze mu gice cya mbere, Rayon Sports iri gusatira cyane muri iki gice cya kabiri.

Gusa, yahawe ikarita itukura kuri Team Manager wayo, Mujyanama Fidele kubera amagambo yabwiye Umusifuzi Nsabimana Celestin.

15:50

Igice cya mbere kirarangiye

Igice cya mbere kirangiye Rayon Sports yatsinze Marines FC ibitego 2-1.

15:48

45' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa Kane yerekanye iminota 45 y'igice cya mbere irangiye, yongeraho indi ine.

15:46

43' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza



Mvuyekure akorewe ikosa ararihana, bagerageza gutera mu izamu ariko umunyezamu Tuyizere Jean Luc arijugunya ashyira umupira hanze.

15:43

39' Ojera yahinduranyije umwanya na Youssef


Mu gihe Youssef yari yananiwe kunyura kuri Ilunga ibumoso, yahinduranyije na Ojera wari iburyo kugira ngo abashe gukina.

15:38

36' Ojera ahushije igitego



Joackiam Ojera ahawe umupira mwiza na Youssef, aroba umunyezamu ariko umupira uca hejuru gato.

15:35

33' Coup-franc ya Marines FC


Usabimana Olivier akorewe ikosa na Serumogo Ali, umusifuzi abasaba guhagarika umupira bakabanza bakarihana.

15:32

30' Mbonyumwami Thaiba akoze amakosa aza kwicuza



Marines FC yashoboraga kwishyura igitego, Mbonyumwami ahabwa umupira asigaranye n'umunyezamu Hategekimana ariko ashaka gucenga birangira awambuwe.

15:30

28' Youssef ari gutabaza Rwatubyaye

Joackiam Ojera akorewe ikosa, Youssef wari ufitanye amakimbirane n'abakinnyi ba Marines FC ahamagara Rwatubyaye ngo amutabare.

15:29

27' Ikarita y'umuhondo

Ngoy Ilunga wa Marines FC ahawe ikarita y'umuhondo kubera ikosa akoreye Youssef Rharb.

15:28

24' Igitego cya kabiri cya Rayon Sports



Héritier Luvumbu ahereje umupira Joackiam Ojera ahita atera mu izamu, atsinda igitego cya kabiri.

15:25

23' Hategekimana Bonheur yari atanze ikipe


Umunyezamu wa Rayon Sports agiye gutera imberE umupira arawuhusha, habura gato ngo Tuyishime awufate.

15:24

22' Ngoy Ilunga arihanangirijwe

Ngoy Ilunga akoreye ikosa Youssef RhaRB, umusifuzi amubwira ko niyongera amuhana.

15:24

20' Igitego cya Marines kiyongereye icyizere



Nyuma y'uko Marines FC yari yananiwe kwinjira neza mu mukino, ibonye igitego gitumye abakinnyi bayo batangira guhererekanya neza.

15:20

18' Igitego cya Marines FC

Rwatubyaye Abdul na Mitima Isaac bananiwe kumvikana, Tuyishime Benjamin abatsinda igitego cya mbere cya Marines FC.

15:19

16' Ganijuru Elie aryamye hasi



Myugariro wa Rayon Sports, Ishimwe Ganijuru Elie, ahanganiye umupira na Usabimana Olivier ariko birangira agiriyemo akabazo gatuma yitabwaho n'abaganga.

15:16

14' Rayon Sports iri hejuru

Mu gihe umukino uri kujya mbere Rayon Sports ikomeje kuba imbere ya Marines FC bigaragara ko itarawisangamo.

15:14

Marines FC yirwanyeho

Charles Bbaale yirukankanye umupira aturutse inyuma y'umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri, ariko ageze imbere y'izamu Byiringiro Gilbert amukuraho umupira.

15:13

10' Ilunga Ngoy yari agerageje kwishyura

Marines FC ibonye koruneri itewe neza ariko Ngoy Ilunga ateye mu izamu umupira uca hejuru cyane.

15:10

8' Charles Bbaale ahushije igitego cyabazwe

Youssef Rhab uri kugaruka nyuma yo kugira imvune, yongeye guha umupira Charles Bbaale uteye iruhande gato rw'izamu.

15:08

6' Gusatira kwa Rayon Sports

Mvuyekure Emmanuel ahereje umupira Ojera wari inyuma y'urubuga rw'amahina atera ishoti rinyuze iruhande rw'izamu gato.

15:07

4' Rayon Sports iri gusatira cyane

Umukino uri gukinirwa cyane imbere y'izamu ririnzwe na Tuyizere Jean Luc ndetse Murera irashaka ikindi gitego.

15:05

2' Igitego cya Rayon Sports

Rayon Sports yatangije umupira ihererekanyije neza imbere y'izamu ndetse ibona igitego cya Youssef Rhab.

15:01

Umukino waratangiye

Umusifuzi Nsabimana Céléstin atangije umukino.

14:58

Umukino uratangira mu kanya katarambiranye

Amakipe yombi asohotse mu rwambariro ndetse kuri ubu ari gufata amafoto mbere yo gutangira gukina.

Marines FC yambaye umwambaro wayo yakirana w'umuhondo wiganje urimo ibara ry'icyatsi ku mipira mu gihe Rayon Sports yambaye umweru hose, nimero n'amazina bikaba ubururu.

14:53

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Abakinnyi ba Rayon Sports igiye kubanza mu kibuga

Hategekimana Bonheur
Rwatubyaye Abdul (c)
Ganijuru Elie
Serumogo Ali
Mitima Isaac
Mvuyekure Emmanuel
Ngendahimana Eric
Luvumbu Nzinga
Charles Bbaale
Youssef Rhab
Joachiam Ojera

14:52

Abakinnyi ba Marines FC bagiye kubanza mu kibuga


Umutoza Rwasamanzi Yves yahisemo gukoresha:

Tuyizere Jean Luc
Gikamba Ismaël
Byiringiro Gilbert
Hirwa Jean de Dieu
Ngoy Ilunga
Bizimana Omar
Usabimana Olivier
Diakite Adama
Mbonyumwami Thaiba
Tuyishime Benjamin
Nahimana Hamim

14:51

Ikaze kuri Stade Umuganda

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade Umuganda ahagiye kubera umukino w'ikirarane cy'Umunsi wa Kane wa Shampiyona hagati ya Marines FC na Rayon Sports.

Uyu mukino wari kuba muri Nzeri, ariko usubikwa kuko Rayon Sports yari muri CAF Confederation Cup.