Sunrise FC vs APR FC

Sunrise FC 0-1 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Ukurikiyimfura Eric Tony

Amafoto

: Ntare Julius

17:50

Reba igitego cyafashije APR FC kuyobora Shampiyona

16:58

APR FC ifashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Sunrise FC

Igitego cya Victor Mbaoma kuri penaliti, gifashije APR FC gutsinda Sunrise FC 1-0 mu mukino w'ikirarane cy'Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona ndetse iyi Kipe y'Ingabo ifashe umwanya wa mbere n'amanota 25, irusha abiri Musanze FC mu mikino 11 imaze gukinwa.

Sunrise FC igumye ku mwanya wa 14 n'amanota 10.

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ku wa Gatanu ku mukino Rayon Sports izakiramo Bugesera FC.

16:56

Umukino urarangiye

16:54

90+3' Gusatira kwa APR FC

Mbaoma ahaye umupira Ruboneka uwinjiranye, na we ahereza Mugisha Gilbert uteye ishoti, rishyirwa muri koruneri na Franklin Onyeabor.

16:50

90' Iminota itanu y'inyongera

Umusifuzi wa Kane, Mukansanga Salima, yerekanye iminota itanu y'inyongera.

16:49

89' Gusimbuza

Brian Ssali asimbuye Mubiru Yafessi.

16:47

86' Coup-franc ya Sunrise FC

Niyomugabo akiniye nabi Osuji, ikosa rihanwe na Nzayisenga, umupira ufatwa neza na Pavelh Ndzila.

16:44

83' Ikarita y'umuhondo

Umutoza wa Sunrise FC, Jackson Mayanja, ahawe ikarita y'umuhondo kubera kutishimira ibyemezo by'abasifuzi.

16:43

82' Igitego cya APR FC

Victor Mbaoma atsinze igitego cya munani muri Shampiyona, kuri penaliti ashyize iburyo, Umunyezamu Mfashingabo ajya ibumoso.

Uyu Munya-Nigeria yishimiye igitego mu buryo buzwi kuri Cristiano Ronaldo, "Siuuuuu"!

16:41

80' Abatoza ba Sunrise FC bahamagaje Umunyezamu Mfashingabo mbere yo gutera penaliti

Mfashingabo yitabye abatoza be ari kumwe na Franklin mu gihe APR FC yitegura gutera penaliti.

Abakinnyi ba Sunrise FC babanje kuburanya abasifuzi.

16:39

78' Penaliti ya APR FC

Mugisha Gilbert yinjiye mu rubuga rw'amahina, agushwa na myugariro wa Sunrise FC. umusifuzi atanga penaliti.

16:36

78' Gusimbuza

Gusimbuza, Nshuti Innocent asimbuye Kwitonda Alain 'Bacca'.

16:34

73' Sunrise FC ikomeje gukomanga

Ubusatirizi bwa Sunrise FC burimo Mubiru na Mukoghotya bukomeje gushaak uko bwinjira mu rubuga rw'amahina rwa APR FC, ariko abarimo Niyigena na Yunussu bakaba ibamba.

16:31

70' Amakipe yombi yinjiye mu minota 20 ya nyuma

16:29

67' Sunrise FC irarokotse

Nshimirimana Ismael Pitchou ateye umupira wari uteretse inyuma y'urubuga rw'amahina mu ruhande, ukubita umutambiko w'izamu uvamo.

16:27

65' Mfashingabo arwanye kuri Sunrise FC

Kwitonda wari kumwe na Pitchou, ahannye ikosa, atera umupira ashaka Mbaoma na Clement, Mfashingabo aratabara, akuraho umupira akiresheje ibipfunsi.

16:25

64' Ikarita y'umuhondo

Mukoghotya Robert ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Ruboneka Bosco.

16:22

60' Gusimbuza

Ruboneka Jean Bosco asimbuye Ishimwe Christian.

Niyomugabo Claude asubiye inyuma.

16:19

58' Gusimbuza

Paul Laab na Chimezie Osuji basimbuye Niyibizi Vedaste na Mwizerwa Elissa.

16:14

51' Uburyo bwiza bwa APR FC

Kwitonda Bacca ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu, Yunussu awushyizeho umutwe ugonga Mfashingabo usubira inyuma.

16:13

50' Amakipe yombi yagarutse asatirana

Yaba Sunrise FC cyangwa APR FC, buri imwe iri kugerageza kurema uburyo bushobora kuvamo igitego ariko kugeza ubu ntayo irabigeraho.

16:06

46' Igice cya kabiri cyatangiye

Sunrise FC ni yo itangije igice cya kabiri.

15:50

Igice cya Mbere kirarangiye

15:47

45+1' Gusatira kwa Sunrise FC

Mukoghotya ahawe umupira na Shema Frank, aterera inyuma y'urubuga rw'amahina, ufatwa na Pavelh Ndzila.

15:45

45' Iminota itatu y'inyongera

Umusifuzi wa Kane, Mukansanga Salima, yerekanye iminota itatu y'inyongera.

15:43

41' Uburyo bwa Sunrise FC

Shema Frank ahawe umupira ari hafi y'urubuga rw'amahina mu ruhande, atera ishoti rinyuze imbere y'izamu rya APR FC.

Ikipe y'Ingabo ihise ikora contre-attaque, Mugisha agorwa no kubyaza umusaruro umupira ugiye hanze.

15:42

39' Ubundi buryo kuri APR FC

Ndayishimiye Dieudonné ahinduye umupira ufashwe na Mugisha Gilbert, arahindukira atera ishoti rigiye hejuru y'izamu, gusa umusifuzi agaragaraza ko yari yashyizeho ukuboko ubwo yamanuraga umupira ku gituza.

15:38

37' Uburyo bwiza bwa APR FC

Mugisha Gilbert yitaje abakinnyi babiri ba Sunrise FC ari inyuma y'urubuga rw'amahina, aritambika, atera ishoti rikuwemo na Mfashingabo Didier, umupira ujya muri koruneri.

15:37

35' Coup-franc ya APR FC

Kwitonda Alain Bacca akiniwe nabi na Shema Frank, ikosa rihanwe na Pitchou, umupira ugonga urukuta.

15:36

35' Nta kipe iratera mu izamu

Mu gihe habura iminota mike ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, kugeza ubu ntayo iratera mu izamu ry'indi ku buryo bwabazwe.

15:31

29' Gusimbuza

Shema Frank asimbuye Byukusenge Jean Michel.

15:29

26' APR FC ihushije uburyo bwiza

Ndayishimiye Dieudonné ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Umunyezamu Mfashingabo uwuhuriyeho na Mbaoma ntiyawufata neza, ukomeje usanga Mugisha Gilbert yamaze kwinjira mu izamu arawusiga.

Mfashingabo abanje kwitabwaho n'abaganga mbere yo gukomeza umukino.

15:27

26' Sunrise FC iri gukina neza

Abakinnyi ba Sunrise FC bari gukina neza muri iyi minota ariko abo bandi bose ntibarahuza na babiri cyanga batatu bari kuguma imbere mu busatirizi.

15:23

21' Franklin atabaye Sunrise FC

Nshimirimana Ismaël Pitchou atanze umupira mwiza imbere ashaka Mbaoma wakurikiye, ariko Franklin Onyeabor akuraho umupira arawurenza.

15:21

19' Niyomugabo yamaze guhindurirwa umwanya?

Niyomugabo Claude, Kapiteni w'Umunsi wa APR FC, yongeye kubanza mu kibuga akina hagati mu mwanya wa Shaiboub utakinnye.

Uyu mukinnyi umenyerewe inyuma ibumoso, abanzanyamo na Ishimwe Christian.

15:15

12' Ubundi buryo kuri APR FC

Ndayishimiye yambuwe umupira ushyizwe muri koruneri, itewe na Bacca, umupira usanga Yunussu ashyiraho umutwe, ujya hanze.

15:12

10' Kugerageza kwa gatatu

Nyuma ya Yunussu na Bacca, na Taddeo Lwanga ahawe umupira ari mu rubuga rwa Sunrise FC, atera ishoti rirerire rinyuze hejuru y'izamu.

15:11

10' Umukino uri kuva ku izamu ujya ku rundi

Muri iyi minota 10 ibanza, Sunrise FC ni yo iri hejuru ariko amakipe yombi ari gukina acingira kuri contre-attaque kuri buri mupira abonye.

Ntayo ishaka kubanza kubaka.

15:09

8' Gusatira kwa APR FC

Nshimirimana Ismaël Pitchou, Mbaoma na Bacca bakinanye neza, uyu wa nyuma atereye kure, umupira ujya hejuru y'izamu.

15:06

5' Sunrise FC iri gusatira cyane

Mu minota irenga itatu ishize, umupira uri gukinirwa hafi y'izamu rya APR FC ariko Sunrise FC yananiwe gutera mu izamu.

15:03

1' APR FC itangiye kugerageza hakiri kare

APR FC itangiranye ubushake bwo gusatira izamu rya Sunrise FC, ibonye umupira muremure utewe na Yunussu Nshimiyimana, ujya hejuru y'izamu.


Sunrise FC ihise ikora contre-attaque, APR FC ishyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.

15:01

Umukino uratangiye

Umusifuzi Nizeyimana Is'aq atangije umukino.

APR FC itangiranye umupira, yambaye umukara ufite umweru mu gatuza naho Sunrise FC yambaye umweru ufite isine ku maboko no hejuru ku bitugu.

14:31

Amakipe yombi ari kwishyushya

Mu gihe imvura yamaze guhita, amakipe yombi akomeje kwishyushya.

Ni ko bimeze kandi ku basifuzi bayobowe na Nizeyimana Is'aq uza kuba ari hagati mu kibuga.

14:28

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umutoza Thierry Froger yagiriye icyizere:

Pavelh Ndzila
Niyomugabo Claude (c)
Ndayishimiye Dieudonne
Niyigena Clement
Nshimiyimana Yunussu
Ishimwe Christian
Taddeo Lwanga
Nshimirimana Ismael
Kwitonda Alain
Mugisha Gilbert
Victor Mbaoma

Abasimbura ni: Mutabaruka, Yannick, Prince, Placide, Omborenga, Bindjeme, Ruboneka, Nshuti na Apam Bemol.

14:25

Abakinnyi ba Sunrise FC babanje mu kibuga

Umutoza wa Sunrise FC, Jackson Mayanja, yahisemo kwifashisha:

Mfashingabo Didier (c)
Nzayisenga Jean D'Amour
Byukusenge Jean Michel
Uwambazimana Leon
Franklin Onyeabor
Murenzi Patrick
Mwizerwa Elissa
Niyibizi Vedaste
Mubiru Yafes
Mukoghotya Robert
Ndoli Mico Kevin

Abasimbura ni: Pascal, Shyaka, Prosper, Ssali, Osuji, Isaie, Laab, Shema na Elisa.

14:18

Ubwo APR FC yageraga kuri Stade ya Nyagatare

14:09

Imvura yatangiye kugwa i Nyagatare

Imvura nyinshi ariko idakabije iri kugwa i Nyagatare mu gihe habura igihe kitageze ku isaha ngo umukino utangire.

Ku wa Gatandatu, imvura nyinshi yaguye kuri iyi stade, umukino wa Sunrise FC na Kiyovu Sports uhagarara ugeze ku munota wa karindwi.

Byabaye ngombwa ko urarana, ukinwa bukeye bwabo, ku Cyumweru, amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Ibyo ni byo byatumye iki kirarane cyari gukinwa ku wa Kabiri, kimurirwa uyu munsi ku wa Gatatu.

14:02

Ikaze kuri Stade ya Nyagatare

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Nyagatare ahagiye kubera Umukino w'Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona utarabereye igihe, ugiye guhuza Sunrise FC na APR FC.

Sunrise FC ni iya 14 n'amanota 10 mu gihe Ikipe y'Ingabo z'Igihugu iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 22, irushwa rimwe na Musanze FC ya mbere n'amanota 23 mu mikino 11.

Umukino uratangira mukanya saa Cyenda.