Hakizimana Muhadjiri yafashe penaliti ya mbere ndetse ayitera neza, Umunyezamu Ndiaye ajya mu rundi ruhande.
Luvumbu yatsinze neza penaliti ya mbere ya Rayon Sports, ayitera mu ruhande, Umunyezamu Rukundo ntiyanyeganyega.
Mugenzi Bienvenu yatsinze penaliti ya kabiri ya Police FC nubwo Ndiaye yari yakurikiye.
Kanamugire Roger atsinze neza penaliti ya kabiri ya Rayon Sports ku mupira yazamuye.
Ndahiro Derrick atsinze penaliti ya gatatu ya Police FC ariko Ndiaye yakoze ku mupira uramunanira.
Charles Bbaale ateye hejuru penaliti ya gatatu ya Rayon Sports.
Sseruyide Moses ateye penaliti ya kane ya Police FC, Umunyezamu Ndiaye ayikuramo.
Nsabimana Aimable ateye penaliti ya kane ya Rayon Sports, ayinjiza neza nubwo Rukundo yari yakurikiye.
Nsabimana Eric 'Zidane' ateye penaliti ya gatanu ya Police FC, ayinjiza neza.
Mitima Isaac ateye penaliti ya gatanu ya Rayon Sports, Umunyezamu Rukundo ayikuramo.
























