Rayon Sports vs APR FC

Rayon Sports 0-2 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Jahdeau Dukuze

Amafoto

: Ntare Julius

19:27

AMAFOTO- Derby yo guca impaka yashojwe abakunzi ba APR FC baciye impaka

19:03

Irebere ibyaranze umukino muri rusange mu mashusho

18:50

APR FC ishyizemo amanota 13 aho ibura gutsinda umukino umwe ngo itware igikombe

Dore uko amakipe akurikirana ku rutonde

17:02

UMUKINO URARANGIYE. Rayon Sports 0-2 APR FC

Ikipe y'ingabo z'igihugu yegukanye intsinzi ishyiramo amanota 13 irusha Rayon Sports ya kabiri. Niyigena Clement ni we wabaye umukinnyi w'umukino.

17:01

90+5 APR FC ihushije igitego cya LALA Salama

Umupira uzamukanywe n'abakinnyi b'iburyo ba APR FC usanze Omborenga wenyine mu rubuga rw'amahina awuterekera neza Victor Mbaoma ariko uyu awuteye usanga ubwugarizi bwa Rayon Sports buhagaze neza

16:59

90+4 Contre attaque ya APR FC ntakintu itanze

Kuri Corner y'ubugira gatatu APR FC izamukanye umupira ariko bawutanga nabi

16:57

90+2 Corner ya Rayon Sports

Niyigena Clement yongeye gukiza izamu ku mupira uhinduwe na Didier Mucyo ubyara Corner ivuyemo izindi ebyiri.

16:56

90+1 APR FC yari iremye uburyo bwo gutsinda

Umupira Bacca ahererakanyije na Ramadhan usanze Mbaoma ntiyashobora guhindukira neza

16:55

90' Iminota itanu y'inyongera

16:53

88' Corner ya Rayon Sports

Umunyezamu Ndzila akoze ku mupira wajyaga hanze biha Rayon Corner ariko ntacyo itanze

16:52

87' Gusimbuza ku ruhande rwa Rayon Sports

Gomis afashe umwanya wa Charles Baale

16:51

86' Ikarita y'umuhondo kuri Muhire Kevin

Kapiteni wa Rayon Sports akoreye ikosa Mugisha waganaga izamu

16:49

83' Coup Franc ya APR FC

Ikosa rikorewe Omborenga rivuyemo Coup Franc itewe neza na Pitchou ariko umunyezamu Ndiaye awufata yemye

16:47

82' Gusimbuza ku ruhande rwa Rayon Sports

Hadji na Mucyo Didier basimbuye Serumogo na Arsene Tuyisenge

16:44

79' Gooal Rayon Sports 0-2 APR FC

Akazi gakomeye gakozwe na Ruboneka Bosco acenze Serumogo aramusubira, agarura umupira kwa Bacca, uwuterekeye Ramadhan neza atsinda igitego cya kabiri cya APR FC.

Mu kwishimira iki gitego Ramadhan abiherewe ikarita y'umuhondo

16:39

74' Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Tuyisenge Arsene

Rayon Sports yari ishatse kuzamukana umupira wihuse ariko Ishimwe Christian akorera ikosa Arsene ubanje kuvurwa n'abaganga

16:38

71' Rayon Sports ihanganye na Clement

Uyu myugariro wa APR FC ari kugarura imipira yose iri kugana mu rubuga rw'amahina rw'ikipe ye

16:36

70' EH Rayon Sports ihushije igitego

Nshimiyimana Yunusu ateye umupira nabi wisangira Charles Baale ateye ishoti rikomeye mu izamu Pavel Ndzila akora "Save" ikomeye arawugarura

16:34

68' Mugisha Gilbert yari aremye uburyo bwo gutsinda

Mugisha wagoye Rayon kuva yakwinjira azamukanye umupira iburyo asiga Mitima Isaac ariko agaruriye Bosco umupira arawubura

16:32

65' Umunyezamu wa Rayon Sports yari atanze impano

Ndiaye ashatse gucenga Mbaoma amwambura umupira ariko uyu munya Nigeria ateye umupira ujya hanze

16:29

64' Gusimbuza Rayon Sports

Ganijuru Elie asimbuye Bugingo Hakim

16:29

64' Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC

Shiboub na Claude basimbuwe na Ramadhan na Mugisha Gilbert

16:27

63' Coup Franc Bugingo Hakim arayamuruye

16:26

63 Ikarita y'umuhondo ya Claude Niyomugabo ku ikosa rikorewe Roger

16:25

62' Bugingo Hakim ateye Coup Franc iruhukira mu maboko ya Ndzila nyuma yo kugonga urukuta

16:23

60' Coup Franc nziza ya Rayon Sports

Muhire Kevin akorewe ikosa na Yunusu Cucuri ahuha mu ifirimbi

16:23

59' APR FC ihushije igitego kidahushwa

Corner ya Bacca isanze Shibboub ari wenyine ateye mu izamu umupira ujya hejuru cyane

16:22

56' APR FC ibonye Corner nyuma y'impano ya Kevin

Kapiteni wa Rayon Sports atanze umupira nabi wifatirwa na Mbaoma uwuterekeye Claude ashaka kuwmusubiza ariko Mitima arawurenza

16:19

52' APR FC ibonye Corner ya mbere y'igice cya kabiri

Umunyezamu Ndzila akinnye umupira muremure ashaka rutahizamu Mbaoma utagaragaye uyu munsi gusa umupira amuhaye Ndiaye wa Rayon arawumutanga arawurenza.

Corner ivuyemo ntacyo itanze

16:17

51' Kevin Muhire agerageje amahirwe ye

Rayon Sports iri kugorwa no kubona imipira mu rubuga rw'amahina yatangiye gushotera kure ariko hano Muhire Kevin ishoti rye rifashwe n'umunyezamu Ndzila ntakibazo

16:15

49' Rayon Sports yongeye gusatira izamu

Umupira iyi kipe izamukanye ku ruhande rw'ibumoso, Bugingo Hakim ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina ariko Clement akiza izamu

16:13

48' Bacca yari ashatse gutsinda igitego kidasanzwe

APR FC izamukanye umupira wa Contre attaque usanga Bacca ucenze abakinnyi batatu ariko ashaka kwitsindira ateye ishoti yamurura inyoni

16:11

46' Rayon Sports itangiye isatira

Abakinnyi ba Rayon Sports batangije umupira bahita bazamuka begera urubuga rw'amahina rwa APR FC ariko umupira Roger ateye witambikwa na Clement

16:10

46' Igice cya kabiri kiratangiye

16:08

Amwe mu mafoto yaranze igice cya mbere

15:55

Igice cya mbere cy'umukino kirarangiye

Umusifuzi Cucuri ajyanye amakipe yombi kuruhuka. APR FC ifite igitego 1-0 ndetse ni yo yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda.

15:53

45+1 APR FC ihushije ikindi gitego

Corner ya APR FC umunyezamu Ndiaye ntashoboye gukuraho umupira ujya ku birenge by'abakinnyi ba APR FC ariko aba bananirwa gushyira mu rushundura kugera izamu rikijijwe.

15:52

45' Iminota ibiri y'inyongera

15:51

44' Coup Franc ya Rayon Sports

Ikosa rikorewe Bugingo Hakim rivuyemo Coup Franc yindi Kevin ashyize mu maboko y'umunyezamu

15:49

43' APR FC yari igerageje kurema akantu

Umupira muremure wa Yunusu usanze Shibboub asigaranye na myugariro umwe wa Rayon Sports ariko ashatse gucenga aranyerera

15:47

41' Coup Franc ya kenshi ya Rayon Sports

Ikosa rikozwe na Claude Niyomugabo ryongeye guha Rayon Sports indi Coup Franc ariko bayitera nabi

15:45

39' APR FC yongeye guhusha uburyo bwo gutsinda

Ikipe ya APR FC ihererekanyije neza mu kibuga hagati, Claude ateye ishoti Aimable arawugarura, Usanga Shibboub,aterekera Omborenga ateye centre isanga Bacca imbere y'izamu ateye n'umutwe umupira ujya hanze

15:44

36' Amakipe yongeye gukina bimwe yatumenyereje hambere

Mu minota itanu ishize umukino wagumye mu kibuga hagati ariko ntakidasanzwe amakipe yongeye kurema

15:40

32' Coup Franc ya Rayon Sports

Rayon Sports yari iremye uburyo bwo gutsinda ariko basanga baraririye. Umusifuzi Cucuri yemeza ko hari habayeho ikosa mbere.

15:34

30' Rayon Sports 0-1 APR FC. AMAFOTO!

15:29

25' Rayon Sports 0-1 APR FC

Ikipe ya Rayon Sports iri kurusha umupira mu kibuga hagati ndetse inabonye indi corner ariko ntabwo yari yashobora kubona inshundura z'ikipe bahanganye uyu munsi

15:28

20' Corner ya mbere ya Rayon Sports iruhukiye mu maboko y'umunyezamu Ndzila

15:27

19' Rayon Sports ikomeje gushaka kwishyura

Iyi kipe y'i Nyanza yari izamukanye umupira nanone gusa Yunusu ashyira umupira muri Corner

15:25

19' Corner ya APR FC ntacyo itanze

15:25

18 APR FC ibonye amahirwe iyatera inyoni

Coup Franc ikinwe nabi na Rayon Sports APR FC izamukanye umupira ariko Victor Mbaoma awuterekeye Bosco Ruboneka, Roger aratabara awushyira muri Corner

15:24

17' Coup Franc ya Rayon Sports

Niyomugabo Claude akoreye ikosa Kalisa Rashid ariko Coup Franc ivuyemo ntiyagira icyo itanga

15:22

16' Pavel Ndzila yari atanze impano y'umunsi

Umunyezamu wa APR FC atanze umupira wifatirwa na Muhire Kevin ariko uyu ashatse ab'imbere ba myugariro ba APR FC barahagoboka

15:21

16' Rayon Sports yongeye gutegura akantu

Muhire Kevin aterekeye umupira mwiza Charles Baale ariko umubana muremure

15:20

15' Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati

Amakipe yombi yabaye nk'ashyize umupira hasi nyuma yo gusatirana mu minota ya mbere

15:17

11' Rayon Sports ni yo iri guhanahana neza mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports yari yongeye kurema uburyo bwo gutsinda aho abakinnyi bayo bari guhuza kurusha aba APR FC gusa umupira Baale yari ateye mu izamu, Cucuri avuga ko habaye ikosa kuri Clement

15:16

10' Rayon Sports igerageje agateroshuma

Nyuma yo guhanahana kw'abakinnyi Charles Baale abonye umupira inyuma gato y'urubuga rw'amahina ateye umupira uruhukira mu biganza bya Ndzila

15:13

08' Rayon Sports ishatse guhita isatira

Umunyezamu Ndiaye yari ashatse gutungura APR FC atera umupira muremure kwa Baale ariko umunyezamu Ndzila arasohoka awushyira hanze

15:12

07' APR FC ibonye Corner

Ugusatira kwa APR FC binyuze nanone ku ruhande rw'ibumoso kubyaye Corner ya mbere y'umukino itagize icyo itanga

15:09

4' Igitego cya mbere cya APR FC

Coup Franc itewe neza na Ruboneka isanze Yunusu Nshimiyimana awugarura mu rubuga rw'amahina, umunyezamu Ndiaye ntiyawugeraho Clement Niyigena awushyira mu nshundura

15:08

3' Coup Franc ya APR FC

Fitina Omborenga akorewe ikosa na Bugingo Hakim Coup Franc iterwa na Ruboneka Bosco

15:07

2' Uburyo bwa mbere bw'umukino bukozwe na APR FC

Ikipe y'ingabo z'igihugu izamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso gusa umupira wa Christian ntiwagera neza kwa Bacca

15:06

1' Rayon Sports itangiye ikora "Pressing"

Abakinnyi ba Gikundiro batangiye bashyira igitutu kuri APR FC ariko ubwugarizi bw'iyi kipe y'ingabo z'igihugu buracyatekanye

15:04

Umukino uratangiye!

Ikipe ya APR FC ni yo itangije umukino Cucuri agihuha mu ifirimbi

15:04

Abafana ba APR FC baciye impaka kuri Kigali Pele!

Eh eh eh! Abafana ba APR FC bakoze ikosora kuri uyu munsi, uramutse ugeze muri Kigali Pele ushobora kwibeshya ko uri Uwanja wa taifa. Uyu munsi abakunzi b'iyi kipe bazanye ibikoresho ku buryo urusaku rwabo ari rwo ruri kumvikana muri Stade.

Ntibisanzwe

14:49

Amakipe asubiye mu rwambariro...

Nyuma yo gushyushya imitsi amakipe yombi agiye gushyira akadomo kuri za i ubundi yinjire ikibuga umuriro wake. Wowe ntuze gucikwa na gato kuri IGIHE.

14:47

Umutoza Thierry Froger yaba yashimishije abafana?

Ubwo yatangaga ikiganiro n'itangazamakuru umutoza wa APR yari yabwiye abakunzi b'iyi kipe ko niba bifuza ko akinisha Mbaoma kuri uyu munsi ari buze kumushyiramo. Byarangiye amutangije we na Shiboub uri mu bihe byiza muri iyi minsi.

Abakinnyi b'imoso babiri Pitchou na Claude ni bo bari buze kuba bacunga mu kibuga hagati cya APR FC.

Dore uko byari bimeze ubwo ino kipe yasesekaraga mwa Pele

14:40

Uko bigaragara Rayon Sports iri bukinishe 3 inyuma!

Umutoza Julien Mette yahisemo gukinisha ba myugariro batatu inyuma, Mugisha, Mitima na Nsabimana Aimable. Ubwo Bugingo Hakim na Serumogo Ali bari bube baca ku mpande.

Irebere uko bari bameze baza kuri Kigali Pele

14:27

Rayon Sports na yo yinjiye mu kibuga ihita inashyira hanze 11 babanzamo

Khadime Ndiaye
Mitima Isaac
Mugisha Francois "Master"
Nsabimana Aimable
Tuyisenge Arsene
Serumogo Ali
Kanamugire Roger
Muhire Kevin
Kalisa Rachid
Bugingo Hakim
Charles Baale

14:20

11 ba APR FC babanzamo ubu twabakubwire dore ko iyi kipe iri kwishyushya yonyine

Pavel Ndzila
Fitina Omborenga
Yunusu Nshimiyimana
Niyigena Clement
Ishimwe Christian
Niyomugabo Claude
Nshimirimana Ismael Pitchou
Ruboneka Bosco
Kwitonda Alain Bacca
Sharif Aldin Shibboub
Victor Mbaoma

14:13

Ikipe ya APR FC idutambagije mu rwambariro rwayo

Niba nawe ukoresha Twitter eh nako X se wabuzwa n'iki kwirebera ibi

14:12

Amakipe atangiye kuza kwishyushya APR FC ni yo isohotse mbere

Amakipe arimo kuva mu rwambariro ngo atangire yishyushye mbere ya Derby. Abanyezamu babiri ba APR FC ni bo basohotse mbere gusa Ishimwe Jean Pierre abanje gukora agakoryo abafana b'Igikona bajya mu bicu!

14:06

Reka mbibutse abasifuzi b'umunsi

Ishimwe Jean Claude ’Cucuri’ ni we musifuzi wo hagati kuri uyu mukino. Azaba yungirijwe na Ishimwe Didier na Ndayisaba Said uzaba ari umwungiriza wa kabiri, mu gihe Twagirumukiza Abdulkarim wasifuye umukino ubanza, azaba ari Umusifuzi wa Kane naho Munyangoga Apollinaire ari Komiseri w’Umukino.

Umukino Cucuri aheruka gusifura ikipe ya Rayon Sports yari yatsindiye APR FC i Huye igitego 1-0. Gusa....

13:57

Uyu mukino ntusanzwe!

Rayon Sports ino Derby yayise iyo guca impaka. Nubwo hakibura isaha irenga ngo umukino utangire ariko abafana hanze bari kwinjira ku bwinshi. Niba basohokana ibyishimo nk'ibyo binjiranye turi bubirebe

13:53

Amafoto- Abafana b'amakipe yombi bitegura kwinjira muri Stade

Hanze abafana ba Rayon Sports aba APR FC bari bategereje ko inyundo ivuga stade igafungurwa. Birumvikana ko na Ntare Julius yari ahabaye aduha ano mafoto yabo meza cyaaaane

13:52

Abafana batangiye kwinjira muri Stade

Nyuma y'umwanya utari muto abafana bari hanze ya stade kuva saa 13h30 batangiye kwinjira mwa Pele. Ubu ibirori byatangiye kubari muri stade

13:28

Imbuga Nkoranyambaga Byashyushye Byashyushye

Abakunzi b'imikino, abanyamakuru, amakipe yose biragaragara ko biteguye uno mukino, reka tunyureyo turebe ibiri kuvugwa muri aka kanya










13:19

Abafana ba APR FC bazindutse

Abafana b'amakipe yombi ni byo ko batangiye kugera kuri Kigali Pele Stadium gusa by'umwihariko abakunzi ba APR FC ni bo baritemye ngo barebe ko ikipe yabo yakwigaranzura mukeba. Kugeza saa 13h10 Stade yari itarafungurwa imiryango

13:18

Amakuru avugwa muri aya makipe

Rayon Sports iri mu rugo uyu munsi iheruka gutandukana na Rutahizamu w’Umunya-Guinée, Alsény Camara Agogo wasubiye iwabo muri iki cyumweru.

Ni mu gihe Aruna Moussa Madjaliwa atarakira neza imvune afite kuva mu Ugushyingo, naho Umunya-Maroc Youssef Rharb ntiyemerewe gukina kubera amakarita atatu y’umuhondo.

Prince Rudasingwa uheruka guhamagarwa mu ikipe y'igihugu na we yaravunitse.

APR FC ifite abakinnyi bose kuri uyu mukino ukuyemo Apam Bemol ndetse na Irshad Parfait. Umutoza Thierry Froger yabwiye abafana ko ari buze gukinisha abakinnyi bifuza,

13:13

Kigali Pele Stadium Derby yo guca impaka iriteguwe

Rayon Sports igiye kwakira APR FC kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona aho amakipe yombi yakaniye kuwutsinda.
Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona irifuza gutsinda uno mukino kugira ngo ikureho agahigo kabi ifite kuri Rayon Sports ko kutayitsinda mu mikino ine iheruka.

Rayon Sports irushwa na APR FC amanota 10 habura imikino irindwi ya shampiyona irabizi ko gutwara shampiyona bigoye ariko irifuza gutsinda byibura uno mukino kugira ngo abakunzi bayo bazamare undi mwaka wa shampiyona bivugwa ibigwi kuri mukeba.

IGIHE igiye kukugezaho uno mukino ujyana na byinshi biwuvugwaho.