APR FC vs Police FC

APR FC 1-0 Police FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura & Jah d’eau Dukuze

Amafoto

: Igirubuntu Darcy & Habyarimana Raoul

19:03

APR FC yatsinze Police FC hatahwa Stade Amahoro nshya

Umukino wo gutaha Stade Amahoro nshya warangiye Ikipe ya APR FC itsinze iya Police FC igitego 1-0.

Mugisha Gilbert ni we watsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, mu minota yawo ya mbere.

Perezida Paul Kagame na Perezida wa CAF, Dr Patice Motsepe, ni bo bafunguye ku mugaragaro iyi Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.







19:01

Umukino urarangiye

19:00

90+8' Indi Coup-franc ya Muhadjili ntakivuyemo

Amahirwe ya nyuma ya Police FC ntacyo ashoboye kubyara kuko umupira Muhadjili ateye awihereye ba myugariro ba APR FC.

18:58

90+3 Ikarita y'umuhondo kuri Mugisha Didier

Rutahizamu wa Police ntabwo yanyuzwe n'uko umusifuzi Abdoul ari kwitwara aho ku bwe bari buhabwe penaliti

18:58

90+2 Coup Franc ya Police

Hakizimana Muhadjili ntabwo ashoboye gutereka neza umupira ateye

18:54

90+1 Gusimbuza kwa Police FC

Ingabire Christian asimbuye Ishimwe Christian.

18:52

90' Iminota itanu y'inyongera

18:52

89' Kera kabaye abakunzi ba APR FC bagiye kubona umukinnyi mushya

Myugariro mushya Aliou Souane yinjiye mu kibuga mu mwanya wa Victor Mbaoma utaha izamu.

18:50

87' Kategeya ahise akora ibyananiye bagenzi be bamubanjirije

Uyu musore ukiri muto wahoze muri Mukura VS ateye umupira ukomeye mu izamu ariko Patience arawucakira

18:49

86' Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC

Kategeya Elie afashe umwanya wa Niyibizi Ramadhan.

18:47

84' Police FC ikomeje gushaka uburyo bwo kwishyura

Abasore ba Mashami bazamukanye umupira ku ruhande rw'iburyo, Kirongozi awushyira mu rubuga rw'amahina, ariko Mugisha Didier na Msango ntibashobora kumvikana ngo bemeranye kuri butsinde igitego.

18:45

81' Mugisha Didier akoze agashya!

Uyu rutahizamu wa Police ashoboye kwihagararaho, aca kuri Niyigena Clement wa APR FC ariko aho guterekera umupira bagenzi ngo batsinde, ahitamo kuwushota mu nshundura zo hanze.

18:42

79' Muhadjili utahiriwe na Coup Franc ashyize umupira hanze kure

18:40

79' Ikarita ya mbere itanzwe kuri Stade Amahoro nshya ihawe Taddeo Lwanga

18:37

75' Stade Amahoro yakubise yuzuye

18:36

74' Umukino ubaye uhagaze

Mugisha Didier ari kwitabwaho n'abaganga

18:35

73' Gusimbura ku ruhande rwa Police FC

Rukundo Onesime ahaye umwanya umunyezamu mugenzi we Patience Niyongira ugiye gukina iminota ye ya mbere muri iyi kipe

18:35

72' Mugisha Didier ni we uteye umupira ariko ujya kure cyane

18:33

71' Coup Franc nziza ya Police FC

Bigirimana Abedi akorewe ikosa hafi y'umurongo w'urubuga rw'amahina, Hakizimana Muhadjili na Christian bahagaze ku mupira

18:32

67' Abakunzi ba ruhago ntabwo bari kuryoherwa n'umukino uri gukinwa kugeza ubu

Haba muri Stade no ku mbuga nkoranyambaga, abafana bari kwinubira imikinire amakipe yombi ari kugeragaza.

18:28

65' Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC

Mugisha Gilbert watsinze igitego ahaye umwanya Tuyisenge Arsene

18:26

62' Umukino uri gukinirwa mu rubuga rwa Police FC

Bitandukanye no mu gice cya mbere, ikipe ya APR FC ni yo noneho iri kwiharira umukino. Nka hano, umupira uhinduwe na Claude, ugeze ku mutwe wa Ramadhan ariko umunyezamu arawufata.

18:23

60' APR FC yari iremye ubundi buryo

Umupira uhinduwe na Gilbert, unyuze iruhande rw'umunyezamu, ariko Zidane awambura Mbaoma

18:20

57' Zidane yari atanze impano, Onesime akinga akaguru

Umupira muremure wari utewe mu bwugarizi bwa Police FC, Nsabimana Eric 'Zidane' arawufashe ashaka kuwusunikira umunyezamu we, ariko uba mugufi aho Mbaoma yari agiye kuwushyira mu nshundura ariko umunyezamu Rukundo aratabara.

18:16

52' Ramadhan ahagurukije abafana

Mu mukino kugeza ubu usa nk'udashamaje cyane, Niyibizi Ramadhan acenze abakinnyi bane byibura abakunzi ba ruhago bari muri Stade Amahoro bashobora koza amaso.

18:12

50' Umukino ubaye uhagaze gato

Mugisha Gilbert wa APR FC ari kwitabwaho n'abaganga.

18:12

48' Police FC yongeye kugerageza izamu rya Ndzila

Indi Coup-franc iterewe kure na Muhadjili, Mugisha Didier arinaze awukora ujya hanze.

18:10

47' Police FC ibonye Coup-franc

Hakizimana Muhadjili akaraze umupira imbere y'izamu ujya ku mutwe wa Nshimiyimana Simeon uhita ujya hanze.

18:08

46' Igice cya kabiri kiratangiye

18:07

Gusimbuza kwa APR FC

Kwitonda 'Bacca', Ndayishimiye Dieudonne na Pitchou basimbuwe na Byiringiro Gilbert, Dushimimana Olivier na Taddeo Lwanga.

18:06

Gusimbuza kwa Police FC

Shami Carnot asimbuwe na Senjobe Eric naho Kilongozi Richard asimbura Niyonsaba naho Odili asimburwa na Simeon Nshimiyimana.

17:57

Ubwo Perezida Paul Kagame na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, batahaga ku mugaragaro Stade Amahoro nshya

17:49

Igice cya mbere cy'umukino kirarangiye

17:48

45+2' Koruneri ebyiri zikurikirana za Police FC ntacyo izibyajemo

Police FC isatiriye cyane mu minota ya nyuma y'igice cya mbere ariko ntishoboye kubyaza umusaruro uburyo bubiri bw'imipira iteretse mu ruhande rw'izamu rya APR FC.

17:47

45+1 Undi mukinnyi wa Police aryamye mu rubuga rw'amahina

Kuri coup-franc itewe na Ishimwe Christian, Mugisha Didier wa Police FC yisanze agonganye n'umukinnyi wa APR FC gusa iyi kipe ihabwa koruneri.

17:46

45' Iminota ibiri y'inyongera

17:45

42' Police ntabwo inyuzwe n'imisifurire!

Twagirumukiza Abdoul ntabwo ari kubyumva kimwe n'abakinnyi ba Police ndetse n'abakunzi ba ruhago baje kuri Stade Amahoro nyuma yo kwima iyi kipe amakosa abiri akurikirana.

Chukwuma wari wasize Nzotanga akorewe ikosa hafi y'urubuga rw'amahina umusifuzi arasanza, mu gihe na Ishimwe Christian na we yabaye nk'ukorerwa ikosa mu rubuga rw'amahina ariko na ho Abdoul avuga ko penaliti atanga

17:39

39' Coup Franc ya APR FC ku ikosa rikorewe Pichou

Ruboneka aterekeye umupira Ramadhan ariko awuteye ujya hejuru kure

17:37

34' Umukino wabaye uhagaze gato aho Ruboneka wa APR FC yarimo avurwa

17:36

33 Amacenga à la Muhadjili

Uyu musore uheruka kongera amasezerano muri Police acenze Nzotanga na Yunusu ariko agaruye umupira mu rubuga rw'amahina habura utsinda.

17:32

32' Muhadjili yamuruye umupira ahabwa induru n'abafana

17:32

31' Coup Franc ya Police

Umusifuzi Abdoul yemeje ko Clement yakoreye ikosa Bigirimana Abedi. Muhadjili arategerejwe

17:31

Umunota wa 30 wahawe umwihariko

Ku munota wa 30 w'uyu mukino uri guhuza Police FC na APR FC, abari muri Stade Amahoro bakomye amashyi bishimira iki gikorwaremezo u Rwanda rwungutse.

Umubare 30 uhura n'imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

17:30

28' Coup Franc ya APR FC ntacyo itanze

Ikosa rikozwe na Nsabimana Eric Zidane rivuyemo Coup Franc yari nziza kuri APR FC ariko Ruboneka Bosco ayitera nabi

17:29

27' Police FC yari ikoze akantu!

Mugisha Didier wahinduye uruhande, aterekeye umupira Chukuma wari mu rubuga rw'amahina, ariko uyu musore wa Police aranyerera akora ku mupira nubwo yari asigaranyye n'umunyezamu wenyine.

17:25

24' APR FC iri gushaka igitego cya kabiri

Iyi kipe yashyize umupira ku kirenge noneho, iremye uburyo bwo gutsinda aho nyuma yo kuzamukana umupira neza, Niyibizi Ramadhan atereye ishoti inyuma y'izamu ariko ntiyagira amahirwe nka ya Mugisha dore ko umupira wagiye hanze.

17:20

20' Police FC yongeye kugerageza amahirwe

Didier Mugisha ateye ishoti rya kabiri rigana ku izamu, gusa irya nonaha ryo ryari rikomeye dore ko bisabye Pavel Ndzila kubanza guhoza umupira ngo abone kuwufata aho ahise akomerwa amashyi n'abaje kuri Stade Amahoro.

17:19

15' Amakipe yombi biragaragara ko amaze iminsi akora imyitozo

Bitandukanye n'umukino uheruka kubera muri iyi Stade, kuri uyu munsi byibura amakipe yombi ari gukina ibintu bisomeka.

Ikipe ya Police FC ni yo iri kwiharira umupira ariko uretse mu minota itanu ya mbere, kuri ubu ntabwo irimo kurema uburyo bwo gutsinda.

APR FC yo yahisemo gutegerereza inyuma igakina ikoresheje ama "Contre-attaques".

17:12

13' Igitego cya APR FC

Mugisha Gilbert ni we utsinze igitego gifungura Stade Amahoro.

Uyu mukinnyi wari umaze umwanya agerageza amahirwe, yongeye kuzamukana umupira, anyura mu bo hagati ba Police, ni ko guterera umupira inyuma y'urubuga rw'amahina maze umunyezamu Rukundo Onesime ntiyamenya aho umupira unyuze.

17:12

11' APR FC yari ikoze akantu

Mugisha Gilbert na we uri gukoresha uruhande rwe neza, ashyize umupira mu rubuga rw'amahina, Ally awukoraho gato, bituma utagera kuri Mbaoma wari uwutegereje

17:10

10' Amakipe yombi ari gukina mu kibuga hagati

Kugeza ubu amakipe yabaye agabanyije amashagaga ariko Police FC ni yo iri kwiharira umupira muri rusange.

17:06

6' APR FC yari igerageje gukanguka

Iyi kipe y'ingabo z'igihugu igerageje agateroshuma, aho, Mugisha Gilbert ateye agashoti gato kanaciye hirya y'izamu.

17:05

Police FC kugeza ubu ni yo iri mu mukino

Iyi kipe ikomeje kubaka umukino iciye ku ruhande rwayo rw'ibumoso yongeye kuzamukana umupira, Mugisha Didider awugeza mu rubuga rw'amahina ariko atera agashoti gato katagize icyo gatanga

17:03

Police FC yongeye kurema amahirwe yo gutsinda

Umupira mwiza uhinduwe na Hakizimana Muhadjili usanze Eric mu rubuga rw'amahina awukozeho ujya mu biganza bya Pavel Ndzila

17:01

Police FC iremye uburyo bwa mbere bw'umukino

Nyuma yo guhererakanya neza hagati ya Christian na Chukuma, Police ibonye koruneri ya mbere y'umukino itagize icyo itanga.

16:59

Umukino uratangiye

Ikipe ya Police FC ni yo itangije umukino ihita inasatira.

Umukino uyobowe na Twagirumukiza Abdulkarim hagati mu kibuga.

16:57

Perezida Kagame yashimiye Motsepe na Infantino

Perezida Kagame yabanje gushimira Abanyarwanda bitabiriye itahwa ry'iyi Stade Amahoro nshya, avuga ko Perezida wa CAF n'uwa FIFA ari bo batumye u Rwanda ruyubaka.

Ati "Mbere na mbere reka nshimire umuvandimwe Patrice Motsepe wa CAF hamwe n'undi muvandimwe, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uko ari babiri ni bo batumye twubaka igikorwaremezo cya siporo nk'iki. Bakoze byinshi mu gushyigikira u Rwanda n'ibindi bihugu bya Afurika kugira ngo hazamuke urwego rwa ruhago Nyafurika ku bibuga nk'ibi, abana ba Afurika babone aho bazamukira n'aho batoreza impano ikomeye dufite ku mugabane wacu."

"Mu by'ukuri, ibi bizatuma tuzamura impano nyinshi mu gihugu cyacu aho kuzikura hanze buri gihe. Abantu bazakomeza bajye aho bashaka kujya, ariko na hano hari icyo tuzaba tugezeho bitewe n'ibyo dushaka gukora. Mwese ndashaka kubashimira ku bw'uyu munsi, umunsi ukomeye ku Rwanda no ku mupira w'amaguru kandi tuzakora n'ibindi byiza kurushaho."

Yakomeje avuga ko ubu nta rwitwazo rukwiye kubaho ku bakiri bato.

Ati "Tugomba gukora cyane, tugomba gukora neza, ku buryo tubarwa mu beza ku Mugabane wacu. Mbifurije umugoroba mwiza n'umunsi w'umunezero, ibindi byinshi biri imbere bidusanga."

16:52

Perezida wa CAF yishimiye Stade Amahoro anashimira Perezida Kagame

Muri uku gutaha Stade Amahoro, Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, Dr Patrice Motsepe, yagize ati "Muraho Kigali, muraho Kigali! Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk'Abanyarwanda, twe nk'Abanyafurika dukwiye guterwa ishema, tugashimira Perezida Kagame kuba yaraduhaye Stade nk'iyi."

"Ubutaha ninza hano ndashaka kureba ikipe y'u Rwanda ikina n'ikipe nziza zo ku Mugabane wa Afurika. Reka nsoze mvuga ko ukurikije impano zihari n'uburyo bwo kuzamura impano rwose u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzaba imwe mu makipe meza ku Mugabane wa Afurika."

16:48

"Ni wowe ni wowe!"

Abantu bose bari muri Stade Amahoro bahagurutse bakomera amashyi Perezida Paul Kagame uri kumwe na Patrice Motsepe wa CAF aho berekeje mu kibuga ahari amakipe ya APR FC na Police FC.

Uretse amashyi, abari muri Stade Amahoro nshya bumvikana bagira bati "Ni wowe, ni wowe".

16:38

Perezida Kagame na Motsepe wa CAF batashye Stade Amahoro nshya

Mbere y'uko amakipe yombi yinjira mu kibuga, Perezida Paul Kagame na Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe, bageze i Remera aho bitabiriye itahwa rya Stade Amahoro nshya.

Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, iheruka kwemerwa na CAF nk'ikibuga gifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanya y'amarushanwa atandukanye arimo n'aya FIFA.

16:26

Amakipe yasubiye mu rwambariro

Amakipe yombi yasubiye mu rwambariro aho agiye kumva inama za nyuma no kwereka aba komiseri ibyangombwa.

Mu kanya gato Stade Amahoro ikaba igiye gufungurwa ku mugaragaro.

16:15

Police FC na yo kera kabaye ije kwishyushya

Iyi kipe ifite Igikombe cy'Amahoro, isa nk'iyakerereweho gato kwishyushya, ariko ku nshuro ya mbere na yo yinjiye ku bwatsi bwiza bwa Stade Amahoro nshya.

Mu myenda myiza y'amakabutura y'ubururu n'imipira y'umweru irimo amabara y'ubururu, ikipe y'umutoza Mashami Vincent itangiye kugorora imitsi mbere yo guhura na APR FC saa Kumi n'Imwe.

16:01

APR FC yatangiye kwishyushya

Mu makabutura y'umweru n'udupira tudafite amaboko tw'umukara, abakinnyi ba APR FC bari kwishyushya mu gihe aba Police FC bagitegerejwe.

15:55

Abakinnyi ba Police FC babanza mu kibuga

Umutoza Mashami Vincent yahisemo gukoresha:

Rukundo Onesime
Nsabimana Eric 'Zidane' (c)
Kwitonda Ally
Shami Carnot
Ishimwe Christian
Msanga Henry
Chukwuma Odili
Hakizimana Muhadjiri
Mugisha Didier
Bigirimana Abedi
Niyonsaba Eric

Abasimbura: Niyonsaba Patience, Senjobe Eric, Kamanzi Aboubacar, Ngabonziza Pacifique, Rugwiro Kevin, Nshimiyimana Simeon, Kilongozi Richard, Ingabire Christian na Ruhumuliza Clovis.

15:55

Abakinnyi XI ba APR FC babanje mu kibuga

Pavel Ndzila
Ndayishimiye Dieudonne(Nzotanga Fils)
Clement Niyigena
Nshimiyimana Yunusu
Claude Niyomugabo (c )
Nshimirimana Ismael Pichou
Ruboneka Jean Bosco
Niyibizi Ramadhan
Mugisha Gilbert
Kwitonda Alain Bacca
Victor Mbaoma

Abasimbura: Ishimwe Pierre, Ruhamyankiko Yvan, Aliou Souane, Taddeo Lwanga, Mugiraneza Frodouard, Apam Bemol, Kategeya Elia, Tuyisenge Arsene, Dushimimana Olivier, Byiringiro Gilbert, Sanda Soulei

15:44

Amakipe yombi yariyubatse bigaragara

APR FC na Police FC ni zo zizahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, aho uyu ari umwaka wazo wa kabiri zigarutse kuri politikI yo gukinisha abanyamahanga.

Mu bakinnyi benshi zaguze biganjemo abanyamahanga, aho APR FC yazanye myugariro Aliou Souane yakuye muri Senegal, ndetse n'abakinnyi babiri bakina hagati bava muri Ghana, Lamptey Richmond na Seidu Dauda Yassif. Iyi kipe kandi ikaba itegereje abakinnyi babiri umwe uva muri Brazil undi akaba ava muri Mauritania.

Police FC na yo ikaba yarasinyishije myugariro Yakub Issah imukuye muri Stade Maliens yo muri Mali, izana Umurundi Henry Msanga wakiniraga Flambea du Centre, Richard Kirongozi wakiniraga Kiyovu Sports, Joachiam Ojera ukina mu Misiri na Ani Elijah warushije abandi ibitego muri shampiyona iheruka.

Aya makipe yombi yanagannye isoko ryo mu Rwanda aho umunyezamu Niyongira Patience wahoze muri Bugesera FC, Nshimiyimana Simeon wakinaga hagati muri Gorilla FC, Ishimwe Christian wakinaga muri APR FC basinyiye Police mu gihe Arsène Tuyisenge, Dushimimana Olivier na Munezero Frodouard bagiye muri APR FC yasubiranye Byiringiro Gilbert wabaga muri Marines FC.

15:38

APR FC yabanje gusura ikibuga igiye gukiniraho

Abakinnyi n'abatoza ba APR FC babanje kugera mu kibuga cya Stade Amahoro mbere yo gusubira mu rwambariro kwambara.

Mu minota 20 iri imbere, abakinnyi baraba batangiye kwishyushya.

Ni umukino wa kabiri iyi Kipe y'Ingabo z'Igihugu igiye gukinira muri Stade Amahoro nyuma y'uwo yanganyijemo na Rayon Sports ubusa ku busa ku wa 15 Kamena 2024.

15:06

Incamake kuri Stade Amahoro inshya

Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka iyi stade yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.

Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira ubwoko bwose bw’ibirori ndetse abayirimo, baba bicaye neza, ahantu hatwikiriye.

Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwaremezo bya siporo.

Hanze ya Stade hashyizwe ikibuga cy’imyitozo, ndetse hashyirwa n’ibindi birimo icya Basketball, icya Tennis n’icya Volleyball.

Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 75. Uburebure bw’inyubako kuva hasi ukagera hejuru ni metero 40.





15:04

Abashinzwe umutekano baje gushyigikira amakipe yabo

Nkuko bimaze iminsi bigaragara iyo APR FC na Police FC zakinnye, no muri Stade Amahoro hari imiryango ibiri yihariwe n'ingabo z'igihugu hamwe na Polisi.

Kugeza ubu morale ni nyinshi ku ngabo z'igihugu zaje gufana ikipe ya APR FC

14:59

Abanyarwanda benshi bitabiriye iki gikorwa

Stade Amahoro yongeye kwakira ibirori ku nshuro ya kabiri nyuma y'ibyo kuyisogongera ku wa 15 Kamena aho APR FC yanganyije ubusa ku busa na Rayon Sports.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga, u Rwanda rwizihiza Umunsi w'Ubwigenge, Abanyarwanda benshi bitabiriye ibirori byo gutaha iyi Stade Amahoro.

Hari habanje gushyirwaho uburyo bwo kugura amatike ya 1000 Frw n'ibihumbi 20 Frw, ariko ubu buri wese ashobora kwitabira nta kiguzi.

Bamwe mu batuye mu tundi turere bashyiriweho uburyo bw'imodoka zibafasha kugera i Remera kuri Stade Amahoro.

Ingabo na polisi na bo ntibatanzwe dore ko amakipe yombi agiye gukina ari ay'izi nzego zishimwe umutekano w'igihugu.

14:56

Ikaze kuri Stade Amahoro

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade Amahoro ahagiye kubera umukino wo gufungura iki gikorwaremezo giheruka kuvugururwa kigashyirwa ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, bavuye ku bihumbi 25.

Ni umukino uza guhuza APR FC na Police FC guhera saa Kumi n'Imwe.

Uretse uyu mukino, hateganyijwe kandi n'ibirori byo gutaha iyi "Stade Amahoro nshya" aho byitabirwa na Perezida Paul Kagame.