APR FC vs El Merriekh Bentiu FC

APR FC 1-0 El Merriekh Bentiu FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Jahdeau Dukuze

Amafoto

: Hardi Uwihanganye

21:50

Umukino urarangiye

Ikipe ya APR FC itsinze umukino wayo wa kabiri ihita iyobora itsinda C n'amanota 6.

Iyi kipe isigaje umukino wa nyuma mu itsinda izahuriramo na SC Villa kuwa mbere w'icyumweru gitaha hazaba ari saa 12h:00 za Kigali.

21:49

90+2 Bacca ntabwo yanyuze umutoza Novic.

Uyumutoza habuze hato ngo amusimbuze Tuyisenge Arsene, ni uko umusifuzi amubwiye ko umukino usa nk'urangiye.

21:48

90+1 Coup Franc y'amahirwe ya nyuma ya El Merriekh Bentiu FC.

Umupira wa Coulibary muremure ugaruwe neza na Clement, Ruboneka ahita akorerwa ikosa.

21:46

90' Iminota 2 y'inyongera

21:46

89' Coup Franc yindi ya El Merriekh Bentiu FC.

Niyibizi Ramadhan akoze ikosa mu kibuga cya APR FC.

Coup Franc ivuyemo ntacyo itanze.

21:45

89' Coup Franc ya Merriekh mu rubuga rwayo.

Kwizera Bacca akoreye ikosa myugariro wa El Merriekh Bentiu FC. Umusifuzi atanga ikosa.

21:43

88' Coup Franc ya APR FC.

Mamadou Sy akorewe ikosa mu kibuga cya El Merriekh Bentiu FC.

21:43

87' Gusimbuza ku ruhande rwa El Merriekh Bentiu FC.

Domic Abui Pretino ahaye umwanya Philip James naho Thomas Tom asimburwa na Ramkel Lok.

21:42

85' Mamadou Sy wakorewe ikosa aryamye hasi.

Uyu musore umaze gutsinda igitego rukumbi muri uyu mukino akorewe ikosa na Coulibary Maliene ariko umusifuzi arabireka.

Uyu waryamye umwanya yitaweho n'abaganga maze asubira mu kibuga.

21:40

82' APR FC yari irbonye igitego cya kabiri.

Ikipe ya Darko Novic izamukanye umupira neza, Bosco awugeza kwa Bacca uteye mu izamu ariko Juma akiza izamu rye.

21:37

78' Corner ya APR FC.

APR FC yongeye gushyira umupira hasi. Nyuma yo guhanahana neza ku ruhande rw'ibumoso, Byiringiro Gilbert ahinduye umupira ushyirwa muri Corner.

Iyi Corner ya APR FC itewe na Bosco, umupira ugera kwa Clement awuteye ujya hanze.

21:34

77' Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC

Victor Mbaoma ahaye umwanya Dauda Yussif Seidu.

21:33

74' Gusimbuza ku ruhande rwa El Merriekh Bentiu FC.

Saaka Faysal ahaye umwanya Kuich Chap

21:32

73' Coup Franc ya El Merriekh Bentiu FC.

Kwitonda Bacca akoze ikosa nyamara ari we wari ufite umupira.

Coup Franc ivuyemo Mbaoma akijije izamu.

21:31

72' APR FC yari ishatse igitego cya kabiri

Gilbert Byiringiro azamukanye umupira ku ruhande rw'iburyo ariko ateye umupira ujya hanze.

21:30

71' El Merriekh Bentiu FC itangiye gukina noneho.

Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe yo muri Sudani y'epfo itangiye guhanahana neza noneho ngo irebe ko yakwishyura igitego itsinzwe.

21:25

69' Goooooooooooaaaaal APR FC 1-0 El Merriekh Bentiu FC

Mamadou Sy atsinze igitego ku mupira we wa mbere.

Umupira uhinduwe neza na Claude Niyomugabo usanze uyu rutahizamu ukomoka muri Mauritania, maze na we atsindisha umutwe umupira ujya mu nshundura.

21:24

68' Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC

Taddeo Lwanga na Dushimimana Olivier Muzungu bahaye umwanya Mamadou Sy na Kwitonda Alain Bacca.

21:21

65' APR FC 0-0 El Merriekh Bentiu FC

21:19

62' El Merriekh Bentiu FC iremye amahirwe yo gutsinda.

Aba basore bo muri Sudani bari bibye umugono ab'inyuma ba APR FC ariko umupira wa Lam Clement awushyira muri Corner itagize icyo itanga.

21:17

61' Corner ya APR FC

Umupira uzamukanywe na Mugisha Gilbert, awuhaye Claude ashatse kugarura mu rubuga rw'amahina umupira ushyirwa muri Corner.

Corner ivuyemo ntacyo itanze.

21:16

60' Gusimbura kwa El Merriekh Bentiu FC

Mouhamed Mussa na jack James bahaye umwanya Maet Doh na Thor Tethloach.

21:16

59' APR FC ihushije uburyo bwo gutsinda.

Coup Franc ya Bosco igeze kwa Claude Niyomugabo, ateye ishoti inyuma y'urubuga rw'amahina umupira ujya hanze.

21:15

58' Coup Franc nziza ya APR FC

Mugisha Gilbert akorewe ikosa

21:14

57' El Merriekh Bentiu FC yari igerageje gusatira.

Umupira muremure ikipe yo muri Sudani y'epfo yari ishyize umupira mu rubuga rw'amahina rwa APR FC ariko Clement Niyigena akorerwa ikosa.

21:13

56' APR FC ikomeje guhusha.

Aha, Barafinda Gilbert yari ahaye umupira Mbaoma wari mu bakinnyi atatu mu rubuga rw'amahina, gusa uyu munya Nigeria awuteye ujya hanze.

21:10

53' APR FC yongeye guhusha igitego.

Corner ya APR FC igaruwe n'ubwugarizi bwa El Merriekh Bentiu FC, umupira usanga Claude uwugaruye kwa Taddeo Lwanga ariko awuteye ujya hanze y'izamu

21:09

52' Mugisha Gilbert yari afunguye inshundura.

Corner ya Bosco isanze Mugisha Gilbert, akaraga umupira ugana mu izamu ariko Juma awushyira muri Corner nanone

21:08

51' Corner ya APR FC

Mugisha Gilbert atumye APR FC ibona corner ya mbere mu gice cya kabiri.

21:07

51' Umukino urasubukuwe.

21:04

48' Umukino ubaye uhagaze.

Umunyezamu Juma ari kwitabwaho n'abaganga.

21:03

47' APR FC yari igerageje gusatira hakiri kare.

Ishoti rikomeye rya Ramadhan wavuga ko ari we mukinnyi w'umukino kugeza ubu, usanze umunyezamu Juma awukozeho arawuruka, Mbaoma ashatse gusonga akorera ikosa uyu munyezamu.

21:02

46' El Merriekh Bentiu FC ihise itakaza umupira.

Aba basore bo muri Sudanu y'epfo ntabwo bashishikajwe no gukina. Kurenza umupira bakisubirira inyuma ni yo gahunda y'umunsi.

21:01

46' El Merriekh Bentiu FC itangije igice cya kabiri.

Amakipe yombi nta mpinduka akoze ku bakinnyi babanjemo.

20:47

45+2. Igice cya mbere kirarangiye.

HT APR FC 0-0 El Merriekh Bentiu FC

20:46

45' Umunota umwe w'inyongera.

20:46

45' Corner ya APR FC.

Claude ahanahanye neza na Mugisha Gilbert, birangira uyu myugariro agaruye umupira ugarurwa n'ubwugarizi bwa Merriekh nanone.

Corner aba basore bateye nubundi ubwugarizi bw'iyi kipe bukijije izamu.

20:44

44' APR FC ibuze igitego!

Uburyo bukomeye bw'umukino bubonetse ku munota wa 44, Bosco Ruboneka ateye coup Franc nziza, umupira usanga Ramadhan wenyine uteye ishoti rikomeye umunyezamu Juma arawuruka habura usongamo.

20:42

43' Omod yongeye gukora ikosa.

Uyu musore ukina asatira ariko uri gufasha ubwugarizi, akoreye ikosa Muzungu.

20:41

41' Coup Franc ya APR FC ku ikosa rikorewe Ramadhan.

Iri kosa rihanwe vuba ariko birangira nta kintu kivuyemo nyuma yaho Barafinda adashoboye kugeza umupira kwa Ramadhan.

20:39

39' Ramadhan asekeje abari kuri AZAM Complex.

Uyu musore uri kugaragara cyane, yari ahawe umupira wa Mugisha, agera mu rubuga rw'amahina ariko ashatss kuwugarura kwa Mbaoma aranyerera awushyira hanze.

20:37

36' Muzungu akorewe ikosa

Uyu musore mushya wa APR FC yari akurikiye umupira ahawe na Gilbert akorerwa ikosa na David ariko umusifuzi avuga ko ari ukunaga gusa.

20:35

35' El Merriekh Bentiu FC yari igerageje gusubiza.

Mouhamed Mussa yungukiye mu mupira utakajwe na Bosco awuzamukana ibumoso ariko awugaruye mu izamu uca hanze nubwo Pavel Ndzila yari yawufashe.

20:33

33' Barafinda yari atwibukije uwo ari we.

Mugisha Gilbert utarigaragaza muri iyi CECAFA, azamukanye umupira ku ruhande rw'iburyo, awuteye mu izamu ukubita umutambiko w'izamu ujya aho barengurira.

20:30

30' El Merriekh Bentiu FCnoneho itangiye gukina.

Nyuma yo kutagaragara mu minota 25 ya mbere, ikipe yo muri Sudani y'amajyepfo itangiye gushyira amaguru ku mupira nubwo batari barema uburyo bugaragara.

20:28

27' Agashoti korohereye ntikarenze metero 2.

Aba basore ba Ramsey Sebit Lumori ntabwo bari bigaragaza. Amahirwe babonye yo gutera mu izamu Omot Sebit ateye agashoti gato cyane kagarurwa n'amaguru ya Lwanga wari ku rukuta.

20:26

26' Coup Franc nziza ya El Merriekh Bentiu FC

Umusifuzi w'umukino yemeje ko Yunusu yakoze ikosa, coup franc iteretse ahantu heza.

20:24

24' APR FC 0-0 El Merriekh Bentiu FC

Abari gukurikira umukino kuri AZAM Compex Stadium baribaza uburyo ikipe ya APR FC itari yabona izamu.

Iyi kipe yihariye umukino nka 85% ibona corner nyinshi ariko ntabwo yari yabona inshundura.

20:22

22' Corner ya APR FC nanone...

Corner ya Ramadhan noneho Clement ashoboye gukora ku mupira n'umutwe ariko ujya mu ntoki z'umunyezamu Juma.

20:21

21' Omot Sabit yari atanze impano...

Myugariro wa El Merriekh Bentiu FC atanze umupira nabi ku munyezamu Mbaoma hafi kuwumutanga, birangira awushyize muri Corner.

20:20

20' APR FC ibonye indi corner.

Claude Niyomugabo ashatse gushyira umupira mu rubuga rw'amahini ubwugarizi bwa El Merriekh buwushyira hanze.

Corner ziri guterwa nabi ntakiri kuvamo.

20:19

19' El Merriekh Bentiu FC yari ikoze akantu...

... oya ntako, umupira muremure utewe na myugariro Thomas Tom ugeze imbere y'izamu rya APR FC Clement na Yunusu bawurekera Ndzila.

20:17

15' Coup Franc ya El Merriekh.

Ikipe yo muri Sudani y'epfo ibonye amahirwe yo gushyira umupira mu rubuga rw'amahina irinanirwa. Coup Franc bateye igaruwe neza na Clement.

20:14

13' Umunyezamu Ndzila ari mu biruhuko.

Kuva umukino watangira ntabwo wari wegera hafi y'izamu rya APR FC. Umunyezamu w'iyi kipe kugeza ubu nta kazi na gato yari yahura na ko.

20:12

12' APR FC ipfushije amahirwe ubusa.

Ramadhan Niyibizi yari yisanze wenyine mu rubuga rw'amahina, ahitamo guterekera umupira Bosco, uwuteye ugana hafi ya Corner ufatwa na Mugisha Gilbert uwupfushije ubusa.

20:10

10' Corner ya 2 ya APR FC

Ikipe y'ingabo z'igihugu yongeye kurema amahirwe yo gutsinda iciye iburyo, ariko umupira wa Gilbert ushyirwa muri Corner n'ubwugarizi bwa El Merriekh.

Corner ivuyemo ntacyo itanze.

20:09

09' Umutoza wa APR FC arifuza ko ikipe ye ishyira igitutu kuri El Merriekh Bentiu FC hakiri kare

Uyu munya-Serbia ari gukomeza kubwira abakinnyi be buri kanya gukina bagana imbere, ngo bashyire igitutu kuri iyi kipe yo muri Sudani y'epfo bari gukina na yo.

20:06

06' APR FC yari yongeye gusatira izamu rya El Merriekh Bentiu FC.

Umupira uhinduwe na Muzungu ufashwe neza na Juma Jenaro.

20:05

04' Corner ya mbere ya APR FC muri CECAFA Kagame Cup.

Iyi kipe itarabonye Corner n'imwe mu mukino ushize iremye iya mbere ku ruhande rw'ibumoso rwayo.

Iyi itewe na Ramadhan ariko umupira ugeze kwa Muzungu arawamurura.

20:03

04' Coup Franc ya APR FC

Taddeo Lwanga watowe nk'umukinnyi w'umukino uheruka akorewe ikosa mu kibuga hagati

20:03

03' APR FC iremye uburyo bwa mbere bwo gutsinda.

Uruhande rw'iburyo rw'iyi kipe rutangiye neza nanone, Gilbert azamukanye umupira awuha, Ramadhan, uwumusubije neza, ahindura umupira ariko Mbaoma awuteye n'umutwe ujya hanze.

20:02

02' Amakipe yombi atangiye yigana.

Ku kibuga kinyerera kubera imvura, nta kipe n'imwe ishaka guhita yishora isatira. Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati

20:00

Umukino uratangiye.

Umusifuzi wo muri Zanzibar Nasir Salum ni we utangije umukino.

Ari buze kuba yungirijwe na Ramadhan Ally bakomoka mu gihugu kimwe na Mahad Ali wo muri Somalia

19:55

Dauda Yussif Seidu we aritezwe.

Undi mukinnyi wavuye muri Ghana, we yabanje ku ntebe y'abasimbura. Uyu musore aheruka guha isezerano abakunzi ba APR FC...

19:51

Kubura Lamptey muri 18 byibajijweho n'abakunzi ba APR FC

Richmond Lamptey ni umwe mu bakinnyi bitezwe mu Rwanda nyuma yo gusinyira APR FC avuye muri Asante Kotoko ya Mali.

Uyu mukinnyi ushobora gukina ku hagati nka numero 8(Box to Box) cyangwa agafasha ba rutahizamu gutsinda nka No 10(Attacking Midfielder) yakinnye iminota mike ku mukino ubanza, none n'uyu munsi ntari mubo umutoza yifashisha.

Abakunzi ba APR FC hirya no hino batunguwe n'aya makuru cyane ko nta mvune afite.

19:36

Amakipe yombi ari kwishyuhiriza mu mvura

Ikirere cya Dar es Salaam kuri uyu munsi gitandukanye n'igisanzwe.

Uyu munsi hiriweho imbeho ndetse n'imvura imaze umwanya igwa nubwo atari nyinshi.

Ubushyuhe buri kuri Degere Celsius 23. Ntibisanzwe Dar!

19:34

XI ba El Merriekh Bentiu FC

Juma Jenaro
Atir Thomas
Paul Paul Puk
Coulibary Alassane Malienne
Saaka Faisal
Lam Wuor Diew
Omot Sebit David
Mohamed Musa Eldai
Chol Peter Bentiu
Jack James
Dominic Abui Pretino

19:21

APR FC nta mpinduka yakoze muri XI babanzamo

Abakinnyi bari babanjemo ku mukino wa Singida, ni bo umutoza Darko yongeye kugirira icyizere.

Mu basimbura, Richmond Lamptey yahaye umwanya Mamadou Sy

Pavel Ndzila
Mugisha Gilbert
Niyibizi Ramadhan
Niyigena Clement
Nshimiyimana Yunusu
Ruboneka Jean Bosco
Byiringiro Gilbert
Taddeo Rwanga
Dushimimana Olivier Muzungu
Victor Mbaoma Chukuemeka

Abasimbura: Ishimwe Pierre, Nzotanga Fils, Kategea Elie, Tuyisenge Arsene, Mugiraneza Frodouard, Souane Aliou, Mamadou Sy na Yussif Dauda

19:17

APR FC igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri.

Ikipe y'ingabo z'igihugu yari iya mbere mu itsinda C mbere y'uno munsi wa kabiri w'imikino y'amatsinda ya Dar Port CECAFA Kagame Cup.

Aha ariko mu mukino umaze kurangira, ikipe ya Villa SC yo muri Uganda itsinze Singida Black Stars ya Tanzania ihita ifata umwanya wa mbere n'amanota ane.

Ikipe ya mbere mu itsinda ni yo izazamuka mu mikino ya 1/2

Uko amakipe akurikirana mu itsinda C.

1. SC Villa: 4pt
2. APR FC: 3 Pt (-1)
3. El Merriekh Bentiu FC 1pt (-1)
4. Singida Big Stars 1

19:11

Tubahaye ikaze nanone kuri AZAM Complex Stadium

Ikaze ku kibuga mpuzamahanga cya AZAM, kimwe mu bibuga byemerewe n'Impuzamamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, ko bizakira imikino nyafurika mu mwaka utaha wa Shampiyona.

Iki, ni cyo kigiye kwakira umukino w'umunsi wa kabiri mu itsinda C muri CECAFA Kagame Cup hagati ya APR FC na El Merriekh Bentiu FC yo muri Sudani y'epfo.