APR FC vs Police FC

APR FC 0-0 Police FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Kwizera Hervé & Kwizera Remy Moses

17:19

Police FC yegukanye FERWAFA Super Cup 2024

Ikipe ya Police FC yegukanye FERWAFA Super Cup itsinze APR FC penaliti 6-5 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Iki gikombe gihuza ikipe yatwaye Shampiyona n'iyatwaye Igikombe cy'Amahoro.

Police FC ya mbere yahawe igikombe na miliyoni 10 Frw naho Ikipe y'Ingabo z'Igihugu ihabwa miliyoni 5 Frw.

APR FC izakina na Azam FC muri CAF Champions League mu cyumweru gitaha aho umukino ubanza uzabera muri Tanzania.

Police FC izahura na CS Constantine muri CAF Confederation Cup.

17:17

Police FC itsinze penaliti ya karindwi

Bigirimana Abeddy atsinze penaliti ya karindwi, Police FC igira 6-5 za APR FC.

17:16

APR FC ihushije indi penaliti

Richmond Lamptey ateye penaliti ya karindwi ya APR FC, Umunyezamu Niyongira ayikuramo neza nyuma yo kuryama.

17:15

Police FC itsinze penaliti ya gatanu

Iradukunda Simeon atsinze penaliti nziza ya gatanu ya Police FC ku mupira ateye iburyo, umunyezamu wa APR FC kaomeza guhagarara.

17:14

APR FC itsinze penaliti ya gatanu

Umunyezamu Ndzila wa APR FC atsinze penaliti ateye hasi iburyo.

5-4.

17:13

Police FC yinjije penaliti ya kane muri eshanu

Mugisha Didier ateye penaliti ya gatanu ya Police FC, ayinjiza neza iburyo hasi mu gihe Ndzila agiye ibumoso.

Ubu ni penaliti 4-4.

Hagezweho penaliti ya gatandatu.

17:12

APR FC yinjije penaliti ya kane muri eshanu.

Byiringiro Gilbert ateye penaliti ya gatanu ya APR FC, ayinjiza neza iburyo mu gihe umunyezamu Niyongira yagiye ibumoso.

17:11

Police FC ihushije penaliti ya mbere muri enye

Issah Yakubu ateye penaliti ya kane ya Police FC, ayitera hejuru kure y'izamu.

Ubu ni penaliti 3-3.

17:10

APR FC itsinze penaliti ya gatatu muri enye

Alioum Souane ateye penaliti ya kane ya APR FC, ayinjiza neza iburyo mu gihe Niyongira agiye ibumoso.

17:10

Police FC yinjije penaliti ya gatatu

Nsabimana Eric 'Zidane' ateye penaliti ya gatatu ya Police FC, ayinjiza neza hejuru iburyo mu gihe Ndzila yagiye ibumoso.

17:09

APR FC ihushije penaliti imwe muri eshatu

Dauda Seidu Yussif ateye penaliti ya gatatu ya APR FC, Umunyezamu Niyongira Patience ayikuramo.

17:07

Police FC yinjije penaliti ya kabiri.

Ani Elijah ateye penaliti ya kabiri ya Police FC, ayinjiza iburyo bw'umunyezamu Ndzila wagiye ibumoso.

17:06

APR FC itsinze penaliti ya abiri

Mahamadou Sy ateye penaliti ya kabiri ya APR FC, atera agapira gato kagiye mu izamu, Niyongira Patience ajya hepfo.

17:06

Police FC yinjije penaliti ya mbere

Hakizimana Muhadjiri ateye penaliti ya mbere ya Police FC, atera ishoti rikomeye rigiye iburyo bw'umunyezamu ntiyagera ku mupira.

17:05

APR FC yinjije penaliti ya mbere


Niyigena Clement ateye penaliti ya mbere ya APR FC, ayinjiza ayiteye hejuru mu nshundura.

16:57

Umukino urarangiye

Iminota 90 isanzwe, yose irangiye APR FC inganya na Police FC ubusa ku busa.

Hagiye kwitabazwa za penaliti.

16:56

90+3' APR FC irarokotse

Niyigena Clement aranyereye, Mugisha Didier amutwara umupira, awuhinduye mu rubuga rw'amahina ukurwaho na Nshimiyimana Yunussu uwushyize muri koruneri.

16:54

90+1' Gusimbuza

Alioum Souane asimbuye Dushimimana Olivier 'Muzungu' ku ruhande rwa APR FC.

16:53

90' Iminota ine y'inyongera

Umusifuzi wa Kane, Rulisa Patience, yerekanye iminota ine y'inyongera mu gihe havurwaga Niyongira wahise uhaguruka.

16:52

89' Coup-franc ya APR FC


APR FC ibonye umupira uteretse inyuma y'urubuga rw'amahina nko muri metero 25, ikosa rihanwe na Nshimiyimana Yunussu, umupira ujya ku ruhande rw'izamu rya Police FC ririnzwe na Niyongira Patience.

16:50

87' Gusimbuza

Tuyisenge Arsene asimbuye Niyibizi Ramadhan ku ruhande rwa APR FC.

16:50

87' Gusimbuza

Mugisha Didier asimbuye Kilongozi Bazombwa Richard ku ruhande rwa Police FC.

Niyigena Clement yahagurutse, umukino wakomeje.

16:49

86' Umukino uhagaze gato

Niyigena Clement yitambitse umupira ukomeye utewe n'umukinnyi wa Police FC, ahita aryama hasi aho ari kwitabwaho n'abaganga.

16:44

80' Coup-franc ya APR FC

Ngabonziza Pacifique akiniye nabi Byiringiro Gilbert mu ruhande, hafi y'izamu.

Ikosa rihanwe na Ruboneka Jean Bosco, umupira ushyirwa muri koruneri na Niyongira Patience.

16:40

78' Umukino wagabanyije umuvuduko

Amakipe yombi yatangiye gucungana muri iyi minota ya nyuma aho umupira uri gukinirwa cyane mu kibuga hagati.

Nta kipe irongera gufata icyemezo cyo gusatira bikomeye.

16:35

71' Uburyo bwa Police FC

Kirongozi Richard atanze umupira kuri Iradukunda Simeon uteye ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina, rifatwa neza na Pavelh Ndzila.

16:32

69' Gusimbuza

Djibrine Akuki asimbuwe na Iradukunda Simeon ku ruhande rwa Police FC.

16:31

68' Coup-franc ya APR FC

APR FC ibonye umupira mwiza uteretse inyuma y'urubuga rw'amahina nyuma yo gukorwa na myugariro wa Police FC.

Ikosa rihanwe na Niyibizi Ramadhan, umupira awutera mu rukuta mbere y'uko awushyira kuri Sy waraririye.

16:30

67' Gusimbuza

Mahamadou Sy na Richmond Lamptey basimbuye Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert ku ruhande rwa APR FC.

16:28

65' Abafana ba APR FC bishimiye abakinnyi bagiye gusimbura

Richmond Lamptey na Mahamadou Sy bagiye kwambara kugira ngo basimbure, bishimwe cyane n'abafana ba APR FC iri gusatira muri iyi minota.

16:25

62' Uburyo bwa APR FC

Ruboneka Bosco ateye umupira muremure ari muri metero nka 35, Niyongira agorwa no kuwufata ujya muri koruneri.

Police FC iri guhuzagurika muri iyi minota.

16:22

59' Ikarita y'umuhondo

Mugisha Gilbert ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Kilongozi Bazombwa Richard wa Police FC mu rubuga rwa APR FC.

16:21

58' Coup-franc ya APR FC

Mugisha Gilbert akiniwe nabi mu ruhande hafi y'izamu, ikosa rihanwe na Ruboneka, Bigirimana akuraho umupira neza mbere y'uko ugera kuri Muhadjiri.

16:20

56' Police FC irarokotse

Ubwugarizi bwa Police FC n'Umunyezamu Niyongira bagize guhuzagurika ariko Dushimimana na Ruboneka bagorwa no gutera mu izamu, umupira ujya muri koruneri itagize icyo itanga.



APR FC iri gukina neza muri iyi minota.

16:17

53' Gusatira kwa APR FC

Dushimimana Olivier Muzungu ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, abarimo Mbaoma, Mugisha Gilbert n'abakinnyi ba Police FC bagorwa no kuwukina ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

16:11

49' Coup-franc ya APR FC

Ruboneka Bosco ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yo gukinirwa nabi na Ngabonziza Pacifique mu rubuga rwa Police FC.

16:08

46' Igice cya kabiri cyatangiye

APR FC yatangiranye umupira mu gice cya kabiri ndetse isatira izamy rya Police FC ariko Umunyezamu Niyongira Patience ahita abyitwaramo neza.

16:07

Andi mafoto yaranze igice cya mbere

15:49

Igice cya mbere kirarangiye

Iminota 45 ibanza y'umukino wa Super Coupe irangiye APR FC inganya na Police FC ubusa ku busa.

Igice cya kabiri kiratangira mu minota 15 iri imbere.

15:46

45' Iminota itatu y'inyongera

Umusifuzi wa Kane, Rulisa Patience, yerekanye iminota itatu y'inyongera.

APR FC ifite coup-franc ku mupira uteretse mu kibuga cya Police FC.

15:41

40' Ukundi gusatira kwa Police FC

Kilongozi Richard acenze Niyomugabo Claude aramuzengereza, atanga umupira kuri Bigirimana Abeddy uteye ishoti rigiye hejuru y'izamu rya APR FC.

15:39

37' Coup-franc nziza ya Police FC

Dauda Seidu Yussif akiniye nabi Hakizimana Muhadjiri yitambitse inyuma y'urubuga rw'amahina rwa APR FC.

Ikosa rihanwe na Muhadjiri, umupira ukubita umutambiko widunda ku murongo hasi mbere y'uko uvamo.

Bamwe bibwiraga ko warenze umurongo.

15:36

35' APR FC yahinduye umukino

APR FC yageze aho yibona mu mukino ndetse ni yo iwuyoboye kugeza ubu nubwo uburyo ikomeje kugerageza ntacyo buri gutanga.

Police FC ntirongera kugera hafi y'izamu rya APR FC.

15:32

30' Coup-franc ya APR FC

Ndizeye Samuel akiniye nabi Victor Mbaoma inyuma y'urubuga rw'amahina, umupira utewe na Niyibizi Ramadhan ukora ku mukinnyi wa Police FC ujya muri koruneri.

Ruboneka asubije umupira mu kibuga, Niyigena Clement awukinishije umutwe ujya hejuru y'izamu.

15:30

30' Amakipe yombi akomeje gushaka igitego

15:27

26' Abafana ba APR FC bahagurutse

Mugisha Gilbert yirukankanye umupira, awutanga inyuma ye akoresheje agatsintsino mbere y'uko Niyomugabo Claude awuhindura ugashyirwa hanze.

Ibi byahagurukije abafana ba APR basaga n'abihebye.

Police FC na yo yasubiye inyuma muri iyi minota itanu ishize.

15:24

23' APR FC irakangutse?

Umunyezamu Niyongira Patience afashe nabi umupira, ku bw'amahirwe ye Dushimimana Olivier ananirwa kuwugeraho.

Mugisha Gilbert akiniwe nabi inyuma y'urubuga rw'amahina mu ruhande, ikosa rihanwe na Ruboneka, umupira ukurwamo na Niyongira ujya muri koruneri.

15:21

20' Police FC ni yo kipe nziza kugeza ubu

Ikipe ya Police FC ni yo ikomeje kwiharira umupira no gusatira ishaka igitego.


APR FC yagerageje uburyo bumwe gusa, umupira ufatwa na Niyongira Patience.

15:17

Amafoto: Ubwitabire bw'abafana, uko amakipe yaserutse n'igikombe ari guhatanira

15:16

14' Coup-franc nziza ya Police FC

APR FC iracyahangayika.

Ani Elijah acenze abakinnyi babiri ba APR FC mbere y'uko agushwa na Dauda Yussif inyuma y'urubuga rw'amahina.

Ikosa rihanwe na Hakizimana Muhadjiri, Pavelh Nzdila ashyira umupira muri koruneri.

15:13

12' Guhuzagaruka kwa APR FC kwari guhesheje Police FC igitego

Myugariro wa APR FC asubije umupira inyuma, Umunyezamu we Ndzila awukinisha umutwe, ugiye kongera kuwukina agongana na Kilongozi mbere y'uko umupira ukubita igiti cy'izamu ukavamo.

Ani Elijah agerageje kuwusubizamo, APR FC iritambika uvamo mbere y'uko Muhadjiri awutera hejuru y'izamu.

15:09

8' Uburyo bwa mbere bwa APR FC

Niyibizi Ramadhan ateye umupira muremure mu izamu ashaka gutungura Niyongira Patience, ariko uyu munyezamu wa Police FC awufata neza mbere y'uko Mbaoma amugeraho.

15:08

6' Ubwugarizi bwa APR FC buracyahura n'akazi

Nshimiyimana Yunussu agiye gufasha Byiringiro Gilbert, akorera ikosa kuri Ani Elijah inyuma y'urubuga rw'amahina mu ruhande.

Ikosa rihanwe na Muhadjiri, APR FC ikiza izamu.

15:06

5' Ndizeye Samuel yongeye kugirirwa icyizere

Uyu musore ukinira u Burundi yari amaze amezi atandatu mu bihano bya FERWAFA kubera imyitwarire mibi aho yakubise umusifuzi, ariko Police FC iracyamufitiye icyizere

15:03

3' Police FC yatangiye kugerageza ubwugarizi bwa APR FC

Ani Elijah afunze umupira ari ku murongo w'urubuga rw'amahina, awuha Muhadjiri ukinanye na Akuki ucenze Byiringiro Gilbert, ku bw'amahirwe make umupira uramurengana.

Police FC yamaze kubona koruneri ya mbere ku mupira yinjiranye iburyo.

15:01

Umukino uratangiye

Ani Elijah na Hakizimana Muhadjiri batangije umukino ku ruhande rwa Police FC.

APR FC ihise yinjira mu kibuga cya Police FC.

15:00

Ubwitabire buri hejuru

Ku kigero cya 70%, abafana bagerageje kwitabira uyu mukino wa Super Coupe aho igice kidatwikiriye giteganye n'ahatwikirize cyuzuye.

14:58

Umukino wahawe abasifuzi mpuzamahanga


Uyu mukino wa Super Coupe wahawe Ishimwe Jean Claude 'Cucuri'.

Mutuyimana Dieudonne na Ishimwe Didier ni abasifuzi bo ku ruhande mu gihe Rulisa Patience ari Umusifuzi wa Kane.

14:56

Abatoza b'amakipe yombi bagowe no guhitamo abakinnyi beza

Kuri APR FC, byari bigoye ko Umutoza Novic ahindura byinshi ku bakinnyi yabanje mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu ariko mugenzi we, Mashami Vincent wa Police FC, yagowe no guhitamo abo akinisha kuko yakundaga gukoresha abanyamahanga barenze batandatu bategetswe uyu munsi.

Byabaye ngombwa koUmurundi Rukundo ukina mu izamu ava mu bakinnyi bitabajwe kimwe n'abandi bakinnyi b'abanyamahanga iyi kipe ifite.

Amakipe yombi yitezwe cyane mu cyumweru gitaha aho azaba akina imikino mpuzamahanga.

14:52

Abafana ba APR FC bifitiye icyizere

APR FC igiye kongera gukina Super Coupe yatsindiweho mu 2022 na 2023 mu gihe iyiheruka mu 2018.

Abafana bayo bafite icyizere ko kuri iyi nshuro bishoboka.

14:47

Amakipe yombi yishyushya

14:46

Abakinnyi ba Police FC bitabajwe

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yahisemo gukoresha:

Niyongira Patience (mu izamu)
Mandela A.
Nsabimana Eric
Ndizeye Samuel
Yakubu I.
Ngabonziza P.
Bigirimana A.
Hakizimana M.
Akuki D.
Kilongozi R.
Elijah A.

Abasimbura: Clovis, Didier, Eric, Fred, Carnot, Ali na Simeon.

14:39

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umutoza wa APR FC, Darko Novic, yahisemo gukoresha:

Pavelh Ndzila (mu izamu)
Niyomugabo Claude
Niyigena Clement
Nshimiyimana Yunussu
Byiringiro Gilbert
Dushimimana Olivier
Ruboneka Bosco
Dauda Yussif
Niyibizi Ramadhan
Mugisha Gilbert
Mbaoma Victor

Abasimbura: Ishimwe, Alioum, Ndayishimiye, Kategaya, Frodouard, Arsene, Bacca, Lamptey na Mamadou Sy.

14:36

Ikaze kuri Kigali Pele Stadium

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pele ahagiye kubera umukino w'igikombe kiruta ibindi mu Rwanda "FERWAFA Super Coupe" uhuza APR FC yatwaye Shampiyona na Police FC yatwaye Igikombe cy'Amahoro.

Amakipe yombi ni yo azahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika azatangira mu mpera z'icyumweru gitaha.

APR FC izakina CAF Champions League ihura na Azam FC mu ijonjora rya mbere, ni mu gihe Police FC izakina CAF Confederation Cup ihura na CS Constantine muri icyo cyiciro kibanza.

Umukino uratangira saa Cyenda.