Rwanda vs Benin

Rwanda 2-1 Benin

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Jah D'eau Dukuze & Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Kwizera Hervé & Kasiro Claude

20:39

Mu mafoto: Ibyishimo bidasanzwe nyuma y'umukino

20:25

AMASHUSHO: Reba ibyaranze umukino u Rwanda rwatsinzemo Benin


20:00

Ibyishimo ni byose muri Stade Amahoro

19:55

90+5' Umukino urarangiye.

Amavubi atsinze Benin ibitego 2-1 aguma ku mwanya wa gatatu mu itsinda.

Nigeria iyoboye itsinda n'amanota arindwi Benin igakurikira n'amanota atandatu. u Rwanda ruri hafi n'amanota atanu.

Umukino wagombaga guhuza Nigeria na Libya muri iri tsinda wasubitswe kubera ibibazo byabaye mbere yawo.

Mu kwezi gutaha, u Rwanda ruzasura Nigeria mbere yo gusoza rwakira Libya hano muri Stade Amahoro.

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, turabifuriza gukomeza kuryoherwa n'intsinzi y'Amavubi.

19:55

90+4' Gusimbuza Amavubi

Claude Niyomugabo asimbuye Mugisha Gilbert.

19:54

90+2' Benin ihushije igitego

Steve Mounie yari agerageje kurema amahirwe mu ubuga rw'amahina Ange Mutsinzi ashyira umupira muri Corner.

Iyi yatewe na Benin ariko Ruboneka akiza izamu.

19:51

90' Gusimbuza kuri Benin

Hassane Imourane ahaye umwanya Matteo Ahlinvi

19:50

90' Iminota ine y'inyongera

19:49

90' Gusimbuza ku ruhande rw'u Rwanda

Samuel Gueulette ahaye umwanya Muhire KEVIN.

19:46

86' Corner y'Amavubi

Fitina Omborenga azamukanye umupira ku ruhande rw'iburyo agiye kuwushyira kwa Nshuti abanya Benin barawurenza.

Corner yavuyemo ntacyo yatanze

19:45

Umukino ugannye mu minota itanu ya nyuma

Kugeza ubu Amavubi aracyayboye n'ibitego 2-1.

19:43

84' Gusimbuza ku ruhande rw'u Rwanda

Bizimana Djihad ahaye umwanya Rubanguka Steve

19:42

81' Ruboneka akorewe ikosa, umukino wongera guhagarara.

Uyu musore wahinduye umukino kuva yakwinjira yari agerageje kuzamukana umupira ariko akorerwa ikosa na Yohan Roche

19:41

80' Gusimbuza ku ruhande rwa Benin

Sessi D'Almeida ahaye umwanya wa Stiv Traore

19:38

77' Umukino wahagaze

Nshuti Innocent ari kwitabwaho n'abaganga

19:34

Goooaaaal Amavubi

75' Bizimana Djihad atsinze penaliti neza

19:32

72' Penaliti y'Amavubi

Bizimana Djihad akorewe ikosa mu rubuga rw'amahina

19:30

70' Goooooooalll Rwanda.

Nshuti Innocent yishyuye igitego.

Bizimana Djohad ashyize umupira mu rubuga rw' amahina, Mangwende ashyiraho umutwe, ushaka Nshuti Innocent wari imbere y'izamu ashyira mu nshundura.

19:27

64' Amavubi yongeye guhusha igitego

Ruboneka akinanye na Omborenga, ushyize umupira imbere y'izamu rya Benin, Mugisha Gilbert ashyiraho umutwe ariko umupira ubura uwongeza ngo ashyire mu izamu.

19:25

63' Gusimbuza ku ruhande rwa Benin

Jodel Dossou afashe umwanye wa Andreas Hountondji watsinze igitego.

19:23

62' Amavubi akomeje kurema amahirwe...

Ikipe ya Frank Trosten iri gukora amahirwe ku yandi. Aha, Nshuti Innocent aterekewe umupira mwiza na Mugisha Bonheur, na we awusubiza Djihad, awushyize mu izamu abakinnyi ba Benin bamuviraho inda imwe bakiza izamu.

19:21

60' Corner y'Amavubi

Imanishimwe Mangwende uri mu mukino bigaragara, azamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso ashyize umupira ku izamu ubwugarizi bwa Benin burawurenza.

Corner ivuyemo ntacyo itanze.

19:19

57' Amavubi ahushije uburyo bubiri bukurikirana...

Samuel Gueuette akinanye na Mangwende uteye umupira ujya mu izamu myugariro wa Benin aritambika, umupira ugarukira uyu myugariro noneho ushyize mu izamu uruhukira mu maboko ya Marcel Dandjinou.

19:18

Abafana b'Amavubi baracyafite icyizere

19:16

56' Coup Franc nziza y'Amavubi

Mugisha Gilbert akorewe ikosa ubwo yashakaga kwinjira mu rubuga rw'amahina

19:14

54' Umukino urasubukuwe

Mohamed Tijani wavurwaga yagarutse mu kibuga. Umukino uragarutse Amavubi atangira gusatira nanone.

19:12

50' Umukino wahagaze

Umukinnyi wa Benin ari kuvurwa umusifuzi yahagaritse umukino

19:10

48' Benin ihushije igitego

Ishoti rikomeye rya Andreas Hountondji rigaruwe n'umunyezamu Fiacre Ntwari.

19:10

47' Ikarita y'umuhondo

Mohamed Tijani ahawe ikarita nyuma yo gukorera ikosa Nshuti Innocent hafi y'urubuga rwa Benin.

Coup Franc ivuyemo Djihad ayishyize mu rubuga rw'amahina ubwugarizi bwa Benin bwihagararaho, Mangwende ashatse gusubizamo umupira ujya hanze.

19:07

Igice cya kabiri kiratangiye

19:07

Gusimbura kuruhande rw'Amavubi

Jojea Kwizwera ahaye umwanya Ruboneka Jean Bosco

19:03

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, ari mu bitabiriye umukino

18:48

Igice cya mbere kirarangiye

U Rwanda rwatsinzwe igitego 1-0 aho ikipe y'igihugu ifite akazi gakomeye ko gukora mu gice cya kabiri.

18:46

45' Iminota ibiri y'inyongera

18:45

43' Igitego cya Benin

Andreas Hountondji yungukiye mu makosa ya Omborenga afungura amazamu kuri Stade Amahoro

18:44

41' Amavubi akomeje gusatira

Imanishimwe Emmanuel ashyize umupira mu rubuga rw'amahina usanga Nshuti na Kwizera Jojea ariko ntibashobora kuwushyira mu izamu

18:40

36' Ikarita y'umuhondo

Niyigena Clement ahawe ikarita ku ikosa akoreye umukinnyi wa Benin.

Coup Franc nziza ya Benin.

18:36

34' Ikarita y'umuhondo

Hassane Imourane wa Benin yeretswe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Djihad.

18:35

32' Amavubi ari kubonana neza..

Kugeza ubu abari kuri Stade Amahoro banyuzwe n'umukino ikipe y'igihugu iri gukina nubwo kugeza ubu igitego kitari cyaboneka.

18:29

29' Amavubi akomeje guhusha...

Nyuma yo guhanahana hagati ya Mangwende na Djihad, Kapiteni w'Amavubi ashyize umupira mu rubuga rw'amahina rwa Benin, usanga Nshuti Innocent uwuteye n'umutwe ujya hanze.

18:27

26' Amavubi yongeye guhusha

Coup Franc ya Samuel Gueulette wagaragaye kugeza kuri uyu munota, igeze kwa Clement Niyigena, uteye umupira n'umutwe uruhukira mu ntoki z'umunyezamu wa Benin

18:25

23' Coup Franc y'Amavubi

Imanishimwe Emmanuel Mangwende akorewe ikosa rikomeye na Yohan Roche wa Benin gusa umusifuzi w'umunsi ntabwo yerekanye ikarita.

Uyu myugariro w'Amavubi ari kwitabwaho n'abaganga.

18:23

Amavubi arashyigikiwe kuri uyu mugoroba

18:22

21' Umukino ubaye uhagaze gato

Umukinnyi wa Benin Yohan Roche ari kwitabwaho n'abaganga

18:20

17' Benin yari igerageje agateroshuma

Abasore ba Gernot Rohr bari bungukiye mu mupira muremure uhawe Andreas Hountondji gusa ntiwashobora kugera kwa Steve Mounie kugeza kuri ubu wafashwe neza.

18:16

15' Coup Franc y'Amavubi

Samuel Gueulette akorewe ikosa hafi n'urubuga rw'amahina rwa Benin

18:13

Uko amakipe yombi yaserutse kuri uyu mugoroba

18:13

12' Amavubi akomeje gusatira

Umupira mwiza wa Bonheur usanze Mugisha Gilbert ku ruhande rw'iburyo, ashatse kuwukinana na Mangwende uba muremure urarenga.

18:11

11' Mugisha Gilbert yongeye guhusha igitego

Umupira uhinduwe na Fitina Omborenga usanze Mugisha Gilbert mu rubuga rw'amahina, arazamuka awutera n'umutwe ariko ujya hanze.

18:09

08' Mangwende agerageje izamu

Coup Franc ya Kwizera Jojea ugaruwe n'ubwugarizi bwa Benin gusa umupira usanga Imanishimwe Emmanuel Mangwende ateye ishoti umupira ufatwa n'umunyezamu.

18:07

07' Coup Franc y'Amavubi

Nshuti Innocent akorewe ikosa hafi n'urubuga rw'amahina rwa Benin

18:07

06' Umukino watangiranye imbaraga

Amakipe yombi arifuza gushaka igitego hakiri kare byatumye kugeza ubu umupira uri kuva ku izamu rimwe uhita ugera ku izamu rindi.

18:05

3' Benin yari igerageje kurema amahirwe

Umupira ucaracaye mu rubuga rw'amahina rw'u Rwanda, Sessi D'Almeida awuterekeye Hassane Imourane awuteye yamurura izamu

18:03

02' Coup Franc ya Benin

Fitina Omborenga akoreye ikosa hafi n'urubuga rw'amahina rw'Amavubi ariko umupira uterwa nabi.

18:02

01' Amavubi ahushije igitego

Umupira uzamukanywe na Imanishimwe Emmanuel ugeze kwa Samuel Gueulette uwuterekeye neza Mugisha Gilbert wari wenyine mu rubuga rw'amahina ateye mu izamu awushyira mu ntoki za Souke Marcel Dandjinou

18:00

Umukino uratangiye

Ikipe y'igihugu ya Benin ni yo itangije umupira ihita inawutakaza

18:00

Abasifuzi bo muri Madagascar ni bo bagiye kuyobora umukino

Umusifuzi mukuru ni Andofetra Rakotojaona ari bube yungirijwe na Dimbiniaina Andreatianarivero na Pierre Jean EricAndrivoavonjy.

Umusifuzi wa Kane ni Ben Tsimanohitsy Ibrahim.

17:55

Hari kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi uhereye ku ya Benin

L'Aube Nouvelle ni yo ihereweho, indirimbo yubahiriza igihugu cya Benin, irakurikirwa na Rwanda Nziza

17:54

Abafana batangiye kuza buhoro buhoro

Umukino urabura iminota mike ngo utangire ndetse amakipe yombi yatangiye kwinjira mu kibuga haririmbwa indirimbo y'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika CAF.

Abafana na bo bari bake kuri Stade Amahoro batangiye kugenda baza gahoro gahoro

17:43

Amakipe yombi asubiye mu rwambariro

Komiseri w'umunsi Sinop Philip abwiye amakipe yombo gusubira mu rwambariro ngo bajye kumva inama za nyuma mbere yo guhatana mu kibuga.

17:40

Amavubi agomba gukuraho agahigo kabi afite kuri Benin

Igitego cya Meddie Kagere i Cotonou muri 2011, ni cyo cyahesheje intsinzi rukumbi u Rwanda rufite ku Ngwe za Benin. Mu mikino umunani imaze guhuza ibihugu byombi, Benin yatsinzemo itanu harimo umwe wa mpaga, u Rwanda rutsindamo umwe mu gihe indi ibirio bayinganyije.

17:34

Abafana bashobora kwandikisha amateka kuri uyu munsi

Kuva Stade Amahoro yatahwa umukino warebwe n'abafana bake ni uwahuje ikipe ya Gasogi United na Rayon Sports aho hinjiye abagera ku bihumbi 15.

Niba nta gihindutse nta n'igikozwe, uyu mubare ushobora kutagera ukurikije ubwitabire bw'abakunzi b'Amavubi kugeza kuri uyu munota.

17:33

Amakipe yombi arimo kwishyushya

Ikipe zombi ziri kwishyushya mu bice bibiri nk'uko bisanzwe. Igice kimwe kirimo abakinnyi babanza mu kibuga ikindi kikabamo abasimbura.

Benin iri kwishyuhiriza ku ruhande rureba i Kanombe mu gihe Amavubi ari kwishyuhiriza ku ruhande rureba ku Irimbi ry'Intwari.

17:26

Abakinnyi Benin yifashishije

Umutoza Gernot Rhor wa Benin yahisemo gukoresha:

Souke Marcel Dandjinou
Mohamed Tijani
Olivier Jacques Verdon
Abdoul Rachid Moumini
Yohan Cedric Roche
Imourane
Sessi D'Almeida
Dodo Dokou
Ishola Junior Olaitan
Andreas Edwin Hountondji
Steve Mounie (c)

17:20

Abafana b'Amavubi bagera kuri Stade Amahoro


Abanyarwanda batandukanye bakomeje kugera kuri Stade Amahoro aho bagiye gushyigikira Ikipe y'Igihugu mu mukino ugiye kuyihuza na Benin mu minota iri imbere.

17:19

Ubwo Ikipe ya Benin yageraga kuri Stade

17:12

Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga


Umutoza Frank Spittler Torsten yahisemo kwifashisha:

Ntwari Fiacre
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Niyigena Clement
Mutsinzi Ange
Mugisha Bonheur
Samuel Gueulette
Bizimana Djihad (C)
Kwizera Jojea
Nshuti Innocent
Mugisha Gilbert

17:07

Ubwo Amavubi yageraga kuri Stade Amahoro

16:31

Amavubi agiye gukina umukino wo kwiyunga n'Abanyarwanda

Ubwo u Rwanda na Benin byakiniraga muri Cote d'Ivoire mu mukino w'Umunsi wa Gatatu, Les Guepards yatsinze Amavubi ibitego 3-0 ku wa Gatanu.

Iyi ntsinzi ntiyashimishije benshi mu Banyarwanda ndetse kwihimura kuri Benin byaba ari ubwiyunge busesuye kuri uyu mugoroba.

Gutsinda kandi birafasha u Rwanda gusubira mu murongo wo gutekereza ko gukina Igikombe cya Afurika cya 2025 bishoboka.

Amavubi arabigeraho?

16:25

Ikaze kuri Stade Amahoro

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade Amahoro i Remera ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa Kane wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2025 hagati y'Amavubi y'u Rwanda na Les Guepards ya Benin guhera saa Kumi n'Ebyiri.

Benin ni iya kabiri mu Itsinda D n'amanota atandatu mu gihe u Rwanda ari urwa gatatu n'amanota abiri mu mikino itatu imaze gukinwa.