APR FC vs Gasogi United

APR FC 0-0 Gasogi United

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Kwizera Hervé

07:15

Umukino uzasubukurwa ku Cyumweru saa 18:00

Saa 22:23, Rwanda Premier League yatangaje ko uyu mukino w'Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona hagati ya APR FC na Gasogi United, wasubitswe kuri uyu wa Gatandatu ku munota wa 15 kubera imvura nyinshi, uzasubukurwa ku Cyumweru saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium, ku munota wari ugezeho.

20:27

Umukino urasubitswe

Ushinzwe gahunda kuri uyu mukino atangaje ko "abasifuzi basanze ikibuga kitakomeza gukinirwaho. Umukino uzakomeza ku munsi ukurikiyeho mu gihe kitarenze amasaha 24."

Ku rundi ruhande, amakuru ava muri Rwanda Premier League avuga ko icyemezo cya nyuma gifatwa mu masaha ari imbere.

20:20

Niyomugabo Claude yerekanye ko umukono udakomeza

Mu gihe hari abakozi ba APR FC n'aba Gasogi United bari bakomeje kwicara mu myanya y'abasimbura, Niyomugabo Claude akoze ikimenyetso kigaragaza ko umukino udakomeza.

Abo bakorana bahise bahaguruka baragenda.

20:18

Umukino ugiye gusubikwa?

Abasifuzi uko ari bane binjiye mu kibuga bari hamwe na Niyomugabo na Muderi Akbar, ba kapiteni b'amakipe yombi, bazenguruka ikibuga baterera umupira ngo barebe ko widunda.

20:04

Amafoto: Uko mu kibuga byari byifashe mbere y'uko umukino uhagarara

Imvura iracyagwa ari nyinshi i Nyamirambo.

Abakinnyi n'abasifuzi bagiye kugama mu rwambariro.

19:51

14' Umukino urahagaze

Umusifuzi wa Kane, Akingeneye Hicham, yeretse uwo hagati ko umupira utari kugenda.

Bahise bahamagaze ba kapiteni b'amakipe yombi, barabaganiriza mbere yo kujya kugama mu rwambariro

19:47

10' Coup-franc ya Gasogi United

Baloukoulou akiniwe nabi inyuma y'urubuga rw'amahina rwa APR FC, ikosa rihanwe na Udahemuka Jules, umupira ujya hejuru cyane.

19:46

9' Abasifuzi bakoze inama

Umusifuzi wo hagati, Ugirashebuja, uwo ku ruhande wa mbere n'uwa kane, bagiranye inama ntoya mbere y'uko umukino ukomeza.

Uko bigaragara, no kuwuhagarika biri gutekerezwaho.

19:44

8' Umupira ntugenda uko abakinnyi babishaka

Amazi yamaze kuba menshi mu kibuga cya Kigali Pele Stadium ndetse imvura ntitanga agahenge.

Abakinnyi barakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo bageze umupira aho bashaka ndetse bari gukinira mu kibuga hagati.

19:39

3' Abafana bari mu mvura bagiye kugama

Nubwo basaga n'abatose, abafana bari ahadatwikiriye mu mvura, bahisemo kujya kugama kuko yiyongereye cyane.

Mu kibuga hatangiye kureka amazi, umupira uragenda gake.

19:37

2' Coup-franc ya APR FC

Richmond Lamptey ateye coup-franc ya mbere ibonetse mu mukino, Gasogi United ihita ikiza izamu.

19:36

Umukino uratangiye

Umusifuzi Ugirashebuja Ibrahim atangije umukino mu mvura yamaze kwiyongera.

Gasogi United yambaye umutuku n'umukara nka Milan AC ni yo itangiranye umupira.

APR FC yambaye umweru hose.

19:26

Abakinnyi ba Gasogi United babanje mu kibuga


Umutoza Gyslain Bienvenu Tchiamas yahisemo gukoresha:

Dauda Ibrahema (GK)
Dusman Doumbia
Udahemuka Jean de Dieu
Ngarambe Sadjadi
Iradukunda Axel
Hakizimana Adolphe
Akbar Muderi (c)
Mugisha Joseph
Niyongira Danny
Hakim Hamiss
Baloukoulou Syntrick

19:19

Amakipe yombi asubiye mu rwambariro


Abakinnyi b'amakipe yombi basubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya.

Uko bigaragara, umukino ushobora gutangira mu minota 12 iri imbere, ubwo uraba wakereweho iminota 30 ku isaha ya saa Moya wari kuberaho.

19:16

Abakinnyi ba APR FC babanza mu kibuga

Umutoza Darko Novic yakoze impinduka ugereranyije n'abo asanzwe akinisha.

Uyu munsi yahisemo gukoresha:

Pavelh Ndzila
Niyigena Clement
Aliou Saoune
Byiringiro Gilbert
Niyomugabo Claude (c)
Yussif Dauda Seidu
Lamine Bah
Richmond Lamptey
Tuyisenge Arsene
Victor Mbaoma
Ruboneka Jean Bosco

19:07

Amafoto: Amakipe yombi yishyushya

19:02

Imvura yakajije umurego

Ku masaha umukino wagombaga gutangiriraho ya saa Moya, abakinnyi baracyari kwishyushya.

Imvura yiyongereye arko abakinnyi b'impande zombi n'abasifuzi bakomeje kwishyushya.

18:58

Gasogi United na yo yageze mu kibuga

Abakinnyi ba Gasogi United bo basaga n'abasomye iteganyagihe, binjiye mu kibuga batangira kwishyushya bambaye amakoti y'imvura.

Gusa na bo si bose kuko hari abambaye amatiriningi.

18:55

Abakinnyi ba APR FC batangiye kwishyushya

Saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 52, abakinnyi ba APR FC binjiye mu kibuga batangra kwishyushya.

Bake muri bo ni bo bari bitwaje amakoti y'imvura, abandi bari kwishyushya bambaye amasengeri mu mvura.

18:48

Kera kabaye moteri iratse

Saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 46 ni bwo urumuri rwongeye kugaragara mu kibuga cya Kigali Pele Stadium.

Moteri yari yananiranye, kera kabaye iratse.

Imvura iracyagwa ari nyinshi. Hategerejwe kureba niba amakipe yishyushya.

18:40

Abari kuri Kigali Pele Stadium bari mu rujijo

Mu gihe habura iminota 20 ngo umukino utangire, nta mpinduka ziraba.

Abafana bicaye bibaza ibigiye kuba, niba umukino usubikwa cyanwa niba moteri igeraho ikaka.


Ubwo Rayon Sports yakinaga na Bugesera FC mu mukino wabanje, mu minota ya nyuma, byagaragaye ko bagerageje gucana moteri igacumba umwotsi mwinshi w'umukara.

18:17

Imvura n'umwijima byatashye Kigali Pele Stadium

Imvura nyinshi iri kugwa i Nyamirambo yatumye benshi kugeza ubu bugamye ahatwikiriye.

Mu kibuga, nta nyoni itamba kuko hari umwijima mwinshi.

Amatara acana mu kibuga ntiyaka.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko moteri yananiranye.

Iyi moteri ni nshya iheruka kugurwa nyuma y'uko iyari isanzwe itatangaga urumuri ruhagije ku mikino ikinwa nijoro.

18:11

Ikaze kuri Kigali Pele Stadium

Umugoroba mwiza! IGIHE ibahaye ikaze kuri Kigali Pele Stadium ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona hagati ya APR FC na Gasogi United.

APR FC yakiriye uyu mukino, ni iya nyuma n'inota rimwe mu mukino umwe rukumbi imaze gukina aho yanganyije na Etincelles FC ubusa ku busa nyuma yo kuva mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Gasogi United iri ku mwanya wa gatanu n'amanota umunani, irushwa atatu na Police FC na Rayon Sports zifite 11.

Umukino uratangira saa Moya.