APR FC vs Police FC

APR FC 1-1 Police FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Kasiro Claude

16:55

APR FC igabanye amanota na Police FC

APR FC yanganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino w'Umunsi wa 12 wa Shampiyona waberaga kuri Kigali Pele Stadium.

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu igize amanota 18 ku mwanya wa gatanu mu gihe Police FC ifite amanota 19 ku mwanya wa kane.

APR izakurikizaho umukino izakirwamo na Rayon Sports ku wa Gatandatu.

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, dusubire ku mukino ugiye guhuza Rayon Sports na Muhazi United mu kanya saa Moya z'umugoroba.

16:53

Umukino urarangiye

16:50

90+2' Gusimbuza

Mugisha Didier asimbuwe na Iradukunda Simeon ku ruhande rwa Police FC.

16:48

90' Iminota itanu y'inyongera

Umusifuzi wa Kane yerekanye iminota itanu y'inyongera.

Amakipe yombi ari gushaka igitego cy'intsinzi,

16:47

88' Police FC yari itsinze igitego cya kabiri...


Bigirimana Abedi atsinze igitego cya kabiri ku mupira uhinduwe na Ani Elijah, ariko hari habayeho kurarira.

16:44

85' Ikarita y'umuhondo

Bigirimana Abedi ahawe ikarita y'umuhondo kubera kutishimira imisifurire.

Chidiebere yahawe umupira agerageje kuroba umunyezamu Onesime awukuramo.

Abakinnyi ba Police FC beretse Mugabo Eric uri gusifura ku ruhande, ko yari gusifura kurarira.

16:41

82' Gusimbuza

Godwin Odibo asimbuye Mugisha Gilbert ku ruhande rwa APR FC.

16:36

79' Uburyo bwa APR FC

Mugisha Gilbert uri kunyura ibumoso, ateye ishoti ryo hasi rinyuze ku ruhande rw'izamu rya Police FC.

16:33

75' Police FC ihushije igitego cyabazwe

Ani Elijah ahawe umupira na Bigirimana Abedi wari uwukuye kuri Muhozi Fred, awuteye mu izamu ukorwaho na Pavelh Ndzila ujya muri koruneri.

Umunyezamu wa APR FC abanje kwitabwaho n'abaganga mbere y'uko umukino ukomeza.

16:32

73' Gusimbuza



Ani Elijah asimbuye Peter Agblevor ku ruhande rwa Police FC.

16:31

72' Umukino wagabanyije umuvuduko

Iminota 25 imaze gukinwa muri iki gice cya kabiri, itandukanye cyane n'igice cya mbere cyaranzwe n'umukino wihuta.

Amakipe yombi arasa n'acungana ndetse ntakirema uburyo bugana mu izamu.

16:29

70' Gusimbuza

Dushimimana Olivier na Lamine Bah basimbuwe na Mugiraneza Frodouard na Tuyisenge Arsene ku ruhande rwa APR FC.

16:19

61' Gusimbuza

Muhozi Fred na Ashraf Mandela basimbuye Nsabimana Eric Zidane na Jibrin Akuki ku ruhande rwa Police FC.

16:18

60' Amwe mu mafoto y'umukino

16:17

60' Gusimbuza


Taddeo Lwanga asimbuwe na Niyibizi Ramadhan ku ruhande rwa APR FC.

16:15

57' APR FC ihushije uburyo bwiza


Pavelh Ndzila ateye umupira muremure imbere, ufatwa na Dushimimana Olivier 'Muzungu' uwuteye adahagaritse, ujya ku ruhande rw'izamu rya Police FC.

16:13

55' Abafana ba APR FC ntibishimiye imikinire yayo



Taddeo Lwanga ahawe umupira mu rubuga rwa Police FC, awusubije inyuma avugirizwa induru n'abafana b'ikipe ye bifuzaga ko awushyira imbere.

16:08

50' Police FC yagarutse neza


Police FC ni yo iri gusatira cyane muri iyi minota ibanza y'igice cya kabiri.

APR FC iri kurwana no gukuraho imipira, cyane ku ruhande rwa Niyomugabo Claude.

16:02

46' Igice cya kabiri cyatangiye


Police FC ni yo itangiranye umupira mu gice cya kabiri.

Umupira wa mbere utewe na Peter Agblevor akinana na bagenzi be.

16:01

Gusimbuza

Mamadou Sy asimbuwe na Chidiebere Nwobodo Johnson ku ruhande rwa APR FC.

15:47

Igice cya mbere kirarangiye


Iminota 45 n'indi ibiri y'inyongera, yose irangiye APR FC na Police FC zinganya igitego 1-1.

15:46

45' APR FC ihushije penaliti


Mamadou Sy ateye penaliti ya APR FC, agapira gato cyane ateye gafatwa neza na Rukundo Onesime.

15:45

43' Penaliti ya APR FC

Niyomugabo Claude ahawe umupira na Mugisha Gilbert, awuhinduye mu rubuga rw'amahina ashaka Sy, ukurwaho na Issah Yakubu n'umutwe, ujya muri koruneri.

Bigirimana Abedi akiniye nabi Olivier Dushimimana, umusifuzi atanga penaliti.

15:40

39' Uburyo bwa Police FC ntacyo butanze


Niyigena Clement azamukanye umupira barawumwambura, Mugisha Didier akinana na Peter Agblevor unaniwe gutera mu izamu, awutanga kuri Akuki uwuteye hanze, hirya kure y'izamu.

15:36

35' Coup-franc ya Police FC


Taddeo Lwanga akiniye nabi Jibrin Akuki wari usize bagenzi be ku ruhande rw'iburyo.

Ikosa rihanwe na Mugisha Didier, atera umupira ku ruhande.

15:33

33' APR FC iracyakomanga


Ruboneka Bosco azamukanye umupira yihuta, ageze ku murongo w'urubuga rw'amahina awuha Lamine Bah uteye ishoti rinyuze hejuru gato y'izamu rya Police FC.

15:32

31' Ubundi buryo bwa APR FC



APR FC yongeye gusatira binyuze kuri Mugisha Gilbert uteye ishoti rikomeye, rinyura hejuru gato y'izamu ririnzwe na Rukundo Onesime.

15:32

30' APR FC ihushije uburyo bwiza

Niyomugabo Claude ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Mamadou Sy ananirwa kuwukoraho, ukurwaho na Issah Yakubu imbere y'izamu.

APR FC iri gusatira cyane.

15:27

26' Umukino uhagaze gato


Lamine Bah atanze umupira akinirwa nabi, ufatwa na Mugisha Gilbert ucenze Nsabimana Eric Zidane, agiye gucenga na Issah Yakubu, agwa hasi, umusifuzi arabyihorera, umukino urakomeza.

Nyuma yo kubona ko umukinnyi wabo akiryamye hasi, APR FC yarengeje umupira, Mugisha yitabwaho n'abaganga.

15:24

23' Igitego cya APR FC

Ruboneka Jean Bosco ateye koruneri nziza, umupira usanga Aliou Souane uwushyize mu izamu n'umutwe.

APR FC 1-1 Police FC.

15:23

21' Coup-franc ya APR FC


Yakubu Issah akiniye nabi Ruboneka Bosco hagati mu kibuga cya Police FC.

Ruboneka ahannye ikosa, Niyigena akinishije umutwe, umunyezamu akora ku mupira ujya muri koruneri.

15:16

16' Police FC yasubiye inyuma

APR FC iri gusatira cyane ishaka kwishyura, yasunitse Police FC isubira inyuma kurinda izamu ryayo.

15:14

14' Uko amakipe yombi yaserutse kuri iki gicamunsi

15:11

10' Igitego cya Police FC

Bigirimana Abedi afunguye amazamu ku ruhande rwa Police FC ku gitego atsindiye mu rubuga rw'amahina, ku mupira wari uhinduwe na Peter Agblevor asize Niyigena Clement.

Ni cyo gitego cya mbere APR FC yinjijwe mu mikino icyenda.

15:08

7' Ubundi buryo bwa Police FC


Agblevor ahaye umupira Mugisha Didier winjiye mu rubuga rw'amahina, acenga Niyigena, ateye ishoti ridakomeye rifatwa neza na Pavelh Ndzila.

15:06

5' Gusatira kwa Police FC


Peter Agblevor agerageje kwinjira mu rubuga rw'amahina rwa APR FC, ariko Niyigena Clement aramwitambika mbere y'uko Niyomugabo Claude akiza izamu.

15:03

3' Amakipe yombi yatangiranye imipira miremire



APR FC imaze kugerageza imipira itatu miremire ariko uwo Souane yahaye Mamadou Sy akawushyiraho umutwe ukajya hanze, ni wo wonyine wageze mu rubuga rw'amahina.

Uburyo bumwe bwa Police FC bwavuyemo kurarira kwa Bigirimana Abeddy.

15:00

Umukino watangiye

Mamadou Sy wa APR ni we uteye umupira wa mbere nyuma y'uko Ngabonziza Jean Paul ahushye mu ifirimbi.

Abafana si benshi cyane, birumvikana ko bamwe muri bo bari gutekereza umukino wo ku wa Gatandatu.

14:57

Ubwo amakipe yombi yishyushyaga

14:55

Amakipe yombi yagarutse mu kibuga


Nyuma yo gusoza kwishyushya, abakinnyi bakajya mu rwambariro, kuri ubu bose bagarutse mu kibuga.

APR FC yambaye umukara, ariko amakabutura ni umweru.

Police FC yambaye ubururu bwayo.

14:53

Ni bande basifura uyu mukino?

Ngabonziza Jean Paul ni we ugiye kuyobora umukino wa APR FC na Police FC mu kibuga hagati.

Abasifuzi bo ku ruhande ni mpuzamahanga; Mugabo Eric na Akimana Juliette.

Umusifuzi wa Kane ni Nshimiyimana Remy Victor naho Komiseri w'Umukino ni Munyangoga Apollinaire.

14:49

Gahunda irambuye y'Umunsi wa 12 wa Shampiyona y'u Rwanda

14:45

APR FC vs Police FC: Umukino uvuze byinshi ku makipe yombi



APR FC igiye gukina uyu mukino yaratsinze imikino ine muri itanu iheruka.

Gutsinda uyu mukino birayifasha gusatira amakipe ari imbere uhereye kuri Police FC yatambukaho.

Ni mu gihe kandi byayishyira mu mwuka mwiza wo kwinjira muri Derbie izahuriramo na Rayon Sports ku wa Gatandatu.

Kuri Police FC, imaze iminsi ititwara neza ndetse yatsinzwe imikino itatu muri itanu iheruka gukina.

Gutsinda uyu munsi byayifasha gukomeza kuba mu makipe afite icyizere cyo kuyobora Shampiyona mu gihe iri kugana ku musozo w'igice kibanza.

14:40

Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga


Umutoza Mashami Vincent yahisemo gukoresha:

Rukundo Onesime
Nsabimana Eric (c)
Issah Yakubu
Ndizeye Samuel
Ngabonziza Pacifique
Mugisha Didier
Bigirimana Abeddy
Peter Agblevor
Jibrin Akuki
Mugisha Didier

Abasimbura: Ruhumuriza, Ali, Chmezie, Mandela, Muhozi, Kilongozi, Ani Elijah, Simeon na Muhadjiri.

14:37

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umutoza Darko Novic yakoze impinduka imwe ugereranyije n'ikipe yabanjemo kuri AS Kigali, Lamine Bah asimbura Mugiraneza Frodouard muri 11 babanza:

Pavelh Ndzila
Byiringiro Gilbert
Niyigena Clement
Niyomugabo Claude (c)
Taddeo Lwanga
Ruboneka Jean Bosco
Lamine Bah
Dushimimana Olivier
Mugisha Gilbert
Mamadou Sy.

Abasimbura: Ruhamyankiko, Yunussu, Jean-Rene, Frodouard, Ramadhan, Arsene, Chidiebere, Odibo na Nzotanga.

14:33

Uko amakipe yombi yatsindanye mu mikino 5 iheruka kuyahuza muri Shampiyona


Police FC ni yo iheruka kumwenyura ubwo yegukanaga FERWAFA Super Cup itsinze APR penaliti 6-5 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

APR FC yari yatsinze Police FC igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert hatahwa Stade Amahoro muri Nyakanga.

Urebye muri Shampiyona, APR FC yabonye intsinzi eshatu mu mikin itanu iheruka kuyihuza na Police FC, iyi kipe zigiye guhura itsinda umukino umwe.

14:26

Ubwo Police FC yageraga ku kibuga

14:23

Abakinnyi ba APR FC bagera kuri Kigali Pele Stadium

14:23

Ikaze kuri Kigali Pele Stadium


IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali yitiriwe kabuhariwe Pele, ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa 12 wa Shampiyona hagati ya APR FC na Police FC.

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu iri ku mwanya wa gatanu n'amanota 17 mu gihe iya Polisi y'Igihugu iri ku mwanya wa kane n'amanota 18.

APR FC igiye gukina uyu mukino mu gihe ku wa Gatandatu izahura na Rayon Sports muri Derby itegerejwe na benshi.

Umukino uratangira saa Cyenda.