Rwanda vs South Sudan

Rwanda 2-1 South Sudan

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Jahdeau Dukuze

Amafoto

: Kwizera Herve, Kwizera Remy Moses

20:02

Umukino urarangiye

Amavubi atsinze Sudani y'epfo ibitego 2-1 ayisezerera mu mikino y'amajonjora yo gushaka itike ya CHAN 2024.

Amakipe yombi yanaganyije ibitego 4-4 mu mikino yombi ariko Sudani y'epfo isezererwa kubera ibitego byinshi yatsindiwe mu rugo.

U Rwanda ruzategereza umwanzuro wa CAF niba ruzaba kimwe mu bihugu bizahagararira akarere ka CECAFA mu irushanwa rizakinirwa muri Kenya, Uganda na Tanzania.

20:00

90+3 Ikarita y'umuhondo

Dushimimana Oivier Muzungu akoreye ikosa David ahabwa ikarita y'umuhondo. Coup Franc ivuyemo umunyezamu Adolphe afashe umupira arawurekura arongera awufata neza.

19:58

90+3 Amavubi yimwe indi penaliti

Ruboneka Bosco ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Juma, uyu munyezamu awukuramo awuha Kevin ashatse kuwusubizwamo akorerwa ikosa mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi avuga ko nta cyabaye.

19:55

90+1 Gusimbuza ku ruhande rw'Amavubi

Niyibizi Ramadhan afashe umwanya wa Mugisha Gilbert.

19:54

90' Iminota itatu y'inyongera.

19:53

87' Sudani y'epfo ihushije igitego kidashushwa

Umupira uzamukanywe na Peter ku ruhande rw'iburyo awushyize mu rubuga rw'amahina, usanga David watsinze igitego wari wenyine imbere y'izamu ariko ntiyashobora gutsinda igitego.

19:51

Umukino uri kugana mu minota ya nyuma

Kugeza ubu Amavubi yasezereye Sudani kubera ibitego yatsindiye hanze. Gusa byose bizasaba gutegereza umwanzuro wa CAF ku makipe azitabira CHAN asombuye Tuniziya na Libya.

19:49

85' Gusimbua ku ruhande rwa Sudani y'epfo

Adir Thomas afashe umwanya wa Ebor Malish

19:48

84' Ikarita y'umuhondo

Gordon Samuel wa Sudani y'epfo ahawe ikarita ku ikosa akoreye Mugisha.

19:46

81' Igitego cya Sudani y'epfo

David Sebith wagiye mu kibuga asimbuye atsindiye Sudani y'epfo igitego ku mupira ahawe ibumoso agasiga myugariro Niyomugabo Claude.

19:45

81' Amavubi ahushije igitego kidashushwa

Mbonyumwami Taiba akinanye neza na Muzungu uterekeye umupira Ruboneka ariko awuteye ujya hanze.

19:44

80' Amavubi yongeye guhusha amahirwe

Mugisha Gilbert aterekeye umupira Mbonyumwami Taiba, awugejeje mu rubuga rw'amahina umubana muremure ufatwa n'umunyezamu.

19:43

79' Gusimbuza ku ruhande rw'Amavubi

Dushimimana Olivier Muzungu afashe umwanya wa Tuyisenge Arsene.

19:42

78' Amavubi akomeje gushaka icya gatatu

Serumogo Ally azamukanye umupira ku ruhande rw'iburyo, awushyize mu rubuga rw'amahina ujya hanze. Umunyezamu Juma ahise aryama.

19:40

75'Umukino uri kugana mu minota 15 ya nyuma

Ikipe y'igihugu iracyayoboye umukino n'ibitego 2-0 gusa iracyafite inyota yo gushaka ibindi byayongerera amahirwe yo gukina CHAN 2024.

19:37

72' Amavubi yari abonye indi penaliti

Mbonyumwami Taiba ahawe umupira mu rubuga rw'amahina, acenga myugariro n'umunyezamu Juma, akorerwa ikosa ariko abasifuzi bombi barasanza ngo nta cyabaye.

19:35

71' AmavubI yari atsinze kuri Contre Attaque

Mugisha Gilbert azamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso ashyize umupira mu rubuga rw'amahina ntiyashobora kubona Taiba wari mu rubuga rw'amahina.

19:34

70' Coup Franc ya Sudani y'epfo

Chol Peter ateye umupira mu maboko ya Adolphe.

19:31

Umukino wa mbere kuri Minisitiri Nelly Mukazayire

Minisitiri mushya wa Siporo Nelly Mukazayire yaje gushyigikira Amavubi mu mukino we wa mbere w'ikipe y'igihugu nyuma yo kugirwa Minisitiri.

19:30

65; Gusimbuza ku ruhande rw Sudani y'epfo

Chol Peter Bentu asimbuye Mandela Malish.

19:25

61' Coup Franc y'Amavubi

Muhire Kevin akorewe ikosa rikomeye ubwo Amavubi yari ashatse gukora Contre Attaque.

19:24

59' Corner ya Sudani y'epfo

David ashyize umupira mu rubuga rw'amahina, Clement akiza izamu arongera arawurenza.

Corner yindi itewe neza ariko Hakizimana Adlphe akiza izamu rye neza.

19:21

58' Igitego cya kabiri cy'Amavubi

Muhire Kevin yungukiye mu makosa ya ba myugariro ba Sudani y'epfo atsindira u Rwanda igitego cya kabiri muri uyu mukino.

19:19

52' Gusimbuza ku ruhande rwa Sudani y'epfo.

Patrick Jimmy na Omer Luarte bahaye umwanya Nelson Victor na David Sebit

19:18

51' Mugisha Gilbert bikomeje kwanga

Myugariro wa Sudani Benjamin Laku ahaye impano ya Noheri Mugisha Gilbert wasabwaga kuyifungura ashyira umupira mu rushundura, ariko ateye umupira ujya hejuru cyane

19:15

50' Amavubi ahushije igitego

Ruboneka Bosco akinanye na Niyomugabo Claude ashyize umupira mu rubuga rw'amahina ubwugarizi bwa Sudani y'epfo burenza umupira muri Koruneri.

19:14

48' Amavubi ashyize umupira ku kirenge

Ikipe ya Mulisa yongeye kuyobora umukino mu kibuga. Aha, Serumogo Ally ashyize umupira mu rubuga rw'amahina, Taiba awufungira Tuyisenge Arsene, ashatse gushyira mu izamu umupira arawuhusha.

19:09

46' Sudani y'epfo itangiye isatira

Mandela Malish ashyize umupira mu rubuga rw'amahina ariko umunyezamu Adolphe awufata neza.

19:08

Igice cya kabiri kiratangiye

19:08

Gusimbuza ku ruhande rw'Amavubi

Mbonyumwami Taiba asimbuye Mugisha Didier

18:56

Igice cya mbere kirarangiye

Igitego cyitsinzwe n'umunyezamu Juma Jenaro Awad ni cyo cyabaye itandukaniro mu gice cya mbere cy'umukino w'Amavubi na Sudani.

Muri rusange, Amavubi yabonye amahirwe menshi cyane yo gutsinda ibitego birenze kimwe, gusa gukina nabi, umutambiko w'izamu n'umunyezamu Juma batumye amakipe yombi agiye kuruhuka ari cyo kinyuranyo cyonyine kigaragaye kuri Stade Amahoro.

18:54

45+3 Penaliti ivuyemo

Muhire Kevin ateye umupira mu maboko y'umunyezamu ufashe umupira bitamugoye.

18:53

45+2 Penaliti y'Amavubi

Claude Niyomugabo ashyize umupira mu rubuga rw'amahina, Joseph Malish akora umupira n'akaboko. Penaliti yemejwe n'umusifuzi ukomoka muri Tuniziya.

18:52

45+1 Corner y'Amavubi

Serumogo Ally abonye umupira mu rubuga rw'amahina, ateye umupira mu izamu ubwugarizi bwa Sudani y'epfo bushyira umupira muri Corner.

Iyi itewe nabi kuko ntakivuyemo.

18:51

45' Umunota umwe w'inyongera

18:51

43' Ubundi buryo bw'Amavubi

Mugisha Didier ahawe amahirwe mu rubuga rw'amahina ateye umupira ujya hanze.

18:44

40' Umukino wongeye guhagarara

Patrick Oleo Jimmy wa Sudani ari kwitabwaho n'abaganga.

18:41

37' Amavubi ahushije igitego kidahushwa

Muhire Kevin ashyize umupira mu izamu kuri Coup Franc ateye, umunyezamu Juma asohoka nabi arekura umupira usanga Gilbert ari wenyine imbere y'izamu, ariko ntiyashobora gushyira mu izamu ryari ryonyine.

18:40

34' Igitego cy'Amavubi

Tuyisenge Arsene ateye ishoti atereye kure, umupira ukora kuri Mugisha Didier mu rubuga rw'Amahina, umunyezamu Juma awukoraho ukubita ipoto uramugarukira ku mugongo ujya mu izamu.

18:38

33' Coup Franc y'Amavubi yari ibyaye igitego

Mugisha Gilbert akorewe ikosa, Muhire Kevin atera Coup Franc nziza ikubita umutambiko w'izamu uragaruka habura ushyiramo.

18:36

31' Mugisha Didier atsinze igitego ariko...

... umusifuzi yemeje ko yaraririye. Muhire Kevin yari abonye Didier mu rubuga rw'amahina, ashyize mu izamu inshundura ziranyeganyega ariko umusifuzi wo ku ruhande yari yamanitse igitambaro.

18:34

31' Muhire Kevin yongeye kurema uburyo

Kapiteni w'ikipe y'igihugu azamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso, ashyize umupira mu rubuga rw'amahina Mugisha Didier akorera ikosa myugariro wa Sudani y'epfo.

18:33

30' Rwanda 0-0 Sudani y'epfo

Ikipe ya Mulisa kuva ku munota wa 17 yagabanyije imbara nubwo kugeza n'ubu ari yo yaremye amahirwe akomeye yo gutsinda. Umukino wongeye kugabanya imbaraga ugereranyije n'uko byari bimeze mu minota 15 ya mbere.

18:31

27' Coup Franc ya Sudani y'epfo

Serumogo Ally akoreye ikosa Malish.

Coup Franc itewe na Ivan Abebo, Benjamin Laku ateye n'umutwe umupira ujya hanze nubwo Adolphe ayri yasohotse nabi.

18:27

21' Umukino wagabanyije imbaraga

Iminota itanu itambutse, amashagaga Amavubi yari afite asa nk'ayagabanutse kuko umukino watangiye kugenda buhoro nk'uko byari bimeze mu minota itanu ya mbere.

18:24

17' Umukino wabaye uhagaze gato

Umukinnyi wa Sudani y'epfo Ebon Malish aryamye hasi. Abanje kwitabwaho n'abaganga.

18:20

15' Mugisha Gilbert ahushije igitego cyabazwe

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya APR FC artereye ishoti inyuma gato y'urubuga rw'amahina, umunyezamu Juma awukoraho gato awushyira ku mutambiko w'izamu , ugarukira Ruboneka Jean Bosco awusubijemo ujya hanze.

18:17

13' Niyomugabo Claude yari atunguranye

Myugariro w'ikipe y'igihugu azamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso, ashyize umupira ku izamu umunyezamu Juma yisanga ugiye kujya mu nshundura ni ko gusimbuka arawurenza.

Corner ivuyemo Kevin ayikinanye na Claude ariko ashyize umupira mu rubuga rw'amahina Niyigena Clement ntiyawugeraho neza.

18:15

11' Amavubi ahushije igitego

Muhire Kevin abonye umupira mu rubuga rw'amahina, ateye ishoti rikomeye mu izamu, Juma Jenaro Awad akuramo umupira bigoranye.

18:14

10' Amavubi akomeje kurema uburyo bwo gutsinda

Mugisha Gilbert azamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso, acenga abakinnyi batatu b'inyuma, ashyize umupira mu rubuga rw'Amahina Arsene Tuyisenge ntiyashobora gukina neza.

18:12

09' Coup Franc y'Amavubi

Serumogo Ally akorewe ikosa, Muhire Kevin ayikinnye byihuse ariko asanga abasore ba Sudani bahagaze neza bashyira umupira hanze.

18:11

08' Amavubi yari yongeye kurema akantu

Niyomugabo Claude akinanye neza na Mugisha Gilbert, umupira ugera kwa Ruboneka Bosco ariko ashyize mu izamu myugariro Paul Puk aritambika.

18:10

07' Corner y'Amavubi

Muhire Kevin akinanye na Niyomugabo Claude ariko ashatse gutera mu izamu ubwugarizi bwa Sudani y'epfo bushyira umupira hanze.

18:10

06' Uburyo bwa mbere bw'Amavubi

Nyuma yo guhanahana neza hagati ya Mugisha Gilbert na Niyomugabo Claude, Tuyisenge Arsene abonye umupira hafi y'urubuga rw'amahina atereye ishoti kure umunyezamu Juma awushyira hanze.

18:08

05' Coup Franc y'Amavubi

Niyigena Clement akorewe ikosa mu rubuga rw'ikipe ye na Mandela Malish. Amavubi akinnye byihuse ariko Sudani y'epfo ishyira umupira hanze.

18:07

03' Umukino utangiye ugenda buhoro

Nubwo Amavubi ari yo asabwa byinshi ngo akomeze mu cyiciro gikurikira, kugeza ubu nta kipe yari yarema uburyo ubwo ari bwo bwose. Iminota ya mbere iri gukinirwa mu kibuga hagati.

18:05

02' Coup Franc y'u Rwanda

Muhire Kevin akorewe ikosa mu rubuga rw'Amavubi. Abasore ba Mulisa bahise bahana byihuse aho bashaka igitego cyabahesha itike mu cyiciro gikurikira.

18:04

Umukino uratangiye

Amavubi ni yo atangije umukino ahita anasatira.

18:01

Amakipe asoje kuririmba indirimbo zubahiriza igihugu

Mu kanya gato cyane umukino uri bube utangiye kuri Stade Amahoro aho abakapiteni bari kuvugana n'abasifuzi ngo batombore ibibuga.

17:45

Amakipe yombi yasoje kwishyushya

Abakinnyi bagiye kumva inama za nyuma z'abatoza. Mu minota mike umukino uri bube utangiye

17:33

XI Sudani y'epfo yabanje mu kibuga

1. Juma Jenaro Awad (GK)
2. Benjamin Laku L.
4. Pal Paul Puk Kun
6. Joseph Malish
7. Ebon Malish Ezbon
8. Omar Luate Michel
12. Wani Ivan A.
13. Gordon Samuel T.
17. Patrick Oleo Jimmy
26. Mandela Malish
27. Emmanuel Jowang K.

17:27

Amavubi yakoze impinduka muri XI babanzamo

Umunyezamu Gadi utaragize umusaruro mwiza ku mukino ubanza yabanje ku gatebe k'abasimbura mu gihe Adolphe yagiriwe icyizere

18. Hakizimana Adolphe (GK)
11. Muhire Kevin
7. Ruboneka Bosco
9. Mugisha Didier
2. Serumogo Ally
12. Mugisha Gilbert
14. Niyigena Clement
17. Kanamugire Roger
20. Niyomugabo Claude
21. Tuyisenge Arsene
22. Nsabimana Aimable

17:22

Sudani y'epfo icyizere ni cyose

Ikipe ya Sudani y'epfo yatsinze umukino ubanza ibitego 3-2 ndetse iracyafite amahirwe yo kubona umwanya umwe wo guhagararira akarere mu gihe yatsinda u Rwanda ikinyuranyo cy'ibitego bibiri.

Iyi kipe mu cyiciro kibanza yari yasezereye Kenya ku bitago 3-1 mu mikino yombi aho na yo cyo kimwe n'u Rwanda yanabona amahirwe yo kuba igihugu cya kabiri cyahagararira akarere mu gihe CAF yatanga umwanya wa kabiri wo gusimbura Libya na Tuniziya.

17:19

Abafana binjiye batinze ariko batangiye kuza

Bitandukanye n'imikino yabanje, abakunzi ba ruhago mu Rwanda batinze kwinjira muri Stade Amahoro. Uko amasaha yegereje umukino ariko, aba batangiye kugenda baza umwe ku wundi aho kuri ubu hari abafana bafatika binjiye muri Stade Amahoro.

Ku gicamunsi, ni bwo Ferwafa yemeje ko abanyeshuri bari bwinjirire ubuntu, mu gihe hari n'amatike amwe yahawe abafana basanzwe bazwi muri ruhago y'u Rwanda.

17:17

Ese Amavubi afite amahirwe yo gukina CHAN 2024?

Kugeza ubu muri aka karere umukino umwe NI wo umaze gusozwa, aho Sudani yasezereye Ethiopia iyitsinze imikino yombi ibitego 4-1 (2-0, 2-1), bivuze ko yateye intambwe ya nyuma yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’iri rushanwa.

Intsinzi ya Sudani kuri Ethiopia isobanuye ko u Rwanda kugeza ubu rwasezerewe kuko rudashobora kubona amanota atandatu iki gihugu cyabonye, bityo amahirwe ikipe ya Jimmy Mulisa isigaranye ari ugushakira itike ahandi.

Sudani y’Epfo yo irasabwa gutsinda u Rwanda ikinyuranyo cy’ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu kugira ngo ari yo ihagararira Akarere mu gihe u Burundi busabwa gutsinda Uganda ku kinyuranyo cy’ibitego birenze bitatu mu mikino ibiri bazakinira muri Uganda guhera kuri uyu Gatatu.

Amavubi kuri ubu kugira ngo akine CHAN bisaba ko Kenya itegura iri rushanwa yaryamburwa, mu gihe hari amahirwe ko anaramutse asezereye Sudani y’Epfo yaba imwe mu makipe abiri CAF yakwemeza ko azasimbura Libya na Tuniziya zikuye mu marushanwa.

17:15

Tuguhaye ikaze kuri Stade Amahoro

IGIHE twongeye kugaruka kuri Stade ya mbere mu Karere, Stade Amahoro, aho ikipe y'igihugu y'abakinnyi bakina imbere mu gihugu igiye kwakira iya Sudani y'epfo mu gushaka itike ya CHAN 2024 izabera muri Tanzania, Uganda na Kenya muri Gashyantare 2025.

Amakipe yombi yaherukaga guhurira i juba ku wa Gatandatu ushize, aho Sudani y'epfo yari yatsinze u Rwanda ibitego 3-2.

Amavubi arasabwa gutsinda Sudani y'epfo ikinyuranyo cy'ibitego bibiri, cyangwa se kimwe mu gihe batinjijwe ibitego bibiri, kugira ngo atangire gutekereza kujya mu mibare y'Amavubi yo gukina CHAN 2024.