APR FC vs Police FC

APR FC 0-0 Police FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Kasiro Claude & Umwari Sandrine

20:31

AMASHUSHO: Ibyaranze umukino APR FC yatsinzemo Police FC

20:15

Ibyishimo ni byose ku bafana ba APR FC

Amagana y'abafana ba APR FC yigabije ikibuga cya Kigali Pele Stadium, aho bari kwishimira Igikombe cy'Intwari ikipe yabo yegukanye.

Birasa n'aho nta gahunda yo gutaha ihari.

Bamwe muri bo bateruye Umuvugizi wabo, Jangwani Frank, bamushyira mu bicu.

20:03

Niyomugabo Claude yashyikirije igikombe Gen Mubarakh Muganga

Nyuma yo gushyikirizwa Igikombe cy'Intwari cya 2025 na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, yahise azamuka mu myanya y'icyubahiro akijyanira Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda akaba na Chairman w'Icyubahiro w'iyi kipe, Gen Mubarakh Muganga.

Hari kandi n'abandi bayobozi muri iyi Kipe y'Ingabo z'Igihugu nka Chairman wayo, Brig Gen Deo Rusanganwa.

Nyuma yaho, Niyomugabo yasubije igikombe mu kibuga ajya kwifotozanya n'abakinnyi bagenzi be.

19:55

Uko ibihembo byatanzwe

Indahangarwa WFC yabaye iya kabiri mu Gikombe cy'Intwari, mu bagore, yahawe sheki ya miliyoni 3 Frw.

Rayon Sports yatwaye Igikombe cy'Intwari cya 2025 mu bagore, yahawe sheki ya miliyoni 6 Frw.

Police FC yabaye iya kabiri mu bagabo, yahawe sheki ya miliyoni 3 Frw.

APR FC yegukanye Igikombe mu bagabo na yo yahawe miliyoni 6 Frw.

19:41

APR FC yegukanye Igikombe cy'Intwari cya 2025


APR FC itsinze Police FC penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120 y'umukino wa nyuma, yegukana Igikombe cy'Intwari cya 2025.

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yasoje umukino ari abakinnyi 10 nyuma y'ikarita itukura yahawe Niyigena Clement mu minota 30 y'inyongera.

Police FC ni yo yari ifite irushanwa riheruka.

Mu bagore, igikombe cyatwawe na Rayon Sports WFC itsinze Indahangarwa WFC penaliti 5-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

19:39

APR FC itsinze penaliti ya kane

Ruboneka Jean Bosco ateye penaliti ya kane ya APR FC, ayinjiza neza.

19:38

Police FC ihushije penaliti ya kabiri muri enye

Ishimwe Christian ateye penaliti ya kane ya Police FC, umunyezamu Ndzila ayikuramo.

19:37

APR FC itsinze penaliti ya gatatu


Niyibizi Ramadhan ateye penaliti ya gatatu ya APR FC, ayinjiza neza.

19:36

Police FC ihushije penaliti ya mbere muri eshatu

Ani Elijah ateye penaliti ya gatatu ya Police FC, Pavelh Ndzila ayikuramo.

19:35

APR FC yinjije penaliti ya kabiri


Aliou Souane ateye penaliti ya kabiri ya APR FC, ayinjiza neza

19:34

Police FC itsinze penaliti ya kabiri


Alan Katerega ateye penaliti ya kabiri ya Police FC, ayinjiza neza cyane.

19:33

APR FC yinjije penaliti ya mbere

Ndayishimiye Dieudonne ateye penaliti ya mbere ya APR FC, ayinjiza neza.

19:32

Police FC yinjije penaliti ya mbere

Nsabimana Eric 'Zidane' ateye penaliti ya mbere, ayinjiza neza.

19:28

Hagiye guterwa za penaliti


Iminota 120 y'umukino irangiye APR FC inganya na Police FC ubusa ku busa, bitumye hagiye guterwa penaliti kugira ngo hamenyekane ikipe yegukana Igikombe cy'Intwari cy'uyu mwaka.

Police FC yari yatsinze Rayon Sports kuri penaliti muri 1/2.

No kuri iyi nshuro irabisubiramo? Ni byo tugiye kureba.

19:27

120' Umukino urarangiye

19:26

119' APR FC yijunditse Cucuri

Niyibizi Ramadhan wari ugiye kwinjira mu rubuga rw'amahina, akuweho umupira na Lague agwa hasi, umusifuzi Ishimwe Jean Claude yemeza ko umukino ukomeza.

Ku ruhande rwa APR FC ntibishimye kuko bumvaga ko umukinnyi wabo yakorewe ikosa.

19:23

116' Coup-franc ya APR FC

Ishimwe Christian akiniye nabi Ouattara nyuma yo kumusunika, umusifuzi atanga ikosa rihanwe na Ruboneka, asubiza umupira inyuma.

19:22

115' APR FC yasubiye inyuma kugarira

Abakinnyi hafi ya bose ba APR FC, uretse Ouattara, bari gukinira cyane mu kibuga cyabo barinda izamu.

Police FC na yo yazamutse ishaka igitego.

19:20

113' Andi mafoto y'umukino

19:18

111' Gusimbuza


Nshimiyimana Yunussu na Nshimirimana Ismael Pitchou basimbuye Dauda Yussif na Mugisha Gilbert ku ruhande rwa APR FC yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga.

19:17

109' Coup-franc ya Police FC


Byiringiro Lague ahannye ikosa ryakorewe kuri Elijah, atera agashoti ko hasi kagonga urukuta.

19:14

107' Ikarita itukura

Niyigena Clement ahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Ani Elijah wari ugiye kwinjira mu rubuga rw'amahina.

19:10

106' Umukino urakomeje


APR FC itangiranye umupira mu minota 15 ya nyuma y'umukino.

Amakipe yombi arasabwa gutsindana cyangwa hakitabazwa za penaliti.

19:07

105' Agace ka mbere kararangiye


Agace ka mbere k'iminota 15, kongereweho undi munota umwe, karangiye amakipe yombi akomeje kunganya ubusa ku busa.

Hasigaye indi minota 15 ngo umukino urangire.

19:03

101' Uburyo bwa Police FC


Ishimwe Christian ahaye umupira Byiringiro Lague ukinanye na Ani Elijah, atera ishoti rikomeye rinyuze ku ruhande rw'izamu.

19:01

99' Gusatira kwa APR FC

Ouattara ahaye umupira Niyibizi Ramadhan uteye ishoti rishyirwa muri koruneri na Nsabimana Eric Zidane.

Umupira usubijwe mu kibuga, ufatwa neza na Niyongira Patience.

18:56

95' Amwe mu mafoto y'umukino

18:51

91' Umukino wakomeje


Police FC yongeye gutangirana umupira mu minota 30 y'inyongera itanga ikipe yegukana Igikombe cy'Intwari cyangwa hakitabazwa za penaliti.

18:44

Hagiye gukinwa indi minota 30


Nyuma y'uko iminota 90 y'umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Intwari irangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, hagiye gukinwa indi minota 30 y'inyongera, igabanyije mu bice bibiri.

18:43

Umukino urarangiye

18:41

90+1' APR FC irarokotse

Alan Katerega yinjiranye umupira ateye, ukorwaho na Souane mbere y'uko Pavelh Ndzila awukuramo ugiye kujya mu izamu, awushyira muri koruneri.

18:40

90' Iminota ine y'inyongera

Umusifuzi wa Kane, Rulisa Patience, yerekanye iminota ine y'inyongera.

Amakipe yombi nakomeza kunganya, harongerwaho indi minota 30.

18:37

88' Abafana baracyategereje igitego

18:37

86' Gusimbuza


Tuyisenge Arsene asimbuye Denis Omedi ku ruhande rwa APR FC.

18:34

82' Ukundi gusatira kwa APR FC


Djibril Ouattara agowe no kwinjira mu rubuga rw'amahina, acomekera umupira Mugisha Gilbert uteye ishoti ridakomeye, rifatwa neza na Niyongira Patience.

18:33

81' APR FC ihushije uburyo bwiza

Djibril Ouattara ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, uhura na Mugisha Gilbert uwushyizeho umutwe ujya hejuru y'izamu.

Ouattara abanje kwicara yitabwaho n'abaganga mbere y'uko umukino ukomeza.

18:30

79' Gusimbuza

Mugisha Didier ahaye umwanya Muhozi Fred ku ruhande rwa Police FC yari ibonye uburyo bwiza, Ishimwe Christian atera umupira hanze.

18:26

76' Uburyo bwa APR FC

Niyibizi Ramadhan ateye ishoti ritunguye umunyezamu Niyongira Patience ukuyemo umupira, uhita ushyirwa muri koruneri na Issah Yakubu.

18:24

73' Contre-attaque ya Police FC

Allan Katerega atwaye umupira Niyomugabo, akinana na Ishimwe uwuhaye Ani Elijah na we ahereza Mugisha Didier uteye ishoti ryo hasi rijya ku ruhande.

18:23

73' APR FC iracyasatira


Mugisha Gilbert ahinduye umupira umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, ukorwaho na Nsabimana Eric urarenga mu gihe Denis Omedi yari arekerereje.

18:21

71' Uburyo bwa APR FC


Niyibizi Ramadhan ateye koruneri akinana na Mugisha umushubije, umupira ahinduye usanga Aliou Souane uwushyizeho umutwe, ujya ku ruhande rw'izamu.

18:18

67' Omedi yari agerageje ishoti

APR FC yongeye gusatira ku mupira winjiranywe na Niyomugabo, Niyibizi awusubiza inyuma usanga Denis Omedi uteye ishoti rikomeye rijya hejuru kure y'izamu.

18:13

63' Gusimbuza

Niyibizi Ramadhan na Djibril Ouattara basimbuye Hakim Kiwanuka na Lamine Bah ku ruhande rwa APR FC.

18:13

62' Ikarita y'umuhondo

Niyigena Clement ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Allan Katerega.

18:09

59' Gusatira kwa APR FC


Hakim Kiwanuka atwaye umupira Katerega, awuha Ruboneka uwuhinduye inyuma y'urubuga rw'amahina, usanga Niyomugabo Claude atera ishoti rigiye hejuru.

18:08

58' Police FC ni yo kipe nziza kugeza ubu


Police FC yihariye iminota 13 ibanza mu gice cya kabiri.

Bitandukanye n'uko yakinnye igice cya mbere, kuri ubu yagumanye umupira kurusha APR FC.

18:05

55' APR FC iri gushyushya abakinnyi bane basatira izamu


Djibril Ouattara, Tuyisenge Arsene, Dushimimana Olivier Muzungu na Niyibizi Ramadhan ni bo bari kiwishyushya ku ruhande rwa APR FC.

Police FC iri gushyushya Muhozi Fred gusa.

18:03

53' Gusatira kwa APR FC


Mugisha Gilbert yinjiranye umupira ibumoso, awuha Lamine Bah uwushyize kwa Ruboneka atera ishoti rigiye hejuru cyane.

18:02

51' Uburyo bwa Police FC


Ishimwe Christian ahawe umupira ari mu rubuga rwa APR FC, asatira urubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye rigiye ku ruhande rw'izamu.

18:00

50' Amwe mu mafoto yaranze igice cya mbere

17:59

49' Umukino uhagaze gato


Umukino ubaye uhagaze mu gihe hari kuvurwa Allan Katerega wicaye hasi mu kibuga hagati.

Yaguye ari hamwe na Dauda Yussif, umusifuzi Ishimwe wabibonye arabyihorera umukino urakomeza kugeza Police FC isubiranye umupira.

17:55

46' Ikarita y'umuhondo

Allan Katerega ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Ruboneka Bosco mu rubuga rwa Police FC.

17:54

46' Igice cya kabiri cyatangiye

Nta mpinduka zakozwe ku makipe yombi.

Denis Omedi wa APR FC ni we uteye umupira wa mbere mu gice cya kabiri, awusubiza inyuma kuri bagenzi be.

17:38

Igice cya mbere kirarangiye

Iminota 45 ibanza y'umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Intwari irangiye APR FC inganya na Police FC ubusa ku busa.

17:37

45+3' Ikarita y'umuhondo


Ishimwe Christian ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Dauda Yussif.

17:34

45' Ikarita y'umuhondo

Ani Elijah yahawe ikarita y'umuhondo kubera inkokora yakubise Aliou Souane wa APR FC.

17:34

45' Iminota itatu y'inyongera


Umusifuzi wa Kane, Rulisa Patience, yerekanye iminota itatu y'inyongera.

Aliou Souane wavurwaga yahagarutse.

17:26

38' Gusatira kwa APR FC


Dauda Yussif ahaye umupira Ruboneka Bosco uwusunikiye Hakim Kiwanuka, awuhinduye mu izamu ashaka Omedi na Lamine Bah, ujya hejuru y'inshundura.

Umunyezamu wa Police FC, Niyongira Patience ahise yicara hasi ngo yitabweho n'abaganga.

17:24

37' Byiringiro Lague yongeye kwigaragaza


Lague afashe umupira utakajwe na Lamine Bah, acengera mu kirere Mugisha Gilbert na Niyomugabo Claude bari bagerageje kumuzibira bafatanyije.

17:21

33' Dauda Yussif abanje kujya hanze y'ikibuga

Dauda Yussif atwaye umupira Allan Katerega umukiniye nabi, ageze imbere agwa hasi.

Abaganga ba APR FC binjiye mu kibuga bamwitaho, ajya hanze mbere yo gusubira mu kibuga.

17:20

32' Nsabimana Eric 'Zidane ' yababaye


Zidane azamukanye umupira iburyo, yambuka umurongo ugabanya ikibuga mo kabiri, ageze imbere agwa hasi nta muntu ukozeho.

Umusifuzi Ishimwe ahise ahagarika umukino ngo yitabweho n'abaganga.

17:18

30' Amakipe yombi akomeje gushaka uko afungura amazamu


APR FC iri kubaka ihereye inyuma, igakinisha cyane uruhande rw'iburyo ruriho Kiwanuka na Ndayishimiye Dieudonne ariko iracyagorwa no kubona izamu.

Police FC iri gucungira kuri contre-attaque.

17:14

26' Coup-franc nziza ya APR FC

Nsabimana Eric akiniye nabi Ndayishimiye Dieudonne ahagana muri koruneri, ikosa rihanwe na Ruboneka, Police FC ikiza izamu ndetse ikora contre-attaque ariko Byiringiro Lague akinirwa nabi hagati mu kibuga.

17:12

24' Police FC ihushije igitego cyabazwe


Aliou Souane ananiwe gufunga umupira ufashwe na Ani Elijah, awushyira imbere arangije arahindukira mu rubuga rw'amahina, atera ishoti rinyuze ku ruhande rw'izamu rya APR FC.

17:08

20' Uburyo bwa Police FC busubijwe inyuma


Bigirimana Abeddy ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, usanga Issah Yakubu uwushyizeho umutwe, ukurwamo na Pavelh Ndzila usimbutse akawushyira muri koruneri.

Ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekanye ko hari habayeho kurarira.

17:07

19' Ubundi buryo bwa Police FC


Ishimwe Christian azamukanye umupira yihuta nyuma yo kuwuhabwa na Katerega, awuhinduye urenzwa na Niyigena Clement uwushyize muri koruneri itagize icyo itanga.

17:03

15' Gusatira kwa mbere kwa Police FC


Ani Elijah yinjiranye Ndayishimiye Dieudonne mu rubuga rw'amahina, ahinduye umupira ukurwaho na Niyomugabo Claude uhise uwurenza.

17:02

13' Ubundi buryo bwa APR FC


Dauda Yussif ateye ishoti ryitambitswe na myugariro wa Police FC, umupira usanga Denis Omedi uteye ishoti rikomeye rigonga Nsabimana Eric 'Zidane', umupira ujya muri koruneri naho uyu mukinnyi aryama hasi.

16:58

10' APR FC yerekanye itandukaniro mu minota 10 ibanza


APR FC ni yo iri hejuru cyane muri uyu mukino, mu minota 10 yawo ya mbere.

Nubwo itarafungura amazamu, Ikipe y'Ingabo z'Igihugu imaze guhindura imipira itandatu mu rubuga rw'amahina rwa Police FC itaragera mu rwa APR FC.

16:56

Uko amakipe yombi yaserutse kuri uyu wa Gatandatu

16:55

7' Coup-franc ya APR FC

Dauda Yussif acenze abakinnyi babiri ba Police FC mu kibuga hagati, agiye kunyura kuri Issah Yakubu amukinira nabi mu rubuga rwa Police FC.

Ikosa rihaniwe mu kibuga hagati, APR FC ikomeza guhererekanya.

16:54

5' APR FC ihushije uburyo bwabazwe

Umunya-Uganda Hakim Kiwanuka acenze abakinnyi babiri b'inyuma ba Police FC, aroba Umunyezamu Niyongira ukoze ku mupira, ugarukiye uyu mukinnyi wa APR FC ananirwa kuwutsinda ujya hanze.

16:52

4' Uburyo bwa APR FC


Ruboneka Jean Bosco yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, awusubiza Ndayishimiye Dieudonne uteye ishoti rikomeye, rikurwamo na Niyongira Patience.

16:50

3' APR FC yatangiye iyoboye umukino

APR FC isa n'ituje, iri gukinira mu kibuga cya Police FC.

Ndayishimiye Dieudonne yahinduye umupira, ushyirwa muri koruneri na Ishimwe Christian, ariko ntacyo yatanze.

16:47

Umukino watangiye

Umusifuzi Ishimwe Jean Claude yatangije umukino saa Kumi n'iminota 47.

Umupira wa mbere watewe na Ani Elijah akinana na bagenzi be.


Police FC yambaye ubururu bwayo busa n'ikirere mu gihe APR FC yambaye umweru hose.

16:38

Ishimwe Claude ni we uyobora umukino

Abasifuzi mpuzamahanga bayobowe na Ishimwe Jean Claude 'Cucuri' ni bo bayobora umukino.

Abasifura ku ruhande ni Karangwa Justin na Habumugisha Emmanuel.

16:34

Abakinnyi b'amakipe yombi bategerejwe mu kibuga nyuma yo kwishyushya


Saa Kumi n'Igice ni bwo amakipe yombi yasubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya.

16:07

APR FC na Police FC zatangiye kwishyushya


Abakinnyi ba APR FC na Police FC bageze mu kibuga aho batangiye kwishyushya mbere y'umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Intwari ugiye guhuza amakipe yombi.

16:04

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu mukino wa nyuma

16:02

Rayon Sports y'Abagore yegukanye Igikombe cy'Intwari


Ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye Igikombe cy'Intwari mu bagore itsinze Indahangarwa WFC penaliti 5-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120.

15:57

Twibukiranye abakinnyi bitabajwe hagati ya APR FC na Police FC

15:48

APR FC na Police FC zirategerejwe


Umukino w'abagore ugeze muri penaliti nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120 hagati ya Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.

15:40

Abafana ku mpande zombi babukereye


Igice kinini cy'aho abafana bicara kidatwikiriye cyamaze kuzura ndetse muri Stade hagezemo abagera kuri 80% mu gihe habura iminota irenga 40 ngo umukino utangire.

15:27

Djibril Ouattara yahawe nimero 10 muri APR FC


Nimero 10 yari imaze iminsi ibitse muri APR FC, yahawe rutahizamu mushya Djibril Ouattara ukomoka muri Burkina Faso.

15:24

Abakinnyi ba Police FC bari kwishyuhiriza mu rwambariro




15:08

Umukino ushobora gutangira saa Kumi n'Igice


Umukino wa nyuma hagati ya APR FC na Police FC ushobora gutangira saa Kumi n'Igice nyuma y'uko uw'abagore uri guhuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC watinze kurangira.

Saa 15:06, iminota 90 y'uyu mukino w'abagore yarangiye ari ubusa ku busa. Hagiye gukinwa indi minota 30 y'inyongera ndetse irangiye nta kipe yatsinze hakwitabazwa za penaliti.

15:03

Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga


Nk'uko bimeze kuri APR FC, na Police FC ntiyahinduye abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mukino uheruka.

Umutoza Mashami Vincent yongeye gukoresha:

Niyongira Patience
Nsabimana Eric (c)
Ishimwe Christian
Bigirimana Abeddy
Mandela Ashraf
Ani Elijah
Msanga Henry
Mugisha Didier
Issah Yakubu
Allan Katerega
Byiringiro Lague

Abasimbura: Onesime, Muhadjiri, David, Akuki, Pacifique, Chukwuma, Tia, Fred, Ali na Ssenjobe.

14:48

APR FC na Police FC zigiye kongera guhatanira Igikombe cy'Intwari


Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, APR FC na Police FC zongeye guhurira ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Intwari.

Mu 2024, Police FC yegukanye iri rushanwa itsinze APR ibitego 2-1.

Amakipe yombi y'abashinzwe umutekano ategerejwe mu kibuga mu isaha iri imbere.

14:41

Police FC igera ku kibuga

14:40

Ubwo APR FC yagerega ku kibuga

14:31

APR FC yitabaje Djibril Ouattara yifashishijwe na APR FC ariko abanza hanze



Rutahizamu mushya wa APR FC, Umunya-Burkina Faso Djibril Ouattara, yabanje ku ntebe y'abasimbura.

Kuri uyu wa Gatandatu, Umutoza Darko Novic yahisemo gukinisha:

Pavelh Ndzila
Niyomugabo Claude (c)
Ndayishimiye Dieudonne
Niyigena Clement
Aliou Souane
Duada Yussif
Ruboneka Bosco
Lamine Bah
Hakim Kiwanuka
Denis Omedi
Mugisha Gilbert.

Abasimbura ni Ruhamyankiko, Yunussu, Ramadhan, Lwanga, Muzungu, Pitchou, Gilbert, Arsene na Ouattara.

14:12

Ikaze kuri Kigali Pele Stadium

Umunsi mwiza w'Intwari! IGIHE ibahaye ikaze kuri Kigali Pele Stadium ahagiye kubera umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Intwari hagati ya APR FC na Police FC guhera saa Cyenda n'Igice.

APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 muri 1/2 naho Police FC itsinda Rayon Sports penaliti 3-1 nyuma yo kunganya igitego 1-1.