Rayon Sports vs Musanze FC

Rayon Sports 2-2 Musanze FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Kasiro Claude & Nzayisingiza Fidele

18:50

Ibyaranze umukino Rayon Sports yanganyije na Musanze FC


17:06

"Nta mutoza" ni yo ntero y'Aba-Rayons


Benshi mu bafana ba Rayon Sports basohotse mu minota y'inyongera.

Bamwe mu basigaye banze gukomera amashyi abafana, ahubwo batura agahinda kabo abanyamakuru, baririmba bagira bati "Nta mutoza, nta mutoza!"

17:02

Rayon Sports itakaje amanota abiri y'ingenzi

Rayon Sports inganyije na Musanze FC ibitego 2-2, ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n'amanota 37 nyuma y'imikino 16 ya Shampiyona.

Iyi kipe yambara ubururu n'umweru itakaje amanota abiri y'ingenzi kuko ikinyuranyo kiri hagati yayo na APR FC ya kabiri gisigaye ari amanota atatu.

Musanze FC igize amanota 17 ku mwanya wa 11.

17:01

Umukino urarangiye

16:58

90+2' Coup-franc ya Musanze FC


Bugingo Hakim akiniye nabi Kamanzi Ashraf hagati mu kibuga ku ruhande.

Musanze FC irakina ibara iminota isigaye.

16:56

90' Iminota ine y'inyongera

Umusifuzi wa Kane, Kayitare David, yerekanye iminota ine y'inyongera.

Rayon Sports yazamutse gushaka igitego cya gatatu.

16:54

89' Igitego cya kabiri cya Musanze FC

Musanze FC itsinze igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Johnson n'umutwe ku mupira uteretse wari umaze guterwa na Konfor Bertrand.

16:52

87' Gusimbuza

Adeshola Johnson asimbuye Ntijyinama Patrick ku ruhande rwa Musanze FC.

16:51

87' Gusimbuza

Ishimwe Fiston asimbuye Fall Ngagne ukuwe mu kibuga ari ku ngobyi.

16:50

85' Umukino winjiye mu minota itanu ya nyuma


Musanze FC iri gusatira ishaka igitego cyo kwishyura.

Fall Ngagne aryamye hasi. Ubwo uyu mukinnyi yari amaze gutsinda igitego cya kabiri yacumbagiye.

16:45

79' Igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Fall Ngagne yongeye kunyeganyeza inshundura ku gitego atsindishije umutwe ku mupira wari uteretse ibumoso.

Uyu rutahizamu w'Umunya-Senegal yujuje ibitego 11.

Muhire Kevin ni we wari wateye umupira nk'uko byagenze ku gitego cya mbere.

16:44

77' Gusimbuza

Nsabimana Aimable na Adulai Jalo basimbuye Ndayishimiye Richard na Niyonzima Olivier 'Seif' ku ruhande rwa Rayon Sports.

16:43

77' Rayon Sports ihushije uburyo bwabazwe


Nsabimana Jean de Dieu ananiwe gufata umupira neza, Fall Ngagne awuha Niyonzima Olivier Seif uteye ishoti rikomeye, rikorwaho n'umukinnyi wa Musanze FC, umupira ujya muri koruneri.

16:39

73' Ikarita y'umuhondo

Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene, ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kugaragaza ko bashoboraga guhabwa penaliti.

16:36

69' Musanze FC yari ikinnye neza


Bizimana Valentin ahaye umupira Kamanzi Ashraf n'umutwe, undi awumusubije, umunyezamu Ndiaye asohoka neza arawumutanga.

Musanze FC iri kunyuzamo igatera mu izamu muri iyi minota.

16:32

66' Gusatira kwa Rayon Sports

Omborenga Fitina ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Fall Ngagne ashaka kuwutsinda n'umutwe, ariko ntiyawugeraho.

16:30

63' Ikarita y'umuhondo

Kamanzi Ashraf wa Musanze FC ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Muhire Kevin hagati mu kibuga.

16:29

62' Gusimbuza


Bizimana Valentin asimbuye Mchelenga Rachid ku ruhande rwa Musanze FC.

16:28

60' Ikarita y'umuhondo

Ndayishimiye Richard ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Nkurunziza Felicien wa Musanze FC.

16:27

60' Musanze FC yahisemo gukina ibisa na 'contre-attaque'


Ikipe ya Musanze FC yiyizeye mu gucenga binyuze ku barimo Lethabo Mathaba, iri gukinira cyane inyuma, umupira ibonye ikagerageza kuwugeza ku izamu rya Rayon Sports byihuse cyangwa igaterera kure.

16:25

58' Ubundi buryo bwa Rayon Sports


Ku mupira we wa mbere, Biramahire Abeddy uri gukina mu ruhande, awuhinduye mu rubuga rw'amahina, Fall Ngagne ashyizeho umutwe ufatwa na Nsabimana Jean de Dieu.

16:24

58' Gusimbuza

Iraguha Hadji asimbuwe na Biramahire Abeddy ugiye gukina umukino we wa mbere muri Gikundiro.

16:22

56' Gusatira kwa Rayon Sports


Iraguha Hadji ahaye umupira Adama Bagayogo mu kibuga cya Musanze FC, uyu Munya-Mali atera ishoti rikomeye rinyuze ku ruhande gato rw'izamu rya Musanze FC.

16:20

53' Gusimbuza

Owusu Osei na Sunday Imenesit basimbuwe na Kamanzi Ashraf na Tuyisenge Pacifique ku ruhande rwa Musanze FC.

16:15

48' Rayon Sports yongeye gutangira isatira


Adama Bagayogo ateye umupira ukomeye uteretse, ukurwamo na Nsabimana wirambuye hasi.

Ubu buryo bwaje bukurikira undi mupira wari umaze guhindurwa na Omborenga Fitina, Fall Ngagne agakinira nabi umunyezamu wa Musanze FC.

16:11

46' Igice cya kabiri cyatangiye

Rayon Sports itangiranye umupira mu gice cya kabiri ndetse ihita isatira izamu, ariko Nsabimana Jean de Dieu afata umupira neza.

16:09

Gusimbuza

Aziz Bassane asimbuwe na Adama Bagayogo ku ruhande rwa Rayon Sports.

15:55

Ikarita y'umuhondo


Umutoza Wungirije wa Rayon Sports, Quanane Sellami, ahawe ikarita y'umuhondo kubera amagambo abwiye abasifuzi agaragaza ko ikosa ryavuyemo igitego batsinzwe ritari ryo.

15:54

Igice cya mbere kirarangiye


Iminota 45 ibanza y'umukino w'Umunsi wa 16 wa Shampiyona uri guhuza Rayon Sports na Musanze FC, irangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

15:53

45+7' Igitego cyo kwishyura cya Musanze FC


Youssou Diagne akiniye nabi Lethabo Mathaba inyuma gato y'urubuga rw'amahina.

Ikosa rihanwe na Sunday Imenesit, umupira ukora ku mukinnyi wa Rayon Sports uruhukira mu izamu.

15:51

45+5' Igitego cya Rayon Sports

Fall Ngagne afunguye amazamu ku mupira atsindishije umutwe, ageza ibitego 10 ku mwanya wa mbere w'abamaze gutsinda ibitego byinshi.

15:50

45+4' Rayon Sports yari ikinnye neza

Aziz Bassane anyujije umupira mu maguru ya Ndizeye Gad bari bahagararanye, Omborenga awuhinduye, ushyirwa muri koruneri.

15:48

45+3' Ikarita y'umuhondo

Sunday Imenesit ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukurura Omborenga Fitina wari umusize.

15:47

45' Iminota umunani y'inyongera

Umusifuzi wa Kane, Kayitare David, yerekanye iminota umunani y'inyongera.

Rayon Sports iri gukinira mu kibuga cya Musanze FC.

15:45

44' Musanze FC yari igerageje amahirwe


Owusu Osei ashatse gutungura umunyezamu Khadime Ndiaye wari uhagaze nabi, umupira ujya ku ruhande rw'izamu rya Rayon Sports.

15:44

43' Umusifuzi wa kane abwiwe ko yongeraho iminota umunani


Umusifuzi Ishimwe Jean Claude abwiye uwa kane ko ategura iminota umunani y'inyongera bitewe n'uburyo umukino wagiye uhagarara havurwa abakinnyi bavunitse.

15:39

37' Nsabimana arokoye Musanze FC


Umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ahamagarijwe abaganga nyuma yo gutumbagira agashyira muri koruneri umupira uteretse wari utewe neza na Bugingo Hakim.

15:36

36' Coup-franc nziza ya Rayon Sports

Muhire Kevin akiniwe nabi inyuma gato y'urubuga rw'amahina rwa Musanze FC, ku ikosa rikozwe na Ntijyinama Patrick.

15:32

31' Omborenga Fitina ni umwe mu bafite amanota meza kugeza ubu


Omborenga wari umaze igihe adakina kubera imvune, ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza ku ruhande rwa Rayon Sports binyuze ku mupira ari guhindura mu rubuga rw'amahina.

15:30

30' Abafana ba Rayon Sports bategereje ko ikipe yabo itsinda


Abakunzi ba Rayon Sports bitabiriye umukino si benshi cyane nk'uko byari bisanzwe, aho n'igice kidatwikiriye kituzuye ndetse ni ko bimeze mu myanya y'icyubahiro.

15:28

27' Uburyo bwa Rayon Sports


Aziz Bassane acenze Hakimana, yinjira mu rubuga rw'amahina ari hamwe na Ndizeye Gad, ateye ishoti rikurwamo na Nsabimana Jean de Dieu.

15:26

25' Lethabo Mathaba yiyeretse abafana i Nyamirambo


Umunya-Afurika y'Epfo ukinira Musanze FC, Lethabo Mathaba, acenze abakinnyi batatu ba Rayon Sports, ariko agiye kwinjira mu rubuga rw'amahina azibirwa na Youssou Diagne.

15:24

23' Uburyo bukomeye bwa Rayon Sports


Myugariro Omar Gning ateye ishoti rikomeye ari hagati mu rubuga rwa Musanze FC, Umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu akuramo umupira n'ibipfunsi, Fall Ngagne ashatse kuwusubizamo, umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

15:19

18' Coup-franc ya Musanze FC

Hakizimana AbdoulKarim ahannye ikosa ryakorewe kuri Felicien, ariko Sunday Imenesit ananirwa kuwugera ku mupira, urengera ku izamu rya Rayon Sports.

15:14

13' Muhire Kevin yicaye hasi


Muhire Kevin yitaweho n'abaganga ba Rayon Sports nyuma yo kugongana n'umukinnyi wa Musanze FC.

Kapiteni wa Gikundiro abanje kujya hanze gato mbere yo gusubira mu kibuga.

15:11

10' Rayon Sports ikomeje gusatira


Rayon Sports yihariye umupira mu minota 10 ibanza y'umukino.

Muhire Kevin utarakinnye umukino uheruka mu Gikombe cy'Intwari ndetse akaba yarasimbuye ku wa Mukura VS muri Shampiyona, yombi batsinzwe, ni umwe mu bo iyi kipe yubakiyeho mu kibuga hagati, cyane mu gice cy'ubusatirizi.

15:08

Uko amakipe yombi yaserutse kuri iki Cyumweru

15:07

5' Ubundi buryo bukomeye bwa Rayon Sports


Rayon Sports yongeye guhererekanya neza mu kibuga hagati, umupira ugera kuri Iraguha Hadji uteye ishoti rikomeye ari muri metero nka 25, ujya ku ruhande gato rw'izamu nyuma y'uko umunyezamu atari yawugezeho.

15:05

2' Rayon Sports ihushije uburyo bwabazwe

Omborenga Fitina ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Fall Ngagne arawusereka, ubisikana n'Umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu wari wasohotse, ku bw'amahirwe make ujya ku ruhande rw'izamu.

15:04

1' Musanze FC yatangiye isatira

Sunday Imenesit yatangiye asatira Rayon Sports ku mupira yinjiranye ibumoso, ushyirwa muri koruneri itewe, Khadime Ndiaye akuramo umupira akoresheje ibipfunsi.

15:00

Umukino uratangiye



Umusifuzi Ishimwe Jean Claude 'Cucuri' atangije umukino i Nyamirambo.

Umupira wa mbere utewe na Musanze FC.

Rayon Sports yambaye ubururu hose mu gihe Musanze FC yambaye umutuku hose.

14:55

Abakinnyi batatu bashya ba Rayon Sports babanje mu basimbura


Biramahire Abeddy, Adulai Jalo na Assana Innocent babanje ku ntebe y'abasimbura mu gihe Souleymane Daffe atari mu bitabajwe kuri iki Cyumweru ku ruhande rwa Rayon Sports.

14:53

Abafana bakomeje kugera ku kibuga

14:37

Amakipe yombi ari kwishyushya

14:37

Abakinnyi ba Musanze FC babanje mu kibuga

Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene, yahisemo gukoresha:

Nsabimana Jean de Dieu
Nkurunziza Felicien
Ndizeye Gad
Bakaki Shafiki
Hakizimana Abdoulkarim
Konfor Bertrand
Sunday Imenesit
Ntijyinama Patrick
Mukelenga Rachid
Owusu Osei
Lathabo Mathaba

14:32

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga


Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, yagaruye Muhire Kevin na Omborenga Fitina bari bamaze iminsi baravunitse.

Abagiye kwifashishwa ni:

Khadime Ndiaye
Omborenga Fitina
Bugingo Hakim
Omar Gning
Youssou Diagne
Niyonzima Olivier 'Seif'
Ndayishimiye Richard
Muhire Kevin
Iraguha Hadji
Azziz Bassane
Fall Ngagne.

14:26

Rayon Sports igera ku kibuga

14:26

Ikaze kuri Kigali Pele Stadium


IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pele ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa 16 wa Shampiyona hagati ya Rayon Sports na Musanze FC.

Iyi kipe yambara ubururu n'umweru ni yo iyoboye Shampiyona n'amanota 36, irusha abiri APR FC ya kabiri. Musanze FC ni iya 10 n'amanota 16.

Umukino uratangira saa Cyenda zuzuye