Musanze FC vs APR FC

Musanze FC 0-0 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Kasiro Claude

17:35

Ayabonga yongeye gusubira mu kazi ka Rayon Sports


Umunya-Afurika y'Epfo, Ayabonga Lebitsa, waherukaga gutandukana na Rayon Sports, yongeye gushyushya abakinnyi bayo mbere y'umukino.

Ayabonga yasubiye muri Gikundiro muri iki cyumweru nyuma y'uko bigaragaye ko urwego rw'abakinnyi rwasubiye hasi ubwo yari amaze gusimbuzwa Hakizimana Corneille.

Amakuru avuga ko Rayon Sports yemeye kumuzamurira umushahara, ahabwa 1500$.

17:31

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga


Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, yahisemo gukoresha:

Khadime Ndiaye
Omborenga Fitina
Hakim Bugingo
Nsabimana Aimable
Youssou Diagne
Souleymane Daffe
Muhire Kevin (c)
Adama Bagayogo
Fall Ngagne
Ishimwe Fiston
Azziz Bassane

16:58

Musanze FC yananiranywe na APR FC, Rayon Sports iva i Rubavu yemye

Musanze FC yanganyije na APR FC ubusa ku busa mu mukino ubanza wa 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro waberaga kuri Stade Ubworoherane.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Gatatu w'icyumweru gitaha.

I Rubavu, Rutsiro FC yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Kabiri utaha.

Mu yindi mikino yabaye, AS Muhanga yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-0, Nyanza FC itsinda Police FC ibitego 2-1, Amagaju FC itsinda Bugesera FC ibitego 2-1 naho City Boys inganya na Gorilla FC igitego 1-1.

16:57

Umukino urarangiye

16:55

90+2' Abafana bari hanze bahawe amahirwe


Bamwe mu bananiwe kugura itike yo kureba umukino, bari hanze kugeza ubu, bakinguriwe imiryango kugira ngo barebe iminota ibiri ya nyuma.

16:53

90' Iminota ine y'inyongera


Umusifuzi wa Kane, Umutoni Aline, yerekanye iminota ine y'inyongera.

Amakipe yombi akomeje gushaka uko yabona igitego gikora ikinyuranyo.

16:50

87' Uburyo bwa APR FC


Niyomugabo Claude ateye umupira uteretse, awushyira mu rubuga rw'amahina, Nshimiyimana Yunussu ashyizeho umutwe ujya ku ruhande gato.

16:49

85' Gusimbuza

Tuyisenge Pacifique asimbuye Sunday Inemesit ku ruhande rwa Musanze FC.

16:48

Uko byifashe ku bindi bibuga

Rutsiro FC 1-2 Rayon Sports
Amagaju FC 2-1 Bugesera FC
FT: AS Muhanga 0-2 Gasogi United

16:46

83' Ikarita y'umuhondo

Sunday Imenesit ahawe ikarita y'umuhondo asunitse Byiringiro Gilbert wari wamutanze umupira.

16:44

81' Gusimbuza

Mamadou Sy asimbuwe na Nshimirimana Ismael Pitchou ku ruhande rwa APR FC.

16:40

75' Gusimbuza

Bate Shaif agiye mu kibuga asimbuye Rachid Mchelenge ku ruhande rwa Musanze FC.

16:34

71' Umunyezamu wa Musanze FC yababaye

Mu gihe Niyigena Clément yahagurutse, Umunyezamu wa Musanze FC, Nsabimana Jean de Dieu, aracyari kwitabwaho n'abaganga.

Ntaribi ari kwishyushya.

16:32

69' Kugongana gukomeye

Niyigena Clément yashakaga gutsinda umupira uhinduwe na Ruboneka, agongana na Nsabimana Jean de Dieu.

Abakinnyi bombi baryamye hasi, bitabwaho n'abaganga.

16:31

67' Gusatira kwa APR FC

Musanze FC yashoboraga kwitsinda ku mupira winjiranywe na Mamadou Sy, Shafik Bakaki awushyira muri koruneri.

16:28

Rayon Sports iyoboye n'ibitego 2-0 i Rubavu

Yousou Diagne yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 60, gisanga icya Adama Bagayogo mu gice cya mbere, mu mukino Rutsiro FC yakiriyemo Rayon Sports.

16:23

59' Gusimbuza

Denis Omedi na Hakim Kiwanuka basimbujwe Djibril Ouattara na Dushimimana Olivier 'Muzungu' ku ruhande rwa APR FC.

16:20

56' Uburyo bwiza bwa Musanze FC

Sunday Imenesit asize Byiringiro Gilbert na Nshimiyimana Yunussu, atera ishoti rikomeye rifashwe neza na Ishimwe Pierre.

16:16

52' Coup-franc ya APR FC

Ruboneka Bosco ahannye ikosa ryakorewe kuri Mamadou Sy, umupira ukurwaho na Muhire Anicet n'umutwe.

16:15

51' Ikarita y'umuhondo

Muhire Anicet ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Mamadou Sy mu rubuga rwa Musanze FC.

16:08

46' Igice cya kabiri cyatangiye

APR FC yatangiranye umupira mu gice cya kabiri, ishoti ritewe na Duada Yussif rijya hejuru y'izamu.

16:06

Gusimbuza

Owusu Osei asimbuwe na Johnson Adeshola Adeaga ku ruhande rwa Musanze FC.

16:01

Musanze FC ishobora guhita ikora impinduka

Musanze FC iri gushyushya rutahizamu Johnson Adeshola Adeaga ushobora guhita asimbura igice cya kabiri kigitangira kuko yamaze no kwambara.

15:54

Uko igice cya mbere cyarangiye ku bindi bibuga

Amagaju FC 1-0 Bugesera FC
Rutsiro FC 0-1 Rayon Sports
City Boys 0-1 Gorilla FC
Nyanza FC 1-1 Police FC
AS Muhanga 0-1 Gasogi United

15:50

Igice cya mbere kirarangiye


Iminota 45 ibanza y'umukino ubanza wa 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro hagati ya Musanze FC na APR FC irangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

15:48

45' Iminota ibiri y'inyongera


Umusifuzi wa Kane, Umutoni Aline, yerekanye iminota ibiri y'inyongera.

15:44

41' APR FC irarokotse


Owusu Osei akinnye umupira n'umutwe, usanga Sunday Imenesit uwushyize mu izamu, ariko Ishimwe Pierre arazamuka awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

15:42

39' APR FC ihushije uburyo bwiza


Mugisha Gilbert yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina asize Nkurunziza Felicien, atera ishoti rikomeye ryo hasi rikuwemo na Nsabimana Jean de Dieu, ariko abarimo Hakim Kiwanuka bagorwa no kuwusubiza mu izamu.

15:38

35' Umukino wongeye guhagarara


Umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu afashe umupira wari uhinduwe mu rubuga rw'amahina ahagararanye na Omedi na Muhire Anicet, ahita aryama hasi.

Umusifuzi yongeye kumuhamagarira abaganga ngo bamwiteho ariko ntibyatinze.

15:36

33' Musanze FC yari yongeye gusatira


Musanze FC yongeye gusatira izamu rya APR FC, Owusu Osei wari uhanganye na Niyigena Clement agwa mu rubuga rw'amahina ariko mu buryo bwo kwinaga, umusifuzi Rulisa Patience aramwihorera.

15:35

32' Uburyo bwiza bwa Musanze FC


Musanze FC ibonye umupira uteretse inyuma y'urubuga rw'amahina, nko muri metero 23.

Ikosa rihanwe na Sunday Imenesit, Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre arirambura ashyira umupira muri koruneri.

15:33

30' Umukino uhagaze gato


Umukino ubaye uhagaze mu gihe hari kuvurwa Umunyezamu wa Musanze FC, Nsabimana Jean de Dieu, kubera gukuramo umupira ukomeye watewe na Niyomugabo Claude.

15:32

29' Uburyo bwiza kuri APR FC

Ndizeye Gad akiniye nabi Hakim Kiwanuka inyuma y'urubuga rw'amahina, iburyo.

Ikosa rihanwe na Niyomugabo Claude, umupira ukurwamo na Nsabimana Jean de Dieu witereye hejuru kuko washoboraga kwinjirira mu nguni.

15:30

27' Coup-franc ya APR FC

Nkurunziza Felicien akiniye nabi Mamadou Sy mu ruhande rw'ibumoso.

Ikosa rihanwe na Ruboneka Bosco, ariko Omedi, Clement na Nshimiyimana Yunussu bananirwa kuwutsinda.

15:27

Amagaju FC yamaze gufungura amazamu


I Huye, igitego cya Ndayishimiye Edouard cyahesheje Amagaju FC kuyobora umukino uri kuyihuza na Bugesera FC.

15:24

21' Ubundi buryo bukomeye bwa APR FC


Mugisha Gilbert ahaye umupira Niyomugabo Claude winjiye mu rubuga rw'amahina, acenga Nkurunziza Felicien, atera umupira ukomeye mu izamu, ukurwamo na Nsabimana Jean de Dieu.

15:23

20' Uburyo bwa APR FC

Niyomugabo Claude ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, ukurwaho na Muhire Anicet n'umutwe, ugeze mu rundi ruhande uhasanga Ruboneka Bosco uwusubije mu izamu, Shafik Bakaki awushyira muri koruneri.

15:22

18' Muhire Anicet yagoye ubusatirizi bwa APR FC


Muhire Anicet utarakinnye umukino uheruka muri Musanze FC, yasimbuye Hakizimana Abdul Karim mu bwugarizi.

Ni umukinnyi umenyereye iki kibuga, ndetse n'ubwo yakinaga muri Bugesera FC mbere y'uko stade yayo yubakwa, na bwo ku bibuga nk'ibi yitwaraga neza.

Ubusatirizi bwa APR FC buyobowe na Mamadou Sy na Denis Omedi ntacyo burakora, ndetse ni ko bimeze ku bakinnyi bo mu mpande ari bo Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka.

15:18

15' Umukino urahagarara buri munota


Bijyanye n'imitere y'ikibuga cya Stade Ubworoherane, nta mukinnyi wemerera undi kuwugeza kuri mugenzi. Byibuze amakosa atandatu yamaze gukorwa n'abakinnyi b'impande zombi mu minota 15 gusa.

Musanze FC iri gukinisha cyane impande ziriho Lethabo Mathaba na Sunday Imenesit.

15:14

12' Musanze FC ni yo kipe nziza kugeza ubu


Musanze FC yihariye umupira mu minota 10 ibanza y'umukino.

APR FC ikomeje kugorwa no kubaka ku buryo bigoye kubona abakinnyi bayo bahererekanya inshuro eshatu.

Musanze FC iri mu rugo, imbere y'abafana baringaniye, iri kunyuzamo igatera amashoti ya kure ariko Ishimwe Pierre nta kidasanzwe arahura na cyo uretse umupira uteretse watewe na Imenesit mu minota ya mbere.

15:12

9' Ubwo amakipe yombi yinjiraga mu kibuga

15:08

5' Uburyo bwa APR FC


Ruboneka Bosco yambuye umupira Konfor Bertrand, awutanga mu rubuga rw'amahina, ukozweho na Mamadou Sy uca imbere y'izamu urarenga.

15:06

3' Ishimwe arokoye APR FC

APR FC ikomeje kugorwa no kwibona mu kibuga cya Stade Ubworoherane, akenshi amakipe akiniraho umupira ugenda hejur gusa.

Lethabo Mathaba akorewe ikosa inyuma y'urubuga rw'amahina, rihanwe na Sunday Imenesit, Ishimwe Pierre ashyira umupira muri koruneri.

15:02

Umukino uratangiye


Umusifuzi wo hagati, Rulisa Patience, atangije umukino kuri Stade Ubworoherane.

Musanze FC ni yo yatangiranye umupira.

Musanze FC yambaye umutuku hose mu gihe APR FC yambaye umukara hose, ariko mu gatuza hari imirongo y'umweru.



14:58

Souleymane Daffe agiye gukina umukino wa mbere muri Rayon Sports


I Rubavu, ku mukino wa Rutsiro FC na Rayon Sports, Umutoza Robertinho yakinishije abarimo Souleymane Daffe, Umunya-Mali uheruka gusinyira Gikundiro.

Ababanje mu kibuga ku ruhande rw'iyi kipe yambara ubururu n'umweru ni:

Patient Ndikuriyo
Omborenga Fitina
Hakim Bugingo
Nsabimana Aimable
Youssou Diagne
Souleymane Daffe
Ndayishimiye Richard
Muhire Kevin (c)
Adama Bagayogo
Fall Ngagne
Iraguha Hadji

14:53

Gahunda ya 1/8 mu Gikombe cy'Amahoro muri iki cyumweru


Ku wa Kabiri:

Intare FC 0-1 Mukura VS
AS Kigali 1-0 Vision FC

Ku wa Gatatu:

AS Muhanga vs Gasogi United
Musanze FC vs APR FC
Rutsiro FC vs Rayon Sports
City Boys vs Gorilla FC
Amagaju FC vs Bugesera FC
Nyanza FC vs Police FC



14:45

Amakipe yombi yasoje kwishyushya


Saa Munani n'iminota 43 ni bwo amakipe yombi yasubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya.

Umukino uratangira mu minota mike iri imbere.

14:43

Abakinnyi ba Musanze FC babanje mu kibuga

Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene, yahisemo gukoresha:

Nsabimana Jean de Dieu
Nkurunziza Felicien
Ndizeye Gad
Bakaki Shafiki
Muhire Anicet
Konfor Bertrand
Sunday Imenesit
Ntijyinama Patrick
Mukelenga Rachid
Owusu Osei
Lathabo Mathaba

14:41

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga


Umutoza Darko Novic yagiriye icyizere Mamadou Sy ngo ayobore ubusatirizi.

Abakinnyi babanje mu kibuga ni:

Ishimwe Pierre
Niyomugabo Claude (c)
Byiringiro Gilbert
Niyigena Clement
Nshimiyimana Yunussu
Duada Yussif
Ruboneka Bosco
Mamadou Sy
Hakim Kiwanuka
Denis Omedi
Mugisha Gilbert.

14:36

Ikaze kuri Stade Ubworoherane


IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade Ubworoherane, mu Karere ka Musanze, ahagiye kubera umukino ubanza wa 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro hagati ya Musanze FC na APR FC.

Ni wo mukino wa mbere wa APR FC muri iri rushanwa mu gihe Musanze FC yakinnye ijonjora riheruka.

I Rubavu, Rutsiro FC yakiriye Rayon Sports kuri Stade Umuganda.

Iyi mikino yombi hamwe n'indi yose ibanza ya 1/8 iri kuri uyu wa Gatatu, iratangira saa Cyenda.